Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya wumva ijwi rya Yehova aho waba uri hose

Jya wumva ijwi rya Yehova aho waba uri hose

“Amatwi yanyu azumva ijambo ribaturutse inyuma rigira riti ‘iyi ni yo nzira, mube ari yo munyuramo.’ ”​—YES 30:​21.

1, 2. Yehova ashyikirana ate n’abagaragu be?

MU GIHE cyose cy’amateka ya Bibiliya, abantu bahabwaga ubuyobozi buturutse kuri Yehova mu buryo bunyuranye. Bamwe Imana yabavugishaga binyuze ku bamarayika cyangwa ku iyerekwa cyangwa se ku nzozi, bityo ikabahishurira ibyari kuzaba. Ni na bwo buryo Yehova yakoreshaga abaha inshingano (Kub 7:​89; Ezek 1:​1; Dan 2:​19). Abandi bo bagiye bahabwa ubuyobozi binyuze ku bantu bari bamuhagarariye, bari mu gice cyo ku isi cy’umuteguro we. Uko abari bagize ubwoko bwa Yehova bagezwagaho ijambo rye kose, abakurikizaga amabwiriza yabahaga babonaga imigisha.

2 Muri iki gihe, Yehova ayobora ubwoko bwe binyuze kuri Bibiliya, ku mwuka wera we no ku itorero (Ibyak 9:​31; 15:​28; 2 Tim 3:​16, 17). Ubuyobozi aduha buba busobanutse neza ku buryo ari nk’aho ‘amatwi yacu yumva ijambo riduturutse inyuma rigira riti “iyi ni yo nzira, mube ari yo munyuramo” ’ (Yes 30:​21). Nanone kandi, Yehova akoresha Yesu kugira ngo atumenyeshe ijambo rye. Yamuhaye inshingano yo kuyobora itorero binyuze ku “mugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge” (Mat 24:​45). Tugomba gufatana uburemere ubwo buyobozi, kuko kumvira ari byo bizatuma tubona ubuzima bw’iteka.​—Heb 5:​9.

3. Ni iki gishobora gutuma tutumvira ubuyobozi bwa Yehova? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

3 Satani aba ashaka kutuyobya kugira ngo tutumvira ubuyobozi butanga ubuzima duhabwa na Yehova. Nanone kandi, ‘umutima [wacu] ushukana’ ushobora gutuma tutitabira ubuyobozi aduha (Yer 17:9). Ku bw’ibyo rero, reka dusuzume uko twanesha inzitizi zitubuza kumvira ijwi ry’Imana. Nanone kandi, turi busuzume ukuntu gushyikirana na Yehova bizatuma dukomeza kugirana na we imishyikirano myiza, uko imimerere twaba turimo yaba iri kose.

UKO TWARWANYA AMAYERI YA SATANI

4. Ni mu buhe buryo Satani atuma abantu badatekereza neza?

4 Satani atuma abantu badatekereza neza akoresheje amakuru y’ibinyoma na poropagande ze. (Soma muri 1 Yohana 5:​19.) Ibinyamakuru, ibitabo, radiyo, televiziyo na interineti bikwirakwiza amakuru hirya no hino ku isi. Nubwo bishobora gutanga amakuru ashimishije, akenshi bishishikariza abantu kugira imyitwarire ihabanye n’amahame ya Yehova (Yer 2:​13). Urugero, bishobora kuvuga ko gushakana kw’abantu bahuje ibitsina nta cyo bitwaye, kandi ibyo bituma abantu benshi bumva ko icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’abaryamana bahuje ibitsina ari ugukabya.​—1 Kor 6:​9, 10.

5. Twakwirinda dute kuyobywa na poropagande za Satani?

5 Ni mu buhe buryo abantu bakunda gukiranuka kw’Imana bakwirinda kuyobywa na poropagande za Satani? Bamenya bate gutandukanya icyiza n’ikibi? Bibiliya ivuga ko babigeraho ‘birinda nk’uko ijambo [ry’Imana] ribivuga’ (Zab 119:​9). Ijambo ry’Imana rituma tumenya gutandukanya ukuri n’ikinyoma (Imig 23:​23). Yesu yavuze ko ‘umuntu atungwa n’ijambo ryose riva mu kanwa ka Yehova’ (Mat 4:​4). Tugomba kumenya uko twakurikiza amahame yo muri Bibiliya mu mibereho yacu. Urugero, mbere cyane y’uko Mose yandika itegeko rya Yehova ribuzanya ubusambanyi, Yozefu wari ukiri umusore yari azi ko gukora igikorwa nk’icyo ari ugucumura ku Mana. Igihe umugore wa Potifari yageragezaga kumushuka ngo akore ibibi, ntiyigeze atekereza gusuzugura Yehova. (Soma mu Ntangiriro 39:​7-9.) Nubwo uwo mugore yamaze igihe kirekire atitiriza Yozefu, ntiyaretse ngo ibyo yamubwiraga bimubuze kumva ijwi ry’Imana. Kugira ngo dushobore gutandukanya icyiza n’ikibi, ni iby’ingenzi ko twumva ijwi rya Yehova maze tukima amatwi poropagande Satani adahwema kutugezaho.

6, 7. Ni iki tugomba gukora kugira ngo twirinde inama mbi za Satani?

6 Isi yuzuyemo inyigisho n’imyizerere by’amadini bivuguruzanya, ku buryo abantu benshi bumva ko gushaka idini ry’ukuri ari uguta igihe. Icyakora, Yehova yatumye abantu bifuza gukurikiza ubuyobozi bwe barushaho kubusobanukirwa. Tugomba guhitamo uwo tuzumvira. Kubera ko kumva amajwi abiri icyarimwe bisa n’aho bidashoboka, tugomba ‘kumenya ijwi’ rya Yesu kandi tukamutega amatwi. Ni we Yehova yashinze intama ze.​—Soma muri Yohana 10:​3-5.

7 Yesu yaravuze ati “mwitondere ibyo mwumva” (Mar 4:​24). Inama za Yehova ziba zisobanutse neza kandi ari iz’ukuri, ariko tugomba gutegura umutima wacu kugira ngo tuzakire. Tutabaye maso, twatega amatwi inama mbi za Satani aho kumvira inama zuje urukundo Imana iduha. Ntuzigere wemera ko imibereho yawe igengwa n’umuzika wo muri iyi si, za filimi, ibiganiro byo kuri televiziyo, ibitabo, abo wifatanya na bo, abarimu cyangwa abiyita impuguke.​—Kolo 2:​8.

8. (a) Ni mu buhe buryo umutima wacu ushobora gutuma tuyobywa n’amayeri ya Satani? (b) Byatugendekera bite twirengagije ibintu bigaragaza ko tugiye gutandukira?

8 Satani azi ko tubangukirwa no gukora ibyaha kandi agerageza gutuma tubogamira ku ntege nke zacu. Iyo abigezeho, gukomeza kubera Yehova indahemuka bishobora kutugora (Yoh 8:​44-47). Twakora iki kugira ngo dukomeze gushikama? Reka dufate urugero rw’umuntu utwarwa n’ibinezeza, maze akazakora ikintu kibi yumvaga ko atari kuzigera akora (Rom 7:​15). Ni iki kiba cyaratumye agera muri iyo mimerere ibabaje? Birashoboka ko aba yaragiye yirengagiza ijwi rya Yehova buhoro buhoro. Ashobora kuba atarabashije gutahura ibimenyetso byagaragazaga ibyaberaga mu mutima we cyangwa akaba yarabyirengagije. Wenda ashobora kuba yari yararetse gusenga, atakigira umwete mu murimo wo kubwiriza, cyangwa yaratangiye kujya asiba amateraniro. Amaherezo, yaganjwe n’irari yari afite maze akora ikintu yari azi ko ari kibi. Twakwirinda ikosa nk’iryo rikomeye dukomeza gutahura ibintu bigaragaza ko tugiye gutandukira, maze tugahita twikosora. Nanone kandi, niba twumva ijwi rya Yehova, tuzirinda kumva ibitekerezo by’ubuhakanyi.​—Imig 11:​9.

9. Kuki gutahura mbere y’igihe intege nke ziganisha ku cyaha ari iby’ingenzi?

9 Gutahura indwara hakiri kare bishobora kurokora ubuzima. Mu buryo nk’ubwo, dushobora kwirinda guhura n’akaga turamutse dutahuye mbere y’igihe intege nke dufite zishobora kutugusha mu bishuko. Tukimara kuzitahura, byaba byiza duhise tugira icyo dukora mbere yuko ‘Satani adufata mpiri ngo dukore ibyo ashaka’ (2 Tim 2:​26). Ni iki twagombye gukora mu gihe dutahuye ko ibitekerezo byacu n’ibyifuzo byacu bihabanye n’ibyo Yehova adusaba? Tugomba guhita tumugarukira twicishije bugufi, tukumvira inama ze tubigiranye umutima wacu wose (Yes 44:​22). Tugomba kumenya ko gufata umwanzuro mubi bishobora kutugiraho ingaruka mbi cyane tuzakomeza guhangana na zo muri iyi si mbi. Byarushaho kuba byiza twirinze kuyoba. Twabigeraho ari uko tugize icyo dukora tutazuyaje kugira ngo twirinde gufata uwo mwanzuro mubi.

Gahunda nziza y’iby’umwuka yagufasha ite kwirinda amayeri ya Satani? (Reba paragarafu ya 4-9)

TWIRINDE UBWIBONE NO KURARIKIRA

10, 11. (a) Bimwe mu bintu bigaragaza ko umuntu afite ubwibone ni ibihe? (b) Imyifatire mibi ya Kora, Datani na Abiramu itwigisha iki?

10 Tugomba kumenya ko umutima wacu ushobora kutuyobya. Kamere yacu ibogamira ku cyaha igira imbaraga. Urugero, dushobora kugira ubwibone cyangwa tukararikira. Reka dusuzume ukuntu ibyo byombi bishobora gutuma tutumva ijwi rya Yehova kandi bigatuma dukora amakosa akomeye. Umuntu w’umwibone yumva ko aruta abandi. Ashobora kumva ko afite uburenganzira bwo gukora icyo ashatse cyose kandi ko nta muntu wamubwira icyo agomba gukora. Ashobora kumva ko adakeneye inama, zaba izo ahabwa n’Abakristo bagenzi be, abasaza cyangwa umuteguro w’Imana. Umuntu nk’uwo ntaba acyumva neza ijwi rya Yehova.

11 Igihe Abisirayeli bakoraga urugendo mu butayu, Kora, Datani na Abiramu bigometse ku buyobozi bwa Mose na Aroni. Ubwibone bwatumye ibyo byigomeke byishyiriraho gahunda yabyo yo kuyoboka Yehova. Ni iki Yehova yakoze? Yishe ibyo byigomeke (Kub 26:​8-10). Hari isomo rikomeye tuvana kuri iyo nkuru. Kwigomeka kuri Yehova biteza akaga gakomeye. Nanone kandi, tujye twibuka ko “kwibona bibanziriza kurimbuka.”​—Imig 16:​18; Yes 13:​11.

12, 13. (a) Tanga urugero rugaragaza ukuntu kurarikira bishobora guteza akaga. (b) Sobanura ukuntu kurarikira bishobora kugenda byiyongera umuntu aramutse atabirwanyije.

12 Reka dusuzume ukuntu kurarikira na byo bishobora guteza akaga. Umuntu urarikira akenshi yumva ko ubuyobozi Yehova atanga butamureba, kandi ashobora gutekereza ko afite uburenganzira bwo gufata ibitari ibye. Igihe Namani umugaba w’ingabo z’Abasiriya yari amaze gukizwa ibibembe, yahaye umuhanuzi Elisa impano, ariko arazanga. Nyamara Gehazi umugaragu wa Elisa yarazirarikiye. Yaribwiye ati ‘ndahiye Yehova Imana nzima ko ngiye gukurikira [Namani] nkagira icyo mwiyakira.’ Yirutse kuri Namani atabibwiye Elisa, maze aramubeshya kugira ngo amuhe “italanto y’ifeza n’imyambaro ibiri yo guhinduranya.” Kuba Gehazi yarabigenje atyo kandi akabeshya umuhanuzi wa Yehova byamugizeho izihe ngaruka? Byatumye ibibembe bya Namani bijya kuri Gehazi wararikiraga.​—2 Abami 5:​20-27.

13 Kurarikira bishobora gutangira buhoro buhoro, kandi umuntu atabirwanyije bishobora kwiyongera bigahinduka ingeso. Inkuru ya Bibiliya ivuga ibya Akani igaragaza ukuntu kurarikira bifite imbaraga. Zirikana ukuntu irari rya Akani ryagiye ryiyongera. Yagize ati “nabonye mu minyago umwenda mwiza w’i Shinari uhenze cyane, mbona na shekeli magana abiri z’ifeza, na zahabu ipima shekeli mirongo itanu, numva ndabyifuje nuko ndabitwara.” Aho kugira ngo Akani yikuremo iryo rari, yibye ibyo bintu yari abonye maze abihisha mu ihema rye. Igihe ibintu bibi Akani yari yakoze byamenyekanaga, Yosuwa yamubwiye ko Yehova yari kumuteza ibyago. Kuri uwo munsi nyir’izina, Akani n’umuryango we bicishijwe amabuye (Yos 7:​11, 21, 24, 25). Umuntu wese muri twe ashobora kwadukwaho n’ingeso yo kurarikira. Nimucyo rero ‘twirinde kurarikira k’uburyo bwose’ (Luka 12:​15). Nubwo hari igihe dushobora kugira ibitekerezo bibi cyangwa tugatekereza iby’ubwiyandarike, ni iby’ingenzi ko dutegeka ubwenge bwacu ntitwemere ko ibyifuzo bibi bituganza ku buryo twakora icyaha.​—Soma muri Yakobo 1:​14, 15.

14. Ni iki twagombye gukora niba tubonye ko dutangiye kurarikira no kugira ubwibone?

14 Ubwibone no kurarikira bishobora guteza akaga. Gutekereza ku ngaruka zatugeraho mu gihe twaba dukoze ikintu kibi bizadufasha gukomeza kumva ijwi rya Yehova (Guteg 32:​29). Muri Bibiliya, Imana y’ukuri ntitubwira gusa inzira nziza iyo ari yo, ahubwo inadusobanurira inyungu tubona iyo tuyinyuzemo, n’ingaruka zitugeraho iyo tunyuze mu nzira mbi. Niba umutima wacu udushishikarije gukora ikintu runaka tubitewe n’ubwibone cyangwa kurarikira, byaba byiza dutekereje ku ngaruka zizatugeraho. Twagombye gutekereza ukuntu igikorwa kibi kizatugiraho ingaruka, kikazigira ku bo dukunda, kandi kikangiza imishyikirano dufitanye na Yehova.

KOMEZA GUSHYIKIRANA NA YEHOVA

15. Ni iki urugero rwa Yesu rutwigisha?

15 Yehova atwifuriza ibyiza (Zab 1:​1-3). Aduha ubuyobozi mu gihe tubukeneye. (Soma mu Baheburayo 4:​16.) Nubwo Yesu yari atunganye, yafashwaga no gushyikirana na Yehova buri gihe, kandi yamusengaga ubudacogora. Yehova yashyigikiraga Yesu kandi akamuyobora mu buryo buhebuje. Yohereje abamarayika kumukorera, amuha umwuka wera we kugira ngo umufashe, kandi aramuyobora igihe yatoranyaga intumwa ze 12. Ijwi rya Yehova ryumvikanye rivuye mu ijuru, rivuga ko ashyigikiye Yesu kandi ko amwemera (Mat 3:​17; 17:​5; Mar 1:​12, 13; Luka 6:​12, 13; Yoh 12:​28). Kimwe na Yesu, natwe dukeneye gusuka ibiri mu mutima wacu imbere y’Imana (Zab 62:​7, 8; Heb 5:​7). Binyuze ku isengesho, dushobora gukomeza gushyikirana na Yehova, kandi tukabaho mu buryo bumuhesha ikuzo.

16. Yehova adufasha ate kumva ijwi rye?

16 Nubwo Yehova atuma tubona inama ze bitatugoye, ntaduhatira kuzikurikiza. Tugomba kumusaba umwuka wera we, kandi azawuduha rwose. (Soma muri Luka 11:​10-​13.) Icyakora, ni iby’ingenzi ko ‘twitondera uko twumva’ (Luka 8:​18). Urugero, turamutse dusabye Yehova ko yadufasha kwirinda ubwiyandarike ariko tugakomeza kureba porunogarafiya cyangwa filimi zigaragaza amashusho y’ubwiyandarike, byaba ari uburyarya. Kugira ngo Yehova adufashe, tugomba kuba ahantu cyangwa mu mimerere ituma tubona umwuka we. Tuzi ko mu materaniro y’itorero haba hari umwuka we. Abagaragu benshi ba Yehova bagiye birinda akaga babikesheje kumutega amatwi mu gihe cy’amateraniro. Igihe batahuraga ko bari batangiye kugira ibyifuzo bibi, barikosoye.​—Zab 73:​12-17; 143:​10.

KOMEZA GUTEGA AMATWI IJWI RYA YEHOVA

17. Kuki kwiyiringira bishobora kuduteza akaga?

17 Reka dufate urugero rw’Umwami Dawidi wa Isirayeli ya kera. Igihe yari akiri umusore, yatsinze Umufilisitiya w’igihangange witwaga Goliyati. Nyuma yaho, Dawidi yabaye umusirikare, aba n’umwami. Yari afite inshingano yo kurinda ishyanga rya Isirayeli no kurifatira imyanzuro myiza. Ariko igihe Dawidi yatangiraga kwiyiringira, umutima we waramushutse, maze akorana na Batisheba icyaha gikomeye, ndetse yicisha umugabo we Uriya. Ariko kandi, igihe Yehova yamukosoraga, yicishije bugufi yemera amakosa ye, maze yongera kuba incuti ye.​—Zab 51:​4, 6, 10, 11.

18. Ni iki cyadufasha gukomeza kumva ijwi rya Yehova?

18 Nimucyo tujye dukurikiza inama iboneka mu 1 Abakorinto 10:​12, maze twe gukabya kwiyiringira. Kubera ko tudashobora ‘kwiyoborera intambwe zacu,’ tuba dushobora kumvira ijwi rya Yehova cyangwa tukumvira iry’Umwanzi we (Yer 10:​23). Nimucyo rero tujye dusenga ubudacogora, dukurikize ubuyobozi bw’umwuka wera, kandi buri gihe twumve ijwi rya Yehova.