Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya ukoresha Ijambo ry’Imana​—Ni rizima!

Jya ukoresha Ijambo ry’Imana​—Ni rizima!

“Ijambo ry’Imana ni rizima, rifite imbaraga.”​—HEB 4:​12.

1, 2. Ni iyihe nshingano Yehova yahaye Mose, kandi se yamwijeje iki?

WARI kumva umeze ute iyo biba ngombwa ko uhagarara imbere y’umutegetsi ukomeye kurusha abandi bose ku isi, kugira ngo uvuganire ubwoko bwa Yehova? Birashoboka ko wari kumva uhangayitse, udakwiriye kandi ufite ubwoba. Wari gutegura ute ibyo wari kuvuga? Ni iki wari gukora kugira ngo amagambo yawe arusheho kugira imbaraga muri icyo gihe wari kuba uhagarariye Imana ishobora byose?

2 Iyo ni yo mimerere Mose yarimo. Yehova yabwiye Mose, we “wicishaga bugufi cyane kurusha abantu bose bari ku isi,” ko yari agiye kumutuma kuri Farawo kugira ngo arekure ubwoko bw’Imana buve mu bubata bw’Abanyegiputa (Kub 12:​3). Nk’uko ibyabaye bibigaragaza, Farawo yari umuntu w’umunyagasuzuguro n’umwibone (Kuva 5:​1, 2). Nyamara kandi, Yehova yashakaga ko Mose asaba Farawo kurekura abantu babarirwa muri za miriyoni yari yaragize abacakara, bakava muri icyo gihugu. Ibyo bituma twiyumvisha impamvu Mose yabajije Yehova ati “nkanjye ndi muntu ki wo kujya kwa Farawo ngakura Abisirayeli muri Egiputa?” Mose agomba kuba yarumvaga ko adakwiriye kandi ko atari abishoboye. Ariko kandi, Imana yamwijeje ko atari kuba ari wenyine. Yehova yaramubwiye ati “nzabana nawe.”​—Kuva 3:​9-12.

3, 4. (a) Ni izihe mpungenge Mose yari afite? (b) Ni ryari wakumva umeze nk’uko Mose yumvaga ameze?

3 Ni izihe mpungenge Mose yari afite? Uko bigaragara, yumvaga ko Farawo atari kwakira uwo Yehova Imana yari kumutumaho cyangwa ngo amutege amatwi. Nanone kandi, Mose yatinyaga ko Abisirayeli bagenzi be batari kwemera ko Yehova yari yaramuhaye inshingano yo kubakura muri Egiputa. Ku bw’ibyo, Mose yabwiye Yehova ati “wenda ntibazemera ibyo mbabwiye kandi ntibazanyumvira, kuko bazavuga bati ‘Yehova ntiyakubonekeye.’ ”​—Kuva 3:​15-18; 4:​1.

4 Uko Yehova yashubije Mose n’ibyabaye nyuma yaho bishobora kwigisha buri wese muri twe isomo rikomeye. Mu by’ukuri, ushobora kutazigera uhagarara imbere y’umutegetsi ukomeye. Ariko se, waba warigeze kumva utinye kubwira abantu uhura na bo mu buzima bwa buri munsi ibyerekeye Imana n’Ubwami bwayo? Niba byarakubayeho, suzuma icyo ibyabaye kuri Mose byakwigisha.

“ICYO UFITE MU NTOKI NI IKI?”

5. Ni iki Yehova yashyize mu ntoki za Mose, kandi se cyamufashije gite kwigirira icyizere? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

5 Igihe Mose yagaragazaga impungenge yari afite z’uko batari kumwumva, Imana yaramuteguye kugira ngo azabashe guhangana n’ibyo yari guhura na byo. Inkuru yanditswe mu Kuva igira iti ‘Yehova abaza [Mose] ati “icyo ufite mu ntoki ni iki?” Aramusubiza ati “ni inkoni.” Aramubwira ati “yijugunye hasi.” Mose ayijugunya hasi ihinduka inzoka, maze arayihunga. Yehova abwira Mose ati “rambura ukuboko uyifate umurizo.” Arambura ukuboko arayifata, maze ihinduka inkoni mu ntoki ze. Imana iramubwira iti “ni ukugira ngo bazemere ko Yehova yakubonekeye” ’ (Kuva 4:​2-5). Koko rero, Imana yashyize mu ntoki za Mose ikintu cyari kugaragaza ko ubutumwa bwe bwari buturutse kuri Yehova. Icyo abandi babonaga ko ari inkoni isanzwe cyahindutse inzoka bitewe n’imbaraga z’Imana. Icyo gitangaza cyari gutuma amagambo ya Mose arushaho kugira imbaraga, mbese kikagaragaza ko yari ashyigikiwe na Yehova. Ku bw’ibyo, Yehova yaramubwiye ati “iyo nkoni uzajye uyitwaza kugira ngo uyikoreshe ibimenyetso” (Kuva 4:​17). Kubera ko Mose yari afite iyo nkoni yagaragazaga ko yari ashyigikiwe n’Imana, noneho yashoboraga kwigirira icyizere akajya guhagararira Imana y’ukuri imbere y’ubwoko bwayo n’imbere ya Farawo.​—Kuva 4:​29-31; 7:​8-13.

6. (a) Ni iki twagombye kuba dufite mu ntoki mu gihe tubwiriza, kandi kuki? (b) Sobanura ukuntu ‘ijambo ry’Imana ari rizima’ n’ukuntu “rifite imbaraga.”

6 Ni iki tuba dufite mu ntoki iyo tugeza ku bandi ubutumwa bw’Imana? Tuba dufite Bibiliya kandi tuba twiteguye kuyikoresha. Nubwo bamwe bashobora kubona ko Bibiliya ari igitabo gisanzwe, Yehova atuvugisha binyuze kuri iryo Jambo rye ryahumetswe (2 Pet 1:​21). Ikubiyemo amasezerano y’Imana arebana n’ibyo izakora mu gihe Ubwami bwayo buzaba butegeka. Iyo ni yo mpamvu intumwa Pawulo yanditse ati ‘Ijambo ry’Imana ni rizima kandi rifite imbaraga.’ (Soma mu Baheburayo 4:​12.) Amasezerano ya Yehova agenda yerekeza ku isohozwa ryayo, kandi yose azasohora mu buryo bwuzuye (Yes 46:​10; 55:​11). Iyo umuntu amaze gusobanukirwa ko ibivugwa mu Ijambo rya Yehova bisohora, ibyo asoma muri Bibiliya bishobora kugira imbaraga mu buzima bwe.

7. Ni mu buhe buryo ‘twakoresha neza ijambo ry’ukuri’?

7 Yehova yaduhaye Ijambo rye rizima twakwifashisha twereka abantu ko ubutumwa tubabwira bukwiriye kwiringirwa kandi ko bumuturukaho. Ni yo mpamvu igihe Pawulo yatozaga Timoteyo, yamuteye inkunga yo ‘gukora uko ashoboye kose kugira ngo akoreshe neza ijambo ry’ukuri’ (2 Tim 2:​15). Twakurikiza dute iyo nama Pawulo yatanze? Twabikora dusomera abaduteze amatwi imirongo y’Ibyanditswe twatoranyije neza ishobora kubakora ku mutima. Inkuru z’Ubwami zasohotse mu mwaka wa 2013 zateguriwe kubidufashamo.

JYA USOMA UMURONGO W’IBYANDITSWE WATORANYIJE NEZA

8. Ni iki umugenzuzi w’umurimo yavuze ku birebana n’inkuru z’Ubwami?

8 Inkuru z’Ubwami nshya zose ziteye kimwe. Ku bw’ibyo, iyo tumenye gukoresha imwe muri zo, tuba tumenye kuzikoresha zose. Ese kuzikoresha biroroshye? Hari umugenzuzi w’umurimo wo muri Hawayi, ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wanditse ati “ntitwari tuzi ukuntu ibi bikoresho bishya byari kutugirira akamaro mu murimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu no mu ruhame.” Yabonye ko izo nkuru z’Ubwami zanditse mu buryo butuma abantu bavuga icyo batekereza, kandi ko incuro nyinshi bituma mugirana ibiganiro bishishikaje. Yumva ko biterwa n’ikibazo n’ibisubizo byacyo bitandukanye biba byanditse ahabanza kuri izo nkuru z’Ubwami. Nyir’inzu ntatinya ko yasubiza igisubizo kitari cyo.

9, 10. (a) Ni mu buhe buryo inkuru z’Ubwami zacu zituma dukoresha Bibiliya? (b) Ni izihe nkuru z’Ubwami watanze abantu bakazishimira cyane, kandi kuki?

9 Buri nkuru y’Ubwami ituma dusoma umurongo w’Ibyanditswe watoranyijwe neza. Urugero, reka turebe inkuru y’Ubwami ivuga ngo Ese imibabaro yose izashira?Nyir’inzu yasubiza icyo kibazo agira ati “yego,” “oya,” cyangwa ati “birashoboka,” jya uhita uyirambura nta jambo wongeyeho, maze umubwire uti “dore icyo Bibiliya ibivugaho.” Hanyuma usome mu Byahishuwe 21:​3, 4.

10 Mu buryo nk’ubwo, mu gihe ukoresha inkuru y’Ubwami ivuga ngo Ubona ute Bibiliya?,” ntugahangayikishwe n’igisubizo nyir’inzu ahisemo muri bya bindi bitatu. Jya uhita uyirambura, maze umubwire uti “Bibiliya ivuga ko ‘Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana.’ ” Ushobora kongeraho uti “mu by’ukuri, uwo murongo w’Ibyanditswe uvuga ibirenze ibyo.” Hanyuma, rambura Bibiliya yawe usome muri 2 Timoteyo 3:​16, 17.

11, 12. (a) Ni iki kikunezeza mu murimo wo kubwiriza? (b) Inkuru z’Ubwami zagufasha zite gusubira gusura?

11 Uko nyir’inzu azitabira ibyo umubwira ni byo bizagena uko ibyo uzamusomera muri iyo nkuru y’Ubwami n’ibyo muzaganira bizaba bingana. Uko abantu bazitabira ibyo ubabwira kose, uzanezezwa n’uko wabagejejeho ubutumwa buri mu nkuru z’Ubwami kandi ko wabasomeye imwe mu mirongo y’Ibyanditswe, waba wasomye umurongo umwe gusa cyangwa ibiri, mu gihe mwaganiraga ku ncuro ya mbere. Ushobora kuzasubirayo mugakomeza ikiganiro.

12 Inyuma kuri buri nkuru y’Ubwami haba hari ikibazo kiri munsi y’agatwe kagira kati “bitekerezeho,” n’imirongo y’Ibyanditswe wazaganiraho n’abantu mu gihe uzaba usubiye kubasura. Mu nkuru y’Ubwami igira iti Ubona ute igihe kizaza?,” ikibazo mwazaganiraho usubiye kubasura kigira kiti “Imana izahindura ite iyi si kugira ngo ibe nziza?” Imirongo y’Ibyanditswe yatanzwe ni Matayo 6:9, 10 na Daniyeli 2:44. Mu nkuru y’Ubwami igira iti Ese abapfuye bashobora kongera kuba bazima?,” ikibazo mwazaganiraho kigira kiti “kuki dusaza kandi tugapfa?” Imirongo y’Ibyanditswe yatanzwe ni Intangiriro 3:17-19 n’Abaroma 5:12.

13. Sobanura ukuntu wakoresha inkuru z’Ubwami kugira ngo utangire kwigisha abantu Bibiliya.

13 Jya ukoresha izo nkuru z’Ubwami kugira ngo utangire kwigisha abantu Bibiliya. Iyo umuntu atunze kamera ya telefoni yabigenewe kuri kode iri inyuma ku nkuru y’Ubwami, agera ku ipaji yo ku rubuga rwacu rwa interineti imushishikariza kwiga Bibiliya. Nanone kandi, izo nkuru z’Ubwami zigaragaraho agatabo Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana, n’isomo ryo muri ako gatabo umuntu ashobora gusoma. Urugero, inkuru y’Ubwami igira iti Ni nde mu by’ukuri utegeka isi?imuyobora ku isomo rya 5. Inkuru y’Ubwami igira iti Ni iki cyadufasha kugira ibyishimo mu muryango?imuyobora ku isomo rya 9. Nukoresha izo nkuru z’Ubwami uko bikwiriye, bizajya bigufasha gukoresha Bibiliya mu gihe uzaba ubwiriza abantu ku ncuro ya mbere no mu gihe uzaba usubiye kubasura. Ibyo bishobora gutuma ubona abantu benshi wigisha Bibiliya. Ni iki kindi wakora kugira ngo ukoreshe neza Ijambo ry’Imana mu murimo wo kubwiriza?

JYA UGANIRA N’ABANTU KU KINTU KIBAHANGAYIKISHIJE

14, 15. Wakwigana ute urugero rwa Pawulo mu murimo wo kubwiriza?

14 Pawulo yifuzaga cyane gushyikirana n’ “abantu benshi uko bishoboka” kose mu murimo wo kubwiriza. (Soma mu 1 Abakorinto 9:​19-23.) Uzirikane ko Pawulo yifuzaga ‘kunguka Abayahudi, abatwarwa n’amategeko, abadafite amategeko n’abadakomeye.’ Koko rero, yashakaga kugera ‘ku bantu b’ingeri zose, kugira ngo mu buryo bwose akize bamwe’ (Ibyak 20:​21). Twakwigana dute Pawulo mu gihe twitegura kugeza ukuri ku “bantu b’ingeri zose” bo mu ifasi yacu?​—1 Tim 2:​3, 4.

15 Buri kwezi, mu Murimo Wacu w’Ubwami haba harimo uburyo bw’icyitegererezo twakurikiza. Jya ubugerageza. Ariko niba hari ikindi kintu cyashishikaza abantu bo mu ifasi yawe, jya utangiza ibiganiro uhuje n’ibyo bakeneye. Tekereza uko ibintu byifashe aho utuye, utekereze ku bandi bantu bahaba n’ikibahangayikishije cyane kurusha ibindi. Hanyuma utekereze ku murongo w’Ibyanditswe uhuje n’ibyo bakeneye. Umugenzuzi usura amatorero yavuze ukuntu we n’umugore we bakoresha cyane Bibiliya mu murimo wo kubwiriza, agira ati “abantu benshi dusura ku nzu n’inzu batwemerera gusoma umurongo umwe w’Ibyanditswe iyo tuvuze ibintu bike kandi tukagusha ku ngingo. Iyo tumaze kubasuhuza dufite Bibiliya zirambuye mu ntoki, dusoma umurongo w’Ibyanditswe.” Reka dusuzume ingingo, ibibazo n’imirongo y’Ibyanditswe ababwiriza bagiye bakoresha bigatuma bagira icyo bageraho mu murimo wo kubwiriza, ukaba ushobora kugerageza kubikoresha mu ifasi yawe.

Ese ukoresha neza Bibiliya n’inkuru z’Ubwami mu gihe ubwiriza? (Reba paragarafu ya 8-​13)

16. Sobanura ukuntu twakoresha ibivugwa muri Yesaya 14:​7 mu murimo wo kubwiriza.

16 Niba uba mu gace gakunda kubura umutekano, ushobora kubaza umuntu uti “ese utekereza ko hari igihe abantu bazumva amakuru agezweho, agira ati ‘isi yose iraruhutse kandi iratuje, abantu baranezerewe barangurura ijwi ry’ibyishimo’? Ibyo ni byo Bibiliya ivuga muri Yesaya 14:​7. Mu by’ukuri, Bibiliya ikubiyemo amasezerano menshi y’Imana avuga ibihereranye n’ibihe by’amahoro dutegereje mu gihe kizaza.” Musabe gusoma muri Bibiliya rimwe muri ayo masezerano.

17. Wakoresha ute ibivugwa muri Matayo 5:​3 mu gihe ubwiriza?

17 Ese kubona ibitunga umuryango ni ikibazo kitoroheye abagabo benshi bo mu karere utuyemo? Niba ari uko bimeze, ushobora gutangira ikiganiro ugira uti “ese utekereza ko umugabo agomba gukorera amafaranga angana iki kugira ngo umuryango we ugire ibyishimo?” Tega amatwi ibyo uwo muntu agusubiza, hanyuma umubwire uti “hari abagabo benshi bakorera amafaranga menshi kurusha ayo, ariko imiryango yabo ikaba idafite ibyishimo. Ku bw’ibyo se, ni iki mu by’ukuri kiba gikenewe?” Soma muri Matayo 5:​3 maze umusabe ko wamwigisha Bibiliya.

18. Wakoresha ute ibivugwa muri Yeremiya 29:​11 uhumuriza abandi?

18 Ese abantu bo mu gace urimo bahanganye n’imibabaro batewe n’amakuba aherutse kubagwirira? Ushobora gutangira ikiganiro ugira uti “nari nje kubahumuriza. (Soma muri Yeremiya 29:​11.) Ese mwabonye ibintu bitatu Imana itwifuriza? Itwifuriza ‘amahoro,’ ‘imibereho myiza mu gihe kizaza’ n’ ‘ibyiringiro.’ Ese si byiza kumenya ko Imana yifuza ko tugira ubuzima bwiza? Ariko se ibyo byashoboka bite?” Hanyuma, mwereke isomo ryo mu gatabo Ubutumwa bwiza rivuga ibirebana n’ibyo.

19. Sobanura ukuntu wakoresha ibivugwa mu Byahishuwe 14:​6, 7 mu gihe uganira n’abantu bashishikazwa n’iby’idini.

19 Ese abantu bo mu gace utuyemo bashishikazwa cyane n’iby’idini? Niba ari uko biri, ushobora gutangira ikiganiro ugira uti “ese umumarayika akuvugishije wamutega amatwi? (Soma mu Byahishuwe 14:​6, 7.) Ese ko uwo mumarayika avuga ati ‘mutinye Imana,’ ntibyaba byiza umenye Imana avuga iyo ari yo? Uwo mumarayika adufasha kumenya iyo ari yo kuko avuga ko ari ‘iyaremye ijuru n’isi.’ Iyo Mana ni iyihe?” Hanyuma, soma muri Zaburi ya 124:​8 hagira hati “gutabarwa kwacu kuri mu izina rya Yehova, Umuremyi w’ijuru n’isi.” Mubwire ko uzamusobanurira byinshi kurushaho ku bihereranye na Yehova Imana.

20. (a) Wakoresha ute ibivugwa mu Migani 30:​4, kugira ngo wereke umuntu izina ry’Imana iryo ari ryo? (b) Ese hari umurongo w’Ibyanditswe ukunda gukoresha ukagira icyo ugeraho?

20 Ushobora gutangira kuganira n’umuntu ukiri muto ugira uti “ndifuza kugusomera umurongo w’Ibyanditswe urimo ikibazo cy’ingenzi cyane. (Soma mu Migani 30:​4.) Nta muntu n’umwe wakora ibivugwa muri uwo murongo. Ku bw’ibyo, ugomba kuba werekeza ku Muremyi wacu. * Twamenya dute izina rye? Nakwishimira kurikwereka muri Bibiliya.”

REKA IJAMBO RY’IMANA RYONGERERE IMBARAGA UMURIMO UKORA

21, 22. (a) Ni mu buhe buryo umurongo w’Ibyanditswe watoranyijwe neza ushobora guhindura imibereho y’umuntu? (b) Ni iki wiyemeje kujya ukora mu gihe uri mu murimo wo kubwiriza?

21 Ntushobora kumenya uko umuntu azabyifatamo numara kumusomera umurongo w’Ibyanditswe watoranyije neza. Urugero, Abahamya babiri bo muri Ositaraliya bakomanze ku rugi rw’umukobwa umwe. Umwe muri bo yaramubajije ati “ese uzi izina ry’Imana?,” maze amusomera umurongo w’Ibyanditswe wo muri Zaburi ya 83:​18. Uwo mukobwa yagize ati “numvise bintangaje cyane. Bamaze kugenda, nagenze ibirometero 56 mu modoka, njya aho bacururiza ibitabo ndeba iryo zina mu zindi Bibiliya, ndeba n’ibisobanuro byaryo mu nkoranyamagambo. Maze kwemera ko izina ry’Imana ari Yehova, nibajije niba nta bindi bintu naba ntazi.” Nyuma y’igihe gito, we n’uwo baje gushakana batangiye kwiga Bibiliya, nyuma yaho barabatizwa.

22 Ijambo ry’Imana rihindura imibereho y’abarisoma maze bakizera amasezerano ya Yehova. (Soma mu 1 Abatesalonike 2:​13.) Ubutumwa bwo muri Bibiliya bufite imbaraga kurusha ikintu icyo ari cyo cyose dushobora kuvuga dushaka kugera umuntu ku mutima. Ni yo mpamvu igihe cyose bishoboka, twagombye gukoresha Ijambo ry’Imana. Ni rizima!