Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya wiringira Yehova igihe cyose

Jya wiringira Yehova igihe cyose

‘Mwa bantu mwe, mujye mumwiringira igihe cyose.’ZAB 62:8.

1-3. Ni iki cyatumye Pawulo arushaho kwiringira Yehova? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

TEKEREZA iyo uza kuba Umukristo uba i Roma mu kinyejana cya mbere; wari kuba wugarijwe n’akaga. Abakristo baratotezwaga cyane bitewe n’uko bashinjwaga ko batwitse Roma mu mwaka wa 64, kandi ko bangaga abantu. Washoboraga kuba wafatwa kandi ukababazwa urubozo. Bamwe mu bavandimwe bawe bo mu buryo bw’umwuka batanyagujwe n’inyamaswa, cyangwa bamanikwa ku biti cyangwa se batwikwa ari bazima kugira ngo bamurike nijoro.

2 Muri icyo gihe kigoye ni bwo intumwa Pawulo yafungiwe i Roma ku ncuro ya kabiri. Pawulo ashobora kuba yaribazaga niba abandi Bakristo bari kumufasha, kuko mbere yaho nta wari warigeze abikora. Yandikiye Timoteyo ati “igihe naburanaga ubwa mbere nta waje kunshyigikira, ahubwo bose barantereranye; icyakora ntibizababarweho.” Ariko nubwo byari bimeze bityo, Pawulo yavuze ko atatereranywe burundu. Yaranditse ati “ariko Umwami yambaye hafi anshyiramo imbaraga.” Koko rero, Umwami Yesu yahaye Pawulo imbaraga yari akeneye. Ubwo bufasha yahawe n’Imana bwamugiriye akahe kamaro? Yaravuze ati “nakijijwe akanwa k’intare.”2 Tim 4:16, 17. *

3 Iyo Pawulo yibukaga ibyo bintu byamubayeho, byaramukomezaga bigatuma yiringira ko Yehova yari kumuha imbaraga zo kwihanganira ibigeragezo yari ahanganye na byo, ndetse n’ibindi bibazo byose yari kuzahura na byo. Mu by’ukuri, yakomeje agira ati “Umwami azankiza ibibi byose” (2 Tim 4:18). Koko rero, Pawulo yari azi neza ko no mu mimerere abavandimwe be batari gushobora kumufasha, Yehova n’Umwana we bo bari kumufasha.

UBA UBONYE UBURYO BWO ‘KWIRINGIRA YEHOVA’

4, 5. (a) Ni nde ushobora kugufasha igihe cyose ubikeneye? (b) Ni iki wakora kugira ngo imishyikirano ufitanye na Yehova irusheho gukomera?

4 Ese hari igihe wigeze uhura n’ikibazo, maze ukumva uri wenyine, nta wo kugutabara ufite? Wenda wari umushomeri cyangwa uhanganye n’amoshya ku ishuri. Wenda wari ufite ikibazo cy’uburwayi cyangwa ikindi kibazo. Ushobora kuba warasabye abandi ubufasha ariko baragutenguha, ntibaguha ibyo wari ukeneye. Koko rero, hari ibibazo abantu badashobora gukemura. Ese mu mimerere nk’iyo, inama Bibiliya itanga yo ‘kwiringira Yehova’ iba ari amagambo gusa (Imig 3:5, 6)? Ese nta cyo iba ivuze? Oya rwose. Mu by’ukuri, Imana ifasha abantu nk’uko bigaragazwa n’inkuru nyinshi zo muri Bibiliya.

5 Ku bw’ibyo rero, aho kurakara mu gihe abantu badashoboye kugufasha, ujye ugira imitekerereze nk’iy’intumwa Pawulo. Jya ubona ko ubwo ari uburyo uba ubonye bwo kwiringira Yehova byimazeyo no kwibonera ukuntu akwitaho. Ibyo bizatuma urushaho kumwiringira, kandi imishyikirano mufitanye irusheho gukomera.

TUGOMBA KWIRINGIRA IMANA

6. Kuki kwiringira Yehova bishobora kutugora mu gihe duhanganye n’ibibazo?

6 Ushobora kuba ufite ikibazo kiguhangayikishije. Wakoze ibishoboka byose kugira ngo gikemuke, kandi usenga Yehova ngo agufashe. Ese ushobora kumva utuje, wiringiye ko azagufasha? Yego rwose. (Soma muri Zaburi ya 62:8; 1 Petero 5:7.) Ni iby’ingenzi ko witoza kwiringira Yehova kugira ngo ugirane na we imishyikirano myiza. Ariko kandi, kwiringira ko Yehova azaguha ibyo ukeneye bishobora kutoroha. Kubera iki? Impamvu imwe ishobora kubitera ni uko atari ko buri gihe Yehova ahita asubiza amasengesho.Zab 13:1, 2; 74:10; 89:46; 90:13; Hab 1:2.

7. Kuki atari ko buri gihe Yehova ahita asubiza amasengesho yacu?

7 Kuki atari ko buri gihe Yehova ahita asubiza amasengesho yacu? Wibuke ko yagereranyije imishyikirano dufitanye na we n’iyo umwana agirana na se (Zab 103:13). Umwana ntashobora kwitega ko umubyeyi azamuha icyo amusabye cyose cyangwa ngo ahite akimuha ako kanya. Bimwe mu byo umwana asaba, ashobora kubisaba yikinira. Hari n’ibyo asaba ariko akaba agomba gutegereza kugira ngo igihe gikwiriye nikigera, abihabwe. Nanone kandi, ashobora gusaba ibintu bitamufitiye akamaro cyangwa bikaba bitagafitiye n’abandi. Ikindi kandi, umubyeyi agiye ahita aha umwana we icyo amusabye cyose, bishobora gutuma ahinduka umugaragu w’umwana. Yehova na we ashobora kudahita asubiza amasengesho yacu, ku bw’inyungu zacu. Ibyo abifitiye uburenganzira, kubera ko ari Umuremyi wacu w’umunyabwenge, Databuja udukunda, akaba na Data wo mu ijuru. Agiye ahita aduha ibyo tumusabye byose, byakwangiza imishyikirano dufitanye na we.—Gereranya na Yesaya 29:16; 45:9.

8. Ni iki Yehova adusezeranya ku birebana n’aho ubushobozi bwacu bugarukira?

8 Nanone kandi, wibuke ko Yehova azi neza aho ubushobozi bwacu bugarukira (Zab 103:14). Ku bw’ibyo, ntiyitega ko twahangana n’ibibazo twenyine, ahubwo abidufashamo. Birumvikana ko hari ubwo dushobora kumva tutagishoboye kwihangana. Ariko Yehova adusezeranya ko atazigera yemera ko abagaragu be bagerwaho n’imibabaro irenze iyo bashobora kwihanganira. Koko rero, ‘azabacira akanzu.’ (Soma mu 1 Abakorinto 10:13.) Kumenya ko Yehova azi ibyo dushobora kwihanganira biraduhumuriza rwose.

9. Ni iki twagombye gukora mu gihe Yehova adahise asubiza amasengesho tumutura tumusaba kudufasha?

9 Mu gihe dusenze Yehova tumusaba kudufasha ariko ntahite adusubiza, tujye twihangana. Tujye twibuka ko aba yifuza cyane kudufasha, ariko ko yihangana agategereza ko igihe gikwiriye kigera. Bibiliya igira iti “Yehova azakomeza gutegereza kugira ngo abagirire neza, kandi ni cyo kizatuma ahaguruka akabagirira imbabazi. Yehova ni Imana ica imanza zitabera. Hahirwa abakomeza kumutegereza bose.”Yes 30:18.

“AKANWA K’INTARE”

10-12. (a) Kuki kwita kuri umwe mu bagize umuryango urwaye bishobora kutoroha? (b) Kwiringira Yehova mu bihe bigoye bidufasha bite mu mishyikirano dufitanye na we? Tanga urugero.

10 Mu gihe uhanganye n’ibibazo bikomeye, ushobora kumva umeze nka Pawulo, ukumva ukeneye gukizwa “akanwa k’intare.” Icyo gihe ni bwo kwiringira Yehova biba bigoye, ariko nanone ni bwo biba bikenewe cyane. Urugero, reka tuvuge ko urwaje umwe mu bagize umuryango wawe ufite indwara idakira. Ushobora kuba warasenze Yehova umusaba ubwenge n’imbaraga. * Kubera ko wakoze ibyo wagombaga gukora byose, ushobora kumva utuje, kuko uzi ko Yehova akureba kandi ko azaguha ibyo ukeneye byose kugira ngo ukomeze kwihangana.Zab 32:8.

11 Hari igihe ushobora gutekereza ko Yehova atagufasha. Abaganga bashobora kukubwira ibintu bivuguruzanya. Bene wanyu watekerezaga ko bazaguhumuriza bashobora gutuma ibintu birushaho kuba bibi. Jya ukomeza gusaba Yehova imbaraga. Komeza kumwegera. (Soma muri 1 Samweli 30:3, 6.) Nyuma yaho, nubona ukuntu yagufashije, imishyikirano ufitanye na we izarushaho gukomera.

12 Uko ni ko byagendekeye Linda * wamaze imyaka runaka yita ku babyeyi be bamaze igihe kirekire barwaye, hanyuma bagapfa. Yagize ati “muri icyo gihe, jye n’umugabo wanjye na musaza wanjye twayoberwaga icyo twakora. Hari ubwo twumvaga nta cyo dushoboye. Ariko iyo dushubije amaso inyuma, tubona neza ko Yehova yabaga ari kumwe natwe. Yaradukomezaga kandi akaduha ibyo twabaga dukeneye, ndetse no mu gihe twabaga twabuze umwanzuro dufata.”

13. Kwiringira Yehova byafashije bite mushiki wacu mu bibazo yahuye na byo?

13 Kwiringira Yehova byimazeyo bishobora no kudufasha mu gihe twagwiririwe n’amakuba. Igihe umugabo wa mushiki wacu witwa Rhonda utari Umuhamya yarimo asaba ubutane, basuzumye musaza wa Rhonda basanga arwaye indwara ikomeye ituma abasirikare barinda umubiri bawangiza aho kuwurinda. Hashize amezi make, umugore wa musaza we yarapfuye. Igihe Rhonda yumvaga atangiye gutora agatege, yabaye umupayiniya w’igihe cyose. Nyuma y’igihe gito, nyina na we yarapfuye. Ni iki cyafashije Rhonda kwihangana? Yagize ati “navuganaga na Yehova buri munsi, ndetse no mu gihe nabaga ngiye gufata imyanzuro yoroheje. Ibyo byatumye mbona ko Yehova ariho koko. Byanyigishije kumwiringira aho kwiyiringira jye ubwanjye cyangwa abandi bantu. Kandi yaramfashije mu buryo bugaragara; yampaye ibyo nari nkeneye byose. Ibyo byatumye numva ndi kumwe na Yehova mu byo nakoraga byose.”

No mu muryango dushobora guhura n’ibigeragezo byatuma tudakomeza kugirana imishyikirano myiza na Yehova (Reba paragarafu ya 14-16)

14. Ni iki Umukristo w’indahemuka ufite mwene wabo waciwe ashobora kwiringira?

14 Reka dufate urundi rugero. Tuvuge ko umwe mu bagize umuryango ukunda cyane aciwe mu itorero. Ukurikije ibyo wize muri Bibiliya, uzi uko tugomba gufata abaciwe (1 Kor 5:11; 2 Yoh 10). Icyakora, hari igihe ushobora kumva ko gushyigikira uwo mwanzuro bigoye, ndetse ko bidashoboka. * Ese ushobora kwiringira ko So wo mu ijuru azaguha imbaraga ukeneye kugira ngo wiyemeze gukurikiza amabwiriza atangwa na Bibiliya ku bihereranye n’abaciwe mu itorero? Ese uzabona ko ubwo ari uburyo ubonye bwo kurushaho kwegera Yehova?

15. Kuki Adamu yasuzuguye itegeko Yehova yamuhereye muri Edeni?

15 Ku birebana n’ibyo, tekereza gato ku muntu wa mbere, ari we Adamu. Ese yumvaga ko yashoboraga gusuzugura Yehova agakomeza kubaho? Oya, Ibyanditswe bitubwira ko ‘Adamu atari we washutswe’ (1 Tim 2:14). None se kuki yamusuzuguye? Kuba Adamu yarariye imbuto Eva yamuhaye, bigomba kuba byaratewe n’uko yakundaga umugore we cyane kuruta uko yakundaga Yehova. Yumviye ijwi rye aho kumvira ijwi ry’Imana ye Yehova.Intang 3:6, 17.

16. Ni nde twagombye gukunda cyane kurusha abandi bose, kandi kuki?

16 Ese ibyo byumvikanisha ko tutagombye gukunda bene wacu? Oya rwose. Ariko kandi, Yehova ni we twagombye gukunda cyane kubarusha. (Soma muri Matayo 22:37, 38.) Mu by’ukuri, ibyo ni byo bifitiye bene wacu akamaro, baba bakorera Yehova muri iki gihe cyangwa batamukorera. Ku bw’ibyo rero, jya urushaho gukunda Yehova kandi urusheho kumwiringira. Niba kandi uhangayikishijwe na mwene wanyu waciwe, jya usenga Yehova, usuke imbere ye ibikuri ku mutima byose (Rom 12:12; Fili 4:6, 7). * Nubwo waba wumva ubabaye cyane, jya ubona ko ubwo ari uburyo uba ubonye bwo gutuma imishyikirano ufitanye na Yehova irushaho gukomera. Ibyo bizatuma umwiringira kandi umenye ko kumwumvira ari byo bifite akamaro.

MU GIHE TUGITEGEREJE

Jya ugaragaza ko wiringira Yehova ukomeza guhugira mu murimo we (Reba paragarafu ya 17)

17. Nidukomeza guhugira mu murimo wo kubwiriza, dushobora kwiringira ko Yehova azakora iki?

17 Ni iyihe mpamvu yatumye Pawulo ‘akizwa akanwa k’intare’? Yagize ati “kugira ngo binyuze kuri jye, umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza usohozwe mu buryo bwuzuye kandi amahanga yose abwumve” (2 Tim 4:17). Kimwe na Pawulo, natwe niduhugira mu murimo wo kubwiriza tuziringira ko Yehova ‘azaduha’ ibindi bintu byose dukenera (Mat 6:33). Twebwe ababwiriza b’Ubwami ‘twashinzwe ubutumwa bwiza,’ kandi Yehova abona ko “turi abakozi bakorana” na we (1 Tes 2:4; 1 Kor 3:9). Nidukorana umwete umurimo w’Imana, gutegereza kugeza igihe izasubiriza amasengesho yacu bizarushaho kutworohera.

18. Ni iki twakora kugira ngo twiringire Yehova, kandi imishyikirano dufitanye na we irusheho gukomera?

18 Nimucyo buri munsi tujye turushaho kugirana imishyikirano ya bugufi n’Imana. Niba tugeze mu mimerere ituma duhangayika, tujye dukoresha ubwo buryo tuba tubonye kugira ngo turusheho kwegera Yehova. Tujye twiga Ijambo ry’Imana dushyizeho umwete kandi turitekerezeho. Tujye dukomeza gusenga Yehova kandi duhugire mu murimo we. Nitubigenza dutyo, tuziringira ko azadufasha kwihanganira ibigeragezo byose duhanganye na byo muri iki gihe, n’ibyo tuzahura na byo mu gihe kizaza.

^ par. 2 “Akanwa k’intare” Pawulo yakijijwe gashobora kuba ari akanwa kayo gasanzwe, cyangwa ako mu buryo bw’ikigereranyo.

^ par. 10 Hari ingingo zasohotse kugira ngo zifashe Abakristo kwihanganira uburwayi kandi zifashe abita ku barwayi. Reba igitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2, Igice cya 8; Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukuboza 2011, ku ipaji ya 27; uwo ku itariki ya 1 Gashyantare 2013, ku ipaji ya 10, n’igitabo Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango, Igice cya 10.

^ par. 12 Amazina yarahinduwe.

^ par. 14 Reba ingingo iri muri iyi gazeti, ifite umutwe uvuga ngo “Impamvu guca umuntu mu itorero ari igikorwa kirangwa n’urukundo.”

^ par. 16 Hari ingingo zasohotse zigamije gufasha Abakristo b’indahemuka kwihangana mu gihe umwe muri bene wabo yanze Yehova. Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nzeri 2006, ku ipaji ya 17-21, n’uwo ku itariki ya 15 Mutarama 2007, ku ipaji ya 17-20.