Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Twagombye ‘gusubiza umuntu wese’ dute?

Twagombye ‘gusubiza umuntu wese’ dute?

“Amagambo yanyu ajye ahora arangwa n’ineza, . . . kugira ngo mumenye uko mwasubiza umuntu wese.”​—KOLO 4:6.

1, 2. (a) Tanga urugero rugaragaza akamaro ko kubaza ibibazo watoranyije neza. (Reba ifoto ibimburira iki gice.) (b) Kuki tutagomba gutinya kuganira n’abantu ku nyigisho zikomeye?

HARI mushiki wacu wagiranye ikiganiro gishingiye kuri Bibiliya n’umugabo we utizera. Yari umuyoboke wa rimwe mu madini yiyita aya gikristo. Igihe baganiraga, umugabo we yamubwiye ko yizera Ubutatu. Uwo mushiki wacu yatahuye ko umugabo we ashobora kuba atazi icyo inyigisho y’Ubutatu isobanura, maze amubaza abigiranye amakenga ati “ese wizera ko Imana ari Imana, ko Yesu ari Imana, kandi ko umwuka wera ari Imana, ariko ko hatari Imana eshatu ahubwo ko hariho Imana imwe?” Uwo mugabo we yaratangaye maze aravuga ati “oya, ibyo si byo nizera!” Hanyuma, bagiranye ikiganiro gishishikaje ku birebana no kumenya Imana iyo ari yo.

2 Iyo nkuru igaragaza akamaro ko kubaza ibibazo watoranyije neza, kandi ukabibaza ubigiranye amakenga. Nanone igaragaza ko tutagomba gutinya kuganira n’abantu ku nyigisho zikomeye, urugero nk’iy’Ubutatu, umuriro w’iteka cyangwa kumenya niba hariho Umuremyi. Iyo twishingikirije kuri Yehova no ku myitozo aduha, dushobora guha abaduteze amatwi igisubizo kibemeza, mbese igisubizo kibagera ku mutima (Kolo 4:​6). Nimucyo dusuzume icyo ababwiriza b’abahanga bakora iyo baganira n’abantu kuri izo nyigisho. Turi busuzume (1) uko twabaza ibibazo bituma umuntu avuga icyo atekereza, (2) uko twafasha abantu gutekereza ku cyo Ibyanditswe bivuga, (3) n’uko twakoresha ingero kugira ngo dufashe abantu gusobanukirwa ingingo tuganiraho.

JYA UBAZA IBIBAZO BIFASHA ABAGUTEZE AMATWI KUVUGA ICYO BATEKEREZA

3, 4. Kuki ari iby’ingenzi ko dukoresha ibibazo kugira ngo tumenye ibyo umuntu yizera? Tanga urugero.

3 Ibibazo bishobora kudufasha kumenya imyizerere y’umuntu. Kuki ibyo ari iby’ingenzi? Mu Migani 18:​13 hagira hati “usubiza atarumva neza ikibazo aba agaragaje ubupfapfa, kandi bimukoza isoni.” Koko rero, mbere y’uko twereka umuntu icyo Bibiliya ivuga ku ngingo iyi n’iyi, byaba byiza tubanje kumenya icyo mu by’ukuri yizera. Naho ubundi, dushobora kumara igihe kinini dusenya inyigisho na we ubwe atemera.​—1 Kor 9:​26.

4 Reka tuvuge ko tuganira n’umuntu ku nyigisho y’umuriro w’iteka. Abantu bose si ko bemera ko umuriro w’iteka ari ahantu nyaho abantu bababarizwa. Abenshi bemera ko ari imimerere yo kuba umuntu yaratandukanyijwe n’Imana. Ku bw’ibyo, dushobora kumubaza tuti “ese ko abantu bafite ibitekerezo binyuranye ku birebana n’umuriro w’iteka, wambwira uko wowe ubibona?” Nyuma yo kumva igisubizo cye, tuba dushobora kumufasha gusobanukirwa icyo Bibiliya ibivugaho.

5. Kubaza ibibazo byadufasha bite kumenya impamvu ituma umuntu yizera ibyo yizera?

5 Nanone kandi, kubaza ibibazo tubigiranye amakenga bishobora kudufasha kumenya impamvu umuntu yizera ibyo yizera. Urugero, twakora iki duhuye n’umuntu mu murimo wo kubwiriza akatubwira ko atemera Imana? Dushobora guhita dutekereza ko uwo muntu yayobejwe n’imitekerereze yo muri iyi si, urugero nk’inyigisho y’ubwihindurize (Zab 10:​4). Ariko kandi, hari abaretse kwizera Imana bitewe n’uko babonye abantu benshi bababara cyangwa bo ubwabo bakaba barahuye n’imibabaro. Ntibashobora kwiyumvisha ukuntu Umuremyi urangwa n’urukundo yakwemera ko abantu bababara. Ku bw’ibyo rero, niba nyir’inzu atubwiye ko atemera ko Imana ibaho, dushobora kumubaza tuti “ese na mbere hose ni ko wabibonaga?” Niba avuze ko atari ko yabibonaga, dushobora kumubaza niba hari ikintu cyihariye cyatumye yumva ko Imana itabaho. Igisubizo cye kizadufasha kumenya uburyo bwiza bwo kumufasha mu buryo bw’umwuka.​—Soma mu Migani 20:​5.

6. Ni iki twagombye gukora nyuma yo kubaza umuntu ikibazo?

6 Nyuma yo kubaza umuntu ikibazo, mu by’ukuri tuba tugomba gutega amatwi tukumva icyo adusubiza kandi tukamwereka ko twubaha uko abona ibintu. Urugero, umuntu ashobora kutubwira ko hari amakuba yahuye na yo agatuma ashidikanya ko hariho Umuremyi wuje urukundo. Mbere yo kumwereka ibintu bigaragaza ko Imana ibaho, byaba byiza tumweretse ko tubabajwe n’ibyamubayeho, kandi tukamubwira ko kwibaza impamvu abantu bababara atari bibi (Hab 1:​2, 3). Nitwihangana kandi tukamugaragariza urukundo, ashobora kumva ashaka kumenya byinshi kurushaho. *

JYA UFASHA ABANTU GUTEKEREZA KU CYO IBYANDITSWE BIVUGA

Ni iki kizadufasha kugira icyo tugeraho mu murimo wo kubwiriza? (Reba paragarafu ya 7)

7. Ni iki gituma tugira icyo tugeraho mu murimo wo kubwiriza?

7 Reka noneho dusuzume uko twafasha abantu gutekereza ku cyo Ibyanditswe bivuga. Birumvikana ko Bibiliya ari yo gikoresho cy’ibanze dukoresha mu murimo wo kubwiriza. Ituma ‘twuzuza ibisabwa byose, tukagira ibikenewe byose kugira ngo dukore umurimo mwiza wose’ (2 Tim 3:​16, 17). Kugira icyo tugeraho mu murimo wo kubwiriza ntibiterwa no gusoma imirongo myinshi y’Ibyanditswe, ahubwo biterwa n’ukuntu dusobanura iyo tuba twahisemo gusoma. (Soma mu Byakozwe 17:​2, 3.) Kugira ngo tubisobanukirwe, reka dusuzume ingero eshatu zikurikira.

8, 9. (a) Bumwe mu buryo twafashamo umuntu wemera ko Yesu angana n’Imana ni ubuhe? (b) Wafashije ute abantu gutekereza kuri iyo ngingo?

8 Urugero rwa 1: Reka tuvuge ko mu murimo wo kubwiriza duhuye n’umuntu wemera ko Yesu angana n’Imana. Ni iyihe mirongo y’Ibyanditswe twakoresha kugira ngo tumufashe gutekereza? Dushobora kumusaba ko yasoma muri Yohana 6:​38, aho Yesu yavuze ati “naje nturutse mu ijuru ntazanywe no gukora ibyo nshaka, ahubwo nazanywe no gukora ibyo uwantumye ashaka.” Tumaze gusoma uwo murongo, dushobora kubaza uwo muntu tuti “niba Yesu ari Imana, ni nde wamutumye akaza aturutse mu ijuru? Ese uwamutumye ntamuruta? N’ubundi kandi, utuma undi aba amuruta.”

9 Dushobora no gusoma mu Bafilipi 2:9, aho intumwa Pawulo yasobanuye icyo Imana yakoze nyuma y’aho Yesu apfiriye kandi akazuka. Uwo murongo ugira uti ‘Imana yakujije [Yesu] imushyira mu mwanya wo hejuru cyane, kandi imuha izina risumba andi mazina yose.’ Kugira ngo dufashe uwo muntu gutekereza kuri uwo murongo w’Ibyanditswe, dushobora kumubaza tuti “iyo Yesu aza kuba yaranganaga n’Imana mbere y’uko apfa, maze nyuma yaho Imana ikamushyira mu mwanya wo hejuru cyane, ese ibyo ntibyari gutuma Yesu aruta Imana? Ariko se hari uwaruta Imana?” Niba uwo muntu yubaha Ijambo ry’Imana kandi akaba afite umutima utaryarya, kumufasha gutekereza muri ubwo buryo bishobora gutuma ashaka kumenya byinshi kurushaho.​—Ibyak 17:​11.

10. (a) Twafasha dute umuntu wemera umuriro w’iteka? (b) Wafashije ute abantu gutekereza kuri iyo ngingo?

10 Urugero rwa 2: Reka tuvuge ko nyir’inzu ari umuntu ugira ishyaka mu idini rye, wumva ko abantu babi bagomba kubabarizwa mu muriro w’iteka. Kuba yemera ko habaho umuriro w’iteka bishobora kuba biterwa n’uko yifuza kubona abantu babi baryozwa ibibi baba barakoze. Umuntu nk’uwo twamufasha dute gutekereza? Mbere na mbere, dushobora kumwizeza ko ababi bazahanwa (2 Tes 1:​9). Hanyuma dushobora kumusaba ko yasoma mu Ntangiriro 2:​16, 17, hagaragaza ko igihano cy’icyaha ari urupfu. Dushobora kumusobanurira ko igihe Adamu yakoraga icyaha, yatumye abantu bose bavuka ari abanyabyaha (Rom 5:​12). Ariko nanone, dushobora kumubwira ko Imana itigeze ivuga ko abantu bari guhanirwa mu muriro w’iteka. Hanyuma dushobora kumubaza tuti “ese iyo Adamu na Eva baza kuba bari guhabwa igihano cyo kubabazwa iteka, Imana ntiba yarabibabwiye?” Hanyuma dushobora gusoma mu Ntangiriro 3:​19, havuga igihano bahawe nyuma yo gukora icyaha, ariko hakaba hatavuga ibyo kubabarizwa mu muriro w’iteka. Ahubwo Adamu yabwiwe ko yari gusubira mu mukungugu. Dushobora kumubaza tuti “ese byari kuba bikwiriye ko Imana ibwira Adamu ko yari gusubira mu butaka kandi mu by’ukuri yari kujya mu muriro w’iteka?” Niba uwo muntu afite umutima utaryarya, icyo kibazo cyatuma arushaho gutekereza kuri iyo ngingo.

11. (a) Twafasha dute umuntu wemera ko abantu beza bose bajya mu ijuru? (b) Wafashije ute abantu gutekereza kuri iyo ngingo?

11 Urugero rwa 3: Reka tuvuge ko mu murimo wo kubwiriza duhuye n’umuntu wemera ko abantu beza bose bajya mu ijuru. Iyo myizerere ishobora kugira ingaruka ku birebana n’uko nyir’inzu yumva ibivugwa muri Bibiliya. Urugero, reka tuvuge ko duhisemo kumusomera mu Byahishuwe 21:​4. (Hasome.) Uwo muntu ashobora kuvuga ko imigisha ivugwa muri uwo murongo yerekeza ku buzima bwo mu ijuru. Twamufasha dute gutekereza? Aho kumwereka indi mirongo y’Ibyanditswe, dushobora kwibanda kuri kimwe mu bivugwa muri uwo murongo. Havugwamo ko ‘urupfu rutazabaho ukundi.’ Dushobora kubaza uwo muntu niba yemera ko kugira ngo ikintu cye kubaho ukundi, kigomba kuba cyarabanje kubaho. Birashoboka ko azavuga ko ari ko biri. Hanyuma dushobora kumubwira ko mu ijuru hatigeze haba urupfu, ko hano ku isi ari ho gusa abantu bapfa. Birumvikana rero ko ibivugwa mu Byahishuwe 21:​4 byerekeza ku migisha abantu bazabona hano ku isi.​—Zab 37:​29.

JYA UKORESHA INGERO KUGIRA NGO UFASHE ABANTU GUSOBANUKIRWA INGINGO MUGANIRAHO

12. Kuki Yesu yakoreshaga ingero?

12 Uretse gukoresha ibibazo, Yesu yanakoreshaga ingero mu murimo wo kubwiriza. (Soma muri Matayo 13:​34, 35.) Ingero za Yesu zatumaga amenya niba ababaga bamuteze amatwi bafite imitima itaryarya kandi bifuza koko gukorera Yehova (Mat 13:​10-15). Nanone kandi, ingero zatumaga inyigisho za Yesu zishishikaza abantu kandi ntibibagirwe ibyo yabigishije. Twakoresha dute ingero mu gihe twigisha?

13. Ni uruhe rugero twatanga rugaragaza ko Imana iruta Yesu?

13 Akenshi biba byiza gukoresha ingero zoroshye. Urugero, mu gihe dusobanurira umuntu ko Imana iruta Yesu, wenda twakoresha uburyo bukurikira: dushobora kubanza kumubwira ko Imana na Yesu bagereranyije imishyikirano bafitanye n’iyo umubyeyi agirana n’umwana we (Luka 3:​21, 22; Yoh 14:​28). Hanyuma dushobora kubaza nyir’inzu tuti “uramutse ushatse kunyemeza ko abantu babiri bangana, ni uruhe rugero rwo mu muryango wakoresha?” Uwo muntu ashobora kuvuga urw’abantu bavukana, ndetse b’impanga. Ashubije atyo, dushobora kumubwira ko urwo rugero atanze rukwiriye. Hanyuma dushobora kumubaza tuti “niba urwo rugero ari rwo twembi twahita dutanga, ese Yesu we Mwigisha Ukomeye na we ntiyari kurutekereza? Ibinyuranye n’ibyo, yavuze ko Imana ari Se. Ku bw’ibyo, Yesu yagaragaje ko Imana imuruta kandi ko ifite ububasha kumurusha.”

14. Ni uruhe rugero rugaragaza ko bitaba bihuje n’ubwenge ko Imana ikoresha Satani kugira ngo ababarize abantu mu muriro w’iteka?

14 Reka dufate urundi rugero. Hari abantu bemera ko Satani ari we Imana yahaye inshingano yo kubabariza abantu mu muriro w’iteka. Dushobora guha umubyeyi urugero rwamufasha kubona ko Imana isabye Satani kubabariza abantu mu muriro w’iteka bitaba bihuje n’ubwenge. Dushobora kumubwira tuti “tekereza umwana wawe abaye icyigomeke, kandi akaba akora ibibi byinshi. Wabigenza ute?” Uwo mubyeyi ashobora kuvuga ko yakosora umwana we. Ashobora kugerageza kenshi gufasha umwana we kugira ngo areke gukora ibibi (Imig 22:​15). Icyo gihe, dushobora kubaza uwo mubyeyi icyo yakora uwo mwana yanze kwikosora. Ababyeyi benshi bakubwira ko nta kindi bakora uretse kumuhana. Hanyuma dushobora kumubaza tuti “wakora iki se uramutse umenye ko hari umuntu mubi woheje umwana wawe kugira ngo abe icyigomeke?” Nta gushidikanya ko uwo mubyeyi yarakarira uwo muntu. Kugira ngo tugaragaze aho urwo rugero ruhuriye n’ingingo tuganiraho, dushobora kubaza uwo mubyeyi tuti “umaze kumenya ko uwo muntu mubi ari we woheje umwana wawe, ese ni we wasaba ko amuguhanira?” Nta gushidikanya ko yagusubiza ati “oya.” Birumvikana rero ko Imana itakoresha Satani ngo ahane abantu we ubwe yoheje ngo bakore ibibi.

DUKOMEZE GUSHYIRA MU GACIRO

15, 16. (a) Kuki tutagombye kwitega ko abantu bose tubwiriza bazemera ubutumwa bw’Ubwami? (b) Ese ni ngombwa ko tuba abahanga mu kwigisha kugira ngo tugire icyo tugeraho mu murimo wo kubwiriza? Sobanura. (Reba n’agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Ingingo zizajya zidufasha gusubiza.”)

15 Tuzi ko abantu bose tubwiriza atari ko bazemera ubutumwa bw’Ubwami (Mat 10:​11-14). Uko ni ko bizahora bimeze niyo twababaza ibibazo twatoranyije neza, tukabafasha gutekereza kandi tugakoresha ingero nziza. N’ubundi kandi, abantu bake gusa ni bo bemeye inyigisho za Yesu kandi ari we Mwigisha ukomeye kurusha abandi bose babaye ku isi.​—Yoh 6:​66; 7:​45-48.

16 Ku rundi ruhande, nubwo twaba twumva ko tutari abahanga mu kwigisha, dushobora kugira icyo tugeraho mu murimo wo kubwiriza. (Soma mu Byakozwe 4:​13.) Ijambo ry’Imana ritwizeza ko ‘abiteguye kwemera ukuri kuyobora ku buzima bw’iteka bose’ bazakira ubutumwa bwiza (Ibyak 13:​48). Nimucyo tujye dushyira mu gaciro mu birebana n’uko twitekerezaho hamwe n’uko tubona abo tugezaho ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Nimucyo tujye dufatana uburemere imyitozo Yehova aduha, twiringiye ko izatugirira akamaro, ikakagirira n’abadutega amatwi (1 Tim 4:​16). Yehova ashobora kudufasha kumenya uko ‘twasubiza umuntu wese.’ Nk’uko tuzabibona mu gice gikurikira, kimwe mu byadufasha kugira icyo tugeraho mu murimo wacu ni ugukurikiza inama Yesu yaduhaye yo kugirira abandi ibyo dushaka ko na bo batugirira.

^ par. 6 Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Ese ushobora kwizera ko hariho Umuremyi?,” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukwakira 2009.