Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni uruhe ruhare abagore bafite mu isohozwa ry’umugambi wa Yehova?

Ni uruhe ruhare abagore bafite mu isohozwa ry’umugambi wa Yehova?

‘Abagore bamamaza ubutumwa bwiza ni umutwe munini w’ingabo.’​—ZAB 68:​11.

1, 2. (a) Ni izihe mpano Imana yahaye Adamu? (b) Kuki Imana yahaye Adamu umugore? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

YEHOVA yaremye isi afite umugambi. ‘Yayiremeye guturwamo’ (Yes 45:​18). Umuntu wa mbere yaremye ari we Adamu, yari atunganye, kandi Imana yamuhaye ahantu heza cyane ho kuba, ni ukuvuga ubusitani bwa Edeni. Adamu yishimiraga rwose ibiti byiza byo muri ubwo busitani, imigezi yatembagamo hamwe n’inyamaswa zakinagiragamo. Ariko hari ikintu cy’ingenzi cyane yari abuze. Yehova yagaragaje icyo ari cyo ubwo yagiraga ati “si byiza ko uyu muntu akomeza kuba wenyine. Ngiye kumuha umufasha wo kumubera icyuzuzo.” Imana yasinzirije cyane Adamu, imukuramo urubavu rumwe, maze ‘urwo rubavu iruremamo umugore.’ Mbega ukuntu Adamu yishimye cyane ubwo yakangukaga! Yagize ati “noneho uyu ni igufwa ryo mu magufwa yanjye, kandi ni umubiri wo mu mubiri wanjye. Uyu azitwa Umugore, kuko yakuwe mu mugabo.”​—Intang 2:​18-23.

2 Uwo mugore ni impano Imana yari ihaye Adamu, kandi yari kumubera umufasha bakwiranye. Nanone kandi, yari afite inshingano ihebuje yo kubyara abana. Bibiliya ivuga ko ‘Adamu yise umugore we Eva, kuko ari we wagombaga kuzaba nyina w’abariho bose’ (Intang 3:​20). Mbega impano ihebuje Imana yahaye uwo mugabo n’umugore ba mbere! Bari kubyara abantu batunganye. Muri ubwo buryo, amaherezo isi yari guhinduka paradizo ituwe n’abantu batunganye, bari gutegeka ibindi biremwa byose bifite ubuzima.​—Intang 1:​27, 28.

3. (a) Ni iki Adamu na Eva bagombaga gukora kugira ngo Imana ibahe imigisha, ariko se byaje kugenda bite? (b) Ni ibihe bibazo turi busuzume?

3 Kugira ngo Adamu na Eva babone imigisha yari ibateganyirijwe, bagombaga kumvira Yehova kandi bakemera ubutegetsi bwe (Intang 2:​15-17). Ubwo ni bwo gusa bari gusohoza umugambi Imana yari ibafitiye. Ikibabaje ariko, bohejwe na “ya nzoka ya kera,” ari yo Satani, maze bacumura ku Mana (Ibyah 12:​9; Intang 3:​1-6). Uko kwigomeka kwagize izihe ngaruka ku bagore? Ni iki abagore bo mu gihe cya kera bubahaga Imana bakoze? Kuki Abakristokazi bo muri iki gihe bavugwaho ko ari “umutwe munini w’ingabo”?​—Zab 68:​11.

INGARUKA ZO KWIGOMEKA

4. Ni nde Yehova yabonye ko ari we wari nyirabayazana w’icyaha umugabo n’umugore ba mbere bakoze?

4 Igihe Imana yabazaga Adamu impamvu yari yayigometseho, yatanze impamvu zidafashije agira ati “wa mugore wampaye ngo tubane, ni we wampaye imbuto z’icyo giti maze ndazirya” (Intang 3:​12). Adamu ntiyanze kwemera icyaha cye gusa, ahubwo yanakigeretse ku mugore Imana yari yaramuhaye, ndetse akigereka no ku Mana yuje urukundo yamumuhaye. Nubwo Adamu na Eva bombi bakoze icyaha, Yehova yabonye ko Adamu ari we wari nyirabayazana w’ibibi bakoze. Ni yo mpamvu intumwa Pawulo yanditse avuga ko ‘icyaha cyinjiye mu isi binyuze ku muntu umwe [Adamu] n’urupfu rukinjira mu isi binyuze ku cyaha.’​—Rom 5:​12.

5. Kuba Imana yararetse abantu ngo biyobore mu gihe runaka batayisunze byagaragaje iki?

5 Satani yatumye umugabo n’umugore ba mbere bumva ko batari bakeneye ko Yehova ababera Umuyobozi. Ibyo byatumye havuka ikibazo cyo kumenya uwari ukwiriye kuyobora abantu. Kugira ngo Yehova asubize icyo kibazo mu buryo budasubirwaho, yabaye aretse abantu ngo bamare igihe runaka biyobora. Yari azi ko amaherezo bari kwibonera ko badashobora kwitegeka batamwisunze ngo bagire icyo bageraho. Mu gihe cy’ibinyejana byinshi, ubwo butegetsi bwagiye butuma abantu bahura n’ibibazo by’urudaca. Mu kinyejana gishize honyine, abantu bagera kuri 100.000.000 bahitanywe n’intambara, bakaba bari bakubiyemo abagabo, abagore n’abana b’inzirakarengane babarirwa muri za miriyoni. Hari ibintu byinshi bigaragaza ko ‘bitari mu muntu ugenda kwiyoborera intambwe ze’ (Yer 10:​23). Iyo ni yo mpamvu ituma twemera ko Yehova ari we Muyobozi wacu.​—Soma mu Migani 3:​5, 6.

6. Mu bihugu byinshi, abagore n’abakobwa bafatwa bate?

6 Muri iyi si iyoborwa na Satani, abantu bose bagiye bagirirwa nabi, baba abagabo ndetse n’abagore (Umubw 8:​9; 1 Yoh 5:​19). Ariko kandi, abagore ni bo bagiye bakorerwa amwe mu mahano akabije yabaye muri iyi si. Ku isi hose, abagore bagera kuri 30 ku ijana bavuga ko bakorewe urugomo n’abagabo bashakanye cyangwa amahabara yabo. Mu mico imwe n’imwe, abana b’abahungu bahabwa agaciro cyane kuko abantu baba batekereza ko bazatuma umuryango udacika, kandi bakita ku babyeyi babo bageze mu za bukuru ndetse bakita no kuri ba sekuru na ba nyirakuru. Mu bihugu bimwe na bimwe, abana b’abakobwa babonwa ko nta cyo bamaze, kandi abagore bakuramo inda nyinshi z’abakobwa kurusha iz’abahungu.

7. Ni uruhe rufatiro Imana yahaye abagabo n’abagore?

7 Imana ntiyishimira ko abagore bafatwa nabi. Ibafata neza kandi ikabubaha. Kuba Yehova aha abagore agaciro bigaragazwa n’ukuntu yaremye Eva atunganye, afite imico yari gutuma aba umufasha uhebuje wari kubera Adamu icyuzuzo, aho kuba umugaragu we. Iyo ni imwe mu mpamvu zatumye ku iherezo ry’umunsi wa gatandatu w’irema, Imana ‘ireba ibyo yaremye byose ikabona ko ari byiza cyane’ (Intang 1:​31). Koko rero, ibyo Yehova yaremye “byose” byari “byiza cyane.” Rwose yahaye abagabo n’abagore urufatiro rwiza cyane!

ABAGORE BARI BASHYIGIKIWE NA YEHOVA

8. (a) Muri rusange abantu bagaragaza iyihe myifatire? (b) Mu gihe cyose cy’amateka y’abantu, ni ba nde Imana yagiye igaragariza ineza?

8 Nyuma y’ukwigomeka kwabaye muri Edeni, abagabo n’abagore muri rusange bakomeje kugenda bagira imyifatire mibi, kandi mu kinyejana gishize, byabaye bibi kurusha mbere hose. Bibiliya yari yaravuze mbere y’igihe ko mu “minsi y’imperuka” abantu bari kurushaho kugira imyifatire mibi. Ibikorwa bibi byarushijeho kwiyongera, ku buryo rwose turi mu ‘bihe biruhije’ (2 Tim 3:​1-5). Ariko kandi, mu gihe cyose cy’amateka y’abantu, ‘Yehova Umwami w’Ikirenga’ yagiye agaragariza ineza abagabo n’abagore bamwiringiraga, bakumvira amategeko ye kandi bakagandukira ubuyobozi bwe.​—Soma muri Zaburi ya 71:​5.

9. Ni abantu bangahe barokotse Umwuzure, kandi kuki?

9 Igihe Imana yarimbuzaga Umwuzure isi yo mu gihe cya Nowa yarangwaga n’urugomo, abantu bake gusa ni bo barokotse. Niba abavukanaga na Nowa bari bakiriho icyo gihe, na bo bishwe n’Umwuzure (Intang 5:​30). Ariko kandi, umubare w’abagore barokotse Umwuzure wanganaga n’uw’abagabo bawurokotse. Harokotse Nowa, umugore we, abahungu be batatu n’abagore babo. Icyatumye barokoka ni uko batinyaga Imana kandi bagakora ibyo ishaka. Abantu babarirwa muri za miriyari bariho muri iki gihe, bakomoka kuri abo bantu umunani bari bashyigikiwe na Yehova.​—Intang 7:​7; 1 Pet 3:​20.

10. Kuki Yehova yashyigikiye abagore batinyaga Imana b’abakurambere b’indahemuka?

10 Imyaka runaka nyuma yaho, nanone Imana yashyigikiye abagore bayitinyaga b’abakurambere b’indahemuka. Ntiyari kubashyigikira iyo baza kuba barinubiraga uko bari babayeho (Yuda 16). Nta watekereza ko Sara, umugore wubahwaga cyane wa Aburahamu, yaba yaritotombye igihe barekaga ubuzima bwiza bari bafite muri Uri, maze bakajya kuba mu kindi gihugu ari abashyitsi, baba mu mahema. Ahubwo “Sara yumviraga Aburahamu, akamwita ‘umutware’ ” (1 Pet 3:​6). Tekereza no kuri Rebeka wari impano ihebuje Isaka yahawe na Yehova, kandi akaba yarabaye umugore mwiza cyane. Ntibitangaje kuba umugabo we Isaka ‘yaramukunze cyane, akabona ihumure nyuma yo gupfusha nyina’ (Intang 24:​67). Mbega ukuntu muri iki gihe twishimira kuba dufite abagore bubaha Imana, bameze nka Sara na Rebeka!

11. Ni mu buhe buryo ababyaza babiri b’Abaheburayokazi bagaragaje ubutwari?

11 Igihe Abisirayeli bari abacakara muri Egiputa, bariyongereye cyane, maze Farawo ategeka ko abana bose b’abahungu b’Abaheburayo bajya bicwa bakivuka. Ariko kandi, tekereza ku babyaza b’Abaheburayokazi, ari bo Shifura na Puwa, bashobora kuba barayoboraga abandi babyaza. Kubera ko batinyaga Yehova, bagize ubutwari bwo kwanga kwica abo bana. Ni cyo cyatumye abagororera bakagira imiryango.​—Kuva 1:​15-21.

12. Ni ikihe kintu gishishikaje ku birebana na Debora na Yayeli?

12 Mu gihe cy’abacamanza ba Isirayeli, Imana yashyigikiye umugore wari umuhanuzikazi witwaga Debora. Yateye inkunga Umucamanza Baraki, kandi yagize uruhare mu gutuma Abisirayeli bigobotora ingoyi y’ababakandamizaga, ariko yahanuye ko Baraki atari we wari guhabwa icyubahiro cyo gutsinda Abanyakanani. Ahubwo Imana yari guhana Sisera, umugaba w’ingabo z’Abanyakanani, “mu maboko y’umugore.” Ibyo byabaye igihe yicwaga n’umugore utari Umwisirayelikazi, ari we Yayeli.​—Abac 4:​4-9, 17-22.

13. Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana na Abigayili?

13 Abigayili yari umugore udasanzwe wabayeho mu kinyejana cya 11 Mbere ya Yesu. Yari umunyabwenge, ariko umugabo we Nabali we yari umunyamwaga, imburamumaro n’umupfapfa (1 Sam 25:​2, 3, 25). Dawidi n’abantu be bari baramaze igihe runaka barinda ibintu bya Nabali, ariko ubwo bamusabaga ibyokurya n’ibindi bari bakeneye, ‘yarabakankamiye’ kandi ntiyagira icyo abaha. Ibyo byarakaje Dawidi cyane, ku buryo yiyemeje kwica Nabali n’abantu be. Abigayili abyumvise, yafashe ibyokurya n’ibyokunywa abishyira Dawidi n’abantu be, bityo atuma hatameneka amaraso (1 Sam 25:​8-18). Nyuma yaho Dawidi yaramubwiye ati “Yehova Imana ya Isirayeli ashimwe, we wakohereje uyu munsi ukaza kunsanganira” (1 Sam 25:​32). Nabali amaze gupfa, Dawidi yashyingiranywe na Abigayili.​—1 Sam 25:​37-42.

14. Abakobwa ba Shalumu bifatanyije mu yihe mirimo, kandi se ni mu buhe buryo hari Abakristokazi bakora imirimo nk’iyo muri iki gihe?

14 Igihe ingabo z’Abanyababuloni zasenyaga Yerusalemu n’urusengero rwayo mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu, hari abagabo, abagore n’abana benshi bapfuye. Inkuta z’uwo mugi zongeye kubakwa mu mwaka wa 455 Mbere ya Yesu, iyo mirimo ikaba yari ihagarariwe na Nehemiya. Mu bafashije kongera kubaka izo nkuta harimo n’abakobwa ba Shalumu, umutware watwaraga igice cy’intara ya Yerusalemu (Neh 3:​12). Bemeye gukora imirimo abantu babona ko isuzuguritse. Twishimira rwose Abakristokazi benshi bifatanya mu mirimo y’ubwubatsi ikorerwa hirya no hino ku isi muri iki gihe.

ABAGORE BUBAHAGA IMANA BO MU KINYEJANA CYA MBERE

15. Ni iyihe nshingano ihebuje Imana yahaye umugore witwaga Mariya?

15 Mbere gato y’ikinyejana cya mbere no muri icyo kinyejana, hari abagore Yehova yahaye inshingano zihebuje. Umwe muri bo ni umukobwa wari isugi witwaga Mariya. Yari yarasabwe na Yozefu, ariko aza gutwita mu buryo bw’igitangaza, biturutse ku mwuka wera. Kuki Imana yamutoranyirije kuba nyina wa Yesu? Nta gushidikanya, byatewe n’uko yari afite imico yo mu buryo bw’umwuka yari ikenewe kugira ngo arere umwana we wari kuba atunganye, kuva akiri muto kugeza akuze. Kuba yarabaye nyina w’umuntu ukomeye kuruta abandi bose ni ibintu bihebuje rwose.​—Mat 1:​18-25.

16. Tanga urugero rugaragaza uko Yesu yabonaga abagore.

16 Yesu yitaga cyane ku bagore. Reka dufate urugero rw’umugore wari umaze imyaka 12 arwaye indwara yo kuva amaraso. Igihe Yesu yari mu bantu benshi, uwo mugore yamuturutse inyuma maze akora ku mwenda we. Aho kugira ngo Yesu amucyahe, yamubwiye mu bugwaneza ati “mukobwa, ukwizera kwawe kwagukijije. Genda amahoro kandi ukire indwara yakubabazaga.”​—Mar 5:​25-34.

17. Ni ibihe bintu bitangaje byabaye kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33?

17 Bamwe mu bagore bari abigishwa ba Yesu baramukoreraga we n’intumwa ze (Luka 8:​1-3). Ikindi kandi, kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, abagabo n’abagore bagera ku 120 bahawe umwuka w’Imana mu buryo budasanzwe. (Soma mu Byakozwe 2:​1-4.) Uko gusukwaho umwuka wera kwari kwarahanuwe mu magambo agira ati “[jyewe Yehova] nzasuka umwuka wanjye ku bantu b’ingeri zose, kandi abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanura . . . Ndetse n’abagaragu n’abaja nzabasukaho umwuka wanjye” (Yow 2:​28, 29). Binyuze kuri ibyo bintu bitangaje byabaye kuri uwo munsi wa Pentekote, Imana yagaragaje ko itari igishyigikiye Isirayeli y’abahakanyi, ahubwo ko yari ishyigikiye “Isirayeli y’Imana,” yari igizwe n’abagabo n’abagore (Gal 3:​28; 6:​15, 16). Mu bagore b’Abakristo bakoraga umurimo wo kubwiriza mu kinyejana cya mbere, harimo abakobwa bane ba Filipo wari umubwirizabutumwa.​—Ibyak 21:​8, 9.

“UMUTWE MUNINI W’INGABO” Z’ABAGORE

18, 19. (a) Ku birebana n’ugusenga k’ukuri, ni iyihe nshingano ihebuje Imana yahaye abagabo n’abagore? (b) Umwanditsi wa zaburi yavuze iki ku birebana n’abagore bamamaza ubutumwa bwiza?

18 Ku mpera z’imyaka ya 1800, hari abagabo n’abagore bagaragaje ko bari bashishikajwe cyane no gusenga k’ukuri. Ni bo babimburiye abagabo n’abagore bo muri iki gihe bagira uruhare mu isohozwa ry’amagambo ya Yesu agira ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya; hanyuma imperuka ibone kuza.”​—Mat 24:​14.

19 Abari bagize iryo tsinda rito ry’Abigishwa ba Bibiliya bariyongereye, ubu bakaba ari Abahamya ba Yehova bagera kuri 8.000.000. Abandi bantu basaga 11.000.000 bagaragaje ko bashishikazwa na Bibiliya n’umurimo dukora, bajya mu Rwibutso rw’urupfu rwa Yesu. Mu bihugu byinshi, abenshi mu baba bateranye baba ari abagore. Nanone kandi, mu babwiriza b’Ubwami basaga 1.000.000 bakora umurimo w’igihe cyose hirya no hino ku isi, abenshi ni abagore. Mu by’ukuri, Imana yahaye abagore bizerwa inshingano ihebuje yo kugira uruhare mu isohozwa ry’amagambo y’umwanditsi wa zaburi, agira ati “Yehova ubwe yaravuze, abagore bamamaza ubutumwa bwiza baba umutwe munini w’ingabo.”​—Zab 68:​11.

Abagore bamamaza ubutumwa bwiza ni “umutwe munini w’ingabo” rwose (Reba paragarafu ya 18 n’iya 19)

ABAGORE BUBAHA IMANA BAHISHIWE IMIGISHA MYINSHI

20. Ni izihe ngingo twakwiga muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango cyangwa mu gihe twiyigisha?

20 Tuvuze ibirebana n’abagore benshi bizerwa bavugwa muri Bibiliya, bwakwira bugacya. Ariko kandi, twese dushobora kwisomera inkuru zivuga ibihereranye na bo mu Ijambo ry’Imana no mu ngingo zisohoka mu bitabo byacu. Urugero, dushobora gutekereza ku budahemuka bwa Rusi (Rusi 1:​16, 17). Nanone kandi, gusoma igitabo cya Bibiliya cyitiriwe Umwamikazi Esiteri n’ingingo zivuga ibirebana na we, bishobora rwose gukomeza ukwizera kwacu. Gusuzuma inkuru nk’izo mu mugoroba w’iby’umwuka mu muryango bishobora kutugirira akamaro. Niba tudafite umuryango, dushobora kuzisuzuma mu gihe twiyigisha.

21. Ni mu buhe buryo abagore bubaha Imana babereye Yehova indahemuka mu gihe cy’ibigeragezo?

21 Nta gushidikanya ko Yehova ahira umurimo wo kubwiriza ukorwa n’Abakristokazi, kandi akabafasha mu gihe bahuye n’ibigeragezo. Urugero, yafashije abagore bamwubahaga maze bakomeza kuba indahemuka mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abanazi n’ubw’Abakomunisiti, igihe abenshi muri bo bari bahanganye n’imibabaro myinshi, ndetse bamwe muri bo bakaba barapfuye bazira ko bumviraga Imana (Ibyak 5:​29). Muri iki gihe nabwo, bashiki bacu na bagenzi babo bose bahuje ukwizera bashyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana. Kimwe n’Abisirayeli bo mu gihe cya kera, ni nk’aho Yehova abafata ukuboko kw’iburyo maze akababwira ati ‘mwitinya. Jye ubwanjye nzabatabara.’​—Yes 41:​10-13.

22. Ni iki dutegerezanyije amatsiko?

22 Vuba aha, abagabo n’abagore bubaha Imana bazahindura isi paradizo, kandi bafashe abantu babarirwa muri za miriyoni bazaba bazutse kumenya imigambi ya Yehova. Mu gihe tugitegereje ko icyo gihe kigera, twaba abagabo cyangwa abagore, nimucyo duhe agaciro inshingano ihebuje dufite yo kumukorera ‘dufatanye urunana.’​—Zef 3:​9.