Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Fasha abandi kugera ku byo bashobora kugeraho byose

Fasha abandi kugera ku byo bashobora kugeraho byose

“Nzakugira inama kandi ijisho ryanjye rizakugumaho.”​—ZAB 32:​8.

1, 2. Yehova abona ate abagaragu be bo ku isi?

IYO ababyeyi bitegereza abana babo bakina, incuro nyinshi batangazwa n’ubushobozi butandukanye baba baravukanye. Nawe ushobora kuba warabyiboneye. Umwana umwe ashobora kuba afite ubuhanga muri siporo, naho undi akaba akunda gushushanya cyangwa gukora ibintu by’ubukorikori. Uko ubushobozi abana bafite bwaba buri kose, ababyeyi babo bishimira kubafasha kugera ku byo bashobora kugeraho byose.

2 Yehova na we ashishikazwa cyane n’abana be bo ku isi. Abona ko abagaragu be bo muri iki gihe ari “ibyifuzwa [cyangwa “ibintu by’agaciro”] byo mu mahanga yose” (Hag 2:​7). Yehova abona ko ari ab’agaciro ahanini bitewe n’ukwizera kwabo no kuba bamukorera n’umutima wabo wose. Ariko kandi, ushobora kuba warabonye ko Abahamya bagenzi bawe bafite ubushobozi n’ubuhanga bitandukanye. Hari abavandimwe bafite impano yo kuvugira mu ruhame, mu gihe abandi bo baba bazi gushyira ibintu kuri gahunda. Bashiki bacu benshi ni abahanga mu kwiga indimi z’amahanga no kuzikoresha mu murimo wo kubwiriza, mu gihe abandi bo batanga urugero ruhebuje mu birebana no kwita ku bakeneye inkunga cyangwa ku barwayi (Rom 16:​1, 12). Ese ntitwishimira kugira Abakristo nk’abo mu itorero?

3. Ni ibihe bibazo turi busuzume muri iki gice?

3 Icyakora, bamwe mu bo duhuje ukwizera, hakubiyemo abakiri bato cyangwa abavandimwe bamaze igihe gito babatijwe, bashobora kumva bataragira uruhare mu bikorerwa mu itorero. Twabafasha dute kugera ku byo bashobora kugeraho byose? Kuki twagombye kwihatira kubona imico myiza bafite, bityo tukababona nk’uko Yehova ababona?

YEHOVA ABONA IMICO MYIZA ABAGARAGU BE BAFITE

4, 5. Ni mu buhe buryo inkuru iri mu Bacamanza 6:​11-16 igaragaza ko Yehova abona ibyo abagaragu be bashobora kugeraho?

4 Hari inkuru zo muri Bibiliya zigaragaza ko Yehova atabona gusa imico myiza abagaragu be bafite, ahubwo ko anabona ibyo bashobora kugeraho. Urugero, igihe Imana yatoranyaga Gideyoni kugira ngo akize ubwoko bwayo Abamidiyani babukandamizaga, agomba kuba yaratangajwe cyane n’uko umumarayika yamuramukije agira ati “Yehova ari kumwe nawe wa munyambaraga w’intwari we!” Icyo gihe Gideyoni yumvaga atari ‘umunyambaraga,’ kandi rwose yumvaga ko atari ashoboye kurokora ubwoko bw’Imana. Ariko nk’uko ikiganiro cyakurikiyeho cyabigaragaje, Yehova yari afitiye Gideyoni icyizere kurusha uko we yari acyifitiye.​—Soma mu Bacamanza 6:​11-16.

5 Yehova ntiyashidikanyaga ko Gideyoni yari gukiza Abisirayeli kuko yari yarabonye ubuhanga bwe. Urugero, umumarayika wa Yehova yari yarabonye ukuntu Gideyoni yahuraga ingano akoresheje imbaraga ze zose. Hari n’ikindi kintu uwo mumarayika yabonye. Mu bihe bya Bibiliya, ubusanzwe abahinzi bahuriraga ibinyampeke ku mbuga kugira ngo umuyaga ujye utwara umurama. Igitangaje ni uko Gideyoni we yarimo ahurira ingano mu rwengero rwa divayi yihishe, kugira ngo Abamidiyani batamutwara utwo yari yasaruye. Mbega ukuntu yari umunyabwenge! Ntibitangaje rero kuba Yehova yarabonye ko Gideyoni atari umuhinzi w’umunyamakenga gusa, ahubwo ko yari n’umunyabwenge. Mu by’ukuri, Yehova yabonye ibyo Gideyoni yashoboraga kugeraho maze aramukoresha.

6, 7. (a) Ni mu buhe buryo Yehova yabonaga umuhanuzi Amosi mu buryo butandukanye n’uko bamwe mu Bisirayeli bamubonaga? (b) Ni iki kigaragaza ko Amosi atari injiji?

6 Nanone kandi, Yehova yabonye ibyo umuhanuzi Amosi yashoboraga kugeraho. Abantu benshi bashobora kuba barabonaga ko yari umuntu usanzwe, mbese utagize icyo avuze. Amosi ubwe yavuze ko yari umushumba wakoraga n’akazi ko gusharura ku mbuto z’ibiti byo mu bwoko bw’umutini, zabonwaga ko ari ibyokurya by’abakene. Igihe Yehova yahaga Amosi inshingano yo kujya guciraho iteka ubwami bwa Isirayeli bwari bugizwe n’imiryango icumi bwasengaga ibigirwamana, bamwe mu Bisirayeli bashobora kuba baratekereje ko ayo mahitamo atari akwiriye.​—Soma muri Amosi 7:​14, 15.

7 Amosi yakomokaga mu giturage cya kure. Ariko kuba yari azi imigenzo yariho icyo gihe ndetse n’abayobozi, bigaragaza ko atari injiji. Uko bigaragara, yari azi neza uko ibintu byari byifashe muri Isirayeli kandi ashobora kuba yari azi byinshi ku birebana n’amahanga yari abakikije, bitewe n’imishyikirano yagiranaga n’abantu baho bazanaga ibicuruzwa (Amosi 1:​6, 9, 11, 13; 2:​8; 6:​4-6). Hari intiti mu bya Bibiliya zo muri iki gihe zivuga ko Amosi yari umwanditsi w’umuhanga. Uwo muhanuzi yakoresheje amagambo yoroheje ariko afite imbaraga. Koko rero, kuba Amosi ataratinye gusubiza umutambyi Amasiya wari warangiritse, byagaragaje ko Yehova yari yarahisemo umuntu ukwiriye, kandi ko yashoboraga gukoresha ubushobozi yari afite butagaragariraga abandi.​—Amosi 7:​12, 13, 16, 17.

8. (a) Ni iki Yehova yijeje Dawidi? (b) Kuki amagambo ari muri Zaburi ya 32:​8 ahumuriza abantu batigirira icyizere cyangwa badafite ubuhanga?

8 Koko rero, Yehova abona ibyo buri mugaragu we ashobora kugeraho. Yijeje Umwami Dawidi ko igihe cyose yari kumuyobora, ‘ijisho rye rikamugumaho.’ (Soma muri Zaburi ya 32:​8.) Ese uriyumvisha impamvu ibyo byagombye kudutera inkunga? Nubwo dushobora kutigirira icyizere, Yehova ashobora kudufasha gukora ibyo twumvaga ko tutashobora gukora. Nk’uko umwarimu mwiza ashobora kugenda afasha umunyeshuri utaraba inararibonye, Yehova na we agenda atuyobora kugira ngo dushobore kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Yehova ashobora no gukoresha bagenzi bacu duhuje ukwizera kugira ngo badufashe kugera ku byo dushobora kugeraho byose. Mu buhe buryo?

JYA UREBA IMICO MYIZA ABANDI BAFITE

9. Ni mu buhe buryo twashyira mu bikorwa inama Pawulo yatanze yo ‘kwita’ ku nyungu z’abandi?

9 Pawulo yateye Abakristo bose inkunga yo ‘kwita’ ku nyungu za bagenzi babo bahuje ukwizera. (Soma mu Bafilipi 2:​3, 4.) Iyo nama Pawulo yatanze yumvikanisha ko twagombye gutahura impano abandi bafite kandi tukaziha agaciro. Wumva umeze ute iyo umuntu agaragaje ko yishimira amajyambere wagize? Akenshi bidushishikariza kurushaho kugira amajyambere, tugakora ibyo dushoboye byose. Mu buryo nk’ubwo, iyo tugaragarije bagenzi bacu duhuje ukwizera ko bafite agaciro, bibashishikariza kugira amajyambere no kugira icyo bageraho mu murimo wa Yehova.

10. Ni ba nde cyane cyane baba bakeneye kwitabwaho?

10 Ni ba nde cyane cyane baba bakeneye kwitabwaho? Birumvikana ko hari igihe twese tubikenera. Ariko kandi, abakiri bato cyangwa abavandimwe bamaze igihe gito babatijwe, baba bakeneye rwose kugira uruhare mu bikorerwa mu itorero. Ibyo bizatuma bumva ko bafitiye akamaro abagize ubwoko bwa Yehova. Ku rundi ruhande, kudashimira abo bavandimwe bishobora gutuma batifuza inshingano, kandi ari byo Ijambo ry’Imana ribashishikariza gukora.​—1 Tim 3:​1.

11. (a) Ni mu buhe buryo umusaza w’itorero yafashije umuvandimwe wari ukiri muto kunesha amasonisoni? (b) Ni iki ibyabaye kuri Julien bikwigisha?

11 Umusaza w’itorero witwa Ludovic witaweho igihe yari akiri muto, yaravuze ati “iyo nitaye ku muvandimwe by’ukuri, bituma agira amajyambere mu buryo bwihuse.” Ludovic yavuze ibirebana n’umwe muri abo bavandimwe witwa Julien wagiraga amasonisoni, ati “iyo yageragezaga kugira icyo akora mu itorero, kutigirira icyizere byatumaga agikora mu buryo budakwiriye. Ariko nabonaga ko ari umugwaneza kandi ko mu by’ukuri yifuzaga gufasha abandi mu itorero. Ku bw’ibyo, aho kumunenga nibanze ku mico ye myiza ngerageza kumutera inkunga.” Nyuma y’igihe, Julien yujuje ibisabwa aba umukozi w’itorero, kandi ubu ni umupayiniya w’igihe cyose.

BAFASHE KUGERA KU BYO BASHOBORA KUGERAHO BYOSE

12. Ni iki dusabwa kugira ngo dufashe umuntu kugera ku byo ashobora kugeraho byose? Tanga urugero.

12 Birumvikana ko kugira ngo dufashe abandi kugera ku byo bashobora kugeraho byose, tugomba kugira ubushishozi. Nk’uko ibyabaye kuri Julien bibigaragaza, dushobora kwirengagiza intege nke z’umuntu ahubwo tukita ku mico myiza afite ndetse n’ibyo ashobora kugeraho. Uko ni ko Yesu yabigenje ku birebana n’intumwa Petero. Nubwo hari igihe Petero yasaga n’aho ahuzagurika, Yesu yavuze ko yari kuzakomera nk’urutare.​—Yoh 1:​42.

13, 14. (a) Barinaba yabigenje ate ku birebana na Mariko? (b) Ni mu buhe buryo umuvandimwe ukiri muto yafashijwe nk’uko Mariko yafashijwe? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

13 Uko ni ko Barinaba yabigenje ku birebana na Yohana, wari warahimbwe izina ry’iriroma, ari ryo Mariko (Ibyak 12:​25). Mu rugendo rwa mbere rw’ubumisiyonari Pawulo yakoranye na Barinaba, Mariko ‘yarabafashaga,’ wenda abakorera imirimo runaka. Ariko kandi, igihe bageraga i Pamfiliya, Mariko yarigendeye arabasiga. Bagiye mu majyaruguru batari kumwe na we, banyura ahantu hari hazwiho ko habaga abambuzi (Ibyak 13:​5, 13). Ni iki Barinaba yakoze nyuma yaho? Yibanze ku mico myiza ya Mariko, aho kwita ku ntege nke ze. Ntiyafashe Mariko nk’umuntu udakwiriye kwiringirwa, ahubwo yaramutoje (Ibyak 15:​37-39). Ibyo byatumye uwo musore aba umugaragu wa Yehova ukuze mu buryo bw’umwuka. Igishimishije ni uko igihe Pawulo yari afungiwe i Roma, Mariko yari hamwe na we. Mu ntashyo Pawulo yoherereje Abakristo bo mu itorero ry’i Kolosayi, harimo n’iza Mariko kandi iyo ntumwa yamuvuze neza (Kolo 4:​10). Tekereza ibyishimo Barinaba agomba kuba yaragize igihe Pawulo yatumagaho Mariko ngo azajye kumufasha.​—2 Tim 4:​11.

14 Alexandre umaze igihe gito abaye umusaza yibuka ukuntu umuvandimwe yamufashije. Yagize ati “igihe nari nkiri muto, guhagararira abandi mu isengesho byarangoraga cyane. Uwo muvandimwe wari umusaza w’itorero yanyeretse uko najya nitegura bityo nkarushaho kumva nisanzuye. Aho kundeka, buri gihe yansabaga gusenga mu iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza. Nyuma y’igihe runaka naje kurushaho kwigirira icyizere.”

15. Pawulo yashimye ate abavandimwe be?

15 Ese iyo tubonye Umukristo mugenzi wacu afite umuco mwiza runaka, turabimushimira? Mu Baroma igice cya 16, Pawulo yashimye Abakristo bagenzi be basaga 20 bitewe n’imico myiza yabo yatumaga abakunda cyane (Rom 16:​3-7, 13). Urugero, Pawulo yavuze ko Andironiko na Yuniya bari bamaze igihe kirekire bakorera Kristo kumurusha, ashaka kugaragaza ko bari bafite umuco wo kwihangana. Nanone kandi, Pawulo yavuze neza nyina wa Rufo, wenda bitewe n’ukuntu yari yaramwitayeho abigiranye urukundo.

Frédéric (ibumoso) yatumye Rico yiyemeza gukomeza gukorera Yehova (Reba paragarafu ya 16)

16. Gushimira umuntu ukiri muto bishobora kugira akahe kamaro?

16 Gushimira abandi tubikuye ku mutima bishobora kugira akamaro. Reka dufate urugero rw’umusore wo mu Bufaransa witwa Rico wacitse intege igihe se utari Umuhamya yangaga ko abatizwa. Rico yatekereje ko yagombaga gutegereza kugeza igihe yari kugirira imyaka yemewe n’amategeko yo kwifatira imyanzuro, maze akabona gukorera Yehova. Nanone kandi, yababazwaga n’uko ku ishuri bamukobaga. Umusaza w’itorero witwa Frédéric wasabwe kwigisha uwo musore Bibiliya, agira ati “nashimiye Rico mubwira ko kuba yaratotezwaga byagaragazaga ko yagiraga ubutwari bwo kubwira abandi ibyo yizera.” Ayo magambo yatumye Rico yiyemeza gukomeza kuba intangarugero, kandi yatumye agirana imishyikirano ya bugufi na se. Rico yaje kubatizwa afite imyaka 12.

Jérôme (iburyo) yafashije Ryan kuzuza ibisabwa kugira ngo abe umumisiyonari (Reba paragarafu ya 17)

17. (a) Twafasha dute abavandimwe kugira amajyambere? (b) Ni mu buhe buryo umumisiyonari yitaye ku bavandimwe bakiri bato, kandi se byagize akahe kamaro?

17 Igihe cyose dushimiye bagenzi bacu duhuje ukwizera bitewe n’ikintu runaka bakoze neza, tuba tubateye inkunga yo gukorera Yehova byinshi kurushaho. Sylvie * umaze imyaka myinshi akora kuri Beteli yo mu Bufaransa, yavuze ko bashiki bacu na bo bashobora gushimira abavandimwe. Yavuze ko akenshi bashiki bacu babona utuntu duto duto abavandimwe badahita babona. Ku bw’ibyo, iyo bashimiye abavandimwe ku bw’imihati bashyiraho, bishobora kwiyongera ku byo abavandimwe b’inararibonye bababwira. Yongeyeho ati “jye numva ko gushimira abandi ari inshingano yanjye” (Imig 3:​27). Uwitwa Jérôme ukorera umurimo w’ubumisiyonari muri Guyane, yafashije abavandimwe benshi bakiri bato kugira ngo babe abamisiyonari. Yagize ati “nabonye ko iyo nshimiye abavandimwe bakiri bato kubera ikintu runaka baba bakoze mu murimo wo kubwiriza cyangwa kubera ko batanze igitekerezo cyiza mu materaniro, barushaho kwigirira icyizere. Ibyo bituma bongera ubushobozi bafite.”

18. Kuki gukorana n’abavandimwe bakiri bato bigira akamaro?

18 Nanone kandi, gukorana na bagenzi bacu duhuje ukwizera bishobora gutuma bagira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Umusaza ashobora gusaba umuvandimwe ukiri muto uzi gukoresha orudinateri gucapa ibintu abikuye ku rubuga rwa jw.org, bishobora gutera inkunga abageze mu za bukuru badafite orudinateri. Ese mu gihe ufite imirimo runaka ugomba gukora ku Nzu y’Ubwami, ntiwatumira umuvandimwe ukiri muto kugira ngo mukorane? Ibyo bizatuma ubasha kwitegereza abakiri bato, ubone uko ubashimira, kandi uzibonera ukuntu bizabagirira akamaro.​—Imig 15:​23.

FASHA ABANDI KUGIRA NGO BAZAKORE BYINSHI

19, 20. Kuki twagombye gufasha abandi kugira amajyambere?

19 Igihe Yehova yahaga Yosuwa inshingano yo kuyobora Abisirayeli, yanategetse Mose ‘kumutera inkunga’ no ‘kumukomeza.’ (Soma mu Gutegeka kwa Kabiri 3:​28.) Muri iki gihe hari abantu benshi baza kwifatanya natwe mu gusenga k’ukuri. Uretse abasaza, n’abandi Bakristo b’inararibonye bose bashobora gufasha abavandimwe bakiri bato n’abakiri bashya kugira ngo bagere ku byo bashobora kugeraho byose. Ibyo bizatuma abantu benshi kurushaho bakora umurimo w’igihe cyose, kandi abandi benshi kurushaho ‘buzuze ibisabwa kugira ngo bigishe abandi.’​—2 Tim 2:​2.

20 Twaba turi mu itorero cyangwa turi mu itsinda rito riri hafi kuba itorero, nimucyo dufashe abandi kugira ngo bazakore byinshi mu gihe kizaza. Ikizabidufashamo ni ukwigana Yehova, we uhora areba imico myiza abagaragu be bafite.

^ par. 17 Izina ryarahinduwe.