Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese igiti gitemwe cyakongera gushibuka?

Ese igiti gitemwe cyakongera gushibuka?

IGITI cy’umwelayo cyuzuye amasubyo kandi cyihotaguye, gishobora gusa n’aho kidashishikaje ukigereranyije n’igiti cy’isederi cy’inganzamarumbo cyo muri Libani. Ariko kandi, ibiti by’imyelayo bifite ubushobozi butangaje bwo guhangana n’ibihe bibi. Bimwe bivugwaho ko bimaze imyaka 1.000. Imizi y’igiti cy’umwelayo irashora ikagera kure cyane, bigatuma cyongera gushibuka niyo uruti rwacyo rwaba rwarangiritse. Igihe cyose imizi yacyo ikiri mizima, kiba kizongera gushibuka.

Umukurambere Yobu yizeraga adashidikanya ko niyo yari gupfa, yari kuzongera kubaho (Yobu 14:13-15). Yakoresheje urugero rw’igiti, wenda cy’umwelayo, ashaka kugaragaza ko yiringiraga ko Imana ifite ubushobozi bwo kumuzura. Yagize ati ‘ndetse hariho ibyiringiro ku birebana n’igiti. Iyo gitemwe cyongera gushibuka.’ Iyo nyuma y’amapfa imvura iguye, igishyitsi cyumye cy’igiti cy’umwelayo gishobora gushibuka, ‘kikazana amashami nk’igiti gishya.’Yobu 14:7-9.

Nk’uko umuhinzi aba yifuza kubona igiti cy’umwelayo cyatemwe cyongera gushibuka, Yehova Imana na we yifuza cyane kuzura abagaragu be bapfuye, ndetse n’abandi bantu benshi (Mat 22:31, 32; Yoh 5:28, 29; Ibyak 24:15). Tekereza ibyishimo tuzagira ubwo tuzakira abapfuye maze tukababona bongeye kuba bazima!