Yari ‘azi inzira’
GUY HOLLIS PIERCE, umwe mu bari bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, yarangije isiganwa rye ryo ku isi kuwa kabiri tariki ya 18 Werurwe 2014, ubwo yari afite imyaka 79. Kubera ko ari umwe mu bavandimwe ba Kristo, yarazuwe ahabwa ingororano ye mu ijuru.—Heb 2:10-12; 1 Pet 3:18.
Guy Pierce yavukiye mu mugi wa Auburn, muri leta ya Kaliforuniya, ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku itariki ya 6 Ugushyingo 1934, abatizwa mu mwaka wa 1955. Yashyingiranywe n’umugore we yakundaga cyane witwa Penny mu mwaka wa 1977 kandi bagira umuryango. Kuba yari afite umuryango byagize uruhare mu gutuma agira imico ya kibyeyi. Mu mwaka wa 1982, we na Penny bakoranaga ishyaka umurimo w’ubupayiniya. Mu mwaka wa 1986 batangiye umurimo wo gusura amatorero muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakaba barawumazemo imyaka 11.
Mu mwaka wa 1997, Guy na Penny Pierce babaye bamwe mu bagize umuryango wa Beteli yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Umuvandimwe Pierce yakoze mu Rwego Rushinzwe Umurimo, mu mwaka wa 1998 ahabwa inshingano yo gufasha muri Komite y’Inteko Nyobozi Ishinzwe Abakozi. Itangazo ry’uko umuvandimwe Pierce yabaye umwe mu bari bagize Inteko Nyobozi ryatanzwe ku itariki ya 2 Ukwakira 1999, mu nama iba buri mwaka y’umuryango wa Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania. Mu myaka yashize, yakoranye na Komite Ishinzwe Abakozi, Komite Ishinzwe Ubwanditsi, Komite Ishinzwe Gusohora Ibitabo na Komite y’Abahuzabikorwa.
Abantu bo mu moko atandukanye no mu mico itandukanye bakundaga umuvandimwe Pierce kubera inseko ye yarangwaga n’ubwuzu n’ukuntu yakundaga gutera urwenya. Icyakora, imico yatumaga abantu bamukunda cyane ni urukundo, kwicisha bugufi, kubaha amategeko n’amahame akiranuka ndetse n’ukuntu yizeraga Yehova mu buryo bwuzuye. Guy Pierce yakundaga kuvuga ko izuba rishobora kutarasa ariko ko amasezerano ya Yehova adashobora kureka gusohora, kandi yashakaga ko isi yose imenya uko kuri.
Umuvandimwe Pierce yakoranaga ishyaka umurimo wa Yehova, akabyuka kare mu gitondo, kandi incuro nyinshi agakora kugeza nijoro. Ingendo yakoraga agiye gutera inkunga abavandimwe na bashiki bacu zatumye agera hirya no hino ku isi, kandi nta na rimwe yabaga ahuze cyane ku buryo atabonaga igihe cyo kuganira na bamwe mu bagize umuryango wa Beteli cyangwa abandi babaga bifuza kuganira na we no kumusaba inama. Na nyuma y’imyaka myinshi, Abakristo bagenzi be babaga bacyibuka umuco we wo kwakira abashyitsi, uwo kwishyikirwaho n’ukuntu yateraga abandi inkunga zishingiye ku Byanditswe.
Uwo muvandimwe wacu n’incuti yacu dukunda asize umugore n’abana batandatu, abuzukuru n’abuzukuruza. Yari afite n’abana bo mu buryo bw’umwuka benshi cyane. Disikuru y’ihamba y’umuvandimwe Pierce yatangiwe kuri Beteli y’i Brooklyn kuwa gatandatu tariki ya 22 Werurwe 2014, itangwa na Mark Sanderson, na we uri mu bagize Inteko Nyobozi. Yavuze ibirebana n’ibyiringiro by’ijuru umuvandimwe Pierce yari afite, maze asoma amagambo ya Yesu agira ati “mu nzu ya Data harimo imyanya myinshi. . . . Niba ngiye kubategurira umwanya, nzagaruka kandi nzabakira iwanjye, kugira ngo aho ndi abe ari ho namwe muba. Kandi aho ngiye, inzira murayizi.”—Yoh 14:2-4.
Ni iby’ukuri ko tuzakumbura umuvandimwe Pierce cyane. Ariko twishimira ko ‘yari azi inzira’ imujyana aho azaba iteka.