Tujye dushimira Yehova maze tubone imigisha
“Mushimire Yehova kuko ari mwiza.”
1. Kuki dukwiriye gushimira Yehova?
DUKWIRIYE rwose gushimira Yehova, we utanga “impano nziza yose n’impano yose itunganye” (Yak 1:17). Kubera ko ari Umwungeri wacu urangwa n’urukundo, aduha ibyo dukenera mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka (Zab 23:1-3). Yagiye agaragaza ko ari we “buhungiro bwacu n’imbaraga zacu,” cyane cyane mu bihe by’amakuba (Zab 46:1). Mu by’ukuri, dufite impamvu nyinshi zo kwemeranya n’umwanditsi wa zaburi wagize ati “mushimire Yehova kuko ari mwiza; kuko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose.”
Isomo ry’umwaka wa 2015: “Mushimire Yehova kuko ari mwiza.”
2, 3. (a) Kudaha agaciro imigisha dufite bishobora kudukururira akahe kaga? (b) Ni ibihe bibazo turi busuzume muri iki gice?
2 Kuki twagombye gushimira Yehova? Nk’uko byari byarahanuwe, abantu bo muri iyi minsi y’imperuka barushijeho kuba indashima (2 Tim 3:2). Abenshi ntibaha agaciro imigisha bafite. Ababarirwa muri za miriyoni bahatanira gutunga ibintu byinshi aho kunyurwa n’ibyo bafite, bitewe na gahunda y’ubucuruzi n’amatangazo yayo yamamaza. Natwe dushobora kwadukwaho n’uwo mwuka wo kudashimira. Kimwe n’Abisirayeli bo mu gihe cya kera, dushobora kuba abantu badashimira maze ntidukomeze guha agaciro imishyikirano ihebuje dufitanye na Yehova n’imigisha aduha.
3 Tekereza nanone uko byagenda mu gihe twaba duhanganye n’ibigeragezo bikomeye. Muri ibyo bihe, dushobora guhangayika cyane maze ntidukomeze guha agaciro imigisha dufite (Zab 116:3). Ku bw’ibyo se, twakwitoza dute kugira umutima ushimira kandi tukawugumana? Ese ni iki cyadufasha gukomeza kurangwa n’icyizere no mu gihe twaba turi mu bigeragezo bikomeye? Reka tubisuzume.
‘YEHOVA, IBYO WAKOZE NI BYINSHI’
4. Ni iki twakora kugira ngo dukomeze kugira umutima ushimira?
4 Niba dushaka kwitoza kugira umutima ushimira kandi tukawugumana, tugomba kumenya imigisha Yehova aduha kandi tukayitekerezaho tugamije kumushimira. Tugomba nanone gutekereza twitonze ku bikorwa bigaragaza ineza yuje urukundo ya Yehova. Iyo umwanditsi wa zaburi yabigenzaga atyo, yashimishwaga cyane n’ibintu byinshi bihebuje Yehova yakoze.
5. Ni irihe somo tuvana ku ntumwa Pawulo mu birebana no kwitoza kuba abantu bashimira?
5 Dushobora kwigira byinshi ku ntumwa Pawulo ku birebana no kwitoza kuba abantu bashimira. Uko bigaragara, yatekerezaga ku migisha yari afite, kuko yashimiraga Imana kenshi abikuye ku mutima. Pawulo yari azi neza ko kera ‘yatukaga Imana, agatoteza ubwoko bwayo kandi akaba umunyagasuzuguro.’ Ni yo mpamvu yashimiye Imana kubera ko yo na Kristo bari baramugiriye imbabazi kandi bakamushinga umurimo, nubwo yari yarakoze ibyaha byinshi. (Soma muri 1 Timoteyo 1:12-14.) Nanone kandi, Pawulo yashimiraga cyane Abakristo bagenzi be, kandi akenshi yashimiraga Yehova bitewe n’imico myiza yabo n’umurimo bamukoreraga mu budahemuka (Fili 1:3-5, 7; 1 Tes 1:2, 3). Ikindi kandi, iyo Pawulo yabaga ari mu bihe bigoye, yahitaga ashimira Yehova kubera ukuntu abavandimwe be bari bahuje ukwizera bahitaga bamufasha mu gihe yabaga abikeneye (Ibyak 28:15; 2 Kor 7:5-7). Ku bw’ibyo rero, ntibitangaje kuba mu nzandiko Pawulo yandikiye Abakristo yarabateye inkunga agira ati ‘mujye muba abantu bashimira, muhugurana mukoresheje za zaburi, musingiza Imana, muririmba indirimbo z’umwuka’ zo gushimira.
ISENGESHO NO GUTEKEREZA BITUMA DUKOMEZA KUBA ABANTU BASHIMIRA
6. Ni iki ushimira Yehova mu buryo bwihariye?
6 Twakwigana dute urugero rwiza Pawulo yadusigiye? Kimwe na we tugomba gutekereza ku byo Yehova yadukoreye, buri wese ku giti cye (Zab 116:12). Wasubiza ute umuntu akubajije ati “ni iyihe migisha Yehova yaguhaye umushimira?” Ese wavugamo imishyikirano y’agaciro kenshi ufitanye na we? Cyangwa wavugamo ibirebana n’uko yakubabariye kubera ko wizeye igitambo cy’incungu cya Kristo? Ese wavuga amazina y’abavandimwe na bashiki bacu bagushyigikiye igihe wari uhanganye n’ibigeragezo bikomeye? Ese wavuga ukuntu ushimira Yehova kubera uwo mwashakanye cyangwa abana bawe? Gufata igihe cyo gutekereza kuri iyo migisha ihebuje So urangwa n’urukundo Yehova yaguhaye bizatuma ugira umutima ushimira, kandi bigutere gushimira Yehova buri munsi.
7. (a) Kuki twagombye gusenga Yehova tumushimira? (b) Gusenga ushimira bizakumarira iki?
7 Nidutekereza ku migisha yose dufite, bizatuma dusenga Yehova tumushimira (Zab 95:2; 100:4, 5). Abantu benshi basenga gusa basaba Imana ibyo bakeneye. Ariko kandi, twe tuzi ko Yehova yishima iyo tumushimiye kubera ibyo yaduhaye. Bibiliya irimo amasengesho menshi akora ku mutima yo gushimira, hakubiyemo isengesho rya Hana n’irya Hezekiya (1 Sam 2:1-10; Yes 38:9-20). Ku bw’ibyo, jya wigana abo bagaragu ba Yehova b’indahemuka bagaragaje umwuka wo gushimira. Koko rero, ujye ushimira Yehova mu isengesho kubera imigisha ufite (1 Tes 5:17, 18). Kubigenza utyo bizakugirira akamaro. Bizatuma wumva ugaruye ubuyanja, urusheho gukunda Yehova kandi urusheho kumwegera.
8. Ni iki gishobora gutuma tudakomeza guha agaciro ibyo Yehova yadukoreye byose?
8 Tutabaye maso, dushobora kugwa mu mutego wo kudakomeza gushimira Yehova ku bw’impano nziza aduha. Kubera iki? Ni ukubera ko twarazwe kamere yo kudashimira. Reka dufate urugero: ababyeyi bacu ba mbere, ari bo Adamu na Eva, bari barashyizwe mu busitani bwiza cyane. Babonaga ibyo bari bakeneye byose, kandi bari bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka mu mahoro (Intang 1:28). Icyakora, ntibahaye agaciro imigisha bari bafite. Umururumba watumye bifuza byinshi kurushaho. Ibyo byatumye batakaza ibyo bari bafite byose (Intang 3:6, 7, 17-19). Kubera ko dukikijwe n’abantu b’indashima, natwe dushobora kudakomeza guha agaciro ibyo Yehova yadukoreye byose. Dushobora kudakomeza gufatana uburemere imishyikirano dufitanye na we. Dushobora kudaha agaciro imigisha dufite yo kuba turi mu muryango w’abavandimwe wo ku isi hose. Dushobora gutwarwa n’ibintu byo muri iyi si igiye gushira (1 Yoh 2:15-17). Kugira ngo twirinde uwo mutego, tugomba gutekereza ku migisha dufite kandi buri gihe tugashimira Yehova kuko turi ubwoko bwe.
MU GIHE DUHANGANYE N’IBIGERAGEZO
9. Mu gihe duhuye n’ibigeragezo bikomeye, kuki twagombye gutekereza ku migisha dufite?
9 Kugira umutima ushimira bishobora kudufasha guhangana n’ibigeragezo bikomeye. Dushobora kumva tubabaye cyane mu gihe duhuye n’imimerere igira ingaruka ku buzima bwacu, urugero nk’igihe uwo twashakanye aduciye inyuma, mu gihe turwaye indwara idakira, tugapfusha uwo twakundaga cyangwa tukagerwaho n’impanuka kamere. Mu bihe nk’ibyo, gutekereza
ku migisha dufite bizaduhumuriza kandi bidukomeze. Reka dusuzume inkuru z’ibyabaye.10. Kuba Irina atekereza ku migisha afite bimufasha bite?
10 Umupayiniya w’igihe cyose wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Irina * yari yarashyingiranywe n’umusaza w’itorero waje kumuca inyuma, kandi akamutana abana. Ni iki cyafashije Irina gukomeza gukorera Yehova mu budahemuka? Yaravuze ati “nshimira Yehova kuko yagiye anyitaho. Iyo buri munsi ntekereje ku migisha mfite, mbona ko kumenywa na Data wo mu ijuru uturinda no gukundwa na we ari ibintu bihebuje. Nzi ko atazigera antererana.” Nubwo Irina yahuye n’ibintu byinshi bibabaje, kuba akomeza kugira ibyishimo biramukomeza kandi bigatera abandi inkunga.
11. Ni iki gifasha Kyung-sook kwihanganira indwara idakira afite?
11 Kyung-sook uba muri Aziya yakoranye n’umugabo we umurimo w’ubupayiniya mu gihe gisaga imyaka 20. Mu buryo butunguranye, baramusuzumye basanga arwaye kanseri y’ibihaha yari yaramurenze, kandi bamubwiye ko yari ashigaje kubaho hagati y’amezi atatu n’amezi atandatu. Nubwo we n’umugabo we bari barahuye n’ibigeragezo byinshi, byaba ibikomeye n’ibyoroheje, igihe cyose bumvaga bafite amagara mazima. Yagize ati “icyo kibazo cy’uburwayi cyaranshegeshe; numvise bindangiranye kandi nagize ubwoba bwinshi.” Ni iki cyafashije Kyung-sook kwihangana? Yagize ati “buri joro mbere y’uko njya kuryama, njya hejuru y’inzu yacu ngasenga mu ijwi riranguruye nshimira Yehova ibintu bitanu mu byo aba yankoreye uwo munsi. Hanyuma numva mpumurijwe bigatuma numva ngomba kugaragaza ko nkunda Yehova.” Amasengesho Kyung-sook asenga nijoro amufasha ate? Yagize ati “naje kubona ko Yehova adushyigikira mu gihe turi mu bibazo kandi ko imigisha dufite iruta kure cyane ibigeragezo duhura na byo.”
12. Ni iki cyafashije Jason kubona ihumure nyuma yo gupfusha umugore we?
12 Jason ukora ku biro by’ishami byo muri Afurika amaze imyaka isaga 30 mu murimo w’igihe cyose. Yaravuze ati “hashize imyaka irindwi mfushije umugore wanjye, kandi hari ubwo numva ngize agahinda kenshi. Gukomeza gutekereza ku bintu bibabaje byamubayeho igihe yari arwaye kanseri binca intege.” Ni iki cyafashije Jason kwihangana? Yagize ati “hari ubwo nibutse igihe cyiza nigeze kumarana n’umugore wanjye, maze nsenga Yehova mushimira bitewe n’icyo kintu nari nibutse. Numvise nduhutse maze kuva icyo gihe nkajya nshimira Yehova ku bw’ibyo bintu byiza nibukaga. Gushimira byatumye mbona ibintu mu buryo butandukanye cyane n’uko nabibonaga. Na n’ubu ndacyababazwa n’urupfu rwe, ariko gushimira Yehova ko nagize ishyingiranwa ryiza kandi nkaba naramukoreye mfatanyije n’umugore wanjye wamukundaga cyane, byahinduye uko nabonaga ibintu.”
“Nishimira ko Yehova ari Imana yanjye.”
13. Ni iki cyafashije Sheryl kwihanganira urupfu rwa benshi mu bari bagize umuryango we?
13 Igihe umuyaga udasanzwe wiswe Haiyan wibasiraga igihugu cya Filipine mu mpera z’umwaka wa 2013, Sheryl wari ufite imyaka 13 gusa yatakaje hafi buri kintu cyose. Yaravuze ati “natakaje inzu yacu, kandi mbura benshi mu bari bagize umuryango wanjye.” Se na nyina n’abavandimwe be batatu bishwe n’amazi yazanywe n’iyo nkubi y’umuyaga. Ni iki cyafashije Sheryl guhangana n’ayo makuba kandi ntabe umurakare? Afite umutima ushimira kandi akomeza kuzirikana
‘JYEWEHO NZISHIMIRA YEHOVA’
14. Ni ibihe bintu bishimishije duhishiwe mu gihe kiri imbere? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)
14 Mu gihe cyose cy’amateka, abagize ubwoko bwa Yehova bagiye bishimira imigisha babaga bafite. Urugero, igihe Abisirayeli bari bamaze kurokoka Farawo n’ingabo ze ku Nyanja Itukura, baririmbye indirimbo basingiza Yehova kandi bamushimira, bafite ibyishimo byinshi (Kuva 15:1-21). Muri iki gihe, umwe mu migisha ihebuje dufite ni ibyiringiro byo kuzakurirwaho ikintu cyose kitubabaza n’ikiduhangayikisha (Zab 37:9-11; Yes 25:8; 33:24). Tekereza ukuntu tuzumva tumeze igihe Yehova azarimbura abanzi be maze akatwinjiza mu isi nshya irangwa n’amahoro no gukiranuka. Mbega ukuntu uwo umunsi tuzamushimira!
15. Ni iki wiyemeje gukora mu mwaka wa 2015?
15 Dutegerezanyije amatsiko imigisha itagira ingano yo mu buryo bw’umwuka Yehova azaduha muri uyu mwaka wa 2015. Birumvikana ko dushobora no kuzahura n’ibigeragezo. Uko ibibazo twahura na byo byaba biri kose, tuzi ko Yehova atazigera adutererana (Guteg 31:8; Zab 9:9, 10). Azakomeza kuduha ibyo dukeneye byose kugira ngo tumukorere turi indahemuka. Ku bw’ibyo, nimucyo twiyemeze gukomeza kugira imitekerereze nk’iy’umuhanuzi Habakuki, we wavuze ati “niyo umutini utarabya, umuzabibu ntiwere imbuto zawo, igiti cy’umwelayo ntigitange umusaruro, amaterasi ntiyere imyaka, imikumbi igashira mu rugo rw’amatungo, ntihagire n’ubushyo bwongera kuba mu rugo, jyeweho sinzabura kwishimira Yehova; nzanezererwa Imana y’agakiza kanjye” (Hab 3:17, 18). Koko rero, nimucyo muri uyu mwaka wose tuzishimire gutekereza ku migisha tuzaba dufite, kandi dukurikize inama dusanga mu isomo ry’umwaka wa 2015, rigira riti “mushimire Yehova kuko ari mwiza.”
^ par. 10 Amazina amwe n’amwe yavuzwe muri iki gice yarahinduwe.