Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Impano yatunguye Abayapani

Impano yatunguye Abayapani

MU IKORANIRO ryihariye ryabereye mu mugi wa Nagoya mu Buyapani ku itariki ya 28 Mata 2013, Anthony Morris wo mu Nteko Nyobozi yatunguye abari bateranye abagezaho itangazo ryari rishimishije cyane. Iryo tangazo ryavugaga iby’igitabo gishya cyari cyasohotse mu rurimi rw’ikiyapani, gifite umutwe uvuga ngo “BibiliyaIvanjiri yanditswe na Matayo.” Abantu basaga 210.000 bari bateze amatwi iyo disikuru, bamwe bahibereye abandi bayikurikiye kuri videwo hifashishijwe interineti, bakomye amashyi y’urufaya.

Icyo gitabo cy’amapaji 128 cy’Ivanjiri ya Matayo, cyacapwe kivanywe muri Bibiliya y’ubuhinduzi bw’isi nshya yo mu kiyapani, kirihariye rwose. Umuvandimwe Morris yasobanuye ko “gihuje n’ibyo Abayapani bakeneye.” Icyo gitabo cya Bibiliya giteye gite? Kuki cyateguwe? Abantu bacyakiriye bate?

ICYO GITABO GITEYE GITE?

Uko icyo gitabo cya Matayo giteye byatunguye abari bateranye. Inyuguti z’ikiyapani zishobora kwandikwa zihagaritse cyangwa zitambitse, kandi inyandiko zimwe na zimwe, hakubiyemo n’ibitabo byacu biherutse gusohoka, byanditse mu nyuguti zitambitse. Ariko kandi, umwandiko w’icyo gitabo gishya wo ufite inyuguti zihagaritse, uko akaba ari ko ibinyamakuru n’ibitabo byo mu Buyapani bikunze kwandikwa. Abayapani benshi babona ko gusoma umwandiko wanditse utyo ari byo biborohera. Amagambo agaragaza ibivugwa ku ipaji yavanywe ahagana hejuru ku mapaji, ashyirwa mu mwandiko maze aba udutwe duto, kugira ngo umusomyi ashobore guhita abona ingingo z’ingenzi zivugwamo.

Abavandimwe na bashiki bacu bo mu Buyapani bahise batangira gusoma icyo gitabo cya Matayo. Hari mushiki wacu uri mu kigero cy’imyaka 80 wagize ati “nari narasomye igitabo cya Matayo incuro nyinshi, ariko uburyo icyo gitabo gishya cyanditse mu nyuguti zihagaritse ndetse n’udutwe duto, byatumye nsobanukirwa neza Ikibwiriza cyo ku Musozi.” Mushiki wacu ukiri muto na we yagize ati “nasomye igitabo cya Matayo mpita nkirangiza. Menyereye gusoma umwandiko uri mu nyuguti zitambitse, ariko abantu benshi bo mu Buyapani bakunda umwandiko uri mu nyuguti zihagaritse.”

GIHUJE N’IBYO ABAYAPANI BAKENEYE

Kuki icyo gitabo cya Bibiliya ari cyo gihuje n’ibyo Abayapani bakeneye? Nubwo Abayapani benshi batamenyereye Bibiliya, bishimira kuyisoma. Abantu benshi batigeze babona Bibiliya bazabona uburyo bwo gufata mu ntoki zabo kimwe mu bitabo biyigize maze bagisome.

Kuki hatoranyijwe igitabo cya Matayo? Iyo Abayapani benshi bumvise ijambo “Bibiliya,” bahita batekereza kuri Yesu Kristo. Ku bw’ibyo, hatoranyijwe igitabo cya Matayo kubera ko gikubiyemo inkuru ivuga iby’igisekuru cya Yesu n’ivuka rye, Ikibwiriza cye cyo ku Musozi kizwi cyane, n’ubuhanuzi bwe bushishikaje buvuga iby’iminsi y’imperuka, izo akaba ari ingingo zizashishikaza Abayapani benshi.

Ababwiriza b’Ubwami bo mu Buyapani batangiye gutanga icyo gitabo gishya mu gihe babwiriza ku nzu n’inzu no mu gihe basubiye gusura abashimishijwe. Hari mushiki wacu wagize ati “ubu narushijeho kubona uko mpa abantu bo mu ifasi yacu Ijambo ry’Imana. Mu by’ukuri, nashoboye guha umuntu igitabo cya Matayo ku gicamunsi cy’uwo munsi ikoraniro ryihariye ryari ryabereyeho.”

ABANTU BACYAKIRIYE BATE?

Ni ayahe magambo ababwiriza batangiza iyo bagiye guha abantu icyo gitabo cya Matayo? Abayapani benshi bazi amagambo nk’aya ngo “irembo rifunganye,” ‘amasaro imbere y’ingurube’ no ‘kudahangayikishwa n’iby’umunsi w’ejo’ (Matayo 6:34; 7:6, 13). Kumenya ko ayo magambo yavuzwe na Yesu Kristo birabatangaza cyane. Abenshi iyo bayabonye mu Ivanjiri ya Matayo, baravuga bati “nahoraga nifuza gusoma Bibiliya nibura rimwe gusa.”

Iyo ababwiriza basubiye gusura abemeye igitabo cya Matayo, akenshi bavuga ko bahise basoma ibice bimwe na bimwe byacyo, cyangwa cyose uko cyakabaye. Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 60 yabwiye umubwiriza ati “nagisomye incuro nyinshi, kandi cyarampumurije. Ndakwinginze nyigisha kugira ngo menye byinshi kurushaho ku bihereranye na Bibiliya.”

Igitabo cya Matayo kirimo kirakoreshwa mu murimo wo kubwiriza mu ruhame. Igihe Umuhamya umwe yabwirizaga muri ubwo buryo, yahaye umugore ukiri muto wari wemeye icyo gitabo cya Matayo aderesi ye yo kuri interineti. Isaha imwe nyuma yaho, uwo mugore yoherereje uwo mushiki wacu ubutumwa kuri interineti, amubwira ko yamaze gusoma igice kinini cy’icyo gitabo cya Bibiliya, kandi ko yifuzaga kumenya byinshi kurushaho. Nyuma y’icyumweru kimwe, yatangiye kwiga Bibiliya kandi bidatinze yatangiye kujya mu materaniro.

Amatorero yo mu Buyapani yohererejwe kopi zisaga 1.600.000 z’icyo gitabo cyitwa BibiliyaIvanjiri yanditswe na Matayo, kandi buri kwezi Abahamya baha abantu kopi ibihumbi bibarirwa muri za mirongo. Ijambo ry’ibanze riri muri icyo gitabo cya Bibiliya rigaragaza ibyiyumvo by’abacyanditse rigira riti “twiringiye rwose ko gusoma iki gitabo bizatuma urushaho kwishimira Bibiliya.”