Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese uribuka?

Ese uribuka?

Mbese waba warishimiye gusoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi aherutse gusohoka? Ngaho reba niba ushobora gusubiza ibibazo bikurikira:

Ese Abakristo bagombye gusenga Yesu Kristo?

Oya. Yesu yatwigishije ko tugomba gusenga Yehova kandi yaduhaye urugero tugomba gukurikiza igihe yasengaga Se (Mat 6:6-9; Yoh 11:41; 16:23). Ku bw’ibyo, abigishwa be basengaga Imana aho gusenga Yesu (Ibyak 4:24, 30; Kolo 1:3).1/1, ipaji ya 14.

Ni iki twakora buri mwaka kugira ngo twitegure kwibuka urupfu rwa Yesu?

Kimwe mu byo twakora ni ugusoma imirongo y’Ibyanditswe iba iteganyijwe gusomwa mu gihe cy’Urwibutso. Dushobora no kongera igihe tumara mu murimo wo kubwiriza. Nanone dushobora gusenga kandi tugatekereza ku byiringiro Imana yaduhaye.15/1, ipaji ya 14-16.

Byagendekeye bite imfungwa ebyiri z’Abanyegiputa zarotoreye Yozefu inzozi zikomeye?

Yozefu yabwiye umuhereza wa divayi wa Farawo ko yari gusubizwa ku mirimo ye. Inzozi z’umutetsi w’imigati zasobanuraga ko Farawo yari kumwica akamumanika ku giti. Izo nzozi zombi zarasohoye (Intang 40:1-22).1/2, ipaji ya 12-14.

Ni iyihe mpano yatunguye abavandimwe bo mu Buyapani?

Babonye igitabo cy’Ivanjiri ya Matayo cyacapwe kivanywe muri Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya. Ubu bagiha abantu mu murimo wo kubwiriza, kandi abantu benshi batamenyereye Bibiliya baracyishimira.15/2, ipaji ya 3.

Ni iyihe mimerere yo mu kinyejana cya mbere yatumye ubutumwa bwiza bukwirakwira?

Mu gihe cy’Amahoro ya Roma (Pax Romana) hari umutekano mu rugero runaka. Abigishwa bo mu kinyejana cya mbere bakoraga ingendo mu mihanda myiza yahuzaga uduce twinshi. Ururimi rw’ikigiriki rwavugwaga n’abantu benshi, bituma abo bigishwa babwiriza mu buryo bworoshye, ndetse babwiriza n’Abayahudi bari hirya no hino mu bihugu byategekwaga n’ubwami bwa Roma. Ikindi kandi, bashoboraga kwifashisha amategeko y’Abaroma bavuganira ubutumwa bwiza.15/2, ipaji ya 20-23.

Kuki Abakristo b’ukuri batizihiza Pasika?

Yesu yategetse abigishwa be kujya bibuka urupfu rwe, si izuka rye (Luka 22:19, 20).1/3, ipaji ya 8.

Kuki ibitabo byacu bitagikunda gusobanura ko ibivugwa muri zimwe mu nkuru za Bibiliya byose biba bifite icyo bigereranya?

Bibiliya igaragaza ko bamwe mu bantu bavugwa mu Byanditswe bari bafite ikintu gikomeye kurushaho bagereranya. Bamwe muri bo bavugwa mu Bagalatiya 4:21-31. Ariko kandi, ntitwagombye kwemeza ko ibivugwa mu nkuru iyi n’iyi ya Bibiliya bifite icyo bigereranya, niba nta mpamvu ishingiye ku Byanditswe dufite. Icyakora, dushobora kuvana amasomo ku bivugwa mu nkuru zo muri Bibiliya (Rom 15:4).15/3, ipaji ya 17-18.

Kuki agace k’inyandiko kavumbuwe mu birundo by’ibishingwe mu Misiri gashishikaje cyane?

Mu kinyejana gishize, havumbuwe agace k’inyandiko kariho bimwe mu bice by’Ivanjiri ya Yohana. Iyo nyandiko ishobora kuba yaranditswe nyuma y’imyaka ibarirwa muri za mirongo Yohana yanditse igitabo cye. Ibivugwamo bihuje n’ibivugwa mu Ivanjiri ya Yohana dufite, ibyo bikaba bigaragaza ko Bibiliya ari ukuri.1/4, ipaji ya 10-11.

Kuki guca umunyabyaha utihana ari igikorwa kirangwa n’urukundo?

Bibiliya ivuga ibirebana n’umwanzuro w’ingirakamaro wo guca umunyabyaha (1 Kor 5:11-13). Wubahisha izina ry’Imana, utuma itorero rikomeza kurangwa n’isuku, kandi ushobora gutuma uwakoze icyaha yisubiraho.15/4, ipaji ya 29-30.