Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko abasaza batoza abandi kugira ngo buzuze ibisabwa

Uko abasaza batoza abandi kugira ngo buzuze ibisabwa

‘Ibyo wanyumvanye, ujye ubishinga abantu bizerwa.’2 TIM 2:2.

1. (a) Kuva kera, ni iki abagaragu b’Imana bari basobanukiwe ku birebana no gutoza abandi, kandi se muri iki gihe byifashe bite? (b) Ni iki turi busuzume muri iki gice?

KUVA kera, abagaragu b’Imana bari basobanukiwe ko gutoza abandi bigira akamaro. Umukurambere Aburamu ‘yegeranyije abantu be batojwe’ maze bajya gutabara Loti, kandi barabishoboye (Intang 14:14-16). Mu gihe cy’Umwami Dawidi, abaririmbyi bo mu nzu y’Imana bari ‘baratojwe kuririmbira Yehova’ kandi bamuheshaga ikuzo (1 Ngoma 25:7). Muri iki gihe, tugomba kurwana na Satani n’isi ye (Efe 6:11-13). Nanone kandi, dushyiraho imihati kugira ngo duheshe Yehova ikuzo (Heb 13:15, 16). Ku bw’ibyo rero, kimwe n’abagaragu b’Imana bo mu bihe bya kera, natwe tugomba gutozwa kugira ngo tubishobore. Mu itorero, Yehova yahaye abasaza inshingano yo gutoza abandi (2 Tim 2:2). Abasaza b’inararibonye batoza bate abavandimwe kugira ngo bashobore kwita ku mukumbi?

JYA UFASHA UWO UTOZA KUGIRA NGO AKOMERE MU BURYO BW’UMWUKA

2. Mbere y’uko umusaza yigisha uwo atoza ibintu bishya, ashobora kubona ko bikwiriye ko abanza gukora iki, kandi kuki?

2 Umusaza ashobora kugereranywa n’umuhinzi. Mbere y’uko umuhinzi atera imbuto, ashobora kubona ko byaba byiza abanje gufumbira ubutaka kugira ngo buzarusheho kwera. Mu buryo nk’ubwo, mbere y’uko umusaza yigisha uwo atoza ibintu bishya, ashobora kubona ko bikwiriye ko abanza kumwereka amahame yo muri Bibiliya yatuma umutima we witegura kwakira ibyo azamwigisha.1 Tim 4:6.

3. (a) Wakoresha ute amagambo ya Yesu ari muri Mariko 12:29, 30 mu gihe uganira n’uwo utoza? (b) Isengesho umusaza avuze rishobora kugirira akahe kamaro uwo atoza?

3 Ni iby’ingenzi kumenya niba uwo utoza akurikiza inyigisho z’ukuri mu byo atekereza no mu byo akora. Kugira ngo ubigereho ushobora kumubaza uti “kwiyegurira Yehova byagufashije bite guhindura imibereho yawe?” Icyo kibazo gishobora gutuma mugirana ikiganiro ku birebana n’ukuntu twakorera Yehova n’umutima wacu wose. (Soma muri Mariko 12:29, 30.) Wenda mu gihe urangije kuganira n’uwo utoza, ushobora gusenga Yehova umusaba kumuha umwuka wera akeneye. Uwo muvandimwe niyumva usenga umusabira, bishobora kuzamushishikariza gukora byinshi kurushaho.

4. (a) Tanga ingero z’inkuru zo muri Bibiliya zafasha utozwa kugira ngo akure mu buryo bw’umwuka. (b) Ni iyihe ntego abasaza baba bafite iyo batoza abandi?

4 Mu gihe utangiye gutoza umuntu, mujye musuzuma zimwe mu nkuru za Bibiliya zishobora kumufasha kubona ko ari ngombwa ko agira umutima wo gufasha abandi, akaba umuntu wiringirwa kandi wicisha bugufi (1 Abami 19:19-21; Neh 7:2; 13:13; Ibyak 18:24-26). Iyo mico ni iy’ingenzi ku muntu utozwa nk’uko ifumbire ari ingenzi ku butaka. Ituma akura vuba mu buryo bw’umwuka. Umusaza wo mu Bufaransa witwa Jean-Claude yavuze ko iyo atoza umuvandimwe aba afite intego yo kumufasha kugira ngo ajye afata imyanzuro ishingiye ku mahame ya Bibiliya. Yagize ati “nshaka uko nasomera hamwe na we imirongo y’Ibyanditswe, kugira ngo ‘muhumure amaso’ abone ‘ibitangaza’ byo mu Ijambo ry’Imana” (Zab 119:18). Ni mu buhe buryo bundi umusaza yafasha uwo atoza kugira ngo akomere mu buryo bw’umwuka?

JYA UMUBWIRA INTEGO YAKWISHYIRIRAHO, UMWEREKE N’IMPAMVU

5. (a) Kuki ari iby’ingenzi ko umusaza aganira n’uwo atoza ku bihereranye n’intego zo mu buryo bw’umwuka? (b) Kuki abasaza bagombye gutoza abakiri bato? (Reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)

5 Jya ubaza uwo utoza uti “ni izihe ntego zo mu buryo bw’umwuka ufite?” Niba nta ntego zigaragara afite, mufashe kwishyiriraho intego ishyize mu gaciro kandi ashobora kugeraho. Mubwire intego yo mu buryo bw’umwuka wigeze kwishyiriraho, kandi umubwire ushishikaye ukuntu wagize ibyishimo igihe wayigeragaho. Nubwo ubwo buryo bwo kwigisha busa n’aho bworoheje, butuma utoza agera kuri byinshi. Victor, umusaza wo muri Afurika akaba n’umupayiniya, yagize ati “igihe nari nkiri muto, umusaza yambajije ibibazo runaka ku birebana n’intego nari mfite. Ibyo bibazo byatumye ntangira gutekereza cyane ku bihereranye n’umurimo wanjye.” Nanone kandi, abasaza b’inararibonye bavuga ko ari ngombwa gutangira gutoza abavandimwe mu gihe bakiri bato, mbese bakiri ingimbi, umuntu akabaha ibyo bakora mu itorero bihuje n’imyaka yabo. Iyo batangiye gutozwa bakiri bato bituma bakomeza kwerekeza ibitekerezo ku ntego zo mu buryo bw’umwuka no mu gihe baba bamaze gukura, bahura n’ibirangaza byinshi.Soma muri Zaburi ya 71:5, 17. *

Jya usobanurira umuvandimwe impamvu umurimo uyu n’uyu ugomba gukorwa, kandi umushimire ku bw’imihati ashyiraho awukora (Reba paragarafu ya 5-8)

6. Ni ubuhe buryo bw’ingenzi Yesu yakoreshaga atoza abandi?

6 Nanone kandi, kugira ngo ushishikarize uwo utoza kugira icyifuzo cyo gukora byinshi kurushaho, ntugomba gusa kumubwira ibyo agomba gukora, ahubwo ugomba no kumubwira impamvu agomba kubikora. Iyo umweretse impamvu, uba wiganye Umwigisha Mukuru, ari we Yesu. Urugero, mbere y’uko Yesu aha intumwa ze itegeko ryo guhindura abantu abigishwa, yabasobanuriye impamvu bagombaga kumvira. Yagize ati “nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi.” Hanyuma yongeyeho ati “ku bw’ibyo rero, nimugende muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose” (Mat 28:18, 19). Wakwigana ute uburyo Yesu yakoreshaga atoza abigishwa be?

7, 8. (a) Abasaza bakwigana bate uburyo Yesu yakoreshaga atoza abigishwa be? (b) Kuki ari iby’ingenzi gushimira uwo utoza? (c) Ni izihe nama zafasha abasaza mu gihe batoza abandi? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Uko watoza abandi.”)

7 Sobanurira uwo utoza impamvu ishingiye ku Byanditswe itumye umusaba gukora ikintu iki n’iki. Iyo ubigenje utyo, uba umwigisha gukora ibintu ashingiye ku mahame ya Bibiliya aho kubikora kuko ari itegeko gusa. Urugero, reka tuvuge ko usabye umuvandimwe kujya areba ko imbere y’umuryango w’Inzu y’Ubwami hari isuku kandi ko nta kintu gishobora guteza akaga gihari. Ushobora kumwereka muri Tito 2:10, ukamusobanurira ukuntu umurimo ahawe wo kwita ku Nzu y’Ubwami ‘uzarimbisha inyigisho z’Imana Umukiza wacu.’ Nanone kandi, ujye usaba uwo utoza gutekereza ku bageze mu za bukuru bari mu itorero ryanyu n’ukuntu gusohoza iyo nshingano bizabagirira akamaro. Kugirana ibiganiro nk’ibyo n’uwo utoza bizamufasha kujya atekereza ku bantu, aho kwibanda gusa ku byo asabwa gukora. Azagira ibyishimo biterwa no kubona ukuntu ibyo akora bifitiye akamaro abavandimwe na bashiki bacu mu itorero.

8 Ikindi kandi, ujye ushimira uwo utoza ku bw’imihati ashyiraho kugira ngo akore ibyo umwigisha. Kuki ibyo ari iby’ingenzi? Gushimira uwo utoza ubivanye ku mutima bimugirira akamaro nk’ako amazi agirira ikimera; bituma agira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka.—Gereranya na Matayo 3:17.

IKINDI KIBAZO BAHURA NA CYO

9. (a) Ni ikihe kibazo abasaza bamwe na bamwe bo mu bihugu bikize bahura na cyo mu birebana no gutoza abandi? (b) Ni iyihe mpamvu ituma bamwe mu bavandimwe bakiri bato badashyira umurimo wa Yehova mu mwanya wa mbere?

9 Gutera inkunga abavandimwe babatijwe bari mu kigero cy’imyaka 20 cyangwa 30, kugira ngo bakore byinshi kurushaho mu itorero, bishobora kugora abasaza bo mu bihugu bikize. Twabajije abasaza b’inararibonye bo mu bihugu bigera kuri 20 byo mu Burayi impamvu batekereza ko yaba ituma abavandimwe bakiri bato batifuza guhabwa inshingano mu itorero. Abenshi bavuze ko igihe bamwe muri abo bavandimwe bari bakiri bato, ababyeyi babo batabateye inkunga yo kwishyiriraho intego zo mu buryo bw’umwuka. Mu by’ukuri, hari bamwe muri bo babaga bashaka kwishyiriraho intego zo mu buryo bw’umwuka ariko ababyeyi babo bakabashishikariza kwiga za kaminuza cyangwa gushaka akazi keza muri iyi si. Abo bakiri bato ntibigeze bashyira umurimo w’Imana mu mwanya wa mbere.Mat 10:24.

10, 11. (a) Ni mu buhe buryo umusaza yagenda afasha umuvandimwe usa n’aho adashishikazwa no gukora byinshi mu itorero? (b) Ni iyihe mirongo y’Ibyanditswe umusaza yasuzumana n’uwo muvandimwe, kandi kuki? (Reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)

10 Niba umuvandimwe asa n’aho adashishikajwe no gukora byinshi mu itorero, kumufasha guhindura imitekerereze bizasaba imihati myinshi no kwihangana, ariko birashoboka. Nk’uko umuhinzi agenda agorora ibihingwa bimwe na bimwe kugira ngo bikure neza, nawe ushobora kugenda ufasha abavandimwe bamwe na bamwe kubona ko bakeneye guhindura imitekerereze ku birebana no kwemera inshingano. Ariko se, wabikora ute?

11 Jya ufata igihe cyo kugirana ubucuti n’umuvandimwe wifuza gufasha. Jya umubwira ko akenewe mu itorero. Jya ushaka igihe maze wicarane na we murebere hamwe imirongo y’Ibyanditswe ishobora kumufasha gutekereza ku birebana no kuba yariyeguriye Yehova (Umubw 5:4; Yes 6:8; Mat 6:24, 33; Luka 9:57-62; 1 Kor 15:58; 2 Kor 5:15; 13:5). Ushobora kumubaza uti “ni iki wasezeranyije Yehova igihe wamwiyeguriraga?” Jya umugera ku mutima umubaza uti “utekereza ko Yehova yumvise ameze ate igihe wabatizwaga” (Imig 27:11)? “Satani we yumvise ameze ate” (1 Pet 5:8)? Iyo mirongo y’Ibyanditswe ishobora kugira imbaraga kandi igakora uwo muvandimwe ku mutima.Soma mu Baheburayo 4:12. *

MWEBWE ABATOZWA, MUJYE MUBA ABIZERWA

12, 13. (a) Ni iyihe mitekerereze Elisa yagize igihe yatozwaga? (b) Yehova yagororeye ate Elisa bitewe n’ubudahemuka bwe?

12 Bavandimwe mukiri bato, itorero rirabakeneye! Ni iyihe mitekerereze mukwiriye kugira yabafasha gusohoza neza umurimo mukorera Yehova? Kugira ngo tubone igisubizo cy’icyo kibazo, nimucyo dusuzume ibyabaye ku muntu watojwe mu gihe cya kera.

13 Ubu hashize imyaka igera ku 3.000 umuhanuzi Eliya asabye Elisa wari ukiri muto kujya amufasha. Elisa yahise abyemera maze akorera mu budahemuka uwo mugabo wari ugeze mu za bukuru, akajya amufasha imirimo yasaga n’aho isuzuguritse (2 Abami 3:11). Elisa amaze imyaka igera kuri itandatu atozwa na Eliya, yamenye ko umurimo uwo muhanuzi yakoraga muri Isirayeli wari ugiye guhagarara. Icyo gihe Eliya yasabye mugenzi we Elisa yari yaratoje kureka kumukurikira, ariko Elisa amubwira incuro eshatu zose ati ‘si ndi bugusige.’ Yari yariyemeje kugumana n’umwigisha we igihe kirekire uko bishoboka kose. Yehova na we yagororeye Elisa bitewe n’ubudahemuka bwe, atuma abona Eliya igihe yatwarwaga n’umuyaga w’ishuheri.2 Abami 2:1-12.

14. (a) Abavandimwe batozwa bakwigana bate Elisa? (b) Kuki ari iby’ingenzi ko utozwa aba indahemuka?

14 Wakwigana ute Elisa? Jya uhita wemera inshingano yose uhawe, hakubiyemo n’imirimo isa n’aho isuzuguritse. Jya ubona ko umuvandimwe ugutoza ari incuti yawe, kandi umubwire ko wishimira cyane imihati ashyiraho kugira ngo agufashe. Iyo witabiriye ibyo akwigisha, ni nk’aho uba umubwiye uti ‘sinzagusiga.’ Ikirenze byose, jya usohoza neza inshingano iyo ari yo yose uhawe. Kuki ibyo ari iby’ingenzi? Ni ukubera ko nugaragaza ko uri indahemuka kandi ko wiringirwa, ari bwo gusa abasaza bazamenya ko Yehova ashaka ko uhabwa izindi nshingano mu itorero.Zab 101:6; soma muri 2 Timoteyo 2:2.

MUJYE MUBUBAHA

15, 16. (a) Elisa yagaragaje ate ko yubahaga umwigisha we? (Reba ifoto ibimburira iki gice.) (b) Ni iki Elisa yakoze cyatumye abandi bahanuzi bamugirira icyizere?

15 Inkuru ya Elisa inagaragaza ukuntu ari iby’ingenzi ko abavandimwe bubaha abasaza b’inararibonye. Eliya na Elisa bamaze gusura itsinda ry’abahanuzi b’i Yeriko, bombi bajyanye ku ruzi rwa Yorodani. Bahageze, ‘Eliya yafashe umwambaro we w’abahanuzi arawuzinga awukubita ku mazi, maze amazi yigabanyamo kabiri.’ Bamaze kwambukira ku butaka bwumutse, bakomeje ‘kugenda baganira.’ Uko bigaragara, Elisa ntiyigeze atekereza ko yari azi ibintu byose. Yakomeje gutega amatwi ibyo Eliya yamubwiraga byose, kugeza igihe uwo mwigisha we yamusigiye akagenda, ajyanywe n’umuyaga w’ishuheri. Nyuma yaho, ubwo Elisa yasubiraga kuri Yorodani, yafashe umwambaro wa Eliya awukubita ku mazi, aravuga ati “Yehova Imana ya Eliya ari he?” Amazi yarongeye yigabanyamo kabiri.2 Abami 2:8-14.

16 Ese wabonye ko igitangaza cya mbere Elisa yakoze cyari kimeze neza neza nk’igitangaza cya nyuma Eliya yakoze? Kuki ibyo bishishikaje? Uko bigaragara, Elisa ntiyigeze yumva ko kuva yari asimbuye Eliya yagombaga guhita ahindura ibintu byose. Ahubwo, kuba Elisa yarakomeje gukora umurimo nk’uko Eliya yawukoraga, byagaragaje ko yubahaga uwo mwigisha we, bikaba byaratumye n’abandi bahanuzi bagirira Elisa icyizere (2 Abami 2:15). Nyuma yaho ariko, mu gihe cy’imyaka 60 Elisa yamaze akora umurimo w’ubuhanuzi, Yehova yatumye akora ibitangaza byinshi kurusha ibyo Eliya yakoze. Ese wowe utozwa muri iki gihe, ibyo bikwigisha iki?

17. (a) Abatozwa bakwigana bate Elisa? (b) Nyuma y’igihe, Yehova ashobora gukoresha ate abavandimwe batozwa bagaragaza ko bizerwa?

17 Mu gihe uhawe inshingano mu itorero, ntukumve ko ugomba guhita ukora ibintu mu buryo butandukanye n’uko byari bisanzwe bikorwa. Ibintu ntibyagombye guhinduka bitewe gusa n’uko ubyifuza, ahubwo byagombye guterwa n’ibyo itorero rikeneye ndetse n’amabwiriza duhabwa n’itorero rya gikristo. Elisa yatumye abandi bahanuzi bamugirira icyizere binyuze ku bikorwa bye, kandi agaragaza ko yubahaga Eliya yari yarasimbuye akora ibintu nk’uko yabikoraga. Nawe ushobora gutuma bagenzi bawe muhuje ukwizera bakugirira icyizere, kandi ukagaragaza ko wubaha abasaza b’inararibonye ukomeza gukora ibintu nk’uko babikora bahuje na Bibiliya. (Soma mu 1 Abakorinto 4:17.) Ariko kandi, uko ugenda uba inararibonye, nta gushidikanya ko nawe uzagira uruhare mu gufasha abagize itorero gukurikiza ibintu bigenda binonosorwa kugira ngo bakomeze kugendana n’itorero rya gikristo rihora rijya mbere. Mu by’ukuri, nk’uko byagenze kuri Elisa, nyuma y’igihe Yehova ashobora gutuma mwebwe abatozwa bizerwa mukora byinshi kurusha ababigishije.Yoh 14:12.

18. Kuki gutoza abavandimwe mu itorero byagombye gushyirwa mu mwanya wa mbere muri iki gihe?

18 Twiringiye ko inama zatanzwe muri iki gice no mu cyakibanjirije zizashishikariza abasaza benshi kurushaho gushaka igihe cyo gutoza abandi. Nanone twifuza ko abavandimwe bujuje ibisabwa bakwemera gutozwa babishishikariye, kandi ibyo bize bakabikoresha bita ku ntama za Yehova. Ibyo bizatuma amatorero yo hirya no hino ku isi akomera, kandi bizafasha buri wese muri twe kuzakomeza kuba uwizerwa mu bihe bitoroshye bigiye kuza.

^ par. 5 Niba Umukristo ukiri muto agaragaza ko akuze mu buryo bw’umwuka, akaba yicisha bugufi kandi yujuje ibindi bintu bisabwa n’Ibyanditswe, abasaza bashobora kumusabira kuba umukozi w’itorero niyo yaba ataragira imyaka 20.1 Tim 3:8-10, 12; reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nyakanga 1989, ku ipaji ya 29 (mu gifaransa).

^ par. 11 Mu gihe muganira, ushobora gukoresha ibitekerezo biri mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Mata 2012, ku ipaji ya 14-16, paragarafu ya 8-13, n’ibiri mu gitabo “Mugume mu rukundo rw’Imana,” igice cya 16, paragarafu ya 1-3.