UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Nzeri 2014

Iyi gazeti irimo ibice bizigwa kuva ku itariki ya 27 Ukwakira kugeza ku ya 30 Ugushyingo 2014.

Ese ‘wifuza inshingano’?

Ni ubuhe buryo bwiza bwo kuzifuza?

Ese wemera udashidikanya ko wabonye ukuri? Ubyemezwa n’iki?

Muri iki gice turi busuzume zimwe mu mpamvu zituma abantu benshi bemera ko Abahamya ba Yehova babonye ukuri. Turi bunasuzume impamvu Abahamya bo ubwabo bemera ko bafite ukuri.

Korera Imana uri indahemuka nubwo waba uhanganye n’‘imibabaro myinshi’

Buri wese ahura n’imibabaro bitewe n’uko turi mu isi ya Satani. Bumwe mu buryo Satani atugabaho ibitero ni ubuhe? Twabyitegura dute?

Babyeyi mube abungeri b’abana banyu

Ababyeyi bafite inshingano yo kurera abana babo ‘babahana nk’uko Yehova ashaka, kandi babatoza kugira imitekerereze nk’iye’ (Abefeso 6:4). Iki gice kigaragaza uburyo butatu ababyeyi baba abungeri b’abana babo kandi bakabafasha kugira ngo bakunde Yehova.

Ibibazo by’abasomyi

Ese ibyo Bibiliya ivuga muri Zaburi ya 37:25 no muri Matayo 6:33 byumvikanisha ko Yehova atakwemera ko Umukristo abura ibyokurya?

Umwanzi wa nyuma, ari we rupfu, azahindurwa ubusa

Urupfu nibiruteza byose bituma abantu bababara cyane. Kuki abantu bapfa? Ni mu buhe buryo ‘umwanzi wa nyuma, ari we rupfu, azahindurwa ubusa’ (1 Abakorinto 15:26)? Suzuma ukuntu ibisubizo by’ibyo bibazo bigaragaza ubutabera bwa Yehova, ubwenge bwe, bikanagaragaza cyane cyane urukundo rwe.

Mujye mwibuka abakora umurimo w’igihe cyose

Abagaragu ba Yehova benshi bakorana umwete umurimo w’igihe cyose. Ni iki twakora kugira ‘twibuke umurimo wabo urangwa no kwizera n’imirimo bakorana umwete babitewe n’urukundo’?—1 Abatesalonike 1:3.