UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Kanama 2014

Iyi gazeti irimo ibice bizigwa kuva ku itariki ya 29 Nzeri kugeza ku ya 26 Ukwakira 2014.

Ese ubona “ibyokurya mu gihe gikwiriye”?

Ese umuntu agomba kubona ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka byose umugaragu wizerwa atanga kugira ngo akomeze kuba umuntu ukomeye mu buryo bw’umwuka?

Ni uruhe ruhare abagore bafite mu isohozwa ry’umugambi wa Yehova?

Menya ingaruka kwigomeka ku Mana byagize ku bagabo n’abagore. Suzuma inkuru za bamwe mu bagore bizerwa bo mu bihe bya kera. Nanone, menya uko Abakristokazi bagira uruhare mu murimo w’Imana muri iki gihe.

Jya ukoresha Ijambo ry’Imana​—Ni rizima!

Abahamya ba Yehova bose bifuza kugira icyo bageraho mu murimo wo kubwiriza. Suzuma bimwe mu bitekerezo byagufasha kumenya uko wakoresha Ijambo ry’Imana rifite imbaraga hamwe n’inkuru z’Ubwami zacu kugira ngo ubashe kuganira n’abantu.

Uko Yehova atwegera

Dukeneye kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova. Menya ukuntu incungu na Bibiliya bigaragaza ko Yehova atwireherezaho.

Jya wumva ijwi rya Yehova aho waba uri hose

Menya ukuntu ari iby’ingenzi ko twumva ijwi rya Yehova kandi tugashyikirana na we. Iki gice kizadufasha kubona ukuntu twakwirinda ko Satani na kamere yacu ibogamira ku cyaha bitubuza kumva ijwi rya Yehova.

‘Ihane, uzakomeze abavandimwe bawe’

Ese niba umuvandimwe yarigeze kuba umusaza ariko akaba atakiri we, ashobora kongera ‘kwifuza inshingano yo kuba umugenzuzi’?

Ibibazo by’abasomyi

Ese igihe Yesu yavugaga ko abazuka ‘batarongora cyangwa ngo bashyingirwe,’ yerekezaga ku bazazukira kuba ku isi?

UBUBIKO BWACU

Filimi yitwaga “Eurêka-Drame” yafashije abantu benshi kumenya ukuri ko muri Bibiliya

Iyo filimi ivuga iby’irema yakuwemo amashusho ya filimi, yashoboraga kwerekanwa mu biturage bya kure niyo habaga hatari amashanyarazi.