Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

‘Ibyokurya byanjye ni ugukora ibyo Imana ishaka’

‘Ibyokurya byanjye ni ugukora ibyo Imana ishaka’

Ni iki kigushimisha kurusha ibindi? Ese ni bimwe mu bigize imibereho y’abantu, urugero nk’ishyingiranwa, kurera abana cyangwa kugirana ubucuti n’abandi? Biranashoboka cyane ko wishimira gusangira amafunguro n’abo ukunda. Ese ko uri umugaragu wa Yehova, ikigushimisha kurushaho si ugukora ibyo Imana ishaka, kwiga Ijambo ryayo no kubwiriza ubutumwa bwiza?

Mu ndirimbo Dawidi umwami wa Isirayeli ya kera yaririmbye asingiza Umuremyi, yagize ati “Mana yanjye, nishimira gukora ibyo ushaka, kandi amategeko yawe ari mu mutima wanjye” (Zab 40:​8). Nubwo Dawidi yahuye n’imibabaro n’imihangayiko, yishimiraga rwose gukora ibyo Imana ishaka. Birumvikana ko Dawidi atari we mugaragu wa Yehova wenyine wishimiraga gukorera Imana y’ukuri.

Intumwa Pawulo yerekeje amagambo yo muri Zaburi ya 40:​8 kuri Mesiya, cyangwa Kristo. Yaranditse ati ‘igihe [Yesu] yazaga mu isi yaravuze ati “ ‘ibitambo n’amaturo ntiwabishatse, ahubwo wanteguriye umubiri. Ntiwemeye ibitambo bikongorwa n’umuriro n’ibitambo bitambirwa ibyaha.’ Nuko ndavuga nti ‘dore ndaje (ni ko byanditswe kuri jye mu muzingo w’igitabo), nzanywe no gukora ibyo ushaka, Mana.’ ” ’​—Heb 10:​5-7.

Igihe Yesu yari ku isi, yishimiraga kwitegereza ibyaremwe, kuba hamwe n’incuti ze no gusangira amafunguro n’abandi (Mat 6:​26-29; Yoh 2:​1, 2; 12:​1, 2). Ariko kandi, gukora ibyo Se wo mu ijuru ashaka ni byo byamushishikazaga kandi bikamushimisha cyane kurusha ibindi byose. Ni yo mpamvu Yesu yavuze ati “ibyokurya byanjye ni ugukora ibyo uwantumye ashaka no kurangiza umurimo we” (Yoh 4:​34; 6:​38). Abigishwa ba Yesu bamenye ibanga ryo kugira ibyishimo nyakuri babikesheje Shebuja. Bagejeje ku bandi ubutumwa bw’Ubwami bafite ibyishimo byinshi kandi babishishikariye.​—Luka 10:​1, 8, 9, 17.

‘NIMUGENDE MUHINDURE ABANTU ABIGISHWA’

Yesu yahaye abigishwa be itegeko rigira riti “nimugende muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose, mubabatiza mu izina rya Data n’iry’Umwana n’iry’umwuka wera, mubigisha gukurikiza ibyo nabategetse byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka” (Mat 28:​19, 20). Gusohoza iyo nshingano bikubiyemo kubwiriza abantu aho dushobora kubasanga hose, gusubira gusura abashimishijwe no kubigisha Bibiliya. Gukora uwo murimo bishobora gutuma tugira ibyishimo byinshi.

Urukundo rutuma dukomeza kubwiriza nubwo abantu batakwishimira ibyo tubabwira

Abantu bashishikazwa cyangwa batashishikazwa n’ubutumwa tubabwira, imitekerereze yacu igira uruhare rukomeye mu gutuma twishimira umurimo wacu. Kuki dukomeza kubwiriza ubutumwa bwiza nubwo twahura n’abantu batabwishimira? Ni uko tuzi ko kwifatanya mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami no guhindura abantu abigishwa ari uburyo bwo kugaragaza urukundo dukunda Imana n’urwo dukunda bagenzi bacu. Mu by’ukuri, ubuzima buri mu kaga, bwaba ubwacu n’ubwa bagenzi bacu (Ezek 3:​17-21; 1 Tim 4:​16). Reka dusuzume bimwe mu bintu bituma bagenzi bacu benshi babwiriza mu mafasi agoye bakomeza kugira ishyaka mu murimo.

JYA UKORESHA UBURYO BWOSE UBONYE

Kubaza ibibazo bikwiriye mu gihe turi mu murimo wo kubwiriza, akenshi bituma tugira icyo tugeraho. Igitondo kimwe, Amalia yabonye umugabo wari wicaye mu busitani bwa rusange asoma ikinyamakuru. Yaramwegereye maze amubaza niba hari inkuru ishimishije yari yasomye. Igihe yamubwiraga ko ari nta yo, Amalia yaramubwiye ati “nkuzaniye ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana.” Ibyo byashishikaje uwo mugabo, maze yemera kwiga Bibiliya. Amalia yatangiye kwigisha Bibiliya abantu batatu yasanze muri ubwo busitani.

Janice abwiriza aho akorera. Igihe uwari ushinzwe umutekano aho ngaho n’undi muntu bakoranaga bashimishwaga n’ingingo yasohotse mu Munara w’Umurinzi, Janice yababwiye ko azajya abazanira amagazeti buri gihe. Nanone kandi, yagiye ayazanira undi mugabo bakoranaga, washimishijwe n’ingingo zitandukanye zo mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke! Ibyo byatumye undi mukozi na we asaba amagazeti. Janice yagize ati “mbega ukuntu Yehova yampaye imigisha!” Amaherezo yaje kugira abantu 11 bakoranaga yashyiraga amagazeti uko asohotse.

JYA URANGWA N’ICYIZERE

Umugenzuzi usura amatorero yagiriye ababwiriza inama y’uko mu gihe babwiriza ku nzu n’inzu, batagombye kujya basoza ikiganiro bagiranye na nyir’inzu bamubwira gusa ko bazagaruka. Ahubwo bashobora kumubaza bati “ese wakwishimira ko nkwereka uko twigisha abantu Bibiliya?” Cyangwa bati “wifuza ko nazagaruka ku wuhe munsi kugira ngo dukomeze ikiganiro? Nzaze ku yihe saha?” Uwo mugenzuzi usura amatorero yavuze ko abavandimwe na bashiki bacu bo muri rimwe mu matorero yasuraga bakoresheje ubwo buryo, maze batangira kwigisha Bibiliya abantu 44 mu cyumweru kimwe.

Guhita dusubira gusura abo twabwirije, niyo haba nyuma y’iminsi mike gusa, bishobora kugira icyo bigeraho. Kubera iki? Iyo tubigenje dutyo bigaragaza ko dushishikajwe by’ukuri no gufasha abantu b’imitima itaryarya kugira ngo basobanukirwe Bibiliya. Hari umugore babajije impamvu yemeye ko Abahamya ba Yehova bamwigisha Bibiliya, wagize ati “natangiye kwiga Bibiliya kuko bangaragarije ko banyitayeho kandi ko bankunda by’ukuri.”

Ushobora kubaza nyir’inzu uti “ese wakwishimira ko nkwereka uko twigisha abantu Bibiliya?”

Nyuma y’igihe gito gusa Madaí yize Ishuri ry’Abapayiniya, yigishaga Bibiliya abantu 15, kandi hari ababwiriza yari yarahaye abandi bantu 5 ngo babigishe. Bamwe mu bo yigishaga Bibiliya batangiye kujya mu materaniro buri gihe. Ni iki cyafashije Madaí kubona abantu benshi yigisha Bibiliya? Iryo shuri ryari ryaratumye amenya akamaro ko gukomeza gushaka abo yabwirije bagashimishwa, kugeza igihe ababoneye. Undi Muhamya wafashije abantu benshi kumenya ukuri kwa Bibiliya, yagize ati “naje kubona ko gukomeza gusura abantu ubutanamuka ari byo bituma dufasha abifuza kumenya Yehova.”

Guhita dusubira gusura abo twabwirije bigaragaza ko dushishikajwe by’ukuri no gufasha abantu bifuza gusobanukirwa Bibiliya

Gusubira gusura abashimishijwe no kubigisha Bibiliya bisaba imihati myinshi. Ariko kandi, ingororano umuntu abona ziba zirenze kure iyo mihati yose aba yarashyizeho. Iyo tugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami, dushobora gufasha abandi ‘kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri,’ kandi ibyo bishobora kuzatuma bakizwa (1 Tim 2:​3, 4). Bishobora gutuma natwe tunyurwa kandi tukagira ibyishimo bitagira akagero.