Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese uha agaciro ibyo wahawe?

Ese uha agaciro ibyo wahawe?

“Twahawe umwuka uturuka ku Mana, kugira ngo dushobore kumenya ibintu Imana yaduhaye ibigiranye ineza.”​—1 KOR 2:12.

1. Abantu benshi babona bate ibyo bafite?

ABANTU benshi bazi umugani ugira uti “uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera.” Ese nawe byigeze kukubaho? Iyo umuntu yatunze ibintu kuva akiri umwana, hari igihe atabiha agaciro. Urugero, umuntu warerewe mu muryango ukize ashobora kudaha agaciro ibyinshi mu bintu afite. Kubera ko abakiri bato baba bataraba inararibonye, bashobora kutamenya ibintu mu by’ukuri bibafitiye akamaro mu mibereho yabo.

2, 3. (a) Abakristo bakiri bato bagombye kwirinda iki? (b) Ni iki cyadufasha kwishimira icyo twahawe?

2 Niba ukiri muto, wenda ukaba uri ingimbi cyangwa umwangavu, cyangwa se ukaba uri mu kigero cy’imyaka 20, ni iki ubona ko ari icy’ingenzi mu buzima bwawe? Ku bantu benshi muri iyi si, ikiba gifite agaciro mu buzima bwabo ni ubutunzi, ni ukuvuga umushahara mwiza, inzu nziza, cyangwa ibikoresho byo mu rwego rwa elegitoroniki bigezweho. Icyakora, niba ibyo byonyine ari byo duha agaciro, hari ikintu cy’ingenzi tuba tubuze, ni ukuvuga ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka. Ikibabaje ni uko hari abantu babarirwa muri za miriyoni muri iki gihe bataratangira gushaka ubwo butunzi. Mwebwe abakiri bato barezwe n’ababyeyi b’Abakristo, mugomba kuba maso kugira ngo mudakerensa umurage wo mu buryo bw’umwuka mwahawe (Mat 5:3). Kutawuha agaciro bishobora gutuma mugerwaho n’ingaruka zibabaje zazabakurikirana ubuzima bwanyu bwose.

3 Ariko kandi, mushobora kwirinda ko ibyo bibageraho. Ni iki kizabafasha guha agaciro umurage wanyu wo mu buryo bw’umwuka? Reka dusuzume ingero zivugwa muri Bibiliya, ziri budufashe kubona impamvu ari iby’ubwenge ko duha agaciro umurage wacu wo mu buryo bw’umwuka. Ingero tugiye gusuzuma ntiziri bufashe abakiri bato gusa, ahubwo nanone ziri bufashe buri Mukristo kwishimira umurage wo mu buryo bw’umwuka yahawe.

NTIBAHAYE AGACIRO IBYO BARI BAFITE

4. Ni iki muri 1 Samweli 8:1-5 hahishura ku birebana n’abahungu ba Samweli?

4 Hari inkuru zivugwa muri Bibiliya zigaragaza abantu bahawe umurage wo mu buryo bw’umwuka ariko bakananirwa kuwuha agaciro. Uko ni ko byagenze mu muryango w’umuhanuzi Samweli, wakoreye Yehova kuva akiri muto kandi wari ufitanye n’Imana imishyikirano myiza (1 Sam 12:1-5). Samweli yabaye intangarugero ku buryo abahungu be, ari bo Yoweli na Abiya, bagombye kuba baramwiganye. Ariko ntibigeze babiha agaciro, ahubwo babaye babi. Inkuru ya Bibiliya itubwira ko batabaye nka se, ahubwo ko ‘bagorekaga imanza.’​—Soma muri 1 Samweli 8:1-5.

5, 6. Byagendekeye bite abahungu ba Yosiya n’umwuzukuru we?

5 Uko ni ko byagenze no ku bahungu b’Umwami Yosiya. Yosiya yatanze urugero ruhebuje mu birebana no gusenga Yehova. Igihe igitabo cy’Amategeko y’Imana cyabonekaga maze bakagisomera Yosiya, yashyizeho imihati kugira ngo akurikize amabwiriza ya Yehova. Yakoze uko ashoboye akura mu gihugu ibikorwa byo gusenga ibigirwamana n’ubupfumu, kandi ashishikariza abaturage kumvira Yehova (2 Abami 22:8; 23:2, 3, 12-15, 24, 25). Mbega umurage wo mu buryo bw’umwuka abana be babonye! Batatu mu bahungu be n’umwe mu buzukuru be baje kuba abami, ariko nta n’umwe muri bo wagaragaje ko yahaga agaciro umurage we wo mu buryo bw’umwuka.

6 Umuhungu wa Yosiya witwaga Yehowahazi yamusimbuye ku ngoma, ariko yakoze “ibibi mu maso ya Yehova.” Yehowahazi yategetse amezi atatu gusa, Farawo wo muri Egiputa ahita amufunga maze agwa mu bunyage (2 Abami 23:31-34). Hanyuma umuvandimwe we Yehoyakimu yategetse imyaka 11. Na we ntiyahaye agaciro ibyo yahawe na se. Kubera ibikorwa bibi Yehoyakimu yakoze, Yeremiya yahanuye ibirebana na we ati “azahambwa nk’uko indogobe zihambwa” (Yer 22:17-19). Abandi basimbuye Yosiya ku ngoma, ni ukuvuga umuhungu we Sedekiya n’umwuzukuru we Yehoyakini na bo babaye babi; nta n’umwe muri bo wahisemo gukurikiza inzira za Yosiya zarangwaga no gukiranuka.​—2 Abami 24:8, 9, 18, 19.

7, 8. (a) Ni mu buhe buryo Salomo atahaye agaciro umurage we wo mu buryo bw’umwuka? (b) Ni irihe somo wavana ku ngero z’abantu bavugwa muri Bibiliya batahaye agaciro umurage wabo wo mu buryo bw’umwuka?

7 Salomo ni umwami wigishijwe byinshi na se Dawidi. Nubwo Salomo yakuriye mu mimerere myiza yo mu buryo bw’umwuka kandi akaba yaratangiye akora ibyiza, nyuma yaje kureka guha agaciro inzira ikiranuka. Bibiliya igira iti “Salomo yageze mu za bukuru abagore be baramaze kumuyobya umutima, akurikira izindi mana; umutima we ntiwari ugitunganiye Yehova Imana ye nk’uko uwa se Dawidi wari umeze” (1 Abami 11:4). Kubera iyo mpamvu, Salomo ntiyakomeje kwemerwa na Yehova.

8 Abo bagabo bose bakuriye mu mimerere yari gutuma bamenya Yehova kandi bagakora ibikwiriye. Ikibabaje ariko ni uko batigeze babiha agaciro. Ariko kandi, uko si ko abakiri bato bose babayeho mu bihe bya Bibiliya babigenje, kandi si ko bimeze no ku bakiri bato bose bo muri iki gihe. Reka dusuzume ingero nziza z’abakiri bato mushobora kwigana.

BAHAYE AGACIRO IBYO BARI BARAHAWE

9. Ni mu buhe buryo abahungu ba Nowa batanze urugero rwiza cyane? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

9 Abahungu ba Nowa batanze urugero rwiza cyane. Se yahawe itegeko ryo kubaka inkuge no kuyinjizamo abo mu rugo rwe. Uko bigaragara abahungu ba Nowa babonaga ko ari ngombwa gukora ibyo Yehova ashaka. Bashyigikiye se. Bamufashije kubaka inkuge, irangiye bayinjiramo (Intang 7:1, 7). Ibyo byagize akahe kamaro? Mu Ntangiriro 7:3 havuga ko binjije inyamaswa mu nkuge ‘kugira ngo urubyaro rwazo rutazimangana ku isi hose.’ Abantu na bo bararokotse. Kubera ko abahungu ba Nowa bahaye agaciro umurage wabo wo mu buryo bw’umwuka, bagize uruhare mu gutuma ikiremwamuntu gikomeza kubaho kandi batuma ugusenga k’ukuri kongera kubaho ku isi yari imaze kwezwa.​—Intang 8:20; 9:18, 19.

10. Ni mu buhe buryo abasore bane b’Abaheburayo bari i Babuloni bagaragaje ko bahaga agaciro inyigisho z’ukuri bari baramenye?

10 Ibinyejana byinshi nyuma yaho, abasore bane b’Abaheburayo bagaragaje ko bari baramenye ikintu cy’ingenzi by’ukuri. Hananiya, Mishayeli, Azariya na Daniyeli bajyanywe mu bunyage i Babuloni mu mwaka wa 617 Mbere ya Yesu. Bari abasore bafite uburanga, b’abanyabwenge, bashoboraga kugera kuri byinshi i Babuloni. Ariko ibyo si byo bahaye agaciro. Dufatiye ku bikorwa byabo, tubona ko bibukaga umurage wabo, ni ukuvuga ibyo bari barigishijwe. Abo basore uko ari bane babonye imigisha myinshi kubera ko bakurikije inyigisho zo mu buryo bw’umwuka bari baramenye igihe bari bakiri bato.​—Soma muri Daniyeli 1:8, 11-15, 20.

11. Ni mu buhe buryo abandi bungukiwe n’umurage wo mu buryo bw’umwuka Yesu yari yarahawe?

11 Ntitwarangiza gusuzuma ingero nziza tutarebye n’urwa Yesu, Umwana w’Imana. Se yamuhaye byinshi, kandi yabihaye agaciro rwose. Kuba yarahaga agaciro ibyo yari yarize bigaragazwa n’amagambo yavuze agira ati “ibyo bintu mbivuga nk’uko Data yabinyigishije” (Yoh 8:28). Nanone kandi, yabaga yifuza ko abandi bungukirwa n’ibyo yari yarahawe. Yabwiye imbaga y’abantu ati “ngomba gutangariza ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana no mu yindi migi, kuko ibyo ari byo natumwe gukora” (Luka 4:18, 43). Yafashije abari bamuteze amatwi kubona akamaro ko ‘kutaba ab’isi’ idaha agaciro ibintu by’umwuka.​—Yoh 15:19.

JYA UHA AGACIRO IBYO WAHAWE

12. (a) Ni mu buhe buryo ibivugwa muri 2 Timoteyo 3:14-17 bireba abakiri bato benshi muri iki gihe? (b) Ni ibihe bibazo Abakristo bakiri bato bagombye kwibaza?

12 Kimwe n’ingero z’abakiri bato tumaze gusuzuma, nawe ushobora kuba wararezwe n’ababyeyi biyeguriye Yehova Imana. Niba ari ko bimeze, icyo Ibyanditswe bivuga ku birebana na Timoteyo gishobora kuba gihuje n’imimerere urimo. (Soma muri 2 Timoteyo 3:14-17.) Ababyeyi bawe ni bo ‘bakwigishije’ ibirebana n’Imana y’ukuri n’uko wayishimisha. Bashobora kuba baratangiye kukwigisha uhereye mu bwana bwawe. Nta gushidikanya ko ibyo byatumye “ugira ubwenge bwo kuguhesha agakiza binyuze ku kwizera Kristo Yesu,” kandi bigatuma ‘ugira ibikenewe byose’ kugira ngo ukorere Imana. Ikibazo cy’ingenzi ni iki: ese uzagaragaza ko uha agaciro ibyo wahawe? Ibyo bishobora gusaba ko wisuzuma. Ibaze ibibazo nk’ibi bikurikira: kuba ndi umwe mu Bahamya benshi babaye indahemuka bituma numva meze nte? Kuba ndi umwe mu bantu bake ku isi bazwi n’Imana bituma numva meze nte? Ese nsobanukiwe ko kuba nzi ukuri ari ibintu byihariye kandi bihebuje?

Kuba uri umwe mu Bahamya benshi babaye indahemuka bituma wumva umeze ute? (Reba paragarafu ya 9, iya 10 n’iya 12)

13, 14. Ni ikihe kigeragezo Abakristo bakiri bato bahura na cyo, ariko se kuki bitaba ari iby’ubwenge kwemera kuneshwa na cyo? Tanga urugero.

13 Abakiri bato bamwe na bamwe barezwe n’ababyeyi b’Abakristo bashobora kutabona itandukaniro rikomeye riri hagati ya paradizo yo mu buryo bw’umwuka turimo n’isi ya Satani icuze umwijima. Hari n’abagiye bumva bashaka gusogongera ku buzima bwo muri iyi si. Ariko se, wakwiruka imbere y’imodoka igenda kugira ngo gusa wumve uko kugongwa bibabaza cyangwa uko byica? Birumvikana ko utabikora. Mu buryo nk’ubwo, si ngombwa ko ‘dusaya mu bikorwa by’ubwiyandarike’ byo muri iyi si kugira ngo gusa twumve uko bibabaza.​—1 Pet 4:4.

14 Uwitwa Gener uba muri Aziya yarezwe n’ababyeyi b’Abakristo. Yabatijwe afite imyaka 12. Icyakora, igihe yari amaze kuba ingimbi yakuruwe n’imibereho yo muri iyi si. Yaravuze ati “nashakaga kugira umudendezo isi itanga.” Gener yatangiye kugira ubuzima bw’amaharakubiri. Igihe yari afite imyaka 15 yari yaramaze kugira zimwe mu ngeso z’incuti ze mbi. Yanywaga inzoga nyinshi kandi agakoresha imvugo nyandagazi kimwe na zo. Incuro nyinshi Gener yajyanaga n’incuti ze gukina biyari n’imikino yo kuri orudinateri irimo urugomo, agataha atinze. Icyakora, nyuma y’igihe yaje kubona ko ibintu yakoraga bitatumaga agira ibyishimo, kandi yumvaga rwose nta cyo yagezeho. Yagize icyo avuga ku birebana no kuba yaragarutse mu itorero agira ati “hari ibibazo byinshi ngihanganye na byo, ariko imigisha Yehova ampa ni yo myinshi kurushaho.”

15. Ni iki abakiri bato batarezwe n’ababyeyi b’Abakristo na bo bagombye gutekerezaho?

15 Birumvikana ko hari abandi bakiri bato bari mu itorero batarezwe n’ababyeyi b’Abakristo. Niba uri umwe muri bo, tekereza ku migisha ihebuje ufite bitewe n’uko wamenye Umuremyi kandi ukaba umukorera. Ku isi hari abantu babarirwa muri za miriyari. Ku bw’ibyo, kuba uri umwe mu bo Yehova yireherejeho kandi akabahishurira ukuri ko muri Bibiliya, ni umugisha rwose (Yoh 6:44, 45). Umuntu 1 gusa ku bantu 1.000 ni we ufite ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri, kandi uri umwe mu bazi ukuri. Ese ibyo ntibyagombye gutuma twese twishima, uko uburyo twaba twaramenyemo ukuri bwaba buri kose? (Soma mu 1 Abakorinto 2:12.) Gener agira ati “iyo mbitekerejeho umusatsi unyorosoka ku mutwe. Ndi nde ku buryo namenywa na Yehova, Nyir’ijuru n’isi” (Zab 8:4)? Hari mushiki wacu wo muri ako gace na we wavuze ati “abanyeshuri baterwa ishema no kumenywa na mwarimu wabo. Mbega ukuntu kumenywa na Yehova, we Mwigisha Ukomeye, biteye ishema ryinshi kurushaho!”

UZAKORA IKI?

16. Ni ayahe mahitamo arangwa n’ubwenge Abakristo bakiri bato bashobora kugira?

16 Ese ko ufite umurage wo mu buryo bw’umwuka uhebuje, kuki utarushaho kwiyemeza gukomeza kuba mu bantu bake bakoze ibikwiriye mu mibereho yabo? Muri ubwo buryo, ushobora kuba umwe mu bagaragu b’Imana benshi bizerwa. Ibyo ni byo bigaragaza ubwenge kuruta kwigana abakiri bato benshi bo muri iyi si bakurikira buhumyi iyi si igiye kurimbuka.​—2 Kor 4:3, 4.

17-19. Ni iki cyagufasha gushyira mu gaciro ku birebana no kuba umuntu utandukanye n’ab’isi?

17 Birumvikana ko ibyo bidashaka kuvuga ko kuba umuntu utandukanye n’abo muri iyi si buri gihe biba byoroshye. Ariko ni byo bihuje n’ubwenge. Reka dufate urugero: tekereza ku muntu ujya mu marushanwa y’imikino ya Olempiki. Nta gushidikanya ko kugira ngo agere kuri iyo ntego agomba kuba umuntu utandukanye n’abandi. Yirinda ibintu byinshi bishobora kumutwara igihe n’ubwenge bikamubuza kwitoza bihagije. Yishimira kuba umuntu utandukanye n’abo mu rungano rwe kugira ngo abone igihe gihagije cyo kwitoza kandi azagere ku ntego.

18 Isi ntireba kure. Nureba kure, ukaba umuntu utandukanye n’iyi si kandi ukirinda ibikorwa byayo bishobora kukwangiza mu birebana n’umuco no mu buryo bw’umwuka, ‘uzagundira ubuzima nyakuri’ (1 Tim 6:19). Mushiki wacu twigeze kuvuga yagize ati “nuvuganira ibyo wizera, uwo munsi uzarangira wumva wishimye cyane. Bizagaragaza ko ufite imbaraga zo kutagenda nk’uko isi ya Satani igenda. Ikiruta byose, uzatera ishema Yehova Imana kandi akwishimire. Icyo gihe ni bwo uzishimira kuba utandukanye n’abandi.”

19 Ku muntu wita gusa ku byo ashobora kubona muri iyi si, ubuzima ni ubusa (Umubw 9:2, 10). None se niba ukiri muto kandi ukaba utekereza cyane ku ntego y’ubuzima no ku gihe bushobora kumara, ntibyaba byiza wirinze “kugenda nk’uko abanyamahanga” bagenda maze ukagira ubuzima bufite intego?​—Efe 4:17; Mal 3:18.

20, 21. Iyo duhisemo neza tuba tugaragaje ko twifuza iki, kandi se ni iki tuba twitezweho?

20 Niduhitamo neza tuzagira ubuzima burangwa n’ibyishimo muri iki gihe kandi tube mu bantu “bazaragwa isi” bakabaho iteka. Hari imigisha ihebuje tuzabona ku buryo tudashobora kuyiyumvisha (Mat 5:5; 19:29; 25:34). Birumvikana ko Imana itaduha ibintu gutya gusa. Idusaba kugira icyo dukora. (Soma muri 1 Yohana 5:3, 4.) Ariko imihati dushyiraho kugira ngo dukorere Imana turi indahemuka muri iki gihe si imfabusa.

21 Kuba dufite ibintu byinshi twahawe n’Imana ni imigisha rwose! Dufite ubumenyi nyakuri bw’Ijambo ryayo kandi dusobanukiwe neza ukuri ku birebana na yo ndetse n’imigambi yayo. Duterwa ishema no kuba twitirirwa izina ryayo ndetse no kuba turi Abahamya bayo. Imana idusezeranya ko iri mu ruhande rwacu (Zab 118:7). Nimucyo twese, baba abato n’abakuze, twerekane ko dushimira Yehova tugira imibereho igaragaza ko twifuza cyane ko ahabwa “ikuzo iteka ryose.”​—Rom 11:33-36; Zab 33:12.