Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Jya uringaniriza ibirenge byawe inzira” kugira ngo ugire amajyambere

“Jya uringaniriza ibirenge byawe inzira” kugira ngo ugire amajyambere

IGIHE abari bagize ubwoko bw’Imana bavaga i Babuloni mu mwaka wa 537 Mbere ya Yesu, Yehova yakurikiraniye hafi urugendo bakoze basubira i Yerusalemu. Yarababwiye ati “mucire abantu inzira. Mutinde inzira y’igihogere, muyitinde muyikuremo amabuye” (Yes 62:​10). Sa n’uwiyumvisha uko bamwe mu Bayahudi bashobora kuba barabigenje. Birashoboka ko bagiye imbere y’abandi, bakagenda basiba ibinogo, kandi bakaringaniza ahatari haringaniye. Ibyo byari gufasha abavandimwe babo bari babakurikiye basubiye mu gihugu cyabo.

Ibyo twabigereranya n’inzira ituma tugera ku ntego zo mu buryo bw’umwuka. Yehova ashaka ko abagaragu be bose bagenda muri iyo nzira badafite ibibabangamira. Ijambo rye ritugira inama rigira riti “jya uringaniriza ibirenge byawe inzira, kandi inzira zawe zose zikomere” (Imig 4:26). Waba ukiri muto cyangwa ukuze, ushobora kungukirwa n’iyo nama duhabwa n’Imana.

TEGURA INZIRA YAWE UFATA IMYANZURO MYIZA

Ushobora kuba warigeze kumva abantu berekeza ku muntu ukiri muto bagira bati “azagera kuri byinshi.” Muri rusange abakiri bato baba bafite amagara mazima, bumva ibintu vuba kandi bifuza cyane kugira icyo bageraho. Bibiliya ibivuga neza igira iti “ubwiza bw’abasore ni imbaraga zabo” (Imig 20:29). Umuntu ukiri muto ukoresha ubuhanga bwe n’imbaraga ze akorera Yehova ashobora kugera kuri byinshi mu buryo bw’umwuka, kandi akagira ibyishimo nyakuri.

Ariko nk’uko ubizi, isi iha agaciro kenshi ubuhanga urubyiruko rwacu rufite. Iyo Umuhamya ukiri muto agira amanota meza ku ishuri, abarimu cyangwa abanyeshuri bagenzi be bashobora kumuhatira kwiga kaminuza kugira ngo azagire icyo ageraho muri iyi si. Nanone kandi, umuvandimwe cyangwa mushiki wacu ukiri muto ufite ubuhanga mu mikino ngororamubiri, ashobora gushishikarizwa kuba umukinnyi wabigize umwuga. Ese wigeze uhura n’ikibazo nk’icyo, cyangwa hari umuntu uzi uhanganye na cyo? Ni iki cyafasha Umukristo guhitamo neza?

Inyigisho zo muri Bibiliya zishobora gutuma umuntu agendera mu nzira nziza iruta izindi zose. Mu Mubwiriza 12:1 hagira hati “jya wibuka Umuremyi wawe Mukuru mu minsi y’ubusore bwawe.” Ni iki wowe cyangwa mugenzi wawe ukiri muto mwakora kugira ngo ‘mwibuke Umuremyi wanyu Mukuru’?

Reka dusuzume ibyabaye kuri Eric * wo muri Afurika y’i Burengerazuba. Yakundaga gukina umupira w’amaguru. Igihe Eric yari afite imyaka 15, yatoranyirijwe gukina mu ikipi y’igihugu. Ibyo byasobanuraga ko mu gihe gito yari kujya gutorezwa mu Burayi, wenda bikaba byari kuzatuma aba umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga. Ariko se, yari gushobora ate ‘kwibuka Umuremyi we Mukuru’? Kandi se ni iki ibyamubayeho bishobora kukwigisha wowe cyangwa undi muntu ukiri muto w’incuti yawe?

Igihe Eric yari ku ishuri, Abahamya ba Yehova batangiye kumwigisha Bibiliya. Byatumye amenya ko Umuremyi we azakemura burundu ibibazo by’abantu. Eric yaje kumenya ko gukoresha igihe cye n’imbaraga ze akora ibyo Imana ishaka, ari byo byari bifite akamaro cyane. Ku bw’ibyo, yahisemo kutaba umukinnyi w’umupira. Ahubwo yarabatijwe maze ahatanira kujya mbere mu buryo bw’umwuka. Nyuma y’igihe yabaye umukozi w’itorero kandi aza gutumirirwa kwiga Ishuri rya Bibiliya ry’Abavandimwe b’Abaseribateri.

Iyo Eric aza kuba umukinnyi w’umupira wabigize umwuga, yashoboraga kuba icyamamare akaba n’umukire. Ariko yasobanukiwe ko Bibiliya iba ivuga ukuri iyo igira iti “ibintu by’agaciro by’umukire ni wo mugi we ukomeye, kandi mu bwenge bwe yumva bimeze nk’urukuta rumurinda” (Imig 18:11). Koko rero, umutekano umuntu ashobora kumva afite bitewe n’ubukire, mu by’ukuri ntuba ari umutekano nyakuri. Ikindi kandi, abamaramaje kuba abakire, akenshi “bihandisha imibabaro myinshi ahantu hose.”​—1 Tim 6:9, 10.

Igishimishije ni uko abakiri bato benshi babonye ibyishimo n’umutekano nyakuri binyuze mu gukora umurimo w’igihe cyose. Eric yagize ati “ninjiye mu ikipi nini y’abagaragu ba Yehova bakora umurimo w’igihe cyose. Iyo ni yo kipi nziza kurusha izindi zose najyamo, kandi nshimira Yehova kuba yaranyeretse inzira imwe rukumbi ituma umuntu abona ibyishimo nyakuri, ndetse akagira icyo ageraho mu buzima.”

Wowe se bite? Ese aho gukurikirana intego zo muri iyi si, ntiwahitamo kugendera mu nzira izatuma urushaho gukora byinshi mu murimo wa Yehova? Ese ushobora gushyiraho imihati kugira ngo ube umupayiniya?​—Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Inyungu ntashoboraga kubonera muri kaminuza.”

VANA MU NZIRA IBYAKUBANGAMIRA

Igihe umugabo n’umugore we basuraga ibiro by’ishami byo muri Amerika, babonye ko abakozi ba Beteli baba bafite ibyishimo. Uwo mushiki wacu yaje kwandika ati “twumvaga ko ibyo twakoraga byari bihagije.” Uwo mugabo n’umugore we biyemeje kurushaho gukoresha neza igihe cyabo n’imbaraga zabo kugira ngo bakore byinshi mu murimo wa Yehova.

Mu mizo ya mbere, kugira ibyo bahindura byarabagoye cyane. Ariko umunsi umwe batekereje ku murongo w’Ibyanditswe bari basuzumye uwo munsi. Uwo murongo wari uwo muri Yohana 8:31, aho Yesu yavuze ati “niba muguma mu ijambo ryanjye, muri abigishwa banjye nyakuri.” Bazirikanye ibivugwamo maze baravuga bati “ibyo twakwigomwa byose kugira ngo tworoshye ubuzima ntibyaba ari imfabusa.” Bagurishije inzu yabo nini, bikuraho n’indi mitwaro yose maze bimukira mu itorero ryari rikeneye ubufasha. Ubu ni abapayiniya. Nanone bafasha mu mirimo yo kubaka Amazu y’Ubwami, kandi bitangira gufasha mu makoraniro y’intara. Bumva bameze bate? Baravuze bati “dutangazwa n’ukuntu twagize ibyishimo byinshi bitewe n’uko tworoheje ubuzima, akaba ari byo umuteguro wa Yehova udushishikariza gukora.”

GUMA MU NZIRA IZATUMA UGIRA AMAJYAMBERE YO MU BURYO BW’UMWUKA

Salomo yaranditse ati “amaso yawe ajye areba imbere adakebakeba; koko rero, amaso yawe ajye atumbira imbere yawe” (Imig 4:25). Kimwe n’umushoferi ukomeza kureba imbere mu muhanda anyuramo, natwe twagombye kwirinda ibintu byose byaturangaza, bikatubuza kwishyiriraho intego zo mu buryo bw’umwuka no kuzigeraho.

Ni izihe ntego zo mu buryo bw’umwuka wakwishyiriraho? Gukora umurimo w’igihe cyose ni intego nziza wakwishyiriraho. Ushobora no kujya gufasha itorero riri hafi yawe rikeneye ababwiriza b’inararibonye bo kubwiriza mu ifasi yaryo nini. Hari n’itorero rishobora kuba rifite ababwiriza benshi bashoboye, ariko rikaba ritagira abasaza n’abakozi b’itorero bahagije. Ese hari aho watanga ubufasha muri ayo matorero? Kuki utabivuganaho n’umugenzuzi w’akarere kanyu? Niba wifuza kujya gukorera kure y’iwanyu, ushobora kubaza niba hari amatorero ya kure akeneye ubufasha. *

Reka tugaruke ku byavuzwe muri Yesaya 62:10. Bamwe mu Bayahudi bashobora kuba barakoranye umwete bagatunganya inzira kandi bakaringaniza ahatari haringaniye kugira ngo abari bagize ubwoko bw’Imana bashobore kugera mu gihugu cyabo. Niba uhatanira kugera ku ntego runaka zo mu buryo bw’umwuka, ntugacogore. Nawe ushobora kuzigeraho ubifashijwemo n’Imana. Jya ukomeza gusaba Yehova ubwenge mu gihe ugerageza kuvanaho ibyatuma utazigeraho. Amaherezo uzibonera ukuntu azagufasha ‘kuringaniriza ibirenge byawe inzira.’​—Imig 4:26.

^ par. 8 Izina ryarahinduwe.

^ par. 18 Reba igitabo Twagizwe Umuteguro Ngo Dukore Ibyo Yehova Ashaka, ku ipaji ya 111-112.