Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese uribuka?

Ese uribuka?

Mbese waba warishimiye gusoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi aherutse gusohoka? Ngaho reba niba ushobora gusubiza ibibazo bikurikira:

Ni ryari umwana w’intama wa Pasika wagombaga kubagwa ku itariki ya 14 Nisani?

Hari za Bibiliya zivuga ko wagombaga kubagwa “ku mugoroba,” ni ukuvuga mu kabwibwi izuba ryarenze ariko hakibona (Kuva 12:​6).​—15/12, ipaji ya 18-​19.

Ni ayahe mahame yo muri Bibiliya yafasha abakiri bato kugira amahitamo meza?

Amahame atatu yabafasha ni aya akurikira: (1) gushaka mbere na mbere Ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo (Mat 6:​19-34). (2) Kwishimira gufasha abandi (Ibyak 20:​35). (3) Kwishimira gukorera Imana mu busore bwabo (Umubw 12:​1).​—15/1, ipaji ya 19-​20.

Abagendera ku mafarashi bane batangiye kugenda mu mwaka wa 1914 ni ba nde?

Yesu ugendera ku ifarashi y’umweru, yirukanye Satani n’abadayimoni be mu ijuru. Ugendera ku ifarashi itukura nk’umuriro agereranya intambara zagiye zibasira abantu. Ugendera ku ifarashi y’umukara agereranya inzara. Ugendera ku ifarashi igajutse ateza ibyorezo byica, bigahitana abantu babarirwa muri za miriyoni (Ibyah 6:​2-8).​—1/2, ipaji ya 6-7.

Ni ryari “ubukwe bw’Umwana w’intama” buzaba (Ibyah 19:​7)?

“Ubukwe bw’Umwana w’intama” buzaba igihe Umwami Yesu Kristo azaba amaze kunesha burundu, ni ukuvuga igihe Babuloni Ikomeye izaba imaze kurimburwa, n’intambara ya Harimagedoni yarangiye.​—15/2, ipaji ya 10.

Kuki Abayahudi bo mu gihe cya Yesu “bari bategereje” Mesiya (Luka 3:​15)?

Ntitwahamya ko Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere bari basobanukiwe ubuhanuzi bwa Daniyeli burebana na Mesiya, nk’uko tubusobanukiwe (Dan 9:​24-27). Ariko kandi, bashobora kuba bari barumvise ibyo umumarayika yabwiye abungeri cyangwa ibyo umuhanuzikazi Ana yavuze igihe yabonaga umwana Yesu mu rusengero. Nanone kandi, abantu baragurisha inyenyeri baje kureba “umwami w’Abayahudi wavutse” (Mat 2:​1, 2). Yohana Umubatiza na we yaje kuvuga ko Kristo yari hafi kuza.​—15/2, ipaji ya 26-​27.

Twakora iki kugira ngo amagambo yacu ataba Yego hanyuma ngo abe Oya (2 Kor 1:​18)?

Mu by’ukuri, hari igihe dushobora kudasohoza ibyo twasezeranyije bitewe no kubura ukundi tubigenza. Ariko kandi, niba hari ikintu twiyemeje gukora, twagombye gukora uko dushoboye kose kugira ngo tugikore.​—15/3, ipaji ya 32.

Twanesha dute ibishuko byo kureba porunogarafiya?

Ibi bintu bitatu byadufasha: (1) guhita tureba hirya mu gihe tubonye amashusho abyutsa irari ry’ibitsina. (2) Kurinda ibitekerezo byacu tubyerekeza ku bintu byiza kandi tugasenga Imana. (3) Kurinda intambwe zacu twanga kureba filimi zigaragaza porunogarafiya cyangwa kujya ku mbuga ziyerekana.​—1/4, ipaji ya 10-​12.

Ni izihe ngaruka ziba zititezwe Umukristo usiga umuryango we akajya mu mahanga gushaka amafaranga, ashobora guhura na zo?

Iyo ababyeyi bahisemo gusiga abana babo, abana bashobora kwangirika mu byiyumvo no mu birebana n’umuco. Bashobora no kurakarira ababyeyi babo. Ikindi kandi, iyo abashakanye batabana, bashobora guhura n’ibishuko byo gukora icyaha cy’ubusambanyi.​—15/4, ipaji ya 19-​20.

Kuki abagizi ba nabi bamanikwaga ku giti bavunwaga amaguru?

Abaroma bicaga abagizi ba nabi bamwe na bamwe babamanitse ku giti. Abayahudi basabye ko abagizi ba nabi bari bamanikanywe na Yesu bavunwa amaguru. Ibyo byari gutuma bananirwa guhumeka, maze bagapfa vuba. Bityo ntibyabaga ari ngombwa ko baguma ku giti cy’umubabaro ijoro ryose (Guteg 21:​22, 23).​—1/5, ipaji ya 11.

Ni ibihe bibazo bine twagombye kuzirikana mu gihe tubwiriza?

Abo mbwiriza ni bantu ki? Ni hehe mbasanga? Igihe cyiza cyo kubabwiriza ni ikihe? Nagombye kubabwiriza nte?​—15/5, ipaji ya 12-​15.

Itabi rihitana abantu bangana iki?

Mu myaka ijana ishize ryahitanye abantu 100.000.000. Ubu rihitana abantu bagera kuri 6.000.000 buri mwaka.​—1/6, ipaji ya 3.