UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Mata 2015

Iyi gazeti irimo ibice bizigwa kuva ku itariki ya 1 Kamena kugeza ku ya 28 Kamena 2015.

Basaza, mubona mute ibyo gutoza abandi?

Suzuma inama zirindwi zatanzwe n’abasaza bazi gutoza abandi.

Uko abasaza batoza abandi kugira ngo buzuze ibisabwa

Abasaza biganye uko Yesu yatozaga abandi byabagirira akamaro; abatozwa na bo bashobora kwigana Elisa.

INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

Twabonye imigisha ‘mu bihe byiza no mu bihe bigoye’

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho ya Trophim Nsomba, wihanganiye ibitotezo bikaze yahuye na byo muri Malawi azira ukwizera kwe, ishobora gutuma wiyemeza gukomeza kuba indahemuka.

Ese ufitanye na Yehova imishyikirano ikomeye?

Kuvugana bituma ubucuti burushaho gukomera. Ni mu buhe buryo wakurikiza iryo hame mu mishyikirano ugirana n’Imana?

Jya wiringira Yehova igihe cyose

Ushobora kunesha kimwe mu bibazo bikomeye cyane bituma utagirana n’Imana imishyikirano ya bugufi.

Impamvu guca umuntu mu itorero ari igikorwa kirangwa n’urukundo

Ni mu buhe buryo ikintu gituma abantu bababara cyane cyagirira bose akamaro?

Ese igiti gitemwe cyakongera gushibuka?

Igisubizo cy’icyo kibazo hari icyo cyahindura ku byiringiro byawe by’igihe kizaza.