Basaza, mubona mute ibyo gutoza abandi?
“Ikintu cyose gifite igihe cyagenewe.”
1, 2. Ni iki abagenzuzi basura amatorero babonye mu matorero menshi?
UMUGENZUZI usura amatorero yari hafi gusoza inama yari yagiranye n’inteko y’abasaza. Yitegereje abo bungeri bakoranaga umwete yumva arabakunze, bamwe muri bo bakaba bari bakuze, bari mu kigero nk’icya se. Ariko nanone yumvise ahangayitse, maze arababaza ati “bavandimwe, ese hari icyo mwakoze kugira ngo mutoze abandi bityo bahabwe inshingano mu itorero?” Bibutse ko igihe uwo mugenzuzi yaherukaga kubasura, yari yarabateye inkunga yo kureba uko barushaho gutoza abandi. Hanyuma, umwe muri abo basaza yagize ati “mvugishije ukuri, nta cyo twakoze.” Abandi basaza bazunguje umutwe bagaragaza ko bemeranya na we.
2 Ese niba uri umusaza w’itorero, ibintu nk’ibyo byigeze biba mu itorero ryanyu? Birashoboka rwose. Abagenzuzi basura amatorero bo hirya no hino ku isi babonye ko mu matorero menshi hakenewe gukorwa byinshi mu birebana no gutoza abavandimwe, baba abato n’abakuze, kugira ngo bite ku
mukumbi. Ibyo bituma havuka ikibazo cy’ingorabahizi. Kubera iki?3. (a) Ibyanditswe bigaragaza bite akamaro ko gutoza abandi, kandi se kuki byagombye kudushishikaza twese? (Reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.) (b) Kuki abasaza bamwe na bamwe bashobora kubona ko gutoza abandi bigoye?
3 Nta gushidikanya ko niba uri umwungeri ubona ko gutoza abavandimwe ari iby’ingenzi cyane. * Uzi ko hakenewe abavandimwe benshi kugira ngo bakomeze amatorero mu buryo bw’umwuka, bagire n’uruhare mu gutuma hashingwa andi mashya. (Soma muri Yesaya 60:
GUTOZA ABANDI BIGOMBA GUHABWA UMWANYA WA MBERE
4. Ni iyihe mpamvu ishobora gutuma abasaza batihutira gutoza abandi?
4 Ni iyihe mpamvu ishobora gutuma abasaza bamwe na bamwe bumva ko kubona igihe cyo gutoza abandi bitoroshye? Bamwe bashobora gutekereza bati “gutoza abandi ni iby’ingenzi, ariko ntibyihutirwa nk’ibindi bibazo itorero riba rifite. Niyo twaba tubiretse, nta cyo byatwara itorero.” Nubwo hari ibintu bimwe na bimwe biba bigomba kwitabwaho mu buryo bwihutirwa, gutinda gutoza abandi bishobora kugira ingaruka ku itorero.
5, 6. Urugero rw’umushoferi n’uko yita ku modoka ye bitwigisha iki, kandi se ni iyihe sano ibyo bifitanye no gutoza abandi mu itorero?
5 Tekereza kuri uru rugero: umushoferi ashobora kuba azi ko agomba kumena amavuta buri gihe kugira ngo imodoka ye na moteri yayo bikomeze gukora neza. Ariko ashobora kumva ko bitihutirwa cyane nko kongera lisansi mu modoka. N’ubundi kandi, atongeyemo lisansi, ntiyakomeza kugenda. Ashobora gutekereza ati “niyo ntabona umwanya wo kumena amavuta, moteri izakomeza gukora, nibura mu gihe runaka.” Ariko se ibyo byamuteza akahe kaga? Uwo mushoferi adakomeje kwita kuri moteri, hari igihe cyazagera ikangirika ku buryo imodoka ye itazashobora kugenda. Ibyo bibaye, byamusaba igihe kinini n’amafaranga menshi ayikoresha kugira ngo yongere kugenda. Isomo ni irihe?
6 Abasaza bakora imirimo myinshi iba igomba gukorwa mu buryo bwihutirwa; baramutse batayikoze itorero ryahura n’ibibazo. Ku bw’ibyo, kimwe n’uko wa mushoferi twavuze aba agomba gukomeza kongera lisansi mu modoka, abasaza na bo bagomba “kumenya neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi” (Fili 1:
7. Twagombye kubona dute abasaza bateganya igihe cyo gutoza abandi?
1 Petero 4:
BABA BAKORESHEJE NEZA IGIHE CYABO
8. (a) Ni iyihe mico ituma abasaza batoza abandi, kandi se baba bazirikana iki? (b) Ni iyihe nshingano yihutirwa abasaza bajya gukorera umurimo ahakenewe ababwiriza b’Ubwami benshi kurushaho baba bafite? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Inshingano yihutirwa.”)
8 Abasaza bose, yemwe n’ab’inararibonye kurusha abandi bose, bagomba kwicisha bugufi bakemera ko imyaka y’iza bukuru izagenda ituma ibyo bakoraga mu itorero bigabanuka (Mika 6:
9. Ni ikihe kintu kizaba mu gihe kiri imbere cyagombye gutuma abasaza batoza abandi?
9 Ni iyihe mpamvu yindi ituma abasaza batoza abandi bagirira umukumbi akamaro? Batuma itorero rikomera. Mu buhe buryo? Imihati abasaza bashyiraho batoza abandi, ituma haboneka abavandimwe benshi baba biteguye gufasha abagize itorero kugira ngo bakomeze gushikama kandi bunge ubumwe, atari muri iki gihe gusa, ahubwo cyane cyane mu bihe bigoye bizaba mu mubabaro ukomeye (Ezek 38:
10. Ni iki abasaza bagomba gukora kugira ngo babone igihe cyo gutoza abandi?
10 Dusobanukiwe rwose ko kwita ku bibazo by’ingenzi by’itorero bibatwara igihe kinini. Ariko kandi, mushobora gufata kuri icyo gihe mukagikoresha mutoza abandi (Umubw 3:
JYA UTEGURA UMUTIMA W’UWO USHAKA GUTOZA
11. (a) Ni iki gishishikaje ku bihereranye n’inama zivuga ibyo gutoza abavandimwe, zatanzwe n’abasaza bo mu bihugu bitandukanye? (b) Dukurikije ibivugwa mu Migani 15:
11 Vuba aha, hari itsinda ry’abasaza bazi gufasha abavandimwe bagakura mu buryo bw’umwuka, babajijwe uko babatoza. * Nubwo abo bavandimwe bari mu mimerere itandukanye cyane, inama batanze zirasa. Ibyo bigaragaza iki? Bigaragaza ko imyitozo ishingiye kuri Bibiliya ishobora guhabwa abantu aho baba bari “hose muri buri torero,” nk’uko byari biri mu gihe cy’intumwa Pawulo (1 Kor 4:
12. Ni iki umusaza agomba gukora mbere yo gutoza umuntu, kandi kuki?
12 Umusaza aba agomba kubanza gutegura umutima w’uwo ashaka gutoza. Nk’uko umuhinzi aba agomba kubanza guhinga umurima we mbere yo gutera
imbuto, n’umusaza agomba kubanza gutegura umutima w’uwo ashaka gutoza mbere yo kugira ikintu gishya amwigisha. Yabikora ate? Yabigenza nk’umuhanuzi umwe wa kera. Yabigenje ate?13-15. (a) Ni iyihe nshingano umuhanuzi Samweli yahawe? (b) Samweli yayishohoje ate? (Reba ifoto ibimburira iki gice.) (c) Kuki iyo nkuru ya Bibiliya ivuga ibirebana na Samweli yagombye gushishikaza cyane abasaza muri iki gihe?
13 Ubu hashize imyaka isaga 3.000 Yehova abwiye umuhanuzi Samweli wari ugeze mu za bukuru ati “ejo nk’iki gihe nzakoherereza umuntu wo mu gihugu cy’Ababenyamini. Uzamusukeho amavuta kugira ngo abe umutware w’ubwoko bwanjye bwa Isirayeli” (1 Sam 9:
14 Ku munsi wakurikiyeho, igihe Samweli yabonaga Sawuli, Yehova yabwiye uwo muhanuzi ati “uyu ni wa muntu.” Samweli yahise abigenza nk’uko yari yabiteganyije. Yatumiriye Sawuli gufata amafunguro mu cyumba cyo kuriramo. Samweli yicaje Sawuli n’umugaragu we mu myanya myiza iruta iy’abandi bose, kandi abaha inyama z’indobanure, abwira Sawuli ati ‘rya kuko ari ibyo bakubikiye uyu munsi kugira ngo usangire n’abatumiwe.’ Nyuma yaho, Samweli na Sawuli baramanukanye, bagenda baganira, bajya mu rugo rw’uwo muhanuzi. Samweli yashatse gufatira ku byishimo Sawuli yari yatewe n’ifunguro ryiza no kuba bari bagendanye baganira. Bityo, yasabye Sawuli kujyana na we hejuru y’inzu ye. Mu gihe cy’akayaga gahehereye ka nimugoroba, Samweli ‘yakomeje kuganirira na Sawuli hejuru y’inzu’ kugeza bagiye kuryama. Bukeye bwaho, Samweli yasutse amavuta kuri Sawuli, aramusoma kandi amuha andi mabwiriza. Nyuma yaho yasezereye Sawuli. Icyo gihe Sawuli yari yiteguye ibyari bigiye kuba.
15 Birumvikana ko gusuka amavuta ku muntu kugira ngo ayobore ishyanga bitandukanye cyane no gutoza umuvandimwe kugira ngo azabe umusaza cyangwa umukozi w’itorero. Nubwo bimeze bityo ariko, hari amasomo y’ingirakamaro abasaza bashobora kuvana ku byo Samweli yakoze. Reka dusuzume abiri muri yo.
BATOZA ABANDI BABYISHIMIYE KANDI BAKABA INCUTI ZABO NYAKURI
16. (a) Igihe Abisirayeli bisabiraga umwami, Samweli yumvise ameze ate? (b) Samweli yashohoje ate inshingano yari yahawe yo gusuka amavuta kuri Sawuli?
16 Ntugatindiganye, ahubwo ujye ubikora ubyishimiye. Samweli akimara kumva ko Abisirayeli bashakaga umwami, yumvise bamutengushye kandi bamwanze (1 Sam 8:
17. Muri iki gihe abasaza bigana bate Samweli, kandi se ni iki bishimira?
17 Kimwe na Samweli, abasaza b’inararibonye bo muri iki gihe bagaragariza ubugwaneza abo batoza (1 Pet 5:
18, 19. Umusaza yategura ate umutima w’uwo atoza, kandi se kuki ari iby’ingenzi?
18 Jya uba incuti yabo aho kubatoza gusa. Igihe Samweli yahuraga na Sawuli, uwo muhanuzi yashoboraga guhita afata icupa ryarimo amavuta, akayasuka ku mutwe wa Sawuli, agasezerera uwo mwami mushya. Uwo mwami yari kuba asutsweho amavuta, ariko atateguriwe kuyobora ubwoko bw’Imana. Aho kubigenza atyo, yafashe igihe cyo gutegura umutima wa Sawuli. Nyuma yo gufata amafunguro meza, bakagendana, bakaganira igihe kirekire kandi bakaruhuka, ni bwo uwo muhanuzi yabonye ko igihe gikwiriye cyo gusuka amavuta kuri Sawuli cyari kigeze.
19 Mu buryo nk’ubwo, mbere y’uko umusaza atoza umuntu yagombye kubanza gutuma uwo agiye gutoza yumva yisanzuye, kandi akamugira incuti. Ibyo umusaza azakora kugira ngo bagirane ubucuti bizaterwa n’igihugu barimo, imimerere barimo n’umuco w’iwabo. Ariko kandi, aho umusaza yaba aba hose, niba afite byinshi byo gukora ariko agateganya igihe cyo kumarana n’umuntu atoza, ni nk’aho aba amubwira ati “uri uw’agaciro kuri jye.” (Soma mu Baroma 12:
20, 21. (a) Umusaza uzi gutoza abandi aba ameze ate? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?
20 Basaza, mwibuke ibi bikurikira: umusaza utoza neza ntakunda gusa gutoza abandi, ahubwo nanone akunda abo atoza. (Gereranya na Yohana 5:
21 Iyo umusaza amaze gutegura umutima w’uwo ashaka gutoza, ni bwo aba agomba gutangira kumwigisha ibyo ashaka ko amenya. Yamwigisha ate? Ibyo tuzabisuzuma mu gice gikurikira.
^ par. 3 Iki gice n’ikizagikurikira bireba cyane cyane abasaza, nubwo abagize itorero bose bagombye gushishikazwa n’ibivugwamo. Kubera iki? Bizafasha abagabo bose babatijwe kubona ko bakeneye gutozwa kugira ngo bunganire abasaza. Kandi ibyo nibigerwaho, buri wese azungukirwa.
^ par. 11 Abo basaza ni abo muri Afurika y’Epfo, Bangaladeshi, Burezili, Guyane, Koreya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Megizike, Namibiya, Nijeriya, Ositaraliya, Reyiniyo, u Bubiligi, u Bufaransa, u Burusiya, n’u Buyapani.