Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

Yehova yaramfashije cyane

Yehova yaramfashije cyane

Igihe jye na Evelyn twari tumaze igihe gito dushyingiranywe, twageze mu mugi muto wo mu giturage wa Hornepayne, mu majyaruguru y’intara ya Ontario muri Kanada. Hari mu gitondo cya kare, kandi hari imbeho nyinshi. Umuvandimwe wo muri ako gace yaje kudufata aho gari ya moshi ihagarara. Twe na we n’umugore we n’umwana we tumaze gufatira hamwe amafunguro ahagije ya mu gitondo, twagiye kubwiriza ku nzu n’inzu tugenda mu rubura. Uwo munsi nyuma ya saa sita, natanze disikuru ya mbere ndi umugenzuzi w’akarere. Uko twari batanu ni twe twateranye; nta wundi muntu waje.

MU BY’UKURI, kuba abantu bake ari bo bumvise iyo disikuru natanze mu mwaka wa 1957, nta cyo byari bintwaye. Kuva kera nagiraga amasonisoni bikabije. Igihe nari muto najyaga nihisha abashyitsi bazaga mu rugo, niyo nabaga nsanzwe mbazi.

Nta gushidikanya ko uri butangazwe no kumenya ko inyinshi mu nshingano nagiye mpabwa mu muteguro wa Yehova zatumaga mpura n’abandi bantu benshi, baba abo tuziranye n’abo ntazi. Icyakora n’ubu ndacyahanganye n’ikibazo cyo kugira amasonisoni no kutigirira icyizere. Ku bw’ibyo, sinjya numva ko ibyo nagezeho muri izo nshingano nahawe ari jye byaturutseho. Ahubwo nabonye isohozwa ry’isezerano rya Yehova rigira riti “nzagukomeza, kandi nzagufasha by’ukuri. Nzakuramiza ukuboko kwanjye kw’iburyo gukiranuka” (Yes 41:​10). Bumwe mu buryo bw’ingenzi Yehova yamfashijemo ni uko yagiye akoresha Abakristo bagenzi banjye kugira ngo banshyigikire. Reka mbabwire bamwe muri bo, mpereye ku bamfashije igihe nari umwana.

YAKORESHAGA BIBILIYA N’AGAKAYI K’UMUKARA

Ndi mu isambu yacu mu majyepfo y’uburengerazuba bw’intara ya Ontario

Mu myaka ya za 40, ubwo hari ku cyumweru mu gitondo akazuba karamutse kava, Elsie Huntingford yaje kudusura aho twabaga mu isambu yacu mu majyepfo y’uburengerazuba bw’intara ya Ontario. Mama yagiye kumukingurira, ariko papa na we wagiraga amasonisoni agumana nanjye mu nzu, maze akurikira ibyo bavugaga. Yatekereje ko mushiki wacu Huntingford yari umucuruzi uje kugurisha ibintu kandi ko mama yashoboraga kugura ibintu tutari dukeneye, maze ajya kumubwira ko nta cyo twifuzaga kugura. Mushiki wacu Huntingford yarabajije ati “ese ntimwifuza kwiga Bibiliya?” Papa yaramushubije ati “turabyifuza rwose.”

Mushiki wacu Huntingford yadusuye igihe cyiza. Ababyeyi banjye bari abayoboke barangwaga n’ishyaka b’idini basengeragamo (Église unie du Canada), ariko bari baherutse kurivamo. Kubera iki? Ni ukubera ko hari umuvugabutumwa wamanikaga mu kirongozi cy’urusengero urutonde rw’abantu bose babaga batanze amaturo, ahereye ku batanze menshi. Kubera ko ababyeyi banjye batari bifashije, babaga bari ahagana hasi kuri urwo rutonde, kandi abakuru b’iryo dini babahatiraga gutanga andi. Undi muvugabutumwa we yavuze ko yigishaga ibintu atemeraga atinya ko bamwirukana. Ku bw’ibyo, twavuye muri iryo dini ariko dukomeza gushaka uburyo twahaza ibyo twari dukeneye mu buryo bw’umwuka.

Kubera ko icyo gihe umurimo w’Abahamya ba Yehova wari warabuzanyijwe muri Kanada, mushiki wacu Huntingford yigishaga umuryango wacu akoresheje Bibiliya yonyine n’ibintu bike yari yaranditse mu gakayi k’umukara. Igihe yari amaze kubona ko tutazamurega ku bayobozi, yaduhaye ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Iyo twamaraga kwiga twahishaga ibyo bitabo aho abantu batashoboraga kubibona. *

Ababyeyi banjye bemeye ukuri ubwo babwirizwaga ku nzu n’inzu, kandi babatizwa mu mwaka wa 1948

Nubwo mushiki wacu Huntingford yarwanywaga kandi ahanganye n’izindi nzitizi, yabwirizanyaga ishyaka ubutumwa bwiza. Ishyaka yagiraga ryankoze ku mutima kandi rituma nemera ukuri. Nyuma y’umwaka umwe ababyeyi banjye babatijwe bakaba Abahamya ba Yehova, nanjye niyeguriye Imana, ndabatizwa. Nabatijwe ku itariki ya 27 Gashyantare 1949, mbatirizwa mu kintu kimeze nk’umuvure ukozwe mu cyuma aborozi bakoreshaga buhira amatungo. Icyo gihe nari mfite imyaka 17. Nyuma yaho niyemeje gukora umurimo w’igihe cyose.

YEHOVA YAMFASHIJE KUGIRA UBUTWARI

Kuba naratumiriwe gukora kuri Beteli mu mwaka wa 1952 byarantunguye

Nabanje gutinya guhita nkora umurimo w’ubupayiniya. Namaze igihe runaka nkora muri banki no mu bindi biro, kuko numvaga ko nkeneye amafaranga yari kuzamfasha mu murimo w’ubupayiniya. Icyakora, kubera ko nari nkiri muto kandi ntaraba inararibonye, amafaranga nabonaga nahitaga nyakoresha nkayamara. Ku bw’ibyo, umuvandimwe witwa Ted Sargent yanteye inkunga yo kugira ubutwari kandi nkizera Yehova (1 Ngoma 28:​10). Iyo nkunga yanteye yatumye ntangira gukora umurimo w’ubupayiniya mu kwezi k’Ugushyingo 1951. Icyo gihe nari mfite amadolari 40 gusa, igare ryari ryarakoze n’ivarisi nshya. Ariko kandi, igihe cyose Yehova yatumaga mbona ibyo nabaga nkeneye. Nishimira cyane ko Ted yanteye inkunga yo guhita nkora umurimo w’ubupayiniya. Byatumye mbona indi migisha.

Umunsi umwe ubwo hari ku mugoroba mu mpera z’ukwezi kwa Kanama 1952, nitabye telefoni yari ivuye i Toronto. Ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri Kanada byantumiriye gutangira gukora kuri Beteli muri Nzeri. Nubwo nagiraga amasonisoni kandi nkaba ntari narigeze nsura ibiro by’ishami, narabyishimiye kubera ko abandi bapayiniya bari barambwiye ibyiza byo kuri Beteli. Nahise mpamenyera.

“UJYE WEREKA ABAVANDIMWE KO UBITAHO”

Hashize imyaka ibiri ngeze kuri Beteli, nasimbuye Bill Yacos mba umukozi w’itorero ry’i Toronto (uwitwaga umukozi w’itorero kera, ubu yitwa umuhuzabikorwa w’inteko y’abasaza). Kubera ko icyo gihe nari mfite imyaka 23 gusa, numvaga ndi agahungu ko mu giturage katazi byinshi. Icyakora, umuvandimwe Yacos yanyeretse ibyo nagombaga gukora yicishije bugufi kandi abigiranye urukundo. Kandi rwose Yehova yaramfashije.

Umuvandimwe Yacos, wari umugabo mugufi w’ibigango wahoraga aseka, yitaga ku bantu. Yakundaga abavandimwe kandi na bo bakamukunda. Yahoraga abasura mu ngo zabo, atari igihe bafite ibibazo gusa. Bill Yacos yanteye inkunga yo kujya nanjye mbigenza ntyo kandi nkajyana n’abavandimwe na bashiki bacu mu murimo wo kubwiriza. Yarambwiye ati “Ken, ujye wereka abavandimwe ko ubitaho. Ibyo bizatwikira amakosa menshi.”

UMUGORE WANJYE AGARAGAZA URUKUNDO RUDAHEMUKA

Kuva muri Mutarama 1957, Yehova yamfashije mu buryo bwihariye. Muri uko kwezi nashyingiranywe na Evelyn, wari wararangije Ishuri rya 14 rya Gileyadi. Mbere y’uko dushyingiranwa, yabwirizaga mu ntara ikoresha ururimi rw’igifaransa ya Québec. Muri icyo gihe, Kiliziya Gatolika y’i Roma ni yo ahanini yari ifite ijambo muri Québec. Ku bw’ibyo, Evelyn yakoreraga mu ifasi igoye, ariko yakomeje kuhakorera kandi aba indahemuka kuri Yehova.

Nashyingiranywe na Evelyn mu mwaka wa 1957

Nanjye Evelyn yambereye indahemuka (Efe 5:​31). Mu by’ukuri, ubudahemuka bwe bwageragejwe tukimara gushyingiranwa. Urugero, twari dufite gahunda yo kujya muri leta ya Florida muri Amerika nyuma y’ubukwe bwacu. Ariko hashize umunsi umwe dushyingiranywe, ibiro by’ishami byansabye kujya mu nama yari kumara icyumweru, ikabera kuri Beteli yo muri Kanada. Kubera ko jye na Evelyn twashakaga gukora icyo Yehova adusabye gukora cyose, twaretse gukora urwo rugendo maze tujya kuri Beteli. Muri icyo cyumweru yakoze umurimo wo kubwiriza mu ifasi yari hafi y’ibiro by’ishami. Nubwo iyo fasi yari itandukanye cyane n’iyo muri Québec, yarihanganye.

Mu mpera z’icyo cyumweru, hari ikintu cyantunguye. Nasabwe kujya kuba umugenzuzi w’akarere mu majyaruguru y’intara ya Ontario. Ni bwo nari nkimara gushaka, mfite imyaka 25 gusa kandi ntaraba inararibonye, ariko twaremeye turagenda twiringiye Yehova. Twafashe gari ya moshi nijoro mu gihe muri Kanada haba hari imbeho nyinshi, tujyana n’abagenzuzi benshi b’inararibonye bari basubiye aho bakoreraga umurimo. Baduteye inkunga cyane. Hari n’umuvandimwe watwingingiye kujya mu mwanya yari yafashe kuko ho twashoboraga kuryama nijoro, kugira ngo tutagenda twicaye ijoro ryose. Mu gitondo cy’umunsi wakurikiyeho, nyuma y’iminsi 15 dushyingiranywe, twagiye gusura itsinda rito ry’i Hornepayne nk’uko nigeze kubivuga.

Hari ibindi bintu byari guhinduka mu mibereho yacu. Igihe nari umugenzuzi w’intara mu mpera z’umwaka wa 1960, natumiriwe kwiga Ishuri rya 36 rya Gileyadi, ryari gutangira muri Gashyantare 1961 i Brooklyn, mu mugi wa New York, rikamara amezi icumi. Birumvikana ko nishimye cyane, ariko nanone nababajwe n’uko Evelyn we atari yatumiwe. Ahubwo kimwe n’abandi bashiki bacu, yasabwe kwandika ibaruwa ivuga ko yemeye ko tumara byibura amezi icumi tutari kumwe. Evelyn yararize cyane, ariko twemeranya ko nagombaga kujya kwiga, kandi yishimiye ko nari kubonera imyitozo y’ingirakamaro muri iryo Shuri rya Gileyadi.

Hagati aho, Evelyn yakoraga ku biro by’ishami byo muri Kanada. Yishimiye cyane kubana mu cyumba na mushiki wacu wari warasutsweho umwuka witwa Margaret Lovell. Birumvikana ko jye na Evelyn twakumburanaga cyane. Ariko kandi, Yehova yafashije buri wese muri twe kumenyera aho yari yoherejwe. Kuba yaremeye kwigomwa kugira ngo turusheho gukorera Yehova n’umuteguro we, byankoze ku mutima cyane.

Maze amezi agera kuri atatu mu Ishuri rya Gileyadi, umuvandimwe Nathan Knorr, icyo gihe wayoboraga umurimo wo kubwiriza ku isi hose, yansabye ikintu kidasanzwe. Yambajije niba nari kwemera guhita ndeka Ishuri rya Gileyadi ngasubira muri Kanada, nkajya kumara igihe gito ndi umwarimu mu Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami ryari kubera ku biro by’ishami. Umuvandimwe Knorr yambwiye ko ntasabwaga kubyemera byanze bikunze. Nashoboraga guhitamo kurangiza Ishuri rya Gileyadi, hanyuma wenda nkoherezwa gukora umurimo w’ubumisiyonari. Yanambwiye ko nimfata umwanzuro wo gusubira muri Kanada, nashoboraga kutazongera gutumirirwa kwiga Ishuri rya Gileyadi, kandi ko wenda nyuma yaho ntari gukomeza gukora kuri Beteli. Yarandetse ngo nze gufata umwanzuro nyuma yo kubiganiraho n’umugore wanjye.

Kubera ko Evelyn yari yaramaze kumbwira uko yabonaga inshingano duhabwa mu muteguro, nahise mbwira umuvandimwe Knorr nti “ibyo umuteguro wa Yehova wifuza ko dukora byose tuzishimira kubikora.” Uko ni ko twakomeje kubona ibintu ndetse n’igihe byabaga bitandukanye n’ibyo twifuzaga. Twabaga twiteguye kujya aho umuteguro wa Yehova utwohereje hose.

Bityo rero, muri Mata 1961 navuye i Brooklyn nsubira muri Kanada kwigisha Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami. Nyuma yaho, twabaye bamwe mu bari bagize umuryango wa Beteli. Hanyuma naratunguwe igihe natumirirwaga kwiga Ishuri rya 40 rya Gileyadi ryari gutangira mu mwaka wa 1965. Icyo gihe nabwo Evelyn yagombaga kwandika ibaruwa avuga ko yemeye kumara igihe runaka tutari kumwe. Ariko kandi, ibyumweru bike nyuma yaho, twembi twarishimye ubwo na we yatumirirwaga kujyana nanjye kwiga iryo shuri.

Tumaze kugera mu Ishuri rya Gileyadi, umuvandimwe Knorr yatubwiye ko abanyeshuri bose bari bariyandikishije kwiga igifaransa, nk’uko natwe byari bimeze, bari koherezwa muri Afurika. Icyakora turangije iryo shuri, twongeye koherezwa muri Kanada. Nahawe inshingano yo guhagararira ibiro by’ishami (ubu uhagararira ibiro by’ishami yitwa umuhuzabikorwa wa Komite y’Ibiro by’Ishami). Kubera ko nari mfite imyaka 34 gusa, nabwiye umuvandimwe Knorr nti “ndacyari muto cyane.” Ariko yarampumurije. Kuva aho mperewe iyo nshingano, nagiye ngerageza kugisha inama abavandimwe bo kuri Beteli bakuze kandi b’inararibonye, mbere yo gufata imyanzuro ikomeye.

KURI BETELI NI AHANTU HO KWIGIRA NO KWIGISHA ABANDI

Gukora kuri Beteli byatumye mbona uburyo buhebuje bwo kwigira ku bandi. Nubaha cyane abandi bagize Komite y’Ibiro by’Ishami kandi nkabishimira. Nanone kandi, nigiye byinshi ku bagabo n’abagore b’Abakristo beza babarirwa mu magana, baba abato n’abakuze, twagiye tubana hano ku biro by’ishami n’abo twagiye duhurira mu matorero atandukanye twakoreyemo.

Nyoborera isomo ry’umunsi abagize umuryango wa Beteli yo muri Kanada

Gukora kuri Beteli byanatumye nshobora kwigisha abandi no gukomeza ukwizera kwabo. Intumwa Pawulo yabwiye Timoteyo ati “ugume mu byo wize.” Nanone yaravuze ati “ibyo wanyumvanye kandi bikaba bihamywa n’abantu benshi, ujye ubishinga abantu bizerwa; na bo bazuzuza ibisabwa kugira ngo babyigishe abandi” (2 Tim 2:​2; 3:​14). Hari igihe Abakristo bagenzi banjye bajya bambaza icyo nize mu myaka 57 maze nkora kuri Beteli. Ndabasubiza nti “mujye muhita mukora ibyo umuteguro wa Yehova wifuza ko mukora mubyishimiye, mwiringiye ko azabafasha.”

Iyo nibutse igihe nageraga kuri Beteli ndi umuhungu ukiri muto ugira amasonisoni kandi utaraba inararibonye, numva ari nk’ejo bundi. Ariko kandi, muri iyo myaka yose Yehova ‘yamfashe ukuboko kw’iburyo.’ Binyuze cyane cyane ku neza y’abo duhuje ukwizera n’ubufasha bwabo mbona mu gihe gikwiriye, akomeza kunyizeza ati “witinya. Jye ubwanjye nzagutabara.”​—Yes 41:​13.

^ par. 10 Ku itariki ya 22 Gicurasi 1945, leta ya Kanada yemereye Abahamya ba Yehova gukora umurimo wabo ku mugaragaro.