INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO
Nabuze data—Mbona undi Data
DATA yavukiye mu mugi wa Graz muri Otirishiya mu mwaka wa 1899. Ubwo rero, mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose yari umusore. Hashize igihe gito Intambara ya Kabiri y’Isi Yose itangiye mu mwaka wa 1939, yinjijwe mu ngabo z’u Budage. Yaje kwicwa mu mwaka wa 1943 ubwo yarwanaga mu Burusiya. Nguko uko nabuze data igihe nari mfite imyaka hafi ibiri gusa. Sinigeze menya data kandi nifuzaga kumugira, cyane cyane iyo nabonaga abandi bana twiganaga bafite ba se. Nyuma yaho, igihe nari maze kuba ingimbi, nahumurijwe no kumenya ibirebana na Data wo mu ijuru, Data uruta abandi bose, udashobora gupfa.—Hab 1:12.
IGIHE NARI MU MURYANGO W’ABASUKUTI B’ABAHUNGU
Ubwo nari mfite imyaka irindwi, nagiye mu muryango w’Abasukuti b’abahungu. Uwo muryango mpuzamahanga washinzwe mu Bwongereza mu mwaka wa 1908, ushingwa na liyetona jenerali wo mu ngabo z’u Bwongereza witwaga Robert Stephenson Smyth Baden-Powell. Mu mwaka wa 1916, yashinze umuryango w’Abasukuti b’abahungu bakiri bato bo mu kigero cyanjye.
Nakundaga ingando z’Abasukuti twakoreraga mu biturage mu mpera z’icyumweru. Twararaga mu mahema, tukambara imyenda y’Abasukuti kandi tugakora akarasisi tujyanirana n’injyana y’ingoma. Nishimiraga cyane cyane kuba hamwe n’abandi Basukuti, nimugoroba tukaririmba dukikije umuriro twacanaga aho twabaga twakambitse, kandi tugakinira imikino inyuranye mu ishyamba. Nanone kandi, twamenyaga byinshi ku birebana n’ibidukikije, bikaba byaratumaga nishimira ibyo Umuremyi wacu yaremye.
Abahungu b’Abasukuti baterwa inkunga yo kugira igikorwa cyiza bakora buri munsi. Iyo ni yo ntego yabo. Iyo twasuhuzanyaga, buri wese yabwiraga mugenzi we ati “duhora twiteguye.” Ibyo byaranshimishaga cyane. Mu itsinda narimo ryari rigizwe n’abahungu barenga ijana, hafi kimwe cya kabiri bari Abagatolika, abasigaye ari Abaporotesitanti, n’Umubuda umwe.
Kuva mu mwaka wa 1920, nyuma y’imyaka runaka Abasukuti bagira ikoraniro mpuzamahanga. Muri Kanama 1951, nagiye mu ikoraniro nk’iryo rya karindwi ryabereye mu mugi wa Bad Ischl muri Otirishiya, naho muri Kanama 1957 njya mu rya cyenda ryabereye i Sutton Park, hafi y’umugi wa Birmingham, mu Bwongereza. Muri iryo koraniro rya nyuma, hari Abasukuti bagera ku 33.000 bari baturutse mu bihugu n’uturere 85. Nanone muri iryo koraniro twasuwe n’abantu bagera ku 750.000, harimo n’Umwamikazi Elizabeth w’u Bwongereza. Nabonaga turi umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe. Icyo gihe sinari nzi ko mu gihe gito nari kubona umuryango w’abavandimwe mwiza cyane kurushaho, ugizwe n’abantu bakunda Imana.
MPURA N’UMUHAMYA WA YEHOVA BWA MBERE
Ahagana muri Werurwe cyangwa muri Mata 1958, nari hafi kurangiza amasomo nigiraga muri Hoteli ya Wiesler iri mu mugi wa Graz ho muri Otirishiya, aho natozwaga akazi ko guhereza abantu ibyokurya. Icyo gihe umukozi twakoranaga witwaga Rudolf Tschiggerl wari uhagarariye abakoraga imigati, yambwirije mu buryo bufatiweho. Sinari narigeze numva ibihereranye n’ukuri. Yambwiye ko inyigisho y’Ubutatu itaboneka muri Bibiliya. Namubwiye ko ibonekamo, ko ibyo yavugaga bitari ukuri. Naramukundaga kandi nifuzaga kumwemeza kugira ngo agarukire Kiliziya Gatolika.
Rudolf twakundaga kwita Rudi yashatse kumpa Bibiliya. Namubwiye ko Bibiliya nashakaga ari iya Gatolika. Natangiye kuyisoma maze nza gusanga Rudi yashyizemo inkuru y’Ubwami yari yaranditswe n’Umuryango wa Watchtower. Sinayishimiye kuko numvaga ko ibitabo nk’ibyo byashoboraga kubamo amagambo asa n’aho ari ukuri, ariko mu by’ukuri atari ukuri. Icyakora, nemeye kuganira na we ku birebana na Bibiliya. Rudi yagize ubushishozi ntiyongera kugira ikindi gitabo ampa. Mu gihe kigera ku mezi atatu, twagiye tugirana ibiganiro bishingiye kuri Bibiliya, kandi akenshi twagezaga mu gicuku.
Igihe amasomo nahabwaga muri ya hoteli yo mu mugi w’iwacu wa Graz yari arangiye, mama yaranyishyuriye nkomereza amasomo mu ishuri ryigisha iby’amahoteli. Ku bw’ibyo, nimukiye mu mugi wa Bad Hofgastein wari mu kibaya cy’imisozi miremire ya Alpes, aho iryo shuri ryari riri. Iryo shuri ryakoranaga na ya hoteli yitwa Grand Hotel yo mu mugi wa Bad Hofgastein, kandi rimwe na rimwe nakoraga muri iyo hoteli kugira ngo ndusheho gusobanukirwa ibyo nigaga mu ishuri.
NSURWA NA BASHIKI BACU BABIRI B’ABAMISIYONARI
Rudi yari yarohereje aderesi yanjye nshya ku biro by’ishami by’i Vienne, maze ibyo biro biyoherereza bashiki bacu babiri b’abamisiyonari ari bo Ilse Unterdörfer na Elfriede Löhr. * Umunsi umwe, uwari ushinzwe kwakira abantu muri ya hoteli yarampamagaye maze ambwira ko hanze hari abagore babiri bari mu modoka, banshakaga. Naguye mu rujijo kuko ntari mbazi. Ariko nagiye kureba abo ari bo. Nyuma yaho, naje kumenya ko batwaraga ibitabo by’Abahamya mu gihe cy’ishyaka rya Nazi mu Budage, ubwo umurimo w’Abahamya wari warabuzanyijwe muri icyo gihugu. Mbere y’uko Intambara ya Kabiri y’Isi Yose itangira, bari barafashwe n’abapolisi bari bashinzwe ubutasi mu Budage (Gestapo) maze babajyana mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cy’i Lichtenburg. Hanyuma mu gihe cy’intambara, bimuriwe mu kigo cy’i Ravensbrück, hafi y’i Berlin.
Abo bashiki bacu bari mu kigero cya mama. Ku bw’ibyo, narabubahaga cyane. Sinifuzaga gutuma bata igihe cyabo baganira nanjye, maze wenda nyuma y’ibyumweru cyangwa amezi runaka nkababwira ko ntashaka gukomeza kuganira na bo. Bityo, nabasabye kunzanira urutonde rw’imirongo y’Ibyanditswe ivuga ibirebana n’inyigisho ya Kiliziya Gatolika ivuga ko ba papa bagiye basimburana uhereye ku ntumwa Petero. Nababwiye ko nari kuyishyira padiri wacu tukayiganiraho. Natekerezaga ko icyo gihe nari kumenya aho ukuri kuri.
MENYA IBIREBANA NA NYIRUBUTUNGANE NYAKURI WO MU IJURU
Kiliziya Gatolika y’i Roma yigisha ko ba papa bagiye basimburana uhereye ku ntumwa Petero. (Kiliziya iba isobanura nabi amagambo ya Yesu ari muri Matayo 16:18, 19.) Kiliziya Gatolika inavuga ko papa adashobora kwibeshya mu gihe yigisha. Ibyo narabyemeraga kandi ngatekereza nti “niba papa, uwo Abagatolika bita Nyirubutungane, atajya yibeshya mu byo yigisha, kandi akaba yaremeje ko inyigisho y’Ubutatu ari ukuri, ubwo igomba kuba ari ukuri.” Ariko nanone naratekerezaga nti “niba ajya yibeshya, ubwo n’iyo nyigisho ishobora kuba atari ukuri.” Ku Bagatolika benshi, inyigisho ivuga ko ba papa bagiye basimburana uhereye ku ntumwa Petero ni yo y’ingenzi kurusha izindi zose, kuko kugira ngo izindi nyigisho za Gatolika zibe ukuri cyangwa ikinyoma, biba bishingiye kuri iyo nyigisho.
Igihe najyaga kureba padiri, ntiyashoboye gusubiza ibibazo nari mfite, ahubwo yavanye mu kabati ke igitabo cya Gatolika gisobanura iby’iyo nyigisho. Nakijyanye mu rugo nk’uko yari abinsabye, ndagisoma, maze nsubira kumureba mfite ibibazo byinshi kurushaho. Amaherezo, uwo mupadiri abonye ko atari ashoboye kunsubiza, yarambwiye ati “sinshobora kukwemeza, kandi nawe ntushobora kunyemeza. . . . Igendere!” Ntiyifuzaga gukomeza kugirana nanjye ibiganiro.
Icyo gihe noneho nemeye ko Ilse na Elfriede banyigisha Bibiliya. Banyigishije byinshi ku birebana na Nyirubutungane nyakuri wo mu ijuru, cyangwa Data Wera, ari we Yehova Imana (Yoh 17:11). Kubera ko icyo gihe nta torero ryari muri ako gace, abo bashiki bacu bombi bayoboreraga amateraniro mu rugo rw’abantu bari bashimishijwe. Abantu bake gusa ni bo bateranaga. Abo bashiki bacu bombi batangaga ibiganiro byose kubera ko nta muvandimwe wabaga uhari ngo ayobore amateraniro. Rimwe na rimwe, hari umuvandimwe wavaga ahandi akaza kuduhera disikuru ahantu twabaga twakodesheje.
NTANGIRA KUBWIRIZA
Ilse na Elfriede batangiye kunyigisha Bibiliya mu Kwakira 1958, maze mbatizwa nyuma y’amezi atatu, ni ukuvuga muri Mutarama 1959. Mbere y’uko mbatizwa, nababajije niba nshobora kubaherekeza mu murimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu kugira ngo ndebe gusa uko ukorwa (Ibyak 20:20). Maze kubaherekeza ku ncuro ya mbere, nababajije niba bampa ifasi yo kubwirizamo. Bampaye umudugudu wose. Najyagayo jyenyine, nkabwiriza ku nzu n’inzu jyenyine, kandi ngasubira gusura ababaga bashimishijwe. Umuvandimwe wa mbere twajyanye kubwiriza ku nzu n’inzu ni umugenzuzi usura amatorero, waje nyuma yaho kujya asura itorero ryacu.
Mu mwaka wa 1960, maze kurangiza kwiga iby’amahoteli, nasubiye mu mugi w’iwacu kugira ngo mfashe bene wacu kumenya ukuri ko muri Bibiliya. Kugeza n’ubu nta n’umwe wari waba Umuhamya, ariko hari bamwe bagaragaza ko bishimira ukuri.
NKORA UMURIMO W’IGIHE CYOSE
Mu mwaka wa 1961, mu matorero hasomwe amabaruwa yari avuye ku biro by’ishami yashishikarizaga ababwiriza gukora umurimo w’ubupayiniya. Kubera ko nari umuseribateri kandi mfite amagara mazima, numvise nta mpamvu yari gutuma ntakora umurimo w’ubupayiniya. Naganiriye n’umugenzuzi w’akarere witwaga Kurt Kuhn ku cyo we yatekerezaga ku birebana no kuba nakora andi mezi runaka kugira ngo nshobore kugura imodoka yari kumfasha mu murimo w’ubupayiniya. Uzi uko yanshubije? Yarambwiye ati “ese Yesu n’intumwa bari bakeneye imodoka kugira ngo bakore umurimo w’igihe cyose?” Icyo kibazo cyamfashije gufata umwanzuro. Nahise nitegura gutangira umurimo w’ubupayiniya. Ariko kubera ko icyo gihe nakoraga amasaha 72 buri cyumweru muri hoteli, nagombaga kubanza kugira ibyo mpindura.
Nabajije umukoresha wanjye niba yari kunyemerera gukora amasaha 60. Yarabinyemereye kandi ampa umushahara yari asanzwe ampa. Nyuma yaho gato, namusabye gukora amasaha 48 mu cyumweru. Nabwo yarabyemeye kandi akomeza kumpemba amafaranga yari asanzwe ampemba. Nyuma yaho, namusabye gukora amasaha 36 buri cyumweru, ni ukuvuga amasaha 6 buri munsi ngakora iminsi 6, nabwo aranyemerera. Natangajwe n’uko umushahara wakomeje kuba wa wundi. Birashoboka ko umukoresha wanjye atifuzaga ko ngenda. Iyo gahunda yatumye ntangira gukora umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose. Icyo gihe abapayiniya basabwaga kubwiriza amasaha 100 buri kwezi.
Nyuma y’amezi ane, nabaye umupayiniya wa bwite mu itorero rito ryo mu ntara ya Carinthie, mu mugi wa Spittal an der Drau, kandi nasohozaga inshingano nk’iy’umuhuzabikorwa w’inteko y’abasaza muri iki gihe. Icyo gihe abapayiniya ba bwite basabwaga kubwiriza amasaha 150 buri kwezi. Nta wundi mupayiniya wa bwite twakoranaga. Ariko kandi, hari mushiki wacu witwaga Gertrude Lobner wanshyigikiraga cyane mu murimo, kandi yasohozaga inshingano nk’iy’umwanditsi w’itorero muri iki gihe.
MPABWA IZINDI NSHINGANO
Mu mwaka wa 1963, nabaye umugenzuzi usura amatorero. Rimwe na rimwe, nagendaga na gari ya moshi mva mu itorero njya mu rindi, ntwaye amavarisi aremereye cyane. Kubera ko abenshi mu bavandimwe batagiraga imodoka, ntawazaga kumfata aho za gari ya moshi zahagararaga. Kugira ngo abavandimwe batamfata nk’umwirasi, nirindaga gufata tagisi yo kungeza aho nabaga ndi bucumbike, ahubwo nkagenda n’amaguru.
Mu mwaka wa 1965, icyo gihe nkaba nari nkiri umuseribateri, natumiriwe kwiga Ishuri rya 41 rya Gileyadi. Abenshi mu bo twiganye iryo shuri na bo bari abaseribateri. Natangajwe cyane n’uko turangije iryo shuri nasabwe gusubira mu gihugu cyanjye cya Otirishiya, kugira ngo nkomeze umurimo wo gusura amatorero. Icyakora, mbere yo kuva muri Amerika, nasabwe kumara ibyumweru bine mperekeza umugenzuzi wasuraga amatorero. Nishimiye cyane gukorana n’umuvandimwe Anthony Conte, warangwaga n’urukundo kandi wakundaga umurimo wo kubwiriza, ndetse akaba yarageraga kuri byinshi muri uwo murimo. Twasuye amatorero yo mu karere ka Cornwall kari mu majyaruguru ya leta ya New York.
Igihe nasubiraga muri Otirishiya, noherejwe gusura akarere, aho nahuriye na mushiki wacu mwiza cyane witwa Tove Merete. Ababyeyi be babaye Abahamya afite imyaka itanu. Iyo abavandimwe batubajije uko twamenyanye, tubasubiza dutera urwenya tuti “ibiro by’ishami ni byo byaduhuje.” Twashyingiranywe mu mwaka wakurikiyeho, ni ukuvuga muri Mata 1967, kandi twemerewe gukomeza umurimo wo gusura amatorero.
Mu mwaka wakurikiyeho, namenye ko Yehova yari yarangize umwana we wo mu buryo bw’umwuka ku bw’ineza ye yuje urukundo. Nguko uko natangiye kugirana imishyikirano yihariye na Data wo mu ijuru, n’abandi bose ‘barangurura bati “Abba, Data!,” ’ nk’uko bivugwa mu Baroma 8:15.
Jye na Merete twakomeje kuba abagenzuzi b’akarere n’ab’intara kugeza mu mwaka wa 1976. Mu gihe cy’imbeho, rimwe na rimwe twaryamaga mu byumba bitagira ibyuma bishyushya mu nzu, hari ubukonje buri munsi ya zeru. Igihe kimwe twarabyutse dusanga igice cyo haruguru cy’ikiringiti twari twiyoroshe cyahindutse nk’urukwi kandi cyabaye umweru, bitewe n’uko umwuka twasohoraga wari wabaye
barafu. Twafashe umwanzuro wo kujya twitwaza akuma gashyushya mu nzu kakoreshwaga n’amashanyarazi kugira ngo kajye kadufasha nijoro. Mu duce tumwe na tumwe, nijoro twanyuraga mu rubura tugiye mu bwiherero bwabaga buri hanze, bukonje cyane kubera ko akenshi bwabaga butubatse neza. Nanone kandi, kubera ko tutagiraga aho kuba, kuwa mbere twagumaga mu rugo rw’umuvandimwe wabaga yaducumbikiye muri icyo cyumweru, hanyuma kuwa kabiri mu gitondo tugakomereza mu rindi torero.Nshimishwa n’uko muri iyo myaka yose, umugore wanjye nkunda cyane yagiye anshyigikira. Akunda kubwiriza, ku buryo nta na rimwe nabaga ngomba kubimushishikariza. Nanone kandi, akunda incuti zacu kandi ahangayikira abandi. Ibyo byaramfashije cyane.
IMu mwaka wa 1976, twatumiriwe kujya gukora ku biro by’ishami byo muri Otirishiya biri i Vienne, kandi nabaye umwe mu bari bagize Komite y’Ibiro by’Ishami. Icyo gihe, ibiro by’ishami byo muri Otirishiya byagenzuraga umurimo wakorerwaga mu bihugu binyuranye byo mu Burayi bw’i Burasirazuba, kandi byoherezaga ibitabo muri ibyo bihugu mu ibanga. Umuvandimwe Jürgen Rundel ni we wari ubishinzwe, kandi yagiraga umwete cyane. Nishimiye gukorana na we, kandi nyuma yaho nasabwe guhagararira umurimo wo guhindura ibitabo mu ndimi icumi zivugwa mu Burayi bw’i Burasirazuba. Ubu Jürgen n’umugore we Gertrude bakomeje gukora umurimo mu budahemuka ari abapayiniya ba bwite mu Budage. Kuva mu mwaka wa 1978, ibiro by’ishami byo muri Otirishiya ni byo byapangaga umwandiko wasohokaga mu magazeti kandi bikayacapa mu ndimi esheshatu. Nanone kandi, twoherezaga za abonema mu bihugu bitandukanye byabaga byazisabye. Otto Kuglitsch, ubu ukora ku biro by’ishami by’u Budage hamwe n’umugore we Ingrid, ni we wari uhagarariye iyo mirimo.
Abavandimwe bo mu Burayi bw’i Burasirazuba na bo bicapiraga ibitabo bakoresheje imashini zakoraga fotokopi, cyangwa bakabicapa bavanye umwandiko ku tuntu tumeze nka negatifu. Ariko kandi, babaga bakeneye n’ubufasha bw’ibindi bihugu. Yehova yarinze uwo murimo, kandi abakoraga ku biro by’ishami twese twakundaga abo bavandimwe bamaze imyaka myinshi bakora umurimo bari mu mimerere igoye kandi umurimo warabuzanyijwe.
URUZINDUKO RWIHARIYE MURI RUMANIYA
Mu mwaka wa 1989, nishimiye kujya muri Rumaniya mperekeje umuvandimwe Theodore Jaracz, wari
umwe mu bari bagize Inteko Nyobozi. Twagiyeyo tugamije gufasha itsinda rinini ry’abavandimwe kugira ngo bongere kwifatanya n’umuteguro. Kuva mu mwaka wa 1949, bari bararetse kwifatanya n’umuteguro bitewe n’impamvu zitandukanye, maze bashinga ayabo matorero. Ariko kandi, bakomeje kubwiriza no kubatiza. Nanone kandi, bemeraga gufungwa bitewe n’uko bativangaga muri politiki, nk’uko byari bimeze ku bavandimwe bari bakiri mu muteguro. Umurimo wari ukibuzanyijwe muri Rumaniya, akaba ari yo mpamvu twahuye mu ibanga n’abasaza bane bari ku isonga, hamwe n’abari bahagarariye Komite y’Igihugu yo muri Rumaniya yari yemewe n’umuteguro, duhurira mu rugo rw’umuvandimwe Pamfil Albu. Nanone twajyanye umusemuzi tumuvanye muri Otirishiya, ari we Rolf Kellner.Ubwo twaganiraga mu ijoro rya kabiri, umuvandimwe Albu yashoboye kumvisha abo basaza bane bagenzi be ko bakwiriye kwiyunga natwe, ubwo yagiraga ati “nitutabikora ubu, wenda ntituzongera kubona uburyo bwo kubikora.” Ibyo byatumye abavandimwe bagera ku 5.000 bagaruka mu muteguro. Mu by’ukuri, Yehova yari atsinze Satani!
Ahagana ku mpera z’umwaka wa 1989, mbere y’uko ubutegetsi bw’Abakomunisiti busenyuka mu Burayi bw’i Burasirazuba, jye n’umugore wanjye twatumiwe n’Inteko Nyobozi kuza gukora ku cyicaro gikuru i New York. Ibyo byaradutunguye cyane. Twatangiye gukora kuri Beteli y’i Brooklyn muri Nyakanga 1990. Mu mwaka wa 1992, nahawe inshingano yo gufasha Komite y’Inteko Nyobozi Ishinzwe Umurimo, kandi kuva muri Nyakanga 1994, nabaye umwe mu bagize Inteko Nyobozi.
NTEKEREZA KU GIHE CYAHISE KANDI NKAREBA IBY’IGIHE KIZAZA
Hashize igihe kirekire cyane nkoze akazi ko guhereza abantu ibyokurya muri hoteli. Ubu nishimira kuba ngira uruhare mu gutegura ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka no kubiha abavandimwe bo hirya no hino ku isi (Mat 24:45-47). Iyo nshubije amaso inyuma nkareba imyaka isaga 50 maze mu murimo w’igihe cyose, numva nishimye cyane. Nanone kandi, iyo mbonye ukuntu Yehova yagiye aha imigisha umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe, numva nezerewe cyane. Nkunda kujya mu makoraniro mpuzamahanga, aho twiga ibihereranye na Data wo mu ijuru Yehova n’ukuri ko muri Bibiliya.
Nsenga nsaba ko abandi bantu babarirwa muri za miriyoni bakwiga Bibiliya, bakemera ukuri, kandi bagakorera Yehova bunze ubumwe n’umuryango w’abavandimwe bo ku isi hose (1 Pet 2:17). Nanone kandi, ntegerezanyije amatsiko kuzareba uko abantu bazazukira ku isi igihe nzaba ndi mu ijuru, maze noneho nkabona data wambyaye ku mubiri. Niringiye ko we, mama ndetse n’abandi bene wacu nakundaga bose bazifuza gusenga Yehova muri Paradizo.
Ntegerezanyije amatsiko kuzareba uko abantu bazazukira ku isi igihe nzaba ndi mu ijuru, maze noneho nkabona data wambyaye ku mubiri
^ par. 15 Reba inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho yabo mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Gashyantare 1980 (mu gifaransa).