Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese ubona “ibyokurya mu gihe gikwiriye”?

Ese ubona “ibyokurya mu gihe gikwiriye”?

TURI mu gihe kigoye cyane kurusha ikindi cyose mu mateka y’abantu (2 Tim 3:​1-5). Buri munsi duhura n’ibigeragezo bishobora gutuma tudakomeza gukunda Yehova no gukurikiza amahame ye akiranuka nk’uko twabyiyemeje. Yesu yari azi ko ibi bihe byari kuba bigoye, kandi yijeje abigishwa be ko bari kubona inkunga bari kuba bakeneye kugira ngo bihangane kugeza ku mperuka (Mat 24:​3, 13; 28:​20). Kugira ngo abakomeze, yashyizeho umugaragu wizerwa wari kujya abaha “ibyokurya” byo mu buryo bw’umwuka “mu gihe gikwiriye.”​—Mat 24:​45, 46.

Kuva umugaragu wizerwa yashyirwaho mu mwaka wa 1919, “abandi bagaragu” babarirwa muri za miriyoni bo mu ndimi zose bagiye bakoranyirizwa mu muteguro w’Imana, kandi bahabwa ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka (Mat 24:​14; Ibyah 22:​17). Icyakora, ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya ntibiboneka mu rugero rungana mu ndimi zose, kandi abantu bose si ko babona ibitabo byacu biba biri kuri interineti. Urugero, abantu benshi ntibabona za videwo n’ingingo zisohoka gusa ku rubuga rwacu rwa jw.org. Ese ibyo byaba bivuga ko bamwe bacikanwa n’ibyokurya bakeneye kugira ngo bakomeze kumererwa neza mu buryo bw’umwuka? Kugira ngo tubone igisubizo gikwiriye, reka dusuzume ibisubizo by’ibibazo bine by’ingenzi.

1. Ni ikihe kintu cy’ibanze kigize ibyokurya Yehova aduha?

Igihe Satani yageragezaga Yesu amubwira ngo ahindure amabuye abe imigati, Yesu yaramushubije ati “umuntu ntatungwa n’ibyokurya gusa, ahubwo atungwa n’ijambo ryose riva mu kanwa ka Yehova” (Mat 4:​3, 4). Amagambo ya Yehova aboneka muri Bibiliya (2 Pet 1:​20, 21). Ku bw’ibyo, Bibiliya ni cyo kintu cy’ibanze kigize ibyokurya byacu byo mu buryo bw’umwuka.​—2 Tim 3:​16, 17.

Umuteguro wa Yehova wahinduye Bibiliya​Ubuhinduzi bw’isi nshya, yaba yose uko yakabaye cyangwa ibice byayo, mu ndimi zisaga 120, kandi buri mwaka hari izindi ndimi ziyongera kuri izo. Uretse iyo Bibiliya, hari kopi zibarirwa muri za miriyari z’izindi Bibiliya. Izo Bibiliya zose uko zakabaye cyangwa ibice byazo, zahinduwe mu ndimi zibarirwa mu bihumbi. Ibyo bintu bitangaje byagezweho, bihuje no kuba Yehova ashaka ko “abantu b’ingeri zose bakizwa bakagira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri” (1 Tim 2:​3, 4). Nanone kandi, kubera ko “nta cyaremwe kitagaragara imbere [ya Yehova],” twakwiringira tudashidikanya ko azarehereza mu muteguro we “abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka,” maze akabaha ibyokurya by’umwuka.​—Heb 4:​13; Mat 5:​3, 6; Yoh 6:​44; 10:​14.

2. Ni uruhe ruhare ibitabo byacu bigira mu birebana no gutanga ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka?

Kugira ngo umuntu agire ukwizera gukomeye, aba akeneye gukora ibirenze gusoma Bibiliya. Aba agomba gusobanukirwa ibyo asoma, kandi akabishyira mu bikorwa (Yak 1:​22-25). Ibyo ni byo Umunyetiyopiya w’inkone wo mu kinyejana cya mbere yari akeneye. Igihe yasomaga Ijambo ry’Imana, Filipo wari umubwirizabutumwa yaramubajije ati “ese ibyo usoma urabisobanukiwe koko?” Iyo nkone yaramushubije iti “mu by’ukuri se, nabisobanukirwa nte ntabonye unyobora?” (Ibyak 8:​26-31). Filipo yahise afasha iyo nkone kugira ngo igire ubumenyi nyakuri ku byerekeye Ijambo ry’Imana. Iyo nkone yakozwe ku mutima n’ibyo yamenye, bituma ibatizwa (Ibyak 8:​32-38). Mu buryo nk’ubwo, ibitabo byacu byadufashije kugira ubumenyi nyakuri bw’Ijambo ry’Imana. Byadukoze ku mutima kandi bidushishikariza gushyira mu bikorwa ibyo twiga.​—Kolo 1:​9, 10.

Binyuze kuri ibyo bitabo, abagaragu ba Yehova babona ibyokurya n’ibyokunywa byinshi byo mu buryo bw’umwuka (Yes 65:​13). Urugero, Umunara w’Umurinzi uboneka mu ndimi zisaga 210, usobanura ubuhanuzi bwo muri Bibiliya, ugatuma turushaho gusobanukirwa inyigisho z’ukuri zimbitse, kandi udushishikariza kubaho mu buryo buhuje n’amahame yo muri Bibiliya. Igazeti ya Nimukanguke! iboneka mu ndimi zigera ku 100, ituma turushaho kugira ubumenyi ku birebana n’ibyo Yehova yaremye kandi ikatwereka uko twakurikiza inama dusanga muri Bibiliya (Imig 3:​21-23; Rom 1:​20). Umugaragu wizerwa asohora ibitabo bishingiye kuri Bibiliya mu ndimi zisaga 680. Ese uteganya igihe cyo gusoma Bibiliya buri munsi? Ese usoma buri gazeti isohotse n’ibitabo bishya byose bisohoka mu rurimi rwawe buri mwaka?

Uretse gusohora ibitabo, umuteguro wa Yehova utegura na za disikuru zishingiye kuri Bibiliya zitangwa mu materaniro no mu makoraniro. Ese wishimira kumva za disikuru, za darame, ibyerekanwa n’abagira ibyo babazwa muri ayo materaniro n’amakoraniro? Nta gushidikanya, Yehova aduha ibyokurya byinshi byo mu buryo bw’umwuka.​—Yes 25:​6.

3. Ese niba udashobora kubona ibitabo byose mu rurimi rwawe, uzicwa n’inzara mu buryo bw’umwuka?

Oya rwose! Ntitwagombye gutangazwa n’uko hari igihe bamwe mu bagaragu ba Yehova babona ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka byinshi kurusha abandi. Kuki bitagombye kudutangaza? Reka dufate urugero rw’intumwa. Zasobanuriwe ibintu byinshi kurusha abandi bigishwa bo mu kinyejana cya mbere (Mar 4:​10; 9:​35-37). Nubwo byari bimeze bityo ariko, abandi bigishwa ntibishwe n’inzara mu buryo bw’umwuka; babonye ibyo bari bakeneye.​—Efe 4:​20-24; 1 Pet 1:​8.

Nanone kandi, dukwiriye kumenya ko hari byinshi Yesu yavuze n’ibyo yakoze igihe yari ku isi bitanditswe mu Mavanjiri. Intumwa Yohana yaranditse ati “mu by’ukuri, hari ibindi bintu byinshi Yesu yakoze. Biramutse byanditswe byose mu buryo burambuye, ndatekereza ko isi ubwayo itakwirwamo imizingo yakwandikwa” (Yoh 21:​25). Nubwo abigishwa ba Yesu bo mu kinyejana cya mbere bari bazi byinshi ku byerekeye Yesu wari umuntu utunganye kurusha ibyo tumuziho, ibyo ntibivuga ko hari icyo tubuze. Yehova yatumenyesheje ibintu bihagije ku byerekeye Yesu byatuma tuba abigishwa be bagera ikirenge mu cye.​—1 Pet 2:​21.

Nanone tekereza ku nzandiko intumwa zohererezaga amatorero yo mu kinyejana cya mbere. Hari nibura urwandiko rumwe Pawulo yanditse rutari muri Bibiliya (Kolo 4:​16). Ese kuba tudafite urwo rwandiko bisobanura ko tudafite ibyokurya bihagije byo mu buryo bw’umwuka? Oya! Yehova azi ibyo dukeneye kandi yaduhaye ibintu bihagije kugira ngo dukomeze kugira imbaraga zo mu buryo bw’umwuka.​—Mat 6:​8.

Yehova azi ibyo dukeneye kandi yaduhaye ibintu bihagije kugira ngo dukomeze kugira imbaraga zo mu buryo bw’umwuka

Muri iki gihe, bamwe mu bagaragu ba Yehova bafite ibyokurya byinshi byo mu buryo bw’umwuka kurusha abandi. Ese waba uvuga ururimi rubonekamo ibitabo bike gusa? Niba ari uko biri, menya ko Yehova akwitaho. Jya wiga ibyo ufite, kandi niba bishoboka, ujye ujya mu materaniro mu rurimi wumva neza. Wizere rwose ko Yehova azakomeza gutuma ugira imbaraga zo mu buryo bw’umwuka.​—Zab 1:​2; Heb 10:​24, 25.

4. Ese niba udashobora kubona ibintu bisohoka ku rubuga rwa jw.org, uzacika intege mu buryo bw’umwuka?

Ku rubuga rwacu haboneka amagazeti n’ibindi bitabo bidufasha kwiga Bibiliya. Nanone kandi, kuri urwo rubuga haboneka ingingo zifasha abashakanye, ingimbi n’abangavu, n’abafite abana. Kuzisuzuma muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango bigirira akamaro imiryango. Byongeye kandi, urubuga rwacu rutugezaho za raporo zirebana na gahunda zihariye, urugero nk’izivuga iby’abarangiza Ishuri rya Gileyadi n’inama iba buri mwaka. Runatumenyesha ibirebana n’ibiza bigera ku bagize ubwoko bwa Yehova ndetse n’imanza baburana (1 Pet 5:​8, 9). Nanone kandi, urwo rubuga ni igikoresho gikomeye gituma ubutumwa bwiza bugera no mu bihugu umurimo wacu udakorwamo mu bwisanzure cyangwa aho wabuzanyijwe.

Icyakora, ushobora gukomeza kugira imbaraga zo mu buryo bw’umwuka, waba ushobora kugera kuri urwo rubuga cyangwa utabishoboye. Umugaragu akora ibishoboka byose agacapa ibitabo bihagije, kugira ngo abandi bagaragu bose bagaburirwe neza mu buryo bw’umwuka. Ku bw’ibyo, ntiwagombye kumva ko ugomba byanze bikunze kugura igikoresho cyabigenewe kizatuma ugera ku rubuga rwa jw.org. Hari abashobora gucapa ibintu runaka babivanye ku rubuga rwacu bakabiha abadashobora kurujyaho, ariko amatorero ntasabwa kubikora.

Dushimira Yesu kubera ko akomeza gusohoza isezerano rye ryo kuduha ibyo dukenera mu buryo bw’umwuka. Uko iyi minsi y’imperuka igoye igenda irushaho kwegereza iherezo ryayo, dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova azakomeza kuduha “ibyokurya” byo mu buryo bw’umwuka “mu gihe gikwiriye.”