Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mujye mwibuka abakora umurimo w’igihe cyose

Mujye mwibuka abakora umurimo w’igihe cyose

“Duhora tuzirikana umurimo wanyu urangwa no kwizera n’imirimo mukorana umwete mubitewe n’urukundo.”—1 TES 1:3.

1. Pawulo yabonaga ate abakoranaga umwete umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza?

INTUMWA PAWULO yibukaga abakoranaga umwete babwiriza ubutumwa bwiza. Yaranditse ati “duhora tuzirikana umurimo wanyu urangwa no kwizera n’imirimo mukorana umwete mubitewe n’urukundo, no kwihangana kwanyu muterwa n’uko mwiringira Umwami wacu Yesu Kristo imbere y’Imana, ari na yo Data” (1 Tes 1:3). Mu by’ukuri, Yehova na we yibuka imirimo abagaragu be bose b’indahemuka bamukorera babitewe n’urukundo, nubwo imimerere barimo yaba ibemerera gukora byinshi cyangwa bike.—Heb 6:10.

2. Ni iki turi busuzume muri iki gice?

2 Hari Abakristo bo mu gihe cya kera n’abo muri iki gihe bigomwe byinshi kugira ngo bakorere Yehova umurimo w’igihe cyose. Reka dusuzume uko bamwe bakoze uwo murimo mu kinyejana cya mbere. Turi bunasuzume bumwe mu buryo umurimo w’igihe cyose ukorwamo muri iki gihe, kandi turebe uko dushobora kwibuka abo dukunda bitangiye gukora uwo murimo.

ABAKRISTO BO MU KINYEJANA CYA MBERE

3, 4. (a) Ni mu buhe buryo bamwe mu Bakristo bo mu kinyejana cya mbere bakoreye Yehova? (b) Babonaga bate ibyo babaga bakeneye?

3 Hashize igihe gito Yesu abatijwe, yatangije umurimo wari kuzagera ku isi hose (Luka 3:21-23; 4:14, 15, 43). Amaze gupfa, intumwa ze zafashe iya mbere mu kubwiriza hirya no hino (Ibyak 5:42; 6:7). Hari Abakristo bamwe na bamwe, urugero nka Filipo, babaye ababwirizabutumwa n’abamisiyonari muri Palesitina (Ibyak 8:5, 40; 21:8). Pawulo, undi mumisiyonari, yagiye kubwiriza mu duce twa kure cyane (Ibyak 13:2-4; 14:26; 2 Kor 1:19). Abandi, urugero nka Silivani (Silasi), Mariko na Luka, banditse ibitabo bya Bibiliya cyangwa baba abakarani b’abanditsi ba Bibiliya (1 Pet 5:12). Hari bashiki bacu bakoranye n’abo bavandimwe bizerwa (Ibyak 18:26; Rom 16:1, 2). Mu Byanditswe by’ikigiriki bya gikristo tubonamo inkuru zishishikaje z’abo bavandimwe na bashiki bacu. Izo nkuru zitwibutsa ko Yehova aha agaciro umurimo abagaragu be bakora, kandi ko abaha ibyo bakeneye.

4 Abakoraga umurimo w’igihe cyose mu kinyejana cya mbere babonaga bate ibyo babaga bakeneye? Hari igihe abandi Bakristo babakiraga mu ngo zabo bakabaha n’ubundi bufasha babaga bakeneye, ariko ntibabaga babibasabye (1 Kor 9:11-15). Hari abantu bamwe na bamwe bitangiraga kubafasha, kandi n’amatorero yarabafashaga. (Soma mu Byakozwe 16:14, 15; Abafilipi 4:15-18.) Nanone kandi, Pawulo na bagenzi be bakoraga akazi katabasabaga gukora igihe cyose kugira ngo bashobore kubona ibyo babaga bakeneye.

ABAKORA UMURIMO W’IGIHE CYOSE MURI IKI GIHE

5. Ni iki umugabo n’umugore we bavuze ku birebana n’imibereho yabo mu murimo w’igihe cyose?

5 Muri iki gihe nabwo, hari benshi bitangira gukora umurimo w’igihe cyose mu buryo bunyuranye. (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Uburyo bunyuranye bwo gukora umurimo w’igihe cyose.”) Babona bate umurimo bahisemo? Icyo ni ikibazo ushobora kubabaza, kandi ibyo bazakubwira bishobora kugutera inkunga. Reka dufate urugero: umuvandimwe wabaye umupayiniya w’igihe cyose, umupayiniya wa bwite, umumisiyonari, ubu akaba ari umwe mu bagize umuryango wa Beteli mu gihugu cy’amahanga, yagize ati “gukora umurimo w’igihe cyose ni yo mahitamo meza nagize kurusha andi yose. Igihe nari mfite imyaka 18 nari mpanganye n’ikibazo cyo guhitamo hagati yo kwiga kaminuza, gukora akazi gasanzwe, cyangwa kuba umupayiniya. Niboneye ko Yehova atibagirwa ibyo umuntu yigomwa kugira ngo amukorere umurimo w’igihe cyose. Nashoboye gukoresha ubuhanga cyangwa ubushobozi bwose Yehova yampaye mu buryo butari kuzigera bunshobokera iyo nza guhitamo gukora akazi k’isi.” Umugore we yaravuze ati “buri nshingano yose twagiye duhabwa yatumye nkura mu buryo bw’umwuka. Incuro nyinshi twagiye tubona ukuntu Yehova yagiye aturinda kandi akatuyobora mu rugero atari kubikoramo iyo tutiyemeza guhara ubuzima twari dufite mbere. Buri munsi nshimira Yehova ku bw’imibereho dufite mu murimo w’igihe cyose.” Ese nawe wifuza kugira imibereho nk’iyo?

6. Yehova abona ate umurimo tumukorera?

6 Birumvikana ko hari abari mu mimerere itabemerera gukora umurimo w’igihe cyose muri iki gihe. Twiringira tudashidikanya ko Yehova aha agaciro imihati na bo bashyiraho babigiranye umutima wabo wose. Urugero, muri Filemoni 1-3 Pawulo yoherereje intashyo abari bagize itorero ry’i Kolosayi bose, bamwe na bamwe abavuga mu mazina. (Hasome.) Pawulo yahaga agaciro umurimo bakoranaga umwete, kandi na Yehova yawuhaga agaciro. Mu buryo nk’ubwo, Data wo mu ijuru aha agaciro umurimo ukora. Ariko se, ni mu buhe buryo washyigikira abakora umurimo w’igihe cyose?

GUFASHA ABAPAYINIYA

7, 8. Gukora umurimo w’ubupayiniya bisaba iki, kandi se ni mu buhe buryo abagize itorero bashobora gufasha abapayiniya?

7 Kimwe n’ababwirizabutumwa bo mu kinyejana cya mbere, abapayiniya barangwa n’ishyaka batera inkunga amatorero. Abenshi bihatira kumara amasaha 70 buri kwezi mu murimo wo kubwiriza. Wabafasha ute?

8 Hari mushiki wacu w’umupayiniya witwa Shari wavuze ati “abapayiniya bagaragara ko bakomeye, kuko buri munsi baba bari mu murimo wo kubwiriza. Ariko na bo baba bakeneye guterwa inkunga” (Rom 1:11, 12). Undi mushiki wacu wamaze imyaka runaka akora umurimo w’ubupayiniya yavuze ku birebana n’abapayiniya bo mu itorero ryabo ati “bakorana umwete kandi ntibacogora. Iyo abandi babatumiye kugira ngo basangire amafunguro, bakabaha amafaranga make yo gutega imodoka cyangwa yo kugura ikindi kintu, barabyishimira kandi bibagaragariza ko babitaho.”

9, 10. Ni iki bamwe bagiye bakora kugira ngo bafashe abapayiniya bo mu matorero yabo?

9 Ese urifuza gushyigikira abapayiniya mu murimo wo kubwiriza? Umupayiniya witwa Bobbi yagize ati “mu minsi y’imibyizi tuba dukeneye abo tujyana na bo kubwiriza.” Undi mupayiniya wo mu itorero rye yongeyeho ati “kubona abo tujyana kubwiriza nyuma ya saa sita ni ikibazo gikomeye.” Mushiki wacu ubu ukora kuri Beteli y’i Brooklyn yavuganye ibyishimo ibirebana n’umurimo w’ubupayiniya yakoze, agira ati “hari mushiki wacu wari ufite imodoka wambwiye ati ‘igihe cyose uzajya ubura uwo mujyana, ujye umpamagara tujyane.’ Mu by’ukuri, yatumye nkomeza kuba umupayiniya.” Uwitwa Shari we yagize ati “nyuma yo kubwiriza, abapayiniya b’abaseribateri akenshi baba ari bonyine. Rimwe na rimwe mushobora gutumira abo bavandimwe na bashiki bacu b’abaseribateri muri gahunda yanyu y’iby’umwuka mu muryango. Kubatumira mukifatanya na bo no mu bindi bikorwa, na byo birabakomeza.”

10 Hari mushiki wacu umaze imyaka igera hafi kuri 50 mu murimo w’igihe cyose wibutse igihe yakoranaga umurimo w’ubupayiniya n’abandi bashiki bacu b’abaseribateri, maze agira ati “abasaza bo mu itorero ryacu basuraga abapayiniya nyuma y’amezi runaka. Batubazaga niba turi bazima, bakatubaza ibirebana n’akazi kandi bakatubaza niba nta bibazo dufite. Babaga baduhangayikiye by’ukuri. Basuraga aho twabaga ducumbitse kugira ngo barebe niba hari ubufasha dukeneye.” Ibyo bishobora kukwibutsa ukuntu Pawulo yishimiye ibyo yakorewe n’umugabo wo muri Efeso wari ufite n’umuryango.—2 Tim 1:18.

11. Kuba umupayiniya wa bwite bisaba iki?

11 Hari amatorero afite imigisha yo kugira abapayiniya ba bwite. Abenshi muri abo bavandimwe na bashiki bacu bihatira kumara amasaha 130 mu murimo wo kubwiriza buri kwezi. Kubera ko bamara icyo gihe cyose mu murimo wo kubwiriza kandi bafasha itorero, babona igihe gito cyo gukora akazi gasanzwe cyangwa ntibanakibone. Buri kwezi ibiro by’ishami bibaha udufaranga runaka two kugura ibyo baba bakeneye kugira ngo bashobore kwibanda ku murimo.

12. Ni mu buhe buryo abasaza n’abandi bashobora gufasha abapayiniya ba bwite?

12 Twafasha dute abapayiniya ba bwite? Umusaza ukora ku biro by’ishami ukunze guhura na benshi muri bo yagize ati “abasaza baba bagomba kubaganiriza, bakamenya imimerere barimo kandi bakareba uko babafasha. Hari Abahamya bibwira ko abapayiniya bitabwaho mu buryo bwuzuye kubera ko bahabwa udufaranga runaka two kugura ibyo baba bakeneye, ariko abavandimwe bo mu matorero barimo bashobora kubafasha mu buryo butandukanye.” Kimwe n’abapayiniya b’igihe cyose, abapayiniya ba bwite bishimira kubona abo bajyana kubwiriza. Ese ushobora kuboneka ukajyana na bo?

GUFASHA ABAGENZUZI BASURA AMATORERO

13, 14. (a) Ni iki twagombye kwibuka ku birebana n’abagenzuzi b’uturere? (b) Utekereza ko ari iki wakora kugira ngo ufashe abagenzuzi basura amatorero?

13 Akenshi abantu babona ko abagenzuzi b’uturere n’abagore babo bakomeye mu buryo bw’umwuka, kandi ko badutera inkunga. Ibyo ni ko biri koko, ariko na bo baba bakeneye guterwa inkunga, kubona abo bajyana kubwiriza no gutumirwa mu myidagaduro. Byagenda bite se mu gihe barwaye maze bakajya mu bitaro, wenda bagomba kubagwa cyangwa kuvurwa mu bundi buryo? Barishima rwose iyo abavandimwe na bashiki bacu bo mu matorero barimo babafashije kubona ibyo bakeneye kandi bakabitaho. Luka, “umuganga ukundwa,” ari na we wanditse igitabo cy’Ibyakozwe, yitaye kuri Pawulo n’abo bari kumwe mu rugendo bakoze bagiye gusura amatorero.—Kolo 4:14; Ibyak 20:5–21:18.

14 Abagenzuzi basura amatorero n’abagore babo bakenera kugira incuti z’inkoramutima kandi barazishimira. Hari umugenzuzi usura amatorero wavuze ati “incuti zanjye zisa n’aho zimenya igihe mba nkeneye guterwa inkunga. Zimbaza ibibazo zibigiranye ubushishozi kandi ibyo bituma nshobora kuzibwira ibimpangayikishije. Kuba zintega amatwi biramfasha cyane.” Abagenzuzi b’uturere n’abagore babo bishimira cyane ukuntu abavandimwe na bashiki bacu babitaho.

GUSHYIGIKIRA ABAGIZE UMURYANGO WA BETELI

15, 16. Ni iki abagize umuryango wa Beteli n’abakora ku Mazu y’Amakoraniro bakora, kandi se twabashyigikira dute?

15 Ku isi hose, abakora kuri Beteli no ku Mazu y’Amakoraniro bashyigikira cyane umurimo w’Ubwami ukorerwa mu turere tugenzurwa n’ibiro by’ishami byabo. None se niba itorero ryanyu cyangwa akarere kanyu karimo abakozi ba Beteli, wagaragaza ute ko ubibuka?

16 Iyo bakigera kuri Beteli, bashobora kumva bakumbuye iwabo, kubera ko baba barasize umuryango n’incuti. Iyo abo bakorana n’abagize itorero ryabo bagiranye na bo ubucuti, barishima cyane (Mar 10:29, 30). Gahunda yabo isanzwe y’akazi ituma bajya mu materaniro kandi bakifatanya mu murimo wo kubwiriza buri cyumweru. Icyakora, hari igihe abakozi ba Beteli bahabwa imirimo y’inyongera. Iyo abagize itorero babizirikana kandi bakagaragaza ko babishimira kandi ko bishimira umurimo bakora, buri wese arungukirwa.—Soma mu 1 Abatesalonike 2:9.

GUFASHA ABAKORERA UMURIMO W’IGIHE CYOSE MU BINDI BIHUGU

17, 18. Ni iki abakorera umurimo mu bindi bihugu bakora?

17 Bamwe mu bakora umurimo w’igihe cyose bemera kujya gukorera mu kindi gihugu. Bishobora kuba ngombwa ko barya ibyokurya batamenyereye, bakiga urundi rurimi, bakitoza gukurikiza umuco w’aho bari, kandi bakagira imibereho itandukanye n’iyo bari basanzwe bafite. Kuki bemera kubaho batyo?

18 Bamwe muri bo ni abamisiyonari bamara igihe kinini mu murimo wo kubwiriza. Kubera ko baba ari ababwiriza n’abigisha b’inararibonye, bakoresha ibyo bize bagafasha abagize itorero ryabo. Ibiro by’ishami biha abamisiyonari aho kuba haciriritse n’udufaranga tubafasha kubona iby’ibanze bakenera. Abandi boherezwa gukorera mu bindi bihugu, bakorera ku biro by’amashami cyangwa bagafasha mu kubaka amazu y’ibiro by’amashami, ibiro by’ubuhinduzi mu turere twitaruye, Amazu y’Amakoraniro, cyangwa Amazu y’Ubwami. Bahabwa ibyo baba bakeneye, urugero nk’ibyokurya n’aho kuba haciriritse. Kimwe n’abagize umuryango wa Beteli, bajya mu materaniro buri gihe kandi bakifatanya mu murimo wo kubwiriza. Bafasha amatorero mu buryo bwinshi.

19. Ni iki twagombye kuzirikana ku birebana n’abakorera umurimo mu bindi bihugu?

19 Wagaragaza ute ko uzirikana abo bakozi b’igihe cyose? Ujye wibuka ko mu mizo ya mbere bashobora kudahita bamenyera bimwe mu byokurya by’iwanyu. Ushobora kujya ubizirikana mu gihe wabatumiriye gusangira na bo; ushobora kubanza kubabaza icyo bakwishimira kurya cyangwa icyo bumva bagerageza. Jya ubihanganira mu gihe biga ururimi rwawe n’umuco w’iwanyu. Hashobora gushira igihe runaka mbere y’uko basobanukirwa buri kintu cyose uvuze, ariko ushobora kubafasha kumenya uko amagambo avugwa ubigiranye ubugwaneza. Baba bifuza kwiga.

20. Ni ubuhe buryo bwiza dushobora kwibukamo abakora umurimo w’igihe cyose n’ababyeyi babo?

20 Abakora umurimo w’igihe cyose bagenda basaza kandi n’ababyeyi babo ni uko. Iyo ababyeyi babo ari Abahamya, baba bifuza cyane ko abana babo bakomeza gukora umurimo w’igihe cyose (3 Yoh 4). Birumvikana ko abari mu murimo w’igihe cyose bazakora uko bashoboye kose bakita ku babyeyi babo mu gihe babikeneye, kandi bakajya kubafasha kenshi uko bishoboka kose. Ariko kandi, Abahamya bari hafi y’abo babyeyi bageze mu za bukuru bashobora kubitaho babafasha mu byo bakeneye. Jya wibuka ko abari mu murimo w’igihe cyose basohoza inshingano z’ingenzi cyane mu murimo uruta indi yose ikorerwa hano ku isi (Mat 28:19, 20). Ese wowe cyangwa itorero urimo mushobora gufasha ababyeyi b’abari mu murimo w’igihe cyose igihe babikeneye?

21. Abakora umurimo w’igihe cyose babona bate ubufasha abandi babaha n’inkunga babatera?

21 Abakora umurimo w’igihe cyose ntibawukora bagamije kubona amafaranga, ahubwo bawukora bitewe n’uko baba bashaka gutanga. Baba bashaka kugira icyo baha Yehova ndetse n’abandi. Bishimira cyane ubufasha ubwo ari bwo bwose ushobora kubaha. Hari mushiki wacu ukorera umurimo mu kindi gihugu wagaragaje ibyiyumvo ahuriyeho na benshi, agira ati “niyo abantu bakwandikira akabarwa ko kugushimira, bikugaragariza ko bagutekereza kandi ko bishimira umurimo ukora.”

22. Iyo utekereje ku murimo w’igihe cyose wumva umeze ute?

22 Abakora umurimo w’igihe cyose bahisemo uburyo bwo kubaho bushimishije kandi butuma umuntu anyurwa. Ni bwo buryo bwiza bwo kubaho buruta ubundi bwose. Ni na bwo buryo bwiza bwo kwitegura umurimo urambye kandi ushimishije uzakorwa n’abagaragu ba Yehova bose bizerwa mu gihe cy’Ubwami bw’Imana. Nimucyo twese tujye ‘duhora tuzirikana umurimo urangwa no kwizera n’imirimo’ abari mu murimo w’igihe cyose ‘bakorana umwete babitewe n’urukundo.’—1 Tes 1:3.