UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Kamena 2014
Iyi gazeti irimo ibice bizigwa kuva ku itariki ya 4 kugeza ku ya 31 Kanama 2014.
“Jya uringaniriza ibirenge byawe inzira” kugira ngo ugire amajyambere
Wavanaho ute ibyakubangamira bityo ukagera ku ntego zo mu buryo bw’umwuka?
Ibibazo by’abasomyi
Ese byaba bikwiriye ko umurambo w’Umukristo utwikwa?
Fasha abo duhuje ukwizera batanye n’abo bashakanye—Wabikora ute?
Menya ibibazo abatanye n’abo bashakanye baba bahanganye na byo n’ibyiyumvo bagira.
‘Ukunde Yehova Imana yawe’
Menya icyo Yesu yashakaga kuvuga ubwo yavugaga ko tugomba gukunda Yehova n’umutima wacu wose n’ubugingo bwacu bwose n’ubwenge bwacu bwose.
“Ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda”
Ni iki Yesu yashakaga kuvuga igihe yavugaga ko tugomba gukunda bagenzi bacu? Twabikora dute?
Ese uribuka?
Mbese waba warishimiye gusoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi aherutse gusohoka? Ngaho reba niba hari ibyo wibuka.
Ese ubona intege nke z’abantu nk’uko Yehova azibona?
Ushobora kubona neza abavandimwe na bashiki bacu basa n’aho badakomeye.
Fasha abandi kugera ku byo bashobora kugeraho byose
Ni mu buhe buryo twafasha abakiri bato cyangwa abavandimwe bakimara kubatizwa kugira amajyambere?