Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yehova ayobora umurimo dukora wo kwigisha ku isi hose

Yehova ayobora umurimo dukora wo kwigisha ku isi hose

“Jyewe Yehova ndi Imana yawe. Ni jye ukwigisha ibikugirira umumaro, nkakunyuza mu nzira ukwiriye kunyuramo.”—YES 48:17.

1. Ni izihe ngorane Abakristo bo muri iki gihe bahuye na zo mu murimo wo kubwiriza?

ABIGISHWA BA BIBILIYA * bo mu mpera z’ikinyejana cya 19 n’intangiriro z’ikinyejana cya 20 bahuye n’ingorane nyinshi. Kimwe n’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, babwirije ubutumwa butishimirwaga n’abantu benshi. Bari bake, kandi isi muri rusange yabonaga ko ari abantu batize. Byongeye kandi, Satani yari kubasukaho “uburakari bwinshi” (Ibyah 12:12). Nanone kandi, bari kubwiriza mu “minsi y’imperuka” yari kurangwa n’“ibihe biruhije, bigoye kwihanganira.”—2 Tim 3:1.

2. Ni iki Yehova yakoze kugira ngo atume umurimo wo kubwiriza ujya mbere muri iki gihe?

2 Ariko kandi, Yehova yagambiriye ko muri iki gihe abagize ubwoko bwe batangaza ubutumwa bwiza mu rugero rwagutse kurusha ikindi gihe cyose, kandi nta cyamubuza gusohoza uwo mugambi we. Nk’uko Yehova yavanye ishyanga rya Isirayeli ya kera mu bubata bwa Babuloni, ni na ko yakuye abagaragu be bo muri iki gihe mu bubata bwa “Babuloni Ikomeye,” ari yo madini yose y’ikinyoma (Ibyah 18:1-4). Yatwigishije ibitugirira umumaro, atuma tugira amahoro kandi adufasha kugeza inyigisho ze ku bandi. (Soma muri Yesaya 48:16-18.) Kuba Yehova ayobora umurimo dukora wo kubwiriza ntibivuga ko buri gihe agira icyo ahindura ku bibera ku isi, kugira ngo dushobore kubwiriza. Nubwo hari imimerere imwe n’imwe yatumye dukora umurimo wo kubwiriza mu buryo bworoshye, Yehova ni we wadufashije kwihanganira ingorane twahuye na zo, urugero nk’ibitotezo n’ibindi bintu bituma gukora uwo murimo muri iyi si iyoborwa na Satani bitoroha.—Yes 41:13; 1 Yoh 5:19.

3. Ni mu buhe buryo “ubumenyi nyakuri” bwagwiriye?

3 Yehova yahumekeye umuhanuzi Daniyeli maze ahanura ko mu gihe cy’imperuka “ubumenyi nyakuri” bwari kugwira. (Soma muri Daniyeli 12:4.) Yehova yafashije Abigishwa ba Bibiliya gusobanukirwa inyigisho z’ibanze z’Ibyanditswe zari zarapfukiranywe n’inyigisho z’amadini yiyita aya gikristo. Ubu akoresha abagize ubwoko bwe kugira ngo bageze ubumenyi nyakuri ku bantu bo ku isi hose. Muri iki gihe twibonera isohozwa ry’ubwo buhanuzi bwa Daniyeli. Abantu bagera hafi kuri 8.000.000 bemeye ukuri kwa Bibiliya, kandi ubu barakwamamaza ku isi hose. Bimwe mu bintu byatumye uwo murimo wo kubwiriza ku isi hose ushoboka ni ibihe?

GUHINDURA BIBILIYA BYARADUFASHIJE

4. Ni mu rugero rungana iki Bibiliya yahinduwe mu kinyejana cya 19?

4 Kuba muri iki gihe abantu benshi bafite Bibiliya byaradufashije mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza. Mu gihe cy’ibinyejana byinshi, abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo bacaga intege abasomaga Bibiliya kandi bakabarwanya, ndetse bageze n’ubwo bica bamwe mu bayihinduraga. Ariko kandi, mu kinyejana cya 19, hari imiryango yahinduye Bibiliya cyangwa irayicapa, yaba yose uko yakabaye cyangwa se ibice byayo, mu ndimi zigera kuri 400. Ku mpera z’icyo kinyejana, abantu benshi bari bafite Bibiliya ariko badasobanukiwe ibyo yigisha.

5. Ni iki Abahamya ba Yehova bakoze mu birebana no guhindura Bibiliya?

5 Abigishwa ba Bibiliya bari bazi ko bagombaga kubwiriza, kandi basobanuriye abantu icyo Bibiliya yigisha babigiranye ishyaka. Ikindi kandi, abagize ubwoko bwa Yehova bagiye bakoresha za Bibiliya zinyuranye, kandi bakaziha abantu. Kuva mu mwaka wa 1950, basohoye Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya, yaba yose uko yakabaye cyangwa ibice byayo, mu ndimi zisaga 120. Guhindura mu zindi ndimi BibiliyaUbuhinduzi bw’isi nshya y’icyongereza yasohotse mu mwaka wa 2013 bizoroha. Kandi gukoresha Bibiliya yumvikana neza bidufasha gusohoza umurimo wacu wo kubwiriza.

UKO IGIHE CY’AMAHORO CYADUFASHIJE

6, 7. (a) Ni mu buhe buryo muri iki gihe habaye intambara nyinshi? (b) Kuba mu bihugu bimwe na bimwe harabaye amahoro mu rugero runaka byadufashije bite mu murimo wo kubwiriza?

6 Ushobora kwibaza uti “ese mu isi higeze haba amahoro”? Urugero, mu kinyejana cya 20 abantu benshi cyane bahitanywe n’intambara, cyane cyane intambara ebyiri z’isi yose. Nyamara kandi, mu mwaka wa 1942, ubwo intambara ya kabiri y’isi yose yacaga ibintu, Nathan Knorr, icyo gihe wari uhagarariye Abahamya ba Yehova, mu ikoraniro yatanze disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Amahoro—mbese ashobora kuramba?” Muri iyo disikuru, yasobanuye ibivugwa mu Byahishuwe igice cya 17, agaragaza ko iyo ntambara yarimo ica ibintu itari gusozwa na Harimagedoni, ahubwo ko yari gukurikirwa n’igihe cy’amahoro.—Ibyah 17:3, 11.

7 Birumvikana ko ibyo bidashaka kuvuga ko nyuma y’iyo ntambara ahantu hose hari amahoro. Dukurikije raporo imwe, hagati y’umwaka wa 1946 n’uwa 2013 habaye intambara zigera kuri 331. Zahitanye abantu babarirwa muri za miriyoni. Ariko kandi, muri iyo myaka ibihugu byinshi byagize amahoro mu rugero runaka, kandi abagaragu ba Yehova baboneyeho uburyo bwo kubwiriza ubutumwa bwiza. Ibyo byageze ku ki? Mu mwaka wa 1944, ku isi hose ababwiriza b’Ubwami ntibari bageze ku 110.000. Ubu bagera kuri 8.000.000. (Soma muri Yesaya 60:22.) Ese ntitwishimira ko mu gihe cy’amahoro tuba dushobora kubwiriza ubutumwa bwiza?

KUBA UBURYO BWO GUKORA INGENDO BWARATEYE IMBERE BYARADUFASHIJE

8, 9. Ni irihe terambere ryabaye mu birebana no gutwara abantu n’ibintu, kandi se ryadufashije rite mu murimo wo kubwiriza?

8 Iterambere mu birebana no gutwara abantu n’ibintu ryatumye umurimo wo kubwiriza ukorwa mu buryo bworoshye. Mu mwaka wa 1900, ni ukuvuga hashize imyaka igera kuri 21 igazeti y’Umunara w’Umurinzi itangiye gusohoka, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hose hari imodoka 8.000 gusa, kandi imihanda myiza yari mike cyane. Ubu ku isi hose hari imodoka zisaga miriyari imwe n’igice, kandi ahantu henshi hari imihanda myinshi myiza. Imodoka n’imihanda bituma abenshi muri twe bageza ubutumwa bwiza ku bantu batuye mu turere twa kure. Icyakora, nubwo twaba tudafite ibitworohereza gukora ingendo, kandi tukaba tugomba kugenda n’amaguru ahantu harehare, dukora uko dushoboye kose kugira ngo duhindure abantu abigishwa.—Mat 28:19, 20.

9 Hari ubundi buryo butandukanye bwo gutwara abantu n’ibintu na bwo bwadufashije mu murimo. Amakamyo, amato na za gari ya moshi bituma tugeza ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu turere twa kure cyane mu byumweru bike gusa. Abagenzuzi basura amatorero, abagize Komite z’Ibiro by’Amashami, abamisiyonari n’abandi, bakoresha indege bagiye gutanga za disikuru mu makoraniro cyangwa gufasha amatorero. Nanone kandi, abagize Inteko Nyobozi n’abandi bavandimwe bo ku cyicaro gikuru bajya mu bihugu byinshi bakoresheje indege, kugira ngo batere inkunga Abakristo bagenzi babo kandi babatoze. Muri ubwo buryo, iterambere mu birebana no gutwara abantu n’ibintu rituma abagize ubwoko bwa Yehova bunga ubumwe.—Zab 133:1-3.

UKO URURIMI RWADUFASHIJE

10. Kuki twavuga ko icyongereza ari ururimi mpuzamahanga?

10 Mu kinyejana cya mbere, abantu benshi bo mu bihugu byategekwaga na Roma bavugaga ikigiriki (cyitwaga Koine). Ese muri iki gihe nabwo hari ururimi ruvugwa n’abantu benshi? Abenshi bashobora kwemeza ko urwo rurimi ari icyongereza. Hari igitabo cyagize kiti “abantu bagera hafi kuri kimwe cya kane cy’abatuye isi bavuga neza icyongereza cyangwa bakacyumva” (English as a Global Language). Icyongereza ni rwo rurimi rwigwa n’abantu benshi, kandi rukoreshwa ku isi hose mu bucuruzi, muri politiki, muri siyansi no mu ikoranabuhanga.

11. Ni mu buhe buryo icyongereza cyagize uruhare mu guteza imbere ugusenga k’ukuri?

11 Kuba icyongereza kivugwa n’abantu benshi byateje imbere ugusenga k’ukuri. Igazeti y’Umunara w’Umurinzi n’ibindi bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya byamaze imyaka myinshi bisohoka mu cyongereza gusa. Nanone kandi, icyongereza ni rwo rurimi rukoreshwa ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova. Ni na rwo muri rusange rukoreshwa mu Kigo cya Watchtower Gikorerwamo Imirimo Irebana no Kwigisha kiri i Patterson, muri leta ya New York, ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

12. Abagaragu ba Yehova bahinduye ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu ndimi zingahe, kandi se ikoranabuhanga ryabibafashijemo rite?

12 Kubera ko dufite inshingano yo kugeza ubutumwa bwiza bw’Ubwami ku bantu bo mu mahanga yose, twahinduye ibitabo byacu mu ndimi zigera kuri 700. Za orudinateri na porogaramu zazo (urugero nk’iyitwa MEPS) byabidufashijemo. Ibyo byatumye ubutumwa bw’Ubwami bugera hirya no hino ku isi, kandi bituma twunga ubumwe. Ariko kandi, kuba tuvuga “ururimi rutunganye,” ari rwo kuri ko mu Byanditswe, ni byo cyane cyane bituma twunga ubumwe.—Soma muri Zefaniya 3:9.

UKO AMATEGEKO YADUFASHIJE

13, 14. Ni mu buhe buryo amategeko n’imyanzuro y’inkiko byadufashije?

13 Nk’uko twabibonye mu gice cyabanjirije iki, amategeko y’Abaroma yakurikizwaga mu bihugu byose byategekwaga n’ubwo bwami yagiriye akamaro Abakristo bo mu kinyejana cya mbere. Muri iki gihe nabwo, amategeko akurikizwa mu bihugu byinshi aradufasha mu birebana n’umurimo wo kubwiriza. Urugero, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari na ho hari icyicaro cyacu gikuru, itegeko nshinga riha abantu uburenganzira bwo kujya mu idini bashaka, ubwo kubwira abandi ibyo bizera n’ubwo guteranira hamwe. Ibyo byatumye abavandimwe bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagira umudendezo wo guteranira hamwe no kugeza ku bandi ibyo biga. Icyakora, hari igihe byagiye biba ngombwa ko tujya mu nkiko kugira ngo turwanirire uburenganzira dufite bwo kubwiriza ubutumwa bwiza (Fili 1:7). Iyo Abahamya ba Yehova bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batsindirwaga muri izo nkiko, bajuririraga inkiko zisumbuye, kandi incuro nyinshi izo nkiko zashyigikiraga uburenganzira bafite bwo kubwiriza Ubwami.

14 Inkiko zo mu bindi bihugu na zo zagiye zemeza ko dufite uburenganzira bwo kuyoboka Yehova no kubwiriza. Mu bihugu bimwe na bimwe twagiye dutsindwa, ariko tukajuririra inkiko mpuzamahanga. Urugero, akenshi twagiye tujyana ibirego byacu mu Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu. Kugeza muri Kamena 2014, twari tumaze gutsinda imanza 57 muri urwo rukiko, kandi imyanzuro yarwo iba igomba gukurikizwa mu bihugu byinshi by’u Burayi. Nubwo ‘twangwa n’amahanga yose,’ inkiko zo mu bihugu byinshi zagiye zemeza ko dufite uburenganzira bwo kuyoboka Yehova.—Mat 24:9.

UKO IBINDI BINTU BYATUMYE DUKORA NEZA UMURIMO WO KWIGISHA

Tugeza ku bantu bo hirya no hino ku isi ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya

15. Ni irihe terambere ryabaye mu birebana no gucapa, kandi se ryadufashije rite?

15 Iterambere mu birebana no gucapa ryadufashije kubwiriza ubutumwa bwiza ku isi hose. Mu gihe cy’ibinyejana byinshi, abantu bakoreshaga uburyo bwo gucapa bwahimbwe na Johannes Gutenberg ahagana mu mwaka wa 1450. Ariko kandi, mu binyejana bibiri bishize, hari ihinduka rigaragara ryabaye mu birebana no gucapa. Hakozwe imashini zo gucapa nini cyane, zihuta kandi zihambaye. Gukora impapuro no guteranya ibitabo na byo byarushijeho guhenduka. Imashini zo gucapa zigezweho zasimbuye iza kera, byihutisha akazi ko gucapa kandi ibitabo bigasohoka bisa neza kurushaho. Ibyo byose byatugiriye akahe kamaro mu murimo wo kubwiriza? Zirikana ibi: Umunara w’Umurinzi wa mbere (wo muri Nyakanga 1879) wasohotse ari kopi 6.000, utarimo amashusho, kandi wari mu cyongereza gusa. Ubu nyuma y’imyaka 136, buri nomero y’Umunara w’Umurinzi isohoka ari kopi zisaga 50.000.000. Uba urimo amafoto meza y’amabara menshi, kandi uboneka mu ndimi zisaga 200.

16. Ni ibihe bintu ikoranabuhanga ryagezeho byadufashije mu murimo wo kubwiriza hirya no hino ku isi? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

16 Reka turebe bimwe mu bintu ikoranabuhanga ryagezeho mu myaka 200 ishize, byafashije abagize ubwoko bw’Imana mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza. Twamaze kuvuga za gari ya moshi, imodoka n’indege, ariko hari n’amagare, imashini zandika, ibikoresho byifashishwa kugira ngo abafite ubumuga bwo kutabona babone inyandiko zibagenewe, telegarafe, telefoni, kamera, ibikoresho bifata amajwi n’amashusho, radiyo, televiziyo, filimi, orudinateri na interineti. Ibyo bintu byagiye bidufasha gusohoza umurimo wacu wo guhindura abantu abigishwa. Mu isohozwa ry’ubuhanuzi buvuga ko abagize ubwoko bwa Yehova bari ‘konka amashereka y’amahanga,’ twakoresheje neza ibyo amahanga yagezeho, urugero nk’ikoranabuhanga, kugira ngo ducape Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, mu ndimi nyinshi.—Soma muri Yesaya 60:16.

17. (a) Ibintu byagiye biba bituma tugera ku wuhe mwanzuro? (b) Kuki Yehova atwemerera kuba “abakozi bakorana” na we?

17 Biragaragara rwose ko Imana iduha imigisha. Birumvikana ko Yehova adakeneye ubufasha bwacu kugira ngo asohoze umugambi we. Nyamara kandi, Data wo mu ijuru wuje urukundo atwemerera kuba “abakozi bakorana” na we, bityo agatuma tugaragaza urukundo tumukunda n’urwo dukunda bagenzi bacu (1 Kor 3:9; Mar 12:28-31). Nimucyo uko tubonye uburyo kose, tujye dukora umurimo w’ingenzi cyane kurusha indi yose wo kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami. Nimucyo tujye tugaragaza ko dushimira Yehova kuba ayobora umurimo wo kwigisha ukorwa ku isi hose, kandi akaba aduha imigisha.

^ par. 1 Abigishwa ba Bibiliya batangiye kwitwa Abahamya ba Yehova mu mwaka wa 1931.—Yes 43:10.