Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese ukomeza kugendana n’umuteguro wa Yehova?

Ese ukomeza kugendana n’umuteguro wa Yehova?

“Amaso ya Yehova ari ku bakiranutsi.”​—1 PET 3:​12.

1. Ni irihe tsinda ryasimbuye Abisirayeli b’abahakanyi rikaba ubwoko bwitirirwa izina rya Yehova? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

YEHOVA ni we washyizeho itorero rya gikristo ryo mu kinyejana cya mbere, kandi muri iki gihe ni we wongeye gushyiraho ugusenga k’ukuri. Nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, ishyanga ry’Abisirayeli b’abahakanyi ryasimbuwe n’itsinda ryari rigizwe n’abigishwa ba Kristo bo mu kinyejana cya mbere, baba ubwoko bwitirirwa izina rya Yehova. Iryo tsinda rishya ryemerwaga n’Imana ryarokotse irimbuka rya Yerusalemu ryabaye mu mwaka wa 70 (Luka 21:​20, 21). Ibyo bintu byabaye mu kinyejana cya mbere bigaragaza uko bizagendekera abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe. Vuba aha, isi ya Satani izarimbuka, ariko umuteguro w’Imana wo uzarokoka iminsi y’imperuka (2 Tim 3:​1). Ibyo tubyemezwa n’iki?

2. Ni iki Yesu yavuze ku birebana n’ “umubabaro ukomeye,” kandi se uzatangira ute?

2 Yesu yavuze ibirebana no kuhaba kwe mu buryo butagaragara n’iminsi y’imperuka agira ati “hazabaho umubabaro ukomeye utarigeze kubaho uhereye ku kuremwa kw’isi kugeza ubu, kandi ntuzongera kubaho ukundi” (Mat 24:​3, 21). Uwo mubabaro ukomeye utarigeze kubaho uzatangira ubwo Yehova azarimbura “Babuloni Ikomeye,” ari yo madini yose y’ikinyoma. Azayirimbura akoresheje abategetsi b’isi (Ibyah 17:​3-5, 16). Ni iki kizakurikiraho?

IGITERO CYA SATANI KIZABA IMBARUTSO YA HARIMAGEDONI

3. Amadini y’ikinyoma namara kurimburwa, ni ikihe gitero kizagabwa ku bagaragu ba Yehova?

3 Amadini y’ikinyoma namara kurimburwa, Satani n’abagize isi ye bazagaba igitero ku bagaragu ba Yehova. Urugero, Ibyanditswe bivuga ibirebana na “Gogi wo mu gihugu cya Magogi” bigira biti “uzaza umeze nk’imvura y’umugaru. Uzazana n’imitwe y’ingabo zawe zose n’abantu bo mu mahanga menshi bari kumwe nawe, umere nk’ibicu bitwikira igihugu.” Kubera ko Abahamya ba Yehova batagira ingabo kandi bakaba ari bo banyamahoro ku isi, bazaba basa n’aho batagira kirengera. Mbega ukuntu abazabagabaho igitero bazaba bibeshye!​—Ezek 38:​1, 2, 9-12.

4, 5. Yehova azakora iki igihe Satani azashaka kurimbura abagaragu be?

4 Ni iki Imana izakora igihe Satani azaba ashaka kurimbura abagize ubwoko bwayo? Yehova azabatabara, agaragaze ko ari we ufite uburenganzira bwo kuba Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi. Yehova abona ko igitero kigabwe ku bagaragu be ari we kiba kigabweho. (Soma muri Zekariya 2:​8.) Ku bw’ibyo, Data wo mu ijuru azahita agira icyo akora kugira ngo adutabare. Ibyo bizasozwa n’irimbuka ry’isi ya Satani kuri Harimagedoni, ari yo “ntambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose.”​—Ibyah 16:​14, 16.

5 Ubuhanuzi bwa Bibiliya buvuga ibirebana na Harimagedoni bugira buti “ ‘Yehova afitanye urubanza n’amahanga. Azacira abantu bose urubanza, kandi ababi azabagabiza inkota,’ ni ko Yehova avuga. ‘Yehova nyir’ingabo aravuga ati “dore ibyago bizava mu ishyanga rimwe bijya mu rindi, kandi inkubi y’umuyaga ukaze izaturuka ku mpera za kure cyane z’isi. Abishwe na Yehova kuri uwo munsi bazaba ku mpera imwe y’isi kugera ku yindi mpera y’isi. Ntibazaririrwa cyangwa ngo bakorakoranywe, habe no guhambwa. Bazaba nk’amase ku butaka” ’ ” (Yer 25:​31-33). Harimagedoni izatuma habaho iherezo ry’iyi si mbi. Isi ya Satani izarimbuka, ariko igice cyo ku isi cy’umuteguro wa Yehova cyo kizarokoka.

IMPAMVU UMUTEGURO WA YEHOVA UKOMEZA KUJYA MBERE

6, 7. (a) Ni hehe abagize “imbaga y’abantu benshi” baturuka? (b) Ni ukuhe kwiyongera kwabaye mu myaka ya vuba aha?

6 Igice cyo ku isi cy’umuteguro w’Imana gikomeza kubaho kandi kikajya mbere bitewe n’uko kigizwe n’abantu bemerwa na yo. Bibiliya iratwizeza iti “amaso ya Yehova ari ku bakiranutsi, kandi amatwi ye yumva ibyo basaba binginga” (1 Pet 3:​12). Muri abo bakiranutsi hakubiyemo abagize “imbaga y’abantu benshi” bazarokoka ‘umubabaro ukomeye’ (Ibyah 7:​9, 14). Abo bazarokoka ntibazaba ari “imbaga y’abantu” gusa, ahubwo bazaba ari “imbaga y’abantu benshi.” Ese nawe wibona muri abo bantu bazarokoka ‘umubabaro ukomeye’?

7 Abagize imbaga y’abantu benshi baturuka he? Bakoranyirizwa hamwe binyuze ku murimo Yesu yavuze ko wari kuba kimwe mu byari kuranga ukuhaba kwe. Yaravuze ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya; hanyuma imperuka ibone kuza” (Mat 24:​14). Uwo ni wo murimo w’ingenzi umuteguro w’Imana ukora muri iyi minsi y’imperuka. Umurimo wo kubwiriza no kwigisha ukorwa n’Abahamya ba Yehova ku isi hose watumye abantu babarirwa muri za miriyoni bamenya gusenga Yehova “mu mwuka no mu kuri” (Yoh 4:​23, 24). Urugero, mu myaka icumi ishize, ni ukuvuga kuva mu mwaka w’umurimo wa 2003 kugeza mu wa 2012, abantu basaga 2.707.000 biyeguriye Imana barabatizwa. Muri iki gihe, ku isi hose hari Abahamya basaga 7.900.000 kandi buri mwaka abantu babarirwa muri za miriyoni bifatanya na bo kwizihiza Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo. Iyo mibare ntituma twirata, kuko ‘Imana ari yo ikomeza gukuza’ (1 Kor 3:​5-7). Icyakora, biragaragara ko buri mwaka abagize imbaga y’abantu benshi bakomeza kwiyongera.

8. Ni iki gituma abagize umuteguro wa Yehova muri iki gihe bagira ukwiyongera kudasanzwe?

8 Impamvu yatumye abagaragu b’Imana biyongera bidasanzwe, ni uko Yehova ubwe ashyigikiye Abahamya be. (Soma muri Yesaya 43:​10-​12.) Uko kwiyongera kwari kwarahanuwe mu magambo agira ati “uworoheje azagwira avemo igihumbi, n’umuto ahinduke ishyanga rikomeye. Jyewe Yehova nzabyihutisha mu gihe cyabyo” (Yes 60:​22). Hari igihe abasigaye basutsweho umwuka bari bameze nk’ “umuto,” ariko bakomeje kwiyongera igihe abandi Bisirayeli bo mu buryo bw’umwuka bazanwaga mu muteguro w’Imana (Gal 6:​16). Abagize imbaga y’abantu benshi na bo bakomeza kwiyongera uko imyaka ihita bitewe n’uko Yehova abaha imigisha.

ICYO YEHOVA ADUSABA

9. Ni iki tugomba gukora niba twifuza kuzabona ibintu bihebuje Imana yadusezeranyije mu Ijambo ryayo?

9 Twaba turi Abakristo basutsweho umwuka cyangwa turi abagize imbaga y’abantu benshi, dushobora kuzabona ibintu bihebuje Imana yadusezeranyije mu Ijambo ryayo. Ariko kandi, kugira ngo tuzabibone tugomba kumvira ibyo Yehova adusaba (Yes 48:​17, 18). Reka dufate urugero rw’Abisirayeli igihe bayoborwaga n’Amategeko ya Mose. Ayo Mategeko yarabarindaga kandi akabigisha uko bashoboraga kugira imiryango yishimye, incuti nziza, uko bari kuba inyangamugayo mu by’ubucuruzi n’uko bagombaga gufata bagenzi babo (Kuva 20:​14; Lewi 19:​18, 35-37; Guteg 6:​6-9). Muri iki gihe nabwo, kumvira ibyo Imana idusaba bitugirira akamaro. Ntitubona ko gukora ibyo ishaka ari umutwaro. (Soma muri 1 Yohana 5:​3.) Kimwe n’uko Amategeko yarindaga Abisirayeli, ni ko no kumvira amategeko ya Yehova Imana n’amabwiriza ye biturinda kandi bigatuma ‘tuba bazima mu byo kwizera.’​—Tito 1:​13.

10. Kuki buri cyumweru twagombye kugena igihe cyo kwiga Bibiliya n’icy’umugoroba w’iby’umwuka mu muryango?

10 Igice cyo ku isi cy’umuteguro wa Yehova gikomeza kujya mbere mu buryo bwinshi. Urugero, tugenda turushaho gusobanukirwa ukuri ko muri Bibiliya. Ibyo ni byo dukwiriye kwitega, kuko ‘inzira y’abakiranutsi ari nk’umucyo ukomeza kugenda wiyongera kugeza ku manywa y’ihangu’ (Imig 4:​18). Ariko dushobora kwibaza tuti “ese nzi ibisobanuro bishya byagiye bitangwa ku mirongo imwe n’imwe y’Ibyanditswe? Ese mfite akamenyero ko gusoma Bibiliya buri munsi? Ese nshishikazwa no gusoma ibitabo byacu? Ese jye n’abagize umuryango wanjye tugira umugoroba w’iby’umwuka mu muryango buri cyumweru?” Abenshi muri twe bemera ko ibyo atari ibintu bigoye cyane, ariko biba bisaba ko umuntu abigenera igihe. Ni iby’ingenzi cyane ko dukomeza kugira ubumenyi bw’Ibyanditswe, tugashyira mu bikorwa ibyo twiga kandi tukagira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka, cyane cyane muri iki gihe twegereje umubabaro ukomeye.

11. Ni mu buhe buryo iminsi mikuru yo mu bihe bya kera hamwe n’amateraniro n’amakoraniro biba muri iki gihe byagiye bigirira akamaro abagaragu ba Yehova?

11 Umuteguro wa Yehova udutera inkunga yo gukurikiza inama y’intumwa Pawulo igira iti ‘nimucyo tujye tuzirikanana kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana no gukora imirimo myiza, tutirengagiza guteranira hamwe nk’uko hari bamwe babigize akamenyero, ahubwo duterane inkunga kandi turusheho kubigenza dutyo uko mubona urya munsi ugenda wegereza’ (Heb 10:​24, 25). Iminsi mikuru Abisirayeli bizihizaga buri mwaka hamwe n’andi materaniro bagiraga byarabakomezaga mu buryo bw’umwuka. Byongeye kandi, iyo minsi mikuru, urugero nk’Umunsi Mukuru w’Ingando wabaye mu gihe cya Nehemiya, yari ibihe by’ibyishimo byinshi (Kuva 23:​15, 16; Neh 8:​9-18). Natwe twungukirwa n’amateraniro ndetse n’amakoraniro. Nimucyo tujye twitabira izo gahunda zituma dukomera mu buryo bw’umwuka kandi tukishima.​—Tito 2:​2.

12. Umurimo wo kubwiriza Ubwami utuma twumva tumeze dute?

12 Twebwe abari mu muteguro w’Imana twishimira gukora “umurimo wera wo gutangaza ubutumwa bwiza bw’Imana” (Rom 15:​16). Gukora uwo ‘murimo wera’ bituma tuba “abakozi bakorana” n’ “Uwera,” ari we Yehova (1 Kor 3:​9; 1 Pet 1:​15). Kubwiriza ubutumwa bwiza bihesha ikuzo izina ryera rya Yehova. Nanone kandi, kuba twarahawe inshingano yo kubwiriza “ubutumwa bwiza bw’ikuzo bw’Imana igira ibyishimo,” ni imigisha itagereranywa.​—1 Tim 1:​11.

13. Ubuzima bwacu no kumererwa neza mu buryo bw’umwuka bishingiye ku ki?

13 Imana yifuza ko tumererwa neza mu buryo bw’umwuka tuyifatanyaho akaramata kandi tugashyigikira umuteguro wayo mu bikorwa byawo bitandukanye. Mose yabwiye Abisirayeli ati “uyu munsi ntanze ijuru n’isi ho abagabo bazagushinja ko nshyize imbere yawe ubuzima n’urupfu, umugisha n’umuvumo. Uzahitemo ubuzima kugira ngo ukomeze kubaho, wowe n’abazagukomokaho, ukunde Yehova Imana yawe, wumvire ijwi rye kandi umwifatanyeho akaramata, kuko ari we buzima bwawe no kurama kwawe, kugira ngo uture mu gihugu Yehova yarahiye ba sokuruza Aburahamu, Isaka na Yakobo ko azabaha” (Guteg 30:​19, 20). Ubuzima bwacu bushingiye ku gukora ibyo Yehova ashaka, kumukunda, kumvira ijwi rye no kumwifatanyaho akaramata.

14. Ni mu buhe buryo umuvandimwe Pryce yabonaga igice kigaragara cy’umuteguro w’Imana?

14 Umuvandimwe Pryce Hughes womatanye n’Imana kandi agakomeza kugendana n’umuteguro wayo, yigeze kwandika ati “nishimira ko namenye imigambi ya Yehova mu myaka yabanjirije uwa 1914 . . . Gukomeza kuba hafi y’igice kigaragara cy’umuteguro wa Yehova ni cyo kintu nahaga agaciro kurusha ibindi byose. Ibyo niboneye muri iyo myaka ya kera byanyigishije ko kwiringira ubwenge bw’abantu ari ukwibeshya cyane. Igihe nari maze gusobanukirwa neza icyo kintu, niyemeje kuguma mu muteguro wizerwa. Ese hari ikindi cyatuma umuntu yemerwa na Yehova kandi akabona imigisha ye?”

KOMEZA KUGENDANA N’UMUTEGURO W’IMANA

15. Tanga urugero rushingiye ku Byanditswe rugaragaza uko twagombye kwakira ibisobanuro bishya bitangwa ku nyigisho zishingiye kuri Bibiliya.

15 Kugira ngo buri wese muri twe yemerwe na Yehova kandi abone imigisha ye, agomba gushyigikira umuteguro we kandi akemera ibisobanuro bishya byagiye bitangwa ku mirongo y’Ibyanditswe. Reka dufate urugero: nyuma y’urupfu rwa Yesu, hari Abakristo b’Abayahudi babarirwa mu bihumbi bagiraga ishyaka ry’Amategeko kandi bumvaga batareka kuyakurikiza (Ibyak 21:​17-20). Ariko kandi, urwandiko Pawulo yandikiye Abaheburayo rwatumye bemera ko batejejwe n’ibitambo ‘byatambwaga hakurikijwe Amategeko,’ ahubwo ko bejejwe “biturutse ku mubiri wa Yesu Kristo watanzwe rimwe na rizima” (Heb 10:​5-10). Nta gushidikanya ko abenshi muri abo Bakristo b’Abayahudi bahinduye imitekerereze yabo maze bakomeza kujya mbere mu buryo bw’umwuka. Natwe tugomba kwiyigisha tubigiranye umwete kandi tukaba twiteguye kwemera ibisobanuro bishya bitangwa ku Ijambo ry’Imana no mu birebana n’umurimo wo kubwiriza.

16. (a) Ni ibihe bintu bizatuma ubuzima bushimisha cyane mu isi nshya? (b) Ni iki utegerezanyije amatsiko mu isi nshya?

16 Abakomeza kuba indahemuka kuri Yehova n’umuteguro we bose bazabona imigisha. Abasutsweho umwuka bazahabwa inshingano ihebuje yo kuba abaraganwa na Kristo mu ijuru (Rom 8:​16, 17). Abafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi bategerezanyije amatsiko kuzabaho iteka muri Paradizo. Abagaragu ba Yehova bo ku isi twese twishimira kubwira abandi ibihereranye n’isezerano ry’Imana ry’uko hazabaho isi nshya (2 Pet 3:​13). Muri Zaburi ya 37:​11 hagira hati ‘abicisha bugufi bazaragwa isi, kandi bazishimira amahoro menshi.’ Abantu “bazubaka amazu bayabemo” kandi bazishimira “imirimo y’amaboko yabo” (Yes 65:​21, 22). Gukandamizwa, ubukene n’inzara ntibizongera kubaho (Zab 72:​13-16). Nta wuzongera gushukwa na Babuloni Ikomeye, kuko izaba itakiriho (Ibyah 18:​8, 21). Abapfuye bazazuka kandi bahabwe uburyo bwo kubaho iteka (Yes 25:8; Ibyak 24:​15). Mbega ibyiringiro bihebuje abantu babarirwa muri za miriyoni biyeguriye Yehova bafite! Kugira ngo buri wese muri twe azabone isohozwa ry’ayo masezerano yo mu Byanditswe, agomba gukomeza kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka no kugendana n’umuteguro w’Imana.

Ese ujya wibona uri muri Paradizo? (Reba paragarafu ya 16)

17. Twagombye kubona dute umuteguro wa Yehova na gahunda yo kumuyoboka?

17 Kubera ko iherezo ry’iyi si ryegereje cyane, nimucyo dukomeze kugira ukwizera gukomeye kandi dushimire Imana cyane kubera gahunda yashyizeho yo kuyiyoboka. Iyo ni yo mitekerereze Dawidi umwanditsi wa zaburi yari afite, we wasenze ati “ikintu kimwe nasabye Yehova, ari na cyo nifuza, ni uko natura mu nzu ya Yehova iminsi yose yo kubaho kwanjye, nkareba ubwiza bwa Yehova, kandi nkitegereza urusengero rwe nishimye” (Zab 27:4). Nimucyo buri wese muri twe yizirike akaramata ku Mana, kandi akomeze kugendana n’umuteguro wayo.