Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

‘Ihane, uzakomeze abavandimwe bawe’

‘Ihane, uzakomeze abavandimwe bawe’

PETERO yararize cyane igihe yari amaze kwihakana Yesu. Nubwo iyo ntumwa yagombaga guhatana kugira ngo yongere guhagarara neza mu buryo bw’umwuka, Yesu yashakaga kuyikoresha kugira ngo ifashe abandi. Ni yo mpamvu Yesu yamubwiye ati “numara kwihana, [cyangwa “kugaruka”] uzakomeze abavandimwe bawe” (Luka 22:​32, 54-62). Petero yaje kuba umwe mu bari inkingi z’itorero rya gikristo ryo mu kinyejana cya mbere (Gal 2:​9). Mu buryo nk’ubwo, umuntu wigeze kuba umusaza w’itorero ashobora kongera kuba we, kandi akabonera ibyishimo mu gukomeza mu buryo bw’umwuka abo bahuje ukwizera.

Hari abahoze ari abagenzuzi mu itorero maze bamburwa inshingano, kandi ibyo bishobora kuba byaratumye bumva ko nta cyo bamaze. Julio * wamaze imyaka 20 ari umusaza muri Amerika y’Epfo yagize ati “gutegura za disikuru, gusura abavandimwe, no gusura abagize itorero mu rwego rwo kuragira umukumbi, ahanini ni byo nahugiragamo. Mu kanya nk’ako guhumbya byarancitse, nsigara numva ndi imburamukoro. Muri make, numvaga narihebye.” Muri iki gihe, Julio yongeye kuba umusaza.

“MUJYE MUBONA KO ARI IBINTU BISHIMISHIJE RWOSE”

Umwigishwa Yakobo yaranditse ati “bavandimwe, nimuhura n’ibigeragezo bitandukanye, mujye mubona ko ari ibintu bishimishije rwose” (Yak 1:​2). Yakobo yerekezaga ku bigeragezo biterwa no gutotezwa, no kuba tudatunganye. Yavuze ibirebana n’irari rishingiye ku bwikunde, kurobanura ku butoni n’ibindi (Yak 1:​14; 2:​1; 4:​1, 2, 11). Iyo Yehova aduhannye, bishobora kutubabaza (Heb 12:​11). Ariko ibigeragezo nk’ibyo ntibigomba kutuvutsa ibyishimo.

Niyo twaba twarambuwe inshingano mu itorero, tuba tugifite uburyo bwo kugaragaza ko dufite ukwizera gukomeye kandi ko dukunda Yehova. Nanone kandi, dushobora gutekereza ku mpamvu yatumaga dusohoza iyo nshingano. Ese byari ku bw’inyungu zacu, cyangwa twari twarifuje iyo nshingano bitewe n’urukundo dukunda Imana no kuba twemera ko itorero ari iryayo kandi ko rikeneye kwitabwaho (Ibyak 20:​28-30)? Abantu bahoze ari abasaza bakomeza gukora umurimo wera bishimye, bagaragariza bose, hakubiyemo na Satani, ko bakunda Yehova by’ukuri.

Igihe Umwami Dawidi yahanwaga bitewe n’ibyaha bikomeye yari yakoze, yemeye igihano maze arababarirwa. Yararirimbye ati “hahirwa uwababariwe ukwigomeka kwe, icyaha cye kigatwikirwa. Hahirwa uwo Yehova atabaraho ikosa, kandi ntagire uburiganya muri we” (Zab 32:​1, 2). Igihano cyagoroye Dawidi, kandi nta gushidikanya ko cyatumye arushaho kuba umwungeri mwiza w’abari bagize ubwoko bw’Imana.

Incuro nyinshi, abavandimwe bongera kuba abasaza baba abungeri beza kurusha uko bari bameze mbere. Umwe mu basaza nk’abo yagize ati “ubu narushijeho kumenya uko nafasha abakora amakosa.” Undi musaza yaravuze ati “ubu mfatana uburemere inshingano mfite yo gufasha abavandimwe.”

ESE USHOBORA KUGARUKA?

Umwanditsi wa zaburi yaranditse ati “[Yehova] ntazahora atugaya” (Zab 103:​9). Ku bw’ibyo, ntitwagombye gutekereza ko Imana itazongera kwiringira umuntu wigeze gukora icyaha gikomeye. Uwitwa Ricardo wamaze imyaka myinshi ari umusaza akaza kwamburwa iyo nshingano, yagize ati “numvaga mbabajwe cyane n’amakosa yanjye. Kuba narumvaga ntakwiriye byambuzaga kugaruka ngo nongere kuba umusaza mfashe abavandimwe, kandi ibyo byamaze igihe kirekire. Numvaga ntari kuzongera kuba umuntu wiringirwa. Ariko kubera ko nkunda gufasha abandi, nigishaga abantu Bibiliya, ngatera abavandimwe inkunga ku Nzu y’Ubwami kandi nkajyana na bo mu murimo wo kubwiriza. Ibyo byatumye nongera kwigirira icyizere, none ubu nongeye kuba umusaza.”

Yehova yafashije abagabo benshi kongera kugira ibyishimo n’icyifuzo cyo kuba abasaza

Kubika inzika bishobora gutuma umuvandimwe atongera kuba umusaza. Ibyiza ni ukwigana Dawidi umugaragu wa Yehova, wahunze Umwami Sawuli wamugiriraga ishyari. Dawidi yanze kwihorera, ndetse n’igihe yabonaga uburyo bwo kubikora (1 Sam 24:​4-7; 26:​8-12). Igihe Sawuli yagwaga ku rugamba, Dawidi yaramuririye, avuga ko we n’umuhungu we Yonatani bari “abanyagikundiro bashimisha” (2 Sam 1:​21-23). Dawidi ntiyigeze abika inzika.

Niba wumva ko warenganyijwe cyangwa hakaba hari uwakumvise nabi, ntukabike inzika. Urugero, igihe William wari umaze imyaka igera kuri 30 ari umusaza mu Bwongereza yamburwaga inshingano, yarakariye bamwe mu basaza. Ni iki cyafashije William kongera kubona ibintu mu buryo bushyize mu gaciro? Yagize ati “gusoma igitabo cya Yobu byanteye inkunga cyane. Niba Yehova yarafashije Yobu kubana amahoro na ba bagenzi be batatu, ntiyari kurushaho kumfasha kugira ngo mbane amahoro n’abasaza b’Abakristo!”​—Yobu 42:​7-9.

YEHOVA AHA IMIGISHA ABONGERA KUBA ABUNGERI

Niba warahisemo kureka inshingano yo kuragira umukumbi w’Imana, byaba byiza usuzumye impamvu yabiguteye. Ese byatewe n’ibibazo wari ufite wumvaga bikurenze? Ese hari ibindi bintu wahaye agaciro kenshi kurushaho mu mibereho yawe? Waba se waraciwe intege no kudatungana kw’abandi? Icyaba cyarabiguteye cyose, jya wibuka ko igihe wari umusaza ari bwo washoboraga gufasha abandi cyane kurushaho. Disikuru zawe zarabakomezaga, urugero wabahaga rukabatera inkunga, kandi kuba warabasuraga mu rwego rwo kuragira umukumbi byabafashaga kwihanganira ibigeragezo. Umurimo wakoraga uri umusaza wizerwa washimishaga umutima wa Yehova, ndetse n’uwawe.​—Imig 27:​11.

Jya ugaragaza urukundo ukunda Yehova ukora umurimo wera ubigiranye ibyishimo

Yehova yafashije abagabo benshi kongera kugira ibyishimo n’icyifuzo cyo kuyobora itorero. Niba wararetse inshingano yo kuba umusaza cyangwa ukaba warayambuwe, ushobora kongera ‘kwifuza inshingano yo kuba umugenzuzi’ (1 Tim 3:​1). Pawulo ‘ntiyahwemye gusenga’ asaba ko Abakristo b’i Kolosayi buzuzwa ubumenyi nyakuri bw’ibyo Imana ishaka, kugira ngo ‘bagende nk’uko bikwiriye imbere ya Yehova, bityo babone uko bamushimisha mu buryo bwuzuye’ (Kolo 1:​9, 10). Niba warongeye kuba umusaza, jya usaba Yehova aguhe imbaraga, kwihangana n’ibyishimo. Muri iyi minsi y’imperuka, abagize ubwoko bw’Imana bakeneye abungeri buje urukundo bo kubafasha mu buryo bw’umwuka. Ese ufite ubushobozi n’ubushake byo gukomeza abavandimwe bawe?

^ par. 3 Amazina amwe n’amwe yarahinduwe.