Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yehova aha imigisha myinshi abafite umutima ukunze

Yehova aha imigisha myinshi abafite umutima ukunze

UMUREMYI wacu yubashye abantu abaha impano y’agaciro kenshi yo kwihitiramo ibibanogeye. Ikindi kandi, aha imigisha myinshi abantu bakoresha ubwo burenganzira mu buryo butarangwamo ubwikunde kugira ngo bateze imbere ugusenga k’ukuri, kandi bagire uruhare mu kweza izina rye ryera ndetse bashyigikire umugambi we ukomeye. Yehova ntiyifuza ko tumwumvira buhumyi bitewe n’uko adushyizeho ibikangisho cyangwa abiduhatiye. Ahubwo, yishimira cyane ko tumukorera tubikunze, tubitewe n’urukundo ruzira uburyarya tumukunda no kuba tumushimira cyane.

Urugero, igihe Abisirayeli bari mu butayu bwa Sinayi, Yehova yabategetse kubaka ahantu ho kumusengera. Yaravuze ati “muhe Yehova ituro mukuye ku byo mutunze. Umuntu wese wemejwe n’umutima we azanire Yehova ituro” (Kuva 35:5). Buri Mwisirayeli wese yashoboraga gutanga icyo ashoboye cyose, kandi buri turo ryatangwaga ku bushake, uko ryabaga riri kose cyangwa uko ryabaga ringana kose, ryari gukoreshwa uko bikwiriye kugira ngo umugambi w’Imana usohozwe. Abantu babyitabiriye bate?

Bibiliya igira iti “abemejwe n’umutima wabo bose” n’abo umutima ‘wateye umwete wo gutanga,’ bazana amaturo batanze ku bushake. Abagabo n’abagore bagize ibyo bazana ku bushake kugira ngo bikoreshwe umurimo wa Yehova. Bazanye udukwasi twa zahabu, amaherena, impeta, zahabu, ifeza, umuringa, ubudodo bw’ubururu, ubwoya buteye ibara ry’isine, ubudodo bw’umutuku, ubudodo bwiza, ubwoya bw’ihene, impu z’amapfizi y’intama ziteye ibara ry’umutuku, impu z’inyamaswa zitwa tahashi, imbaho z’igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya, amabuye y’agaciro, amavuta ahumura n’amavuta y’itara. Mu by’ukuri, “ibintu batuye byari bihagije kugira ngo uwo murimo wose ukorwe, ndetse byari birenze ibikenewe.”​—Kuva 35:21-24, 27-29; 36:7.

Icyatumye Yehova yishima cyane si amaturo abantu bazanye, ahubwo ni umutima ukunze w’abayatanze kugira ngo bashyigikire ugusenga k’ukuri. Nanone kandi, batanze igihe cyabo n’imbaraga zabo. Iyo nkuru igira iti “abagore bose b’abahanga bakaraga ubudodo.” Koko rero, ‘abagore bose b’abahanga bemejwe n’umutima wabo bakaraze ubwoya bw’ihene.’ Byongeye kandi, Yehova yatumye Besaleli agira “ubwenge, gusobanukirwa n’ubumenyi, kandi agira ubuhanga mu bukorikori bw’uburyo bwose.” Mu by’ukuri, Imana yatumye Besaleli na Oholiyabu bagira ubuhanga bwari bukenewe kugira ngo bakore imirimo yose basabwaga gukora.​—Kuva 35:25, 26, 30-35.

Igihe Yehova yasabaga Abisirayeli gutanga amaturo, yari yiringiye adashidikanya ko ‘umuntu wese wari kuba wemejwe n’umutima we’ yari gushyigikira ugusenga k’ukuri. Hanyuma yahaye imigisha myinshi abagaragaje umutima ukunze, abaha ubuyobozi kandi atuma bagira ibyishimo byinshi. Bityo yagaragaje ko iyo ahaye imigisha abagaragu be bitewe n’uko bagaragaje umutima ukunze, ashobora gutuma babona ibintu cyangwa ubuhanga bakeneye kugira ngo bakore ibyo ashaka (Zab 34:9). Nukorera Yehova mu buryo buzira ubwikunde, azaguha imigisha bitewe n’umutima ukunze ufite.