Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Yesu yabwiye Abasadukayo ko abazuka ‘batarongora cyangwa ngo bashyingirwe’ (Luka 20:​34-36). Ese yavugaga ibirebana n’abazazukira kuba ku isi?

Icyo kibazo ni icy’ingenzi, cyane cyane ku bapfushije abo bari barashakanye. Bashobora kuba bifuza cyane kuzongera kubana na bo mu isi nshya bazutse. Hari umugabo w’umupfakazi wavuze ati “jye n’umugore wanjye ntitwigeze duhitamo gusesa ishyingiranwa ryacu. Twari dufite icyifuzo cyo gukomeza kubana iteka dusenga Yehova twunze ubumwe. Uko ni ko nkibona ibintu.” Ese hari icyo twashingiraho twiringira ko abazazuka bazashaka? Muri make nta cyo tuzi.

Mu gihe cy’imyaka myinshi, ibitabo byacu byagiye bivuga ko ayo magambo Yesu yavuze ku birebana n’umuzuko no gushaka, ashobora kuba yerekeza ku bantu bazazukira kuba ku isi, kandi ko abazazukira kuba mu isi nshya uko bigaragara batazashaka (Mat 22:​29, 30; Mar 12:​24, 25; Luka 20:​34-36). * Ariko se, byashoboka ko Yesu yaba yarerekezaga ku bazukira kuba mu ijuru? Ntitwabyemeza cyangwa ngo tubihakane, ariko reka dusuzume ibyo Yesu yavuze.

Reka turebe imimerere yabivuzemo. (Soma muri Luka 20:​27-​33.) Abasadukayo batemeraga umuzuko bagerageje kugusha Yesu mu mutego bamubaza ikibazo gihereranye n’umuzuko n’ibirebana no gucikura. * Yesu yarabashubije ati “abantu bo muri iyi si bararongora kandi bagashyingirwa, ariko abagaragaye ko bakwiriye kuzahabwa ubuzima mu isi izaza no kuzurwa mu bapfuye, ntibarongora cyangwa ngo bashyingirwe. Mu by’ukuri ntibashobora no kongera gupfa kuko bazaba bameze nk’abamarayika, bakaba n’abana b’Imana babiheshejwe n’umuzuko.”​—Luka 20:​34-36.

Kuki ibitabo byacu byagiye bivuga ko Yesu ashobora kuba yaravugaga ibirebana n’abazazukira kuba ku isi? Uwo mwanzuro wari ushingiye ku mpamvu ebyiri. Impamvu ya mbere ni uko Abasadukayo bashobora kuba baratekerezaga ibirebana n’abazazukira kuba ku isi, bityo Yesu akaba yarabashubije akurikije ibyo batekerezaga. Impamvu ya kabiri ni uko Yesu yashoje igisubizo cye yerekeza kuri Aburahamu, Isaka na Yakobo, abo bakaba ari abakurambere bizerwa bazazukira kuba ku isi.​—Luka 20:​37, 38.

Ariko kandi, birashoboka ko Yesu yavugaga ibirebana n’umuzuko w’abazaba mu ijuru. Ni iki twashingiraho tuvuga dutyo? Reka dusuzume interuro ebyiri z’ingenzi.

“Abagaragaye ko bakwiriye . . . kuzurwa mu bapfuye.” Abasutsweho umwuka bizerwa ‘babonwa ko bakwiriye ubwami bw’Imana’ (2 Tes 1:​5, 11). Bitewe n’igitambo cy’incungu cya Kristo, Imana ibona ko ari abakiranutsi. Bapfa baramaze guhanagurwaho icyaha (Rom 5:​1, 18; 8:​1). Abo bavugwaho ko ‘bahirwa kandi ari abera,’ ndetse babonwa ko bakwiriye kuzukira kuba mu ijuru (Ibyah 20:​5, 6). Ibinyuranye n’ibyo, mu bazazukira kuba ku isi harimo n’ “abakiranirwa” (Ibyak 24:​15). Ese twavuga ko ‘bagaragaye ko bakwiriye’ kuzurwa?

“Ntibashobora no kongera gupfa.” Hari izindi Bibiliya zihindura uwo murongo zigira ziti “baba batagipfa ukundi” cyangwa ziti “ntibazaba bagishobora gupfa.” Abasutsweho umwuka barangiza isiganwa ryabo ryo ku isi ari abizerwa, bazukira kujya kuba mu ijuru bagahabwa ukudapfa, ni ukuvuga ubuzima buzira iherezo kandi budashobora kwangirika (1 Kor 15:​53, 54). Nta bubasha urupfu rufite ku bazukira kuba mu ijuru. *

Dufatiye ku byo tumaze kubona, ni uwuhe mwanzuro twafata? Birashoboka ko amagambo Yesu yavuze ku birebana no gushaka n’umuzuko yerekeza ku bazukira kuba mu ijuru. Bibaye ari uko bimeze, ayo magambo yavuze yatuma tugira ibintu dusobanukirwa ku birebana n’abazukira kuba mu ijuru. Ntibashaka, ntibashobora gupfa, kandi mu buryo runaka baba bameze nk’abamarayika, ni ukuvuga ibiremwa by’umwuka biba mu ijuru. Icyakora, uwo mwanzuro utuma havuka ibibazo.

Icya mbere: kuki Yesu yaba yarerekeje ku muzuko w’abajya kuba mu ijuru kandi yarasubizaga Abasadukayo bashobora kuba baratekerezaga ku bazazukira kuba ku isi? Buri gihe si ko Yesu yasubizaga abamurwanyaga ahuje n’ibyo babaga batekereza. Urugero, igihe Abayahudi bamusabaga ikimenyetso, yarababwiye ati “musenye uru rusengero, nanjye nzarwubaka mu minsi itatu.” Yesu ashobora kuba yari azi ko batekerezaga ku rusengero rusanzwe, “ariko urusengero yavugaga ni umubiri we” (Yoh 2:​18-21). Wenda Yesu yumvaga nta mpamvu yari afite yo gusubiza Abasadukayo b’indyarya, batemeraga umuzuko cyangwa ngo bemere ko abamarayika babaho (Imig 23:​9; Mat 7:​6; Ibyak 23:8). Ahubwo ashobora kuba yarashakaga guhishura uko kuri guhereranye n’abazukira kuba mu ijuru, kugira ngo afashe abigishwa be b’imitima itaryarya bari kuzagira ibyiringiro byo kujya mu ijuru.

Icya kabiri: kuki Yesu yaba yarashoje avuga ibirebana na Aburahamu, Isaka na Yakobo, bazazukira kuba ku isi? (Soma muri Matayo 22:​31, 32.) Uzirikane ko mbere yuko Yesu avuga ibirebana n’abo bakurambere, yabanje kuvuga ati “ku birebana no kuzuka kw’abapfuye.” Iyo nteruro ishobora kugaragaza ko yari aretse kuvuga iby’umuzuko wo mu ijuru, kugira ngo avuge iby’abazazukira kuba ku isi. Hanyuma, Yesu yasubiyemo amagambo ari mu nyandiko za Mose, izo Abasadukayo bavugaga ko bemera, maze avuga ibyo Yehova yabwiye Mose igihe igihuru cyashyaga, kugira ngo abahe gihamya y’uko Imana ifite umugambi wo kuzazurira abantu kuba ku isi.​—Kuva 3:​1-6.

Icya gatatu: ese niba amagambo Yesu yavuze ku birebana n’umuzuko no gushaka areba abazukira kuba mu ijuru, ibyo byaba bishaka kuvuga ko abazazukira kuba ku isi bo bazashaka? Ijambo ry’Imana ntirisubiza icyo kibazo mu buryo bweruye. Mu by’ukuri, niba Yesu yaravugaga ibirebana n’abazukira kuba mu ijuru, ubwo amagambo ye ntasobanura niba abazazukira kuba mu isi nshya bazashaka.

Hagati aho, tuzi neza ko Ijambo ry’Imana rivuga ko urupfu rusesa ishyingiranwa. Ku bw’ibyo rero, uwapfushije uwo bashakanye ntiyagombye kumva afite umutima umucira urubanza mu gihe ahisemo kongera gushaka. Uwo ni umwanzuro ureba buri muntu ku giti cye, kandi nta wagombye kunenga umuntu wongera gushaka kugira ngo akundwe kandi yitabweho.​—Rom 7:​2, 3; 1 Kor 7:​39.

Birumvikana ko dushobora kuba dufite ibibazo byinshi twibaza ku birebana n’ubuzima tuzagira mu isi nshya. Aho gukekeranya ibisubizo by’ibyo bibazo, dukwiriye gutegereza tukazareba uko bizagenda. Icyakora, twiringiye tudashidikanya ko abantu bumvira bazagira ibyishimo, kuko Yehova azabaha ibyo bazaba bakeneye kandi agahaza ibyifuzo byabo mu buryo buhebuje.​—Zab 145:​16.

^ par. 4 Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Kamena 1987, ku ipaji ya 30-​31 (mu gifaransa).

^ par. 5 Mu bihe bya Bibiliya, abantu bari bafite umuco wo gucikura, aho umugabo yashakaga umugore w’umuvandimwe we wapfuye batabyaranye, kugira ngo agire urubyaro bityo umuryango w’umuvandimwe we udacika.​—Intang 38:​8; Guteg 25:​5, 6.

^ par. 9 Abazazukira kuba ku isi bazaba bafite ibyiringiro byo kubaho iteka, si ibyiringiro byo kudapfa. Niba ushaka kumenya itandukaniro riri hagati yo kudapfa n’ubuzima bw’iteka, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nyakanga 1984, ku ipaji ya 30-​31 (mu gifaransa).