Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese wagombye guhindura imitekerereze yawe?

Ese wagombye guhindura imitekerereze yawe?

HARI Abakristo bakiri bato biyemeje kujya kureba filimi. Bumvise abenshi mu banyeshuri bo ku ishuri ryabo bavuga ko ari nziza cyane. Baragiye, bageze aho bari bwerekanire iyo filimi babona ibyapa biyamamaza biriho intwaro zikomeye n’abagore bambaye imyenda idakwiriye. Barakora iki? Ese barabyirengagiza bajye kureba iyo filimi?

Urwo rugero rugaragaza ko hari imyanzuro myinshi tuba tugomba gufata, ikaba ishobora gutuma tugirana imishyikirano myiza na Yehova cyangwa ikayangiza. Hari igihe ushobora kumva ushaka gukora ikintu runaka, ariko wabisuzuma neza ukisubiraho. Ese ibyo byaba bigaragaza ko utazi gufata imyanzuro, cyangwa hari igihe biba bikwiriye ko uhindura imitekerereze?

Igihe guhindura imitekerereze biba bidakwiriye

Urukundo dukunda Yehova rwatumye tumwiyegurira kandi turabatizwa. Twifuza rwose gukomeza kubera Imana indahemuka. Ariko kandi, umwanzi wacu Satani aba ashaka ko tureka gukomeza kubera Imana indahemuka (Ibyah 12:17). Twiyemeje gukorera Yehova no kumvira amategeko ye. Mbega ukuntu byaba bibabaje turamutse turetse gukomera ku mwanzuro twafashe wo kwiyegurira Yehova! Byatuvutsa ubuzima.

Ubu hashize imyaka isaga 2.600 Umwami Nebukadinezari akoze igishushanyo kinini cyane cya zahabu kandi ategeka ko abantu bose bacyunamira bakagisenga. Utari kubikora yari kujugunywa mu itanura ry’umuriro. Abagaragu b’Imana batatu, ari bo Shadaraki, Meshaki na Abedenego ntibumviye iryo tegeko. Bajugunywe mu itanura ry’umuriro kubera ko banze kunamira icyo gishushanyo. Nubwo Yehova yabarokoye mu buryo bw’igitangaza, bari bemeye guhara ubuzima bwabo aho guhindura umwanzuro bari barafashe wo gukorera Imana.​—Dan 3:1-27.

Nyuma yaho, umuhanuzi Daniyeli yakomeje gusenga nubwo bari bamukangishije kumujugunya mu rwobo rw’intare. Koko rero, yakomeje gusenga Yehova gatatu ku munsi nk’uko yari abimenyereye. Daniyeli ntiyigeze ahindura icyemezo yari yarafashe cyo gusenga Imana y’ukuri. Ibyo byatumye uwo muhanuzi arindwa ‘inzara z’intare.’​—Dan 6:1-27.

Abagaragu b’Imana bo muri iki gihe na bo babaho mu buryo buhuje no kuba bariyeguriye Imana. Hari abanyeshuri b’Abahamya ba Yehova bo muri Afurika banze kuramutsa ibendera mu mihango yari yabereye ku ishuri ryabo. Bari bakangishijwe ko nibaramuka batifatanyije n’abanyeshuri bagenzi babo bari kwirukanwa ku ishuri. Nyuma yaho, minisitiri w’uburezi yasuye uwo mugi maze aganira na bamwe muri abo banyeshuri b’Abahamya. Abo Bahamya bakiri bato bamusobanuriye uko babonaga ibintu nta bwoba ariko bamwubashye. Kuva icyo gihe icyo kibazo nticyongeye kuvuka ukundi. Ubu abavandimwe na bashiki bacu bakiri bato bajya ku ishuri ntibahatirwe gukora ikintu cyakwangiza imishyikirano bafitanye na Yehova.

Reka turebe n’urugero rwa Joseph wari ufite umugore akarwara kanseri hanyuma akaza gupfa. Bene wabo wa Joseph bemeye gukora ibyo yashakaga mu muhango w’ihamba kandi barabyubaha. Ariko bene wabo b’umugore we ntibizera, kandi hari imigenzo ijyanirana n’ihamba bashakaga ko ikorwa, hakubiyemo n’idashimisha Imana. Joseph yagize ati “igihe nangaga kuva ku izima, bagerageje koshya abana banjye ariko bose bababera ibamba. Bene wacu banashatse ko iwanjye habera ikiriyo nk’uko bisanzwe bigenda ahandi, ariko mbabwira ko niba bashaka gukora ikiriyo, kitabera iwanjye. Kubera ko bari bazi ko imyizerere yanjye n’iy’umugore wanjye itatwemereraga gukora ikiriyo, nyuma yo kujya impaka ndende bagiye kugikorera ahandi.

“Muri icyo gihe cyari kigoye cyane cy’akababaro, ninginze Yehova ngo afashe umuryango wacu kugira ngo udatandukira amategeko ye. Yumvise amasengesho yanjye kandi adufasha gukomeza kutanamuka nubwo twotswaga igitutu.” Joseph n’abana be ntibigeze batekereza guhindura umwanzuro bari barafashe wo kumvira Yehova.

Igihe guhindura imitekerereze biba bikwiriye

Nyuma y’igihe gito Pasika yo mu mwaka wa 32 ibaye, umugore wakomokaga i Foyinike y’i Siriya yasanze Yesu Kristo mu karere k’i Sidoni. Yakomeje kumusaba ko yakwirukana umudayimoni wari mu mukobwa we. Mu mizo ya mbere, Yesu ntiyigeze amusubiza. Yabwiye abigishwa be ati “nta bandi natumweho, keretse intama zazimiye zo mu nzu ya Isirayeli.” Igihe yakomezaga gutitiriza, Yesu yaramubwiye ati “ntibikwiriye ko umuntu afata ibyokurya by’abana ngo abijugunyire ibibwana by’imbwa.” Uwo mugore yagaragaje ukwizera gukomeye aramusubiza ati “ibyo ni ko biri Mwami. Ariko rwose n’ibibwana by’imbwa birya ubuvungukira bugwa buvuye ku meza ya ba shebuja.” Yesu yemeye ibyo yamusabaga maze akiza umukobwa we.​—Mat 15:21-28.

Igihe Yesu yabigenzaga atyo, yiganye Yehova mu birebana n’uko aba yiteguye kugira ibyo ahindura mu gihe bishoboka. Urugero, igihe Abisirayeli bakoraga ikimasa cya zahabu Imana yagambiriye kubarimbura, ariko yemeye ko Mose ayinginga maze ireka umwanzuro yari yafashe.​—Kuva 32:7-14.

Intumwa Pawulo yiganye Yehova na Yesu. Hari igihe Pawulo yabonye ko kujyana na Yohana Mariko mu rugendo rw’ubumisiyonari bitari bikwiriye, kubera ko atagumanye na we hamwe na Barinaba mu rugendo rwa mbere rw’ubumisiyonari. Ariko uko bigaragara nyuma yaho Pawulo yabonye ko Mariko yari yarikosoye kandi ko yari kumugirira akamaro. Ku bw’ibyo, Pawulo yabwiye Timoteyo ati “uzazane na Mariko kuko angirira umumaro mu murimo.”​—2 Tim 4:11.

Twebwe se bite? Kwigana Data wo mu ijuru urangwa n’imbabazi, wihangana kandi wuje urukundo, bishobora gutuma tubona ko dukwiriye guhindura imitekerereze. Urugero, dushobora guhindura uko twabonaga abandi. Mu buryo bunyuranye n’uko biri kuri Yehova na Yesu, twe ntidutunganye. Ku bw’ibyo, dufite impamvu nyinshi kurushaho zo guhindura imitekerereze yacu rimwe na rimwe. Urugero, kumenya imimerere abandi barimo bishobora gutuma duhindura uko twababonaga.

Guhindura imitekerereze bishobora kuba byiza mu gihe hari intego za gitewokarasi twifuza kugeraho. Bamwe mu biga Bibiliya kandi bakaba bamaze igihe bajya mu materaniro bashobora gutinda gufata umwanzuro wo kubatizwa. Hari n’abavandimwe bashobora gutinya gukora umurimo w’ubupayiniya nubwo baba bari mu mimerere ibemerera kubukora. Nanone, hari abavandimwe ubona batifuza guhabwa inshingano mu itorero (1 Tim 3:1). Ese waba uri umwe muri abo? Yehova yifuza ko wagera kuri izo ntego. Ku bw’ibyo se, kuki utahindura imitekerereze bityo ukibonera ibyishimo umuntu aheshwa no gukorera Imana n’abandi?

Guhindura imitekerereze bishobora kuguhesha imigisha

Ella yagize icyo avuga ku birebana n’umurimo akorera ku biro by’ishami byo muri Afurika agira ati “nkigera kuri Beteli numvaga ntazahamara igihe kirekire. Nifuzaga gukorera Yehova mbigiranye ubugingo bwanjye bwose, ariko nanone nkumva nkunze abagize umuryango wanjye cyane. Mu mizo ya mbere narabakumburaga cyane. Icyakora, uwo twabanaga mu cyumba yanteye inkunga maze mfata umwanzuro wo kuhaguma. Ubu maze imyaka icumi kuri Beteli kandi numva nifuza ko igihe cyose bishoboka nahaguma ngakomeza gukorera abavandimwe na bashiki bacu.”

Mu gihe guhindura imitekerereze biba ari ngombwa

Ese wibuka ibyabaye kuri Kayini igihe yagiriraga ishyari umuvandimwe we maze akazabiranywa n’uburakari? Imana yabwiye uwo mugabo wari warubiye ko iyo aza guhindukira agakora ibyiza yari kwemerwa. Imana yagiriye Kayini inama yo kunesha icyaha cyari ‘cyubikiriye ku muryango we.’ Kayini yashoboraga guhindura imyifatire n’imitekerereze, ariko yahisemo kwirengagiza inama Imana yamuhaye. Ikibabaje, Kayini yishe umuvandimwe we, aba abaye umuntu wa mbere w’umwicanyi.​—Intang 4:2-8.

Byari kugenda bite iyo Kayini ahindura imitekerereze ye?

Reka turebe n’urugero rw’Umwami Uziya. Mu mizo ya mbere, yakoraga ibikwiriye mu maso ya Yehova kandi yakomeje gushaka Imana. Ikibabaje ariko, Uziya yaje kuba umwibone. Yinjiye mu rusengero ajya kosa umubavu kandi atari umutambyi. Ese igihe abatambyi bamuburiraga ngo areke icyo gikorwa cyarangwaga n’ubwibone, yaba yarahinduye imitekerereze ye? Ashwi da! Uziya ‘yararakaye cyane’ kandi yirengagiza umuburo bamuhaye. Ibyo byatumye Yehova amuteza ibibembe.​—2 Ngoma 26:3-5, 16-20.

Koko rero, hari igihe biba ari ngombwa ko duhindura imitekerereze yacu. Dore urugero rubigaragaza rwo muri iki gihe. Uwitwa Joachim yabatijwe mu mwaka wa 1955, ariko bigeze mu mwaka wa 1978 aracibwa. Nyuma y’imyaka irenga 20, yaricujije maze aragarurwa yongera kuba Umuhamya wa Yehova. Vuba aha, hari umusaza wamubajije impamvu yamaze igihe kirekire atarasaba kugarurwa. Joachim yaramushubije ati “nari ngifite umujinya n’ubwibone. Nicuza rwose impamvu natinze kugaruka. Nubwo nari naraciwe, nari nzi ko Abahamya ba Yehova bigisha ukuri.” Yari akeneye guhindura imitekerereze ye no kwihana.

Hari igihe dushobora kugera mu mimerere idusaba guhindura imitekerereze yacu n’imyifatire yacu. Nimucyo tujye tubigenza dutyo kugira ngo dushimishe Yehova.​—Zab 34:8.