Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yehova ni Imana igira gahunda

Yehova ni Imana igira gahunda

‘Imana si iy’akaduruvayo, ahubwo ni iy’amahoro.’​—1 KOR 14:​33.

1, 2. (a) Ni nde Yehova yabanje kurema, kandi se yamukoresheje ate? (b) Ni iki kigaragaza ko abamarayika bakorera kuri gahunda?

YEHOVA, Umuremyi w’ijuru n’isi, akora ibintu kuri gahunda. Yabanje kurema Umwana we w’ikinege witwa “Jambo,” kubera ko ari we muvugizi w’Imana w’ibanze. Hashize imyaka myinshi cyane Jambo akorera Yehova, kuko Bibiliya igira iti ‘mu ntangiriro Jambo yariho, kandi Jambo yari kumwe n’Imana.’ Nanone Bibiliya igira iti “ibintu byose byabayeho binyuze kuri we [Jambo], kandi nta kintu na kimwe cyabayeho bitanyuze kuri we.” Ubu hashize imyaka isaga 2.000 Imana yohereje Jambo ku isi, akora ibyo Se ashaka mu budahemuka ari umuntu utunganye witwa Yesu Kristo.​—Yoh 1:​1-3, 14.

2 Mbere y’uko Umwana w’Imana aza ku isi, yayikoreye mu budahemuka ari “umukozi [wayo] w’umuhanga” (Imig 8:​30). Yehova yaramukoresheje mu kurema abamarayika babarirwa muri za miriyoni (Kolo 1:​16). Bibiliya ivuga ibirebana n’abo bamarayika igira iti ‘ibihumbi incuro ibihumbi bakoreraga [Yehova] kandi ibihumbi icumi incuro ibihumbi icumi bari bahagaze imbere ye’ (Dan 7:​10). Abo bamarayika bavugwaho ko ari ‘ingabo’ za Yehova zikorera kuri gahunda.​—Zab 103:​21.

3. Inyenyeri n’imibumbe ni byinshi mu rugero rungana iki, kandi se ni mu buhe buryo biri kuri gahunda?

3 Ni iki twavuga ku birebana n’ibintu Imana yaremye biri mu isanzure ry’ikirere, urugero nk’inyenyeri nyinshi cyane n’imibumbe? Ku birebana n’inyenyeri, hari ikinyamakuru cyo mu mugi wa Houston, muri leta ya Texas, cyavuze ko ubushakashatsi buherutse gukorwa bwagaragaje ko hari “inyenyeri n’imibumbe bibarirwa muri za miriyari, kandi uwo mubare ukubye incuro eshatu uwo abahanga mu bya siyansi bari barabonye mbere” (Chronicle). Inyenyeri ziri mu matsinda yitwa injeje, buri rujeje rukaba rurimo inyenyeri zibarirwa muri za miriyari hamwe n’imibumbe myinshi. Inyinshi mu njeje na zo ziri mu matsinda mato n’amanini.

4. Kuki bihuje n’ubwenge kumva ko abagaragu b’Imana bo ku isi bari gukorera kuri gahunda?

4 Kimwe n’uko abamarayika bakorera kuri gahunda, inyenyeri n’imibumbe na byo biri kuri gahunda ihambaye (Yes 40:​26). Ku bw’ibyo, bihuje n’ubwenge kumva ko Yehova yari gushyira kuri gahunda abagaragu be bo ku isi. Yifuza ko bakomeza gukorera kuri gahunda, kandi ibyo ni ngombwa cyane kuko bafite umurimo w’ingenzi cyane bagomba gukora. Umurimo abagaragu ba Yehova bamukorera mu budahemuka, baba aba kera n’abo muri iki gihe, ni gihamya igaragaza ko yakomeje kuba hamwe na bo, kandi ko ‘Imana atari iy’akaduruvayo, ahubwo ari iy’amahoro.’​—Soma mu 1 Abakorinto 14:​33, 40.

IMANA YASHYIZE KURI GAHUNDA UBWOKO BWAYO BWO MU GIHE CYA KERA

5. Ni mu buhe buryo umugambi Imana yari ifite w’uko abantu buzura isi wakomwe mu nkokora?

5 Igihe Yehova yaremaga umugabo n’umugore ba mbere, yarababwiye ati “mwororoke mugwire mwuzure isi kandi muyitegeke, mutegeke amafi yo mu nyanja n’ibiguruka byo mu kirere n’ibyaremwe byose bifite ubuzima byigenza ku isi” (Intang 1:​28). Abantu bagombaga kororoka kuri gahunda kugira ngo buzure isi kandi bagure Paradizo, kugeza igihe yari gukwira ku isi hose. Uwo mugambi wakomwe mu nkokora igihe Adamu na Eva basuzuguraga Imana (Intang 3:​1-6). Nyuma yaho, ‘Yehova yabonye ko ububi bw’abantu bwari bwogeye mu isi, kandi ko igihe cyose ibitekerezo byo mu mitima yabo byabaga bibogamiye ku bibi gusa.’ Ibyo byatumye “Imana y’ukuri ibona ko isi yononekaye kandi ko yari yuzuye urugomo.” Ku bw’ibyo, yiyemeje guteza umwuzure ku isi hose ukarimbura abatarubahaga Imana.​—Intang 6:​5, 11-13, 17.

6, 7. (a) Kuki Nowa yatonnye mu maso ya Yehova? (Reba ifoto ibimburira iki gice.) (b) Byagendekeye bite abantu babi bose bo mu gihe cya Nowa?

6 Icyakora, ‘Nowa yatonnye mu maso ya Yehova’ bitewe n’uko “yari umukiranutsi” n’ “indakemwa mu bantu bo mu gihe cye.” Kubera ko “Nowa yagendanaga n’Imana y’ukuri,” yamusabye kubaka inkuge nini (Intang 6:​8, 9, 14-16). Uko yari yubatse byari gutuma abantu bayirokokeramo ndetse n’inyamaswa. Nowa yarumviye, “akora ibihuje n’ibyo Yehova yari yamutegetse byose,” kandi abifashijwemo n’umuryango we, yubatse inkuge akurikije gahunda yose Imana yari yamuhaye. Amaze kwinjizamo inyamaswa, ‘Yehova yakinze urugi.’​—Intang 7:​5, 16.

7 Igihe habaga umwuzure mu mwaka wa 2370 Mbere ya Yesu, Yehova “yatsembyeho ibifite ubuzima byose byari ku isi,” ariko arindira umukiranutsi Nowa n’umuryango we mu nkuge (Intang 7:​23). Buri muntu wese uri ku isi muri iki gihe yakomotse kuri Nowa n’umuryango we. Nyamara, abantu babi bose batari mu nkuge barapfuye, kuko banze kumvira Nowa wari “umubwiriza wo gukiranuka.”​—2 Pet 2:​5.

Gukurikiza gahunda byatumye abantu umunani barokoka Umwuzure (Reba paragarafu ya 6 n’iya 7)

8. Ni iki kigaragaza ko Abisirayeli bari kuri gahunda igihe Imana yabategekaga kujya kuba mu Gihugu cy’Isezerano?

8 Nyuma y’ibinyejana bisaga umunani Umwuzure ubaye, Imana yagize Abisirayeli ishyanga. Bagombaga kugira gahunda mu bice byose byari bigize imibereho yabo, cyane cyane mu bijyanye no kuyoboka Imana. Urugero, yari yarahaye bamwe inshingano yo kuba abatambyi n’Abalewi. Nanone kandi, hari abagore yari yarahaye inshingano yo ‘gukorera umurimo ku muryango w’ihema ry’ibonaniro’ (Kuva 38:8). Yehova Imana yategetse iryo shyanga kujya kuba mu gihugu cy’i Kanani. Ariko kandi, abenshi mu Bisirayeli bagize ubwoba maze banga kugenda. Ku bw’ibyo, Yehova yarababwiye ati “ntimuzinjira mu gihugu narahiye nzamuye ukuboko kwanjye ko nzakibanamo namwe, keretse Kalebu mwene Yefune na Yosuwa mwene Nuni” kuko bazanye inkuru nziza igihe bavaga gutata Igihugu cy’Isezerano (Kub 14:​30, 37, 38). Nyuma yaho, Mose abitegetswe n’Imana yashyizeho Yosuwa ngo abe ari we umusimbura (Kub 27:​18-23). Igihe Yosuwa yari agiye kujyana Abisirayeli mu gihugu cy’i Kanani, Yehova yaramubwiye ati “gira ubutwari kandi ukomere. Ntutinye kandi ntukuke umutima, kuko Yehova Imana yawe ari kumwe nawe aho uzajya hose.”​—Yos 1:​9.

9. Rahabu yabonaga ate Yehova n’abari bagize ubwoko bwe?

9 Koko rero, Yehova Imana yabaga ari kumwe na Yosuwa aho yajyaga hose. Urugero, reka turebe uko byagenze igihe Abisirayeli bari bakambitse hafi y’umugi w’Abanyakanani witwaga Yeriko. Mu mwaka wa 1473 Mbere ya Yesu, Yosuwa yohereje abagabo babiri ngo bajye gutata Yeriko, maze bagera kwa Rahabu wari indaya. Yabahishe ku gisenge cy’inzu ye, kugira ngo abantu bari boherejwe n’umwami w’i Yeriko batabafata. Rahabu yabwiye abo Bisirayeli b’abatasi ati “nzi neza ko Yehova azabaha iki gihugu. . . .  Twumvise ukuntu Yehova yakamije amazi y’Inyanja Itukura imbere yanyu . . . n’ibyo mwakoreye abami babiri b’Abamori.” Yongeyeho ati ‘Yehova Imana yanyu ni Imana hejuru mu ijuru no hasi ku isi’ (Yos 2:​9-11). Kubera ko Rahabu yashyigikiye abari bagize ubwoko bwa Yehova muri icyo gihe, Imana yatumye we n’abari bagize umuryango we barokoka igihe Abisirayeli bigaruriraga umugi wa Yeriko (Yos 6:​25). Rahabu yagize ukwizera kandi yubaha Yehova n’abari bagize ubwoko bwe.

ABAKRISTO BO MU KINYEJANA CYA MBERE BAKORERAGA KURI GAHUNDA

10. Ni iki Yesu yabwiye abayobozi b’idini b’Abayahudi bo mu gihe cye, kandi se yabitewe n’iki?

10 Abisirayeli bayobowe na Yosuwa banesheje imigi myinshi, maze batura mu gihugu cy’i Kanani. Ariko se nyuma yaho byaje kugenda bite? Mu gihe cy’ibinyejana byinshi, Abisirayeli bagiye bica amategeko y’Imana. Igihe Yehova yoherezaga Umwana we ku isi, bari baranze kumvira Imana mu buryo burengeje urugero, ndetse n’abo yabatumagaho. Ni yo mpamvu Yesu yavuze ko Yerusalemu wari umurwa ‘wicaga abahanuzi.’ (Soma muri Matayo 23:​37, 38.) Imana yanze abayobozi b’idini b’Abayahudi kubera ko bari barayihemukiye. Ku bw’ibyo, Yesu yarababwiye ati ‘ubwami bw’Imana muzabunyagwa buhabwe ishyanga ryera imbuto zabwo.’​—Mat 21:​43.

11, 12. (a) Ni iki kigaragaza ko mu kinyejana cya mbere Yehova atakomeje guha imigisha ishyanga ry’Abayahudi, ahubwo akayiha irindi tsinda? (b) Ni ba nde bari bagize iryo tsinda rishya?

11 Mu kinyejana cya mbere, Yehova yanze ishyanga ry’Abisirayeli bari abahemu. Icyakora, ibyo ntibyashakaga kuvuga ko atari gukomeza kugira abagaragu b’indahemuka hano ku isi, bakorera kuri gahunda. Yehova yatangiye guha imigisha itsinda rishya ryakoreraga kuri gahunda, ryumviraga Yesu Kristo n’inyigisho ze. Iryo tsinda ryavutse ku munsi wa Pentekote yo mu mwaka wa 33. Icyo gihe, abigishwa ba Yesu bagera ku 120 bari bateraniye i Yerusalemu, maze “mu buryo butunguranye humvikana urusaku ruvuye mu ijuru rumeze nk’urw’umuyaga ukaze uhuha cyane, rwuzura inzu yose.” Hanyuma “babona indimi zimeze nk’iz’umuriro, maze zirigabanya, ururimi rujya ku muntu wese muri bo, bose buzuzwa umwuka wera, batangira kuvuga izindi ndimi nk’uko umwuka wari ubahaye kuzivuga” (Ibyak 2:​1-4). Icyo kintu gitangaje cyari gihamya idashidikanywaho y’uko Yehova yari ashyigikiye iryo tsinda rishya ryari rigizwe n’abigishwa ba Kristo.

12 Kuri uwo munsi utazibagirana, abigishwa ba Yesu ‘biyongereyeho abantu bagera ku bihumbi bitatu.’ Nanone kandi, “buri munsi Yehova yakomezaga kubongeraho abakizwa” (Ibyak 2:​41, 47). Umurimo w’abo babwiriza bo mu kinyejana cya mbere wagize icyo ugeraho mu buryo bugaragara ku buryo ‘ijambo ry’Imana ryakomeje kwamamara, kandi umubare w’abigishwa ugakomeza kwiyongera cyane muri Yerusalemu.’ Ndetse ‘n’abatambyi benshi bumviye uko kwizera’ (Ibyak 6:​7). Abantu b’imitima itaryarya bemeye inyigisho z’ukuri bigishwaga n’abari bagize iryo tsinda rishya. Nyuma yaho, Yehova yatanze indi gihamya yagaragazaga ko yari abashyigikiye igihe yatangiraga kuzana ‘abanyamahanga’ mu itorero rya gikristo.​—Soma mu Byakozwe 10:​44, 45.

13. Ni uwuhe murimo Imana yahaye abari bagize itsinda rishya yatoranyije?

13 Abigishwa ba Kristo bari bazi umurimo Imana yashakaga ko bakora. Yesu ubwe yababereye icyitegererezo, kuko akimara kubatizwa yatangiye kubwiriza ibirebana n’ “ubwami bwo mu ijuru” (Mat 4:​17). Yesu yatoje abigishwa be gukora uwo murimo. Yarababwiye ati “muzambera abahamya i Yerusalemu n’i Yudaya n’i Samariya no kugera mu turere twa kure cyane tw’isi” (Ibyak 1:​8). Abigishwa ba Kristo bo mu kinyejana cya mbere bari basobanukiwe neza icyo basabwaga gukora. Urugero, igihe Pawulo na Barinaba bari muri Antiyokiya ho muri Pisidiya, bavuganye ubushizi bw’amanga babwira Abayahudi babarwanyaga bati “byari ngombwa ko ari mwe mubanza kubwirwa ijambo ry’Imana. Ariko kuko muryanze kandi ntimubone ko mukwiriye ubuzima bw’iteka, dore twigiriye mu banyamahanga. Koko rero, Yehova yaduhaye itegeko agira ati ‘nagushyiriyeho kuba umucyo w’amahanga, kugira ngo ube agakiza kugeza ku mpera y’isi’ ” (Ibyak 13:​14, 45-47). Kuva mu kinyejana cya mbere, igice cyo ku isi cy’umuteguro w’Imana cyagiye kimenyesha abantu ibyo Imana yakoze kugira ngo tubone agakiza.

HAPFUYE ABANTU BENSHI, ARIKO ABAGARAGU B’IMANA BARAROKOTSE

14. Byagendekeye bite Yerusalemu mu kinyejana cya mbere, ariko se ni ba nde barokotse?

14 Abayahudi muri rusange ntibemeye ubutumwa bwiza, kandi bari kugerwaho n’akaga kuko Yesu yari yaraburiye abigishwa be ati “nimubona Yerusalemu igoswe n’ingabo zikambitse, muzamenye ko iri hafi guhindurwa amatongo. Icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazatangire guhungira mu misozi, abazaba bari muri Yerusalemu bazayivemo, kandi abazaba bari mu giturage ntibazayinjiremo” (Luka 21:​20, 21). Ibyo Yesu yavuze byarabaye. Kubera ko Abayahudi bigometse ku Baroma, ingabo z’Abaroma zari ziyobowe na Cestius Gallus zagose Yerusalemu mu mwaka wa 66. Icyakora, izo ngabo zarikubuye ziragenda, bituma abigishwa ba Yesu babona uko bava muri Yerusalemu n’i Yudaya. Umuhanga mu by’amateka witwa Eusèbe yavuze ko abenshi bahungiye i Pela mu ntara ya Pereya, hakurya y’uruzi rwa Yorodani. Mu mwaka wa 70, ingabo z’Abaroma zari ziyobowe na Jenerali Titus zaragarutse, maze zisenya Yerusalemu. Icyakora, Abakristo bizerwa bararokotse bitewe n’uko bumviye umuburo wa Yesu.

15. Nubwo itorero rya gikristo ryateye imbere, ryari rihanganye n’ibihe bibazo?

15 Nubwo abigishwa ba Kristo bahuye n’amakuba, bagatotezwa kandi bagahura n’ibindi bintu byageragezaga ukwizera kwabo, itorero rya gikristo ryo mu kinyejana cya mbere ryakomeje gutera imbere (Ibyak 11:​19-21; 19:​1, 19, 20). Ibyo byatewe n’uko Imana yarihaga imigisha.​—Imig 10:​22.

16. Ni iki buri Mukristo yagombaga gukora kugira ngo akomere mu buryo bw’umwuka?

16 Kugira ngo buri Mukristo akomere mu buryo bw’umwuka, yagombaga gushyiraho imihati. Yagombaga kwiga Ibyanditswe abigiranye umwete, akajya mu materaniro buri gihe, kandi akabwiriza iby’Ubwami abigiranye ishyaka. Ibyo bikorwa byatumaga abari bagize ubwoko bwa Yehova bamererwa neza mu buryo bw’umwuka kandi bakunga ubumwe, nk’uko bimeze muri iki gihe. Abari bagize amatorero yo mu kinyejana cya mbere yakoreraga kuri gahunda, bafashwaga n’abagenzuzi hamwe n’abakozi b’itorero bashyiragaho imihati babyishimiye (Fili 1:​1; 1 Pet 5:​1-4). Nanone kandi, abari bagize ayo matorero bashimishwaga cyane no gusurwa n’abasaza bari abagenzuzi basura amatorero, urugero nka Pawulo (Ibyak 15:​36, 40, 41). Muri iki gihe, hari ibintu byinshi gahunda yacu yo kuyoboka Yehova ihuriyeho n’iy’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere. Dushimishwa no kuba Yehova yarashyize kuri gahunda abagaragu be bo muri icyo gihe, nk’uko biri no muri iki gihe. *

17. Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

17 Uko isi ya Satani igenda yegereza iherezo ryayo muri iyi minsi y’imperuka, ni ko n’igice cyo ku isi cy’umuteguro w’Imana kigenda kirushaho kujya mbere. Ese ukomeza kugendana na cyo? Ese wagize amajyambere yo mu buryo bw’umwuka? Igice gikurikira kizakwereka uko wabigeraho.

^ par. 16 Reba igice cyo kwigwa gifite umutwe uvuga ngo “Abakristo basenga mu mwuka no mu kuri,” n’igifite umutwe uvuga ngo “Bakomeza kugendera mu kuri,” mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 15 Nyakanga 2002. Amateka y’igice cyo ku isi cy’umuteguro w’Imana muri iki gihe avugwa mu buryo burambuye mu gitabo kivuga amateka y’Abahamya ba Yehova (Les Témoins de Jéhovah : Prédicateurs du Royaume de Dieu).