Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Dutegereze iherezo ry’iyi si ishaje twunze ubumwe

Dutegereze iherezo ry’iyi si ishaje twunze ubumwe

“Turi ingingo za bagenzi bacu.”​—EFE 4:25.

1, 2. Ni iki Imana yifuriza abayisenga, baba abato n’abakuze?

ESE uracyari muto? Niba ari ko biri, wiringire ko kuba uri umwe mu bagize itorero rya Yehova ryo ku isi hose bituma ugira agaciro kenshi. Mu bihugu byinshi, umubare munini w’ababatizwa ni abakiri bato. Kubona abakiri bato benshi bifatanya n’abantu biyemeje gukorera Yehova bitera inkunga cyane.

2 Wowe ukiri muto, ese ushimishwa no kuba uri kumwe n’urungano rwawe? Birashoboka rwose. Kuba hamwe n’ab’urungano rwacu bitera ibyishimo mu rugero runaka. Icyakora, twaba tukiri bato cyangwa dukuze, n’uko imimerere twakuriyemo yaba iri kose, Imana yifuza ko tuyisenga twunze ubumwe. Intumwa Pawulo yanditse avuga ko Imana ishaka ko “abantu b’ingeri zose bakizwa bakagira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri” (1 Tim 2:3, 4). Mu Byahishuwe 7:9 hasobanura ko abasenga Imana bakomoka “mu mahanga yose no mu miryango yose no mu moko yose n’indimi zose.”

3, 4. (a) Abakiri bato benshi bo muri iki gihe barangwa n’uwuhe mwuka? (b) Ni iyihe myifatire ihuza n’ibivugwa mu Befeso 4:25?

3 Hari itandukaniro rinini hagati y’abakiri bato bakorera Yehova n’abakiri bato bo muri iyi si. Abakiri bato benshi badakorera Yehova barangwa n’umwuka w’ubwikunde mu mibereho yabo, bakita ku byo bashaka gusa. Mu by’ukuri, hari abashakashatsi bavuze ko abakiri bato bo muri iki gihe bikunda cyane kurusha ab’ikindi gihe cyose. Haba mu mivugire yabo no mu myambarire yabo bagaragaza ko batubaha abandi, cyane cyane abakuze.

4 Uwo ni wo mwuka wiganje hose. Ku bw’ibyo, abagaragu ba Yehova bakiri bato babona ko kuwurwanya no kwemera uko Imana ibona ibintu bisaba gushyiraho imihati myinshi. Mu kinyejana cya mbere na bwo Pawulo yabonye ko byari bikwiriye ko agira bagenzi be inama yo kwirinda “umwuka ubu ukorera mu batumvira,” bari ‘barahoze bagenderamo.’ (Soma mu Befeso 2:1-3.) Birakwiriye rwose ko dushimira abakiri bato babona ko kwirinda uwo mwuka no gukorana n’abavandimwe babo bose bunze ubumwe ari ngombwa. Iyo myifatire ihuza n’amagambo Pawulo yavuze agira ati “turi ingingo za bagenzi bacu” (Efe 4:25). Uko tugenda turushaho kwegereza iherezo ry’iyi si ishaje, ni na ko gukorana twunze ubumwe birushaho kuba iby’ingenzi. Nimucyo dusuzume zimwe mu ngero zo muri Bibiliya zidufasha kumenya akamaro ko kunga ubumwe.

BAKOMEJE KUNGA UBUMWE

5, 6. Ni irihe somo tuvana ku nkuru ya Loti n’abakobwa be ku birebana no kunga ubumwe?

5 Mu bihe bya kera, Yehova yashimishwaga no kurinda abari bagize ubwoko bwe iyo bafashanyaga bunze ubumwe kugira ngo bahangane n’ibihe bigoranye. Abagaragu b’Imana bo muri iki gihe, baba abakiri bato cyangwa abakuze, bashobora kuvana amasomo ku ngero zivugwa muri Bibiliya. Urugero rumwe ni urwa Loti.

6 Loti n’umuryango we bari bugarijwe n’akaga kuko Sodomu, umugi babagamo, wari ugiye kurimbuka. Abamarayika b’Imana basabye Loti kuwuvamo agahungira mu misozi, bagira bati “hunga ukize ubugingo bwawe!” (Intang 19:12-22). Loti yarumviye kandi abakobwa be bombi na bo baramushyigikira bava muri uwo mugi. Ikibabaje ni uko hari abo bari bafitanye amasano batabikoze. Abasore barambagizaga abakobwa ba Loti babonaga uwo musaza “ameze nk’umuntu wikinira.” Ibyo byatumye batakaza ubuzima bwabo (Intang 19:14). Loti n’abakobwa be, bakomeje komatana na we, ni bo bonyine barokotse.

7. Ni mu buhe buryo Yehova yafashije Abisirayeli bakomeje kunga ubumwe igihe bavaga muri Egiputa?

7 Reka turebe urundi rugero. Igihe Abisirayeli bavaga muri Egiputa, ntibagiye mu matsinda atandukanye, ngo buri tsinda rinyure inzira yaryo. Nanone kandi, igihe Mose ‘yaramburaga ukuboko kwe hejuru y’inyanja’ maze Yehova akagabanya amazi y’inyanja mo kabiri, Mose ntiyambutse wenyine cyangwa ngo yambukane n’Abisirayeli bake. Ahubwo Yehova yarinze iteraniro ry’Abisirayeli ryose maze rirambuka (Kuva 14:21, 22, 29, 30). Bari bunze ubumwe, kandi bajyanye n’ “imbaga y’abantu b’amoko menshi,” ni ukuvuga abantu batari Abisirayeli bifatanyije na bo (Kuva 12:38). Ntibyari kuba bihuje n’ubwenge ko abantu bake, wenda nk’itsinda ry’abakiri bato, bitandukanya n’abandi bakinyurira indi nzira bishakiye. Kubigenza batyo byari kuba ari ubupfapfa kandi Yehova ntiyari kubarinda.​—1 Kor 10:1.

8. Ni mu buhe buryo abari bagize ubwoko bw’Imana bagaragaje ko bari bunze ubumwe mu gihe cya Yehoshafati?

8 Mu gihe cy’Umwami Yehoshafati, ubwoko bw’Imana bwahanganye n’umwanzi ukomeye, ni ukuvuga “igitero cy’abantu benshi cyane” bo mu turere twari tubakikije (2 Ngoma 20:1, 2). Igishimishije ni uko abagaragu b’Imana batigeze bagerageza kurwanya umwanzi wabo bishingikirije ku mbaraga zabo. Ahubwo biyambaje Yehova. (Soma mu 2 Ngoma 20:3, 4.) Ikindi kandi, buri wese ntiyashatse umuti w’icyo kibazo ku giti cye akurikije uko abona ibintu. Inkuru yo muri Bibiliya igira iti “abaturage bo mu Buyuda bose bari bahagaze imbere ya Yehova, bari kumwe n’abagore babo n’abana babo ndetse n’abakiri bato” (2 Ngoma 20:13). Baba abato n’abakuze, bose hamwe bihatiye gukurikiza ubuyobozi bwa Yehova bafite ukwizera, kandi Yehova yabarinze umwanzi wabo (2 Ngoma 20:20-27). Ese urwo si urugero rwiza rugaragaza ukuntu abagize ubwoko bw’Imana bashobora guhangana n’ingorane bunze ubumwe?

9. Ibyo Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bakoze n’imyifatire bagaragaje, bitwigisha iki ku birebana no kunga ubumwe?

9 Abakristo bo mu kinyejana cya mbere na bo bari bazwiho ko bari bunze ubumwe. Urugero, igihe abantu benshi b’Abayahudi n’abahindukiriye idini ry’Abayahudi bari bamaze kuba Abakristo, bakomeje gushishikarira ‘inyigisho z’intumwa, gusaranganya ibyo bari bafite, gusangira ibyokurya no gusenga’ (Ibyak 2:42). Uko kunga ubumwe byagaragaye cyane cyane igihe batotezwaga, icyo gihe buri wese akaba yari akeneye mugenzi we (Ibyak 4:23, 24). Ese ntiwemera ko mu bihe bigoye biba ari ngombwa ko abantu bunga ubumwe?

TWUNGE UBUMWE UKO UMUNSI WA YEHOVA UGENDA WEGEREZA

10. Ni ryari kunga ubumwe bizaba bikenewe cyane kurusha ikindi gihe cyose?

10 Igihe kigoye kurusha ibindi byose mu mateka y’abantu kiregereje. Umuhanuzi Yoweli yacyise “umunsi w’umwijima n’icuraburindi” (Yow 2:1, 2; Zef 1:14). Ku bagize ubwoko bw’Imana, kizaba ari igihe cyo kunga ubumwe. Ibuka amagambo Yesu yavuze agira ati “ubwami bwose bwicamo ibice bukirwanya buba bugiye kurimbuka.”​—Mat 12:25.

11. Ibivugwa muri Zaburi ya 122:3, 4, byigisha iki abagize ubwoko bw’Imana ku birebana no kunga ubumwe? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

11 Mu gihe kigoye kiri hafi kuza, tuzaba dukeneye rwose kunga ubumwe. Kunga ubumwe mu buryo bw’umwuka tuzaba dukeneye hagati yacu byagereranywa n’ukuntu amazu yo muri Yerusalemu ya kera yabaga yegeranye. Ayo mazu yari yubatswe yegeranye cyane ku buryo umwanditsi wa zaburi yavuze ko Yerusalemu yari “umugi wateranyirijwe hamwe wunze ubumwe.” Ibyo byatumaga abaturage baho bafashanya kandi buri wese akarinda mugenzi we. Nanone kandi, kuba amazu yabo yari yegeranye bishobora kumvikanisha ukuntu ishyanga ryose ryabaga ryunze ubumwe mu buryo bw’umwuka igihe ‘imiryango ya Yah’ yose yabaga yateraniye hamwe kugira ngo imusenge. (Soma muri Zaburi ya 122:3, 4.) Muri iki gihe ndetse no mu gihe kigoye kiri imbere, natwe tuzakenera gukomeza ‘guteranyirizwa hamwe twunze ubumwe.’

12. Ni iki kizadufasha kurokoka igitero kiri hafi kugabwa ku bagize ubwoko bw’Imana?

12 Kuki icyo gihe bizaba ari ngombwa cyane ko ‘duteranyirizwa hamwe’? Muri Ezekiyeli igice cya 38 havuga mu buryo bw’ubuhanuzi iby’igitero “Gogi wo mu gihugu cya Magogi” azagaba ku bagize ubwoko bw’Imana. Icyo ntikizaba ari igihe cyo kwemera ko hagira ikintu gituma ducikamo ibice. Nta gushidikanya ko tutazajya gushakira ubufasha mu isi. Ahubwo, tuzarushaho kunga ubumwe n’abavandimwe bacu. Birumvikana ko tutazarokoka gusa bitewe n’uko turi mu itsinda ry’abavandimwe bacu. Yehova n’Umwana we bazatuma abambaza izina rya Yehova barokoka icyo gihe kigoye (Yow 2:32; Mat 28:20). Ariko se byaba bihuje n’ubwenge gutekereza ko abantu batakomeje kunga ubumwe n’abagize umukumbi w’Imana, ni ukuvuga abawikuyemo ku bushake, bazakizwa?​—Mika 2:12.

13. Ni ayahe masomo abakiri bato bubaha Imana bavana ku byo tumaze kwiga?

13 Ku bw’ibyo se, ntibigaragara ko gukurikira inzira z’abakiri bato bitandukanya n’abandi bantu batari mu kigero cyabo ari ubupfapfa? Twegereje igihe buri wese muri twe azaba akeneye cyane mugenzi we. Kandi ibyo ni ko bizaba biri kuri twese, baba abakiri bato n’abakuze. Koko rero, iki ni igihe cyo kwitoza kunga ubumwe kuko bizatugirira akamaro cyane mu gihe kiri imbere.

“INGINGO ZA BAGENZI BACU”

14, 15. (a) Ni iki gituma Yehova atoza abato n’abakuze muri iki gihe? (b) Ni izihe nama Yehova aduha kugira ngo adushishikarize kunga ubumwe?

14 Yehova adufasha ‘kumukorera dufatanye urunana’ (Zef 3:8, 9). Arimo araduha imyitozo izadufasha mu gihe kizaza, igihe ‘ibintu byose bizongera guteranyirizwa hamwe muri Kristo.’ (Soma mu Befeso 1:9, 10.) Koko rero, yifuza guhuriza hamwe ibyaremwe byose byo mu ijuru no mu isi, kandi azabigeraho. Ese wowe ukiri muto, ibyo byaba bigufasha kubona ukuntu ukeneye kunga ubumwe n’abagize itorero rya gikristo?

15 Yehova arimo aratwigisha uko twakunga ubumwe muri iki gihe, agira ngo tuzashobore kunga ubumwe iteka ryose. Incuro nyinshi Ibyanditswe bidushishikariza ‘kuba magirirane,’ ‘gukunda bagenzi bacu urukundo rurangwa n’ubwuzu,’ ‘gukomeza guhumurizanya’ no “kubakana” (1 Kor 12:25; Rom 12:10; 1 Tes 4:18; 5:11). Yehova azi ko Abakristo tudatunganye, kandi ibyo bishobora gutuma tutunga ubumwe. Ku bw’ibyo, tugomba kwihatira “kubabarirana rwose.”​—Efe 4:32.

16, 17. (a) Kimwe mu byo amateraniro aba agamije ni ikihe? (b) Ni iki abakiri bato bakwigira ku rugero Yesu yatanze akiri muto?

16 Ikindi kandi, Yehova yaduhaye amateraniro ya gikristo kugira ngo adutoze kunga ubumwe. Ni kenshi twagiye dusoma inkunga dusanga mu Baheburayo 10:24, 25. Imwe mu ntego z’ayo materaniro ni ‘ukuzirikanana kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana no gukora imirimo myiza.’ Ariko kandi, birashishikaje kuba amateraniro yarashyiriweho kugira ngo ‘duterane inkunga kandi turusheho kubigenza dutyo uko tubona urya munsi ugenda wegereza.’

17 Igihe Yesu yari akiri muto, yatanze urugero rwiza rugaragaza ukuntu yishimiraga iyo gahunda. Ubwo yari afite imyaka 12 yajyanye n’ababyeyi be mu materaniro yari yahuje abantu benshi. Hari igihe cyageze baramubura, bidatewe n’uko yari yazerereye cyangwa yagiye kwifatanya n’abakiri bato bagenzi be. Ibinyuranye n’ibyo, Yozefu na Mariya bamusanze mu rusengero ateze amatwi abigisha kandi ababaza ibibazo ku bintu byo mu buryo bw’umwuka.​—Luka 2:45-47.

18. Ni mu buhe buryo amasengesho yacu atuma twunga ubumwe?

18 Uretse kwitoza gukundana no kujya mu materaniro kugira ngo turusheho kunga ubumwe, dushobora no gusenga dusabira bagenzi bacu. Uko dusenga Yehova dusabira abavandimwe bacu ni na ko turushaho kubahangayikira. Ibyo si ibintu bigomba gukorwa n’Abakristo bakuze gusa. Niba ukiri muto, ese waba ugerageza kubikora kugira ngo ugirane ubucuti n’abagize itorero ryanyu? Kugira ngo tuzashobore kurokoka irimbuka riri hafi, tugomba kunga ubumwe n’abavandimwe bacu aho kwizirika kuri iyi si ishaje.

Twese dushobora gusenga dusabira abavandimwe bacu (Reba paragarafu ya 18)

UKO TWAGARAGAZA KO “TURI INGINGO ZA BAGENZI BACU”

19-21. (a) Kuba ‘buri wese ari urugingo rwa mugenzi we’ bituma dukora iki? Tanga ingero. (b) Ni irihe somo tuvana ku byo abavandimwe bamwe na bamwe bakoze mu gihe cy’impanuka kamere?

19 Abagize ubwoko bwa Yehova basanzwe babaho mu buryo buhuje n’ihame riboneka mu Baroma 12:5 rigira riti “buri wese ni urugingo rwa mugenzi we.” Ibyo tubona ko ari ukuri iyo habaye impanuka kamere. Mu Kuboza 2011 inkubi y’umuyaga yarimo imvura nyinshi yateje umwuzure ukomeye ku kirwa cyo muri Filipine cyitwa Mindanao. Mu ijoro rimwe gusa amazu asaga 40.000 yararengewe, hakaba harimo menshi y’abavandimwe. Ariko kandi, ibiro by’ishami byavuze ko “na mbere y’uko komite zishinzwe iby’ubutabazi zitangira gukora, abavandimwe bo mu tundi duce bari batangiye kohereza imfashanyo.”

20 Mu buryo nk’ubwo, igihe umutingito ukaze watezaga tsunami mu burasirazuba bw’u Buyapani, abavandimwe na bashiki bacu benshi batakaje ibintu byinshi cyane. Hari abasigaye nta kintu bafite na mba. Urugero, inzu ya Yoshiko wari utuye ku birometero 40 uvuye ku Nzu y’Ubwami, yarasenyutse. Yagize ati “nyuma yaho twatangajwe n’uko umunsi umwe nyuma y’uwo mutingito umugenzuzi w’akarere n’undi muvandimwe baje kutureba.” Yongeyeho amwenyura ati “twishimira ko itorero ryitaye cyane ku byo twari dukeneye mu buryo bw’umwuka. Ikindi kandi, twahawe amakoti, inkweto, amasakoshi n’imyenda yo kurarana.” Umwe mu bagize komite y’ubutabazi yagize ati “abavandimwe bo hirya no hino mu Buyapani bakoreraga hamwe bunze ubumwe, bafashanya. Hari n’abavandimwe baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika baje gufasha. Igihe bababazaga impamvu bari baje baturutse kure cyane, baravuze bati ‘twunze ubumwe n’abavandimwe bo mu Buyapani kandi bakeneye ubufasha.’ ” Ese ntuterwa ishema no kuba uri mu muryango wita cyane ku bawugize? Ushobora kwizera udashidikanya ko Yehova yishimira cyane uwo mwuka w’ubumwe.

21 Nitwitoza kwitanaho muri iki gihe, tuzaba twiteguye guhangana n’ibihe bikomeye biri imbere twunze ubumwe. Ndetse n’iyo twabura uko dushyikirana n’abavandimwe bacu bo hirya no hino ku isi, tuzakomeza kunga ubumwe n’abavandimwe bo mu gace dutuyemo. Hari mushiki wacu wo mu Buyapani witwa Fumiko warokotse inkubi y’umuyaga wagize ati “imperuka iregereje cyane. Tugomba gukomeza gufasha abavandimwe bacu mu gihe dutegerezanyije amatsiko igihe impanuka kamere zizaba zitakiriho.”

22. Kuba twunze ubumwe bizatumarira iki mu gihe kiri imbere?

22 Abakiri bato n’abakuze bihatira kunga ubumwe muri iki gihe, mu by’ukuri barimo baritegura kuzarokoka iherezo ry’iyi si mbi, isi yiciyemo ibice. Nk’uko byagenze mu bihe bya kera, Imana izarokora ubwoko bwayo (Yes 52:9, 10). Komeza kuzirikana ko ushobora kuzaba mu bazarokoka nukomeza kuba mu bagize ubwoko bw’Imana bwunze ubumwe. Ikindi kintu kizadufasha ni ugukomeza kwishimira ibyo dufite. Iyo ngingo izasuzumwa mu gice gikurikira.