Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese wemera udashidikanya ko wabonye ukuri? Ubyemezwa n’iki?

Ese wemera udashidikanya ko wabonye ukuri? Ubyemezwa n’iki?

“Mwigenzurire mumenye neza ibyo Imana ishaka, byiza, byemewe kandi bitunganye.”—ROM 12:2.

1. Abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo bitwaye bate mu gihe cy’intambara?

ESE Imana yemera ko Abakristo b’ukuri bajya mu ntambara maze bakica abantu bo mu bindi bihugu? Mu myaka 100 ishize, ibyo byagiye bikorwa n’abantu benshi biyita Abakristo. Abagatolika bashinzwe iby’iyobokamana mu gisirikare bagiye basabira imigisha abasirikare n’intwaro zabo igihe babaga bagiye kurwana n’Abagatolika bo mu kindi gihugu. Uko ni na ko Abaporotesitanti bashinzwe iby’iyobokamana mu gisirikare bagiye babigenza. Ubwicanyi bukabije bwabaye mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose ni urugero rubigaragaza.

2, 3. Ni iyihe myifatire Abahamya ba Yehova bagize mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose na nyuma yaho, kandi kuki?

2 Abahamya ba Yehova bakoze iki muri icyo gihe cy’intambara? Ibyabaye mu mateka bigaragaza ko batigeze bivanga mu ntambara. Ni iki cyatumye babigenza batyo? Mbere na mbere, babitewe n’urugero Yesu yabasigiye hamwe n’inyigisho ze. Yagize ati “ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana” (Yoh 13:35). Nanone kandi, bazirikanye amahame akubiye mu magambo intumwa Pawulo yandikiye Abakristo b’i Korinto, maze bakora ibihuje na yo.—Soma mu 2 Abakorinto 10:3, 4.

3 Ku bw’ibyo rero, Abakristo b’ukuri ntibiga kurwana cyangwa ngo bifatanye mu ntambara bitewe n’umutimanama wabo watojwe na Bibiliya. Ibyo byatumye Abahamya babarirwa mu bihumbi batotezwa, baba abakiri bato n’abakuze cyangwa abagabo n’abagore. Abenshi bababarijwe mu bigo byakorerwagamo imirimo y’agahato no muri za gereza. Hari n’abishwe mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abanazi mu Budage. Nubwo Abahamya batotejwe cyane mu Burayi, ntibigeze bibagirwa inshingano yabo yo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwa Yehova. Bakomeje kubwiriza muri za gereza, mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa no mu turere babaga baraciriwemo. * Mu myaka yakurikiyeho, Abahamya ntibigeze bagira uruhare mu itsembabwoko ryabaye mu Rwanda mu mwaka wa 1994. Nanone kandi, ntibagize uruhare mu ntambara yabaye mu cyahoze ari Yugosilaviya.

4. Kuba Abahamya ba Yehova bativanga mu ntambara bituma ababitegereza bababona bate?

4 Kuba Abahamya ba Yehova banga rwose kwivanga mu ntambara byatumye abantu babarirwa mu bihumbi bo hirya no hino ku isi babitegereza, bemera badashidikanya ko bakunda Imana na bagenzi babo urukundo nyakuri. Mu yandi magambo, ni Abakristo b’ukuri. Ariko kandi, hari ibindi bintu biranga imyizerere yacu byatumye abantu benshi bemera ko Abahamya ba Yehova ari Abakristo b’ukuri.

UMURIMO WO KWIGISHA URUTA INDI YOSE YAKOZWE

5. Ni irihe hinduka abigishwa ba Kristo bo mu kinyejana cya mbere biboneye?

5 Kuva Yesu yatangira umurimo we wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana, yagaragaje ko uwo murimo ari wo w’ingenzi cyane kuruta indi yose. Yatoranyije abigishwa 12 kugira ngo batangize uwo murimo wari kuzakorwa ku isi hose. Hanyuma yaje gutoza abandi bigishwa 70 (Luka 6:13; 10:1). Ibyo byabateguriye kugeza ubutumwa bwiza ku bandi, bakaba mbere na mbere barabugejeje ku Bayahudi. Nyuma yaho, haje kuba ikintu gitangaje. Abigishwa ba Yesu bagejeje ubutumwa bwiza ku bantu batakebwe bo mu yandi mahanga. Mbega ukuntu ibyo byari ihinduka ku bigishwa b’Abayahudi barangwaga n’ishyaka!—Ibyak 1:8.

6. Ni iki cyatumye Petero amenya ko Yehova atarobanura ku butoni?

6 Intumwa Petero yoherejwe kwa Koruneliyo wari Umunyamahanga utarakebwe. Icyo gihe Petero yamenye ko Imana itarobanura ku butoni. Koruneliyo n’abo mu rugo rwe barabatijwe. Icyo gihe ubukristo bwari butangiye kugera mu ifasi nshya; abantu bo mu mahanga yose bashoboraga kumva ukuri kandi bakakwemera (Ibyak 10:9-48). Kuva icyo gihe, abigishwa ba Yesu bari kubwiriza ku isi hose.

7, 8. Ni iki umuteguro wa Yehova wakoze kugira ngo ufashe abantu kumva ubutumwa bwiza? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

7 Muri iki gihe, abagiye bahagararira Abahamya ba Yehova batumye umurimo wo kubwiriza no kwigisha ubutumwa bwiza ku isi hose ukomeza kujya mbere. Ubu hari Abahamya bagera hafi kuri miriyoni umunani barangwa n’ishyaka, bakora uko bashoboye kose bakabwiriza ubutumwa bwa Kristo mu ndimi zisaga 600, kandi uwo mubare ukomeza kwiyongera. Abahamya ba Yehova bazwiho kuba babwiriza ku nzu n’inzu no mu mihanda. Rimwe na rimwe bakoresha ameza n’utugare berekaniraho ibitabo.

8 Abahinduzi basaga 2.900 bahawe amahugurwa yihariye kugira ngo bahindure Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Mu by’ukuri, ntibahindura gusa mu ndimi zivugwa n’abantu benshi. Nanone bihatira guhindura mu ndimi zibarirwa mu magana zitazwi cyane, ariko zivugwa n’abantu babarirwa muri za miriyoni. Urugero, muri Esipanye, Abakatalani babarirwa muri za miriyoni bakoresha ururimi rwabo kavukire rw’igikatalani mu buzima bwabo bwa buri munsi. Mu bihe bya vuba aha, abantu benshi bo mu mugi wa Valence na Alicante, abo mu birwa bya Baléares n’abo mu gihugu cya Andore, batangiye gukoresha urwo rurimi. Ubu Abahamya ba Yehova basohora ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu rurimi rw’igikatalani, kandi amateraniro yo muri urwo rurimi akora Abakatalani ku mutima.

9, 10. Ni iki kigaragaza ko umuteguro w’Imana wita ku byo abantu bose bakenera mu buryo bw’umwuka?

9 Uwo murimo wo guhindura ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya no kwigisha abantu mu ndimi zabo, urimo urakorwa hirya no hino ku isi. Urugero, abantu benshi bo muri Megizike bavuga icyesipanyoli, ariko hari amatsinda menshi y’abasangwabutaka bavuga izindi ndimi. Abamaya ni bamwe muri bo. Ibiro by’ishami byo muri Megizike byohereje ikipi y’abahindura mu rurimi rw’ikimaya kujya gukorera mu gace k’icyo gihugu, aho bari kujya bavuga urwo rurimi kandi bakarwumva buri munsi. Urundi rugero ni ururimi rw’ikinepali, rumwe mu ndimi zivugwa mu gihugu cya Nepali gituwe n’abantu basaga miriyoni 29. Hari indimi zigera ku 120 zivugwa muri icyo gihugu, ariko abantu basaga miriyoni icumi bavuga ikinepali, kandi hari abandi benshi bize urwo rurimi. Ibitabo byacu by’imfashanyigisho za Bibiliya bisohoka no muri urwo rurimi.

10 Umuteguro wa Yehova ufatana uburemere inshingano yo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami ku isi hose nk’uko bigaragazwa n’umurimo wo guhindura ibitabo mu ndimi nyinshi, ukorwa muri iki gihe. Inkuru z’Ubwami, udutabo n’amagazeti bibarirwa muri za miriyoni byagiye bitangwa hirya no hino ku isi nta kiguzi. Abahamya ba Yehova bashyigikira uwo murimo batanga impano ku bushake. Bakurikiza inama ya Yesu igira iti “mwaherewe ubuntu, mutange ku buntu.”—Mat 10:8.

Ikipi y’abahinduzi itegura ibyo ihindura mu kidage kinyuranye n’icyigishwa mu mashuri (Reba paragarafu ya 10)

Ibitabo byanditswe mu kidage kinyuranye n’icyigishwa mu mashuri bikoreshwa muri Paragwe (Reba n’ifoto ibimburira iki gice)

11, 12. Ni mu buhe buryo umurimo wo kubwiriza ku isi hose ukorwa n’Abahamya ba Yehova wagiriye abandi akamaro?

11 Abahamya ba Yehova bemera badashidikanya ko babonye ukuri, bikaba bituma bitanga batizigamye kugira ngo babwirize abantu bo mu mahanga yose n’amoko yose. Hari benshi boroheje ubuzima, biga urundi rurimi kandi bitoza gukurikiza umuco utandukanye n’uwabo kugira ngo bagire uruhare muri uwo murimo w’ingenzi cyane. Umurimo wo kubwiriza no kwigisha ukorwa ku isi hose, ni ikindi kintu gituma abantu benshi bemera ko Abahamya ba Yehova ari abigishwa nyakuri ba Kristo Yesu.

12 Abahamya ba Yehova bakora ibyo byose kuko bemera badashidikanya ko babonye ukuri. Ariko se, ni iki kindi cyemeje abantu babarirwa muri za miriyoni ko Abahamya ba Yehova babonye ukuri?—Soma mu Baroma 14:17, 18.

IMPAMVU BEMERA KO BABONYE UKURI

13. Abahamya bakora iki kugira ngo umuteguro ukomeze kutandura?

13 Gusuzuma ibyavuzwe n’abavandimwe na bashiki bacu bemera badashidikanya ko babonye ukuri bishobora kudufasha. Hari umuvandimwe umaze igihe akorera Yehova wagaragaje ibyiyumvo bye, agira ati “uko uwaba agomba kugirwa inama cyangwa guhanwa yaba ari kose, hashyirwaho imihati kugira ngo umuteguro wa Yehova ukomeze kurangwa n’isuku mu by’umuco.” Ni iki gifasha abagize ubwoko bwa Yehova gukomeza kugendera kuri ayo mahame yo mu rwego rwo hejuru? Ni uko bakurikiza amahame ari mu Ijambo ry’Imana kandi bakigana urugero rwa Yesu n’urw’abigishwa be. Ku bw’ibyo, byagiye biba ngombwa ko Abahamya ba Yehova bake bacibwa mu itorero kubera ko babaga banze guhuza imibereho yabo n’amahame y’Imana. Abenshi, harimo n’abahoze bakora ibintu Imana itemera ariko bakaba barahindutse, bakomeza kuba intangarugero no kugira imyifatire itanduye.—Soma mu 1 Abakorinto 6:9-11.

14. Ni iki abantu benshi baciwe mu itorero bakoze, kandi se byagize akahe kamaro?

14 Bite se ku bagiye bacibwa mu itorero hakurikijwe ubuyobozi bushingiye ku Byanditswe? Ababarirwa mu bihumbi barihannye, bareka ibikorwa bibi bakoraga maze bagarurwa mu itorero. (Soma mu 2 Abakorinto 2:6-8.) Kuba Abahamya babaho mu buryo buhuje n’amahame yo mu rwego rwo hejuru dusanga muri Bibiliya, bituma itorero rya gikristo rirangwa n’isuku. Ibyo bibizeza ko umuteguro wabo ari wo Imana yemera. Kuba Abahamya ba Yehova bakurikiza amahame y’Imana mu gihe andi madini menshi areka abayoboke bayo bagakora ibyo bishakiye, na byo ubwabyo byemeza abantu benshi ko Abahamya ari bo bafite ukuri.

15. Ni iki cyemeje umuvandimwe ko yabonye ukuri?

15 Kuki abandi Bahamya b’inararibonye na bo bemera ko babonye ukuri? Hari umuvandimwe uri mu kigero cy’imyaka 50 wagize ati “kuva igihe nari ingimbi, ukwizera kwanjye kwari gushingiye kuri ibi bintu bitatu by’ibanze: (1) ko Imana iriho; (2) ko yahumekeye abanditse Bibiliya; (3) ko itorero rya gikristo ry’Abahamya ba Yehova ari ryo ikoresha muri iki gihe kandi ikariha imigisha. Uko nagendaga niga, nakomezaga gusuzuma ibyo bintu no kwibaza niba koko byari bifite ishingiro. Uko umwaka wahitaga undi ugataha, ibimenyetso byanyemezaga ko buri kintu ari ukuri byagendaga byiyongera, bigatuma ngira ukwizera gukomeye kandi nkarushaho kwizera ko dufite ukuri.”

16. Ni iki cyemeje mushiki wacu ko yabonye ukuri?

16 Hari mushiki wacu washatse ukora ku cyicaro gikuru i New York wavuze impamvu ituma yemera ko yabonye ukuri. Yavuze ko umuteguro wa Yehova ari wo wonyine ukomeza kubwira abandi ibirebana n’izina rya Yehova, riboneka muri Bibiliya incuro zigera ku 7.000. Nanone kandi, aterwa inkunga n’amagambo aboneka mu 2 Ngoma 16:9, agira ati “amaso ya Yehova areba ku isi hose kugira ngo yerekane imbaraga ze arengera abafite umutima umutunganiye.” Yaravuze ati “ukuri kwanyeretse uko nagira umutima utunganiye Yehova ku buryo yakwerekana imbaraga ze andengera. Imishyikirano mfitanye na Yehova ni cyo kintu mpa agaciro kurusha ibindi. Nanone kandi, nishimira uruhare Yesu afite mu gutuma menya Imana neza, kandi ibyo birankomeza.”

17. Ni iki umuvandimwe utaremeraga ko Imana ibaho yemeye, kandi kuki?

17 Hari umuvandimwe utaremeraga ko Imana ibaho wagize ati “ibyaremwe binyemeza ko Imana ishaka ko abantu bishimira ubuzima, bityo ikaba itazemera ko imibabaro ikomeza kubaho ubuziraherezo. Nanone kandi, uko isi igenda irushaho gusaya mu bibi, abagize ubwoko bwa Yehova bo bakomeza kugira ukwizera, ishyaka n’urukundo. Umwuka wa Yehova ni wo wonyine ushobora gutuma igitangaza nk’icyo kiba muri iki gihe.”—Soma muri 1 Petero 4:1-4.

18. Kuki abavandimwe babiri bemera ko babonye ukuri? Ibyo bituma wumva umeze ute?

18 Undi Muhamya umaze igihe kirekire yavuze impamvu yizera ukuri tubwiriza agira ati “ibintu nagiye niyigisha mu gihe cy’imyaka myinshi byatumye nemera ko Abahamya bashyizeho imihati myinshi kugira ngo bakurikize urugero rw’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere. Jye ubwanjye niboneye ko Abahamya ba Yehova bo ku isi hose bunze ubumwe igihe nakoraga ingendo hirya no hino ku isi. Ukuri ko muri Bibiliya gutuma numva nyuzwe kandi mfite ibyishimo.” Igihe babazaga umuvandimwe ufite imyaka isaga 60 impamvu yemeraga adashidikanya ko yabonye ukuri, yavuze ibirebana na Yesu Kristo agira ati “twize ibirebana n’imibereho ya Yesu n’umurimo we tubyitondeye, maze twishimira urugero yadusigiye. Twagize ibyo duhindura mu mibereho yacu kugira ngo turusheho kwegera Imana binyuze kuri Kristo Yesu. Twemeye ko igitambo cy’incungu cya Kristo ari cyo kizatuma tubona agakiza. Ikindi kandi, tuzi ko yazutse. Dufite gihamya idashidikanywaho y’abantu biboneye ko yazutse.”—Soma mu 1 Abakorinto 15:3-8.

JYA UMENYESHA ABANDI UKURI

19, 20. (a) Pawulo yagaragarije abari bagize itorero ry’i Roma ko bari bafite iyihe nshingano? (b) Twebwe Abahamya ba Yehova dufite iyihe nshingano?

19 Kubera ko twebwe Abakristo dukunda bagenzi bacu, ntitwareka kubabwira ukuri kw’agaciro kenshi twamenye. Pawulo yabwiye abavandimwe be bo mu itorero ry’i Roma ati ‘niba utangariza mu ruhame ko Yesu ari Umwami, kandi ukizera mu mutima wawe ko Imana yamuzuye mu bapfuye, uzakizwa, kuko umutima ari wo umuntu yizeza bikamugeza ku gukiranuka, ariko akanwa akaba ari ko yatuza bikamuhesha agakiza.’—Rom 10:9, 10.

20 Twebwe Abahamya ba Yehova twemera tudashidikanya ko twabonye ukuri, kandi tuzi ko dufite inshingano yo kugeza ku bandi ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Ku bw’ibyo rero, mu gihe dusohoza inshingano yacu yo kubwiriza, nimucyo twiyemeze kutigisha abandi ukuri ko muri Bibiliya gusa, ahubwo tujye tunabagaragariza binyuze ku mibereho yacu ko twemera tudashidikanya ko twabonye ukuri.

^ par. 3 Reba igitabo kivuga amateka y’Abahamya ba Yehova Les Témoins de Jéhovah: Prédicateurs du Royaume de Dieu, ku ipaji ya 191-198 no ku ya 448-454.