Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Tujye dukora ibihuje n’isengesho ntangarugero—Igice cya II

Tujye dukora ibihuje n’isengesho ntangarugero—Igice cya II

‘So azi ibyo mukeneye.’MAT 6:8.

1-3. Kuki mushiki wacu yabonye ko Yehova azi ibyo dukenera?

LANA ntazigera yibagirwa ibyamubayeho igihe yari mu Budage, mu mpeshyi yo mu mwaka wa 2012. Abona ko hari amasengesho abiri yavuze yashubijwe. Isengesho rya mbere yarivuze igihe yakoraga urugendo rurerure muri gari ya moshi agiye ku kibuga cy’indege. Yasabye Yehova ko yamufasha kubona uko abwiriza. Irya kabiri yarivuze igihe yageraga ku kibuga cy’indege agasanga gahunda ye yo kugenda yimuriwe ku munsi wari gukurikiraho. Lana yasenze Yehova amusaba ko yamufasha kubera ko nta mafaranga ahagije yari asigaranye, kandi akaba yari akeneye aho kurara.

2 Lana akirangiza gusenga, yumvise umuntu amubwira ati “Lana, uraho! Urakora iki hano?” Uwamuvugishaga ni umusore bari bariganye. Yari kumwe na nyina na nyirakuru bari bamuherekeje agiye gufata indege ngo ajye muri Afurika y’Epfo. Elke nyina w’uwo musore amaze kumenya ikibazo cya Lana, yamusabye kujya kurara iwabo. Elke na nyina bakiriye Lana neza kandi bakomeza kumubaza ibibazo birebana n’imyizerere ye n’umurimo w’igihe cyose akora.

3 Bukeye bwaho mu gitondo, bamaze gufata amafunguro Lana yashubije ibindi bibazo bari bafite, kandi afata aderesi zabo kugira ngo hazaboneke umuntu wo gukomeza gusubiza ibibazo byabo. Lana yageze mu rugo amahoro, kandi akomeje gukora umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose. Abona ko ‘uwumva amasengesho’ yagize uruhare mu byabaye.Zab 65:2.

4. Ni ibihe bintu dukeneye turi busuzume?

4 Mu gihe duhuye n’ikibazo gitunguranye, gusenga Yehova tumusaba ubufasha biratworohera, kandi yishimira kumva amasengesho nk’ayo indahemuka ze zimubwira (Zab 34:15; Imig 15:8). Icyakora, isengesho ntangarugero rya Yesu ritwigisha ko hari ibindi bintu by’ingenzi cyane dukeneye tuba tugomba gusaba Yehova. Muri iki gice, turi busuzume ukuntu ibintu bine bya nyuma bivugwa mu isengesho ntangarugero bishobora kudufasha kubera Yehova indahemuka.Soma muri Matayo 6:11-13.

“UYU MUNSI UDUHE IBYOKURYA BY’UYU MUNSI”

5, 6. Kuki ari iby’ingenzi gusenga dusaba ibyokurya by’uyu munsi niyo twaba dufite byinshi?

5 Yesu yatwigishije gusenga tugira tuti “uduhe ibyokurya,” aho kuvuga ngo “umpe ibyokurya.” Umugenzuzi usura amatorero muri Afurika witwa Victor yagize ati “akenshi nshimira Yehova mbikuye ku mutima bitewe n’uko jye n’umugore wanjye tudahangayikishwa cyane n’icyo turi burye, cyangwa ngo duhangayikishwe n’uzaduha amafaranga yo kuriha inzu. Abavandimwe bacu batwitaho buri munsi. Ariko kandi, nsenga nsaba ko abadufasha babona uko bakemura ibibazo by’ubukungu bafite.”

6 Niyo twaba dufite ibyo tuzarya iminsi myinshi, byaba byiza dutekereje ku bavandimwe b’abakene cyangwa abagwiririwe n’ibiza. Ntitwagombye gusenga tubasabira gusa, ahubwo nanone twagombye kugira icyo dukora kugira ngo tubafashe. Urugero, dushobora gusangira ibyo dufite n’abo duhuje ukwizera bafite ibyo bakeneye. Nanone kandi, buri gihe dushobora gutanga impano zo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose, tuzirikana ko izo mpano zikoreshwa uko bikwiriye.1 Yoh 3:17.

7. Ni mu buhe buryo Yesu yagaragaje ko tutagomba ‘guhangayikishwa n’iby’umunsi w’ejo’?

7 Igihe Yesu yavugaga ibirebana n’ibyokurya by’uyu munsi, agomba kuba yarerekezaga ku bintu by’ibanze dukenera. Ku bw’ibyo, yakomeje agaragaza ukuntu Imana yita ku ndabyo zo mu gasozi, hanyuma aravuga ati “ntizarushaho kubambika mwa bafite ukwizera guke mwe? Ku bw’ibyo rero, ntimugahangayike na rimwe mwibaza muti . . . ‘tuzambara iki?’ ” Hanyuma yongeye kuvuga ati “ntimugahangayikishwe n’iby’umunsi w’ejo” (Mat 6:30-34). Ibyo bigaragaza ko aho kwiruka inyuma y’ubutunzi twagombye gushaka iby’ibanze dukenera buri munsi. Muri byo hashobora kuba harimo aho kuba, akazi gatuma tubona ibitunga umuryango wacu, n’ubwenge bwo gufata imyanzuro myiza mu birebana no kwita ku buzima bwacu. Ariko kandi, turamutse dusenze dusaba ibyo byonyine, byaba ari ukudashyira mu gaciro. Ibyo dukenera mu buryo bw’umwuka ni byo by’ingenzi cyane kurushaho.

8. Kuba Yesu yaravuze ibirebana n’ibyokurya by’uyu munsi byagombye kutwibutsa ikihe kintu cy’ingenzi? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

8 Kuba Yesu yaravuze ibirebana n’ibyokurya by’uyu munsi byagombye kutwibutsa ko dukeneye n’ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka. Yagize ati “umuntu ntatungwa n’ibyokurya gusa, ahubwo atungwa n’ijambo ryose riva mu kanwa ka Yehova” (Mat 4:4). Ku bw’ibyo, twagombye gukomeza gusenga dusaba ko Yehova akomeza kuduha ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka mu gihe gikwiriye.

“UTUBABARIRE IMYENDA YACU”

9. Ni mu buhe buryo ibyaha byacu ari nk’ “imyenda”?

9 Kuki Yesu yakoresheje ijambo “imyenda” ariko nyuma yaho akavuga ngo “ibyaha” (Mat 6:12; Luka 11:4)? Yavuze atyo kubera ko ibyaha byacu ari nk’imyenda. Mu mwaka wa 1951, Umunara w’Umurinzi wasobanuye ko iyo dukoze icyaha ari nk’aho tuba tugiyemo Yehova umwenda. Tugomba gukunda Yehova no kumwumvira. Ku bw’ibyo, iyo ducumuye ku Mana, tuba tuyimye ibyo tuyigomba. Yehova aramutse abishatse yareka gukomeza kuba incuti yacu. Uwo Munara w’Umurinzi wongeyeho uti “icyaha kigaragaza ko tudakunda Imana.”1 Yoh 5:3.

10. Yehova ashobora kutubabarira ibyaha byacu ashingiye ku ki, kandi se ibyo byagombye gutuma twumva tumeze dute?

10 Dushimira Yehova kuba yaratanze igitambo cy’incungu cya Yesu kugira ngo atubabarire ibyaha. Tuba dukeneye ko Yehova atubabarira buri munsi. Nubwo iyo ncungu imaze hafi imyaka 2.000 itanzwe, twagombye kuyiha agaciro nk’aho yatanzwe uyu munsi. “Ikiguzi cy’incungu” y’ubugingo bwacu ni icy’ “agaciro kenshi cyane” ku buryo nta kintu umuntu udatunganye yari gukora kugira ngo ayidutangire. (Soma muri Zaburi ya 49:7-9; 1 Petero 1:18, 19.) Mu by’ukuri, twagombye guhora dushimira Yehova ku bw’iyo mpano ihebuje. Nanone kandi, amagambo yo mu isengesho ntangarugero agira ati “utubabarire ibyaha byacu,” atwibutsa ko nk’uko dukeneye incungu ari na ko abavandimwe na bashiki bacu bose bayikeneye. Biragaragara rero ko Yehova aba yifuza ko tudahangayikishwa no kugirana na we imishyikirano myiza twenyine, ahubwo nanone ko twahangayikishwa n’uko abandi na bo bagirana na we imishyikirano myiza, hakubiyemo n’abashobora kuba baradukoshereje. Akenshi baba bataradukoshereje cyane kandi biduha uburyo bwo kugaragaza ko dukunda abavandimwe bacu by’ukuri, ndetse ko twiteguye kubababarira nk’uko Imana itubabarira.Kolo 3:13.

Niba wifuza ko Imana ikubabarira, ujye ubabarira abandi (Reba paragarafu ya 11)

11. Kuki tugomba kubabarira abandi?

11 Kubera ko turi abantu badatunganye, dushobora kugirira umuntu inzika (Lewi 19:18). Iyo tubwiye abandi ikibazo twagiranye n’uwo muntu, bashobora kujya ku ruhande rwacu bigatuma itorero ricikamo ibice. Turamutse turetse icyo kibazo kigakomeza, byaba bigaragaza ko tudaha agaciro imbabazi z’Imana n’incungu yatanze, kandi ntitwakungukirwa na yo. Iyo tutababariye abandi Yehova na we ntatubabarira (Mat 18:35). Ibyo Yesu yabivuzeho nyuma yo kuvuga isengesho ntangarugero. (Soma muri Matayo 6:14, 15.) Nanone kandi, niba dushaka ko Imana itubabarira, tugomba kwirinda gukora ibyaha bikomeye. Reka dusuzume ikindi kintu kivugwa mu isengesho ntangarugero cyabidufashamo.1 Yoh 3:4, 6.

“NTUDUTERERANE MU BITWOSHYA”

12, 13. (a) Ni iki cyabaye kuri Yesu amaze igihe gito abatijwe? (b) Mu gihe tuguye mu bishuko, kuki tutagombye kubiryoza abandi? (c) Kuba Yesu yarabaye indahemuka kugeza apfuye, byagaragaje iki?

12 Gusuzuma ibyabaye kuri Yesu amaze igihe gito abatijwe, byatuma dusobanukirwa impamvu twagombye gusenga tuti “ntudutererane mu bitwoshya.” Umwuka w’Imana wajyanye Yesu mu butayu kugira ngo ‘Satani amugerageze’ (Mat 4:1; 6:13). Ese ibyo byagombye kudutangaza? Ntibyagombye kudutangaza niba dusobanukiwe impamvu y’ibanze yatumye Imana yohereza Umwana wayo ku isi. Yamwohereje kugira ngo akemure ikibazo cyatangiye igihe Adamu na Eva bangaga ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana. Satani yari yarazamuye ibibazo byari gusubizwa nyuma y’igihe kirekire. Urugero, ese Imana yaba yararemye umuntu nabi? Ese umuntu utunganye yari gukomeza gushyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana nubwo yari kuba ageragejwe n’ “umubi”? Ese abantu bari kurushaho kumererwa neza mu gihe bari kuba badategekwa n’Imana nk’uko Satani yabivuze (Intang 3:4, 5)? Kugira ngo ibisubizo by’ibyo bibazo biboneke byari gusaba igihe, ariko byari gutuma abamarayika n’abantu babona ko Yehova ategeka neza kuruta abandi bose.

13 Kubera ko Yehova ari uwera, nta muntu n’umwe ajya yoshya gukora ibibi. Ahubwo Satani ni we ‘Mushukanyi’ (Mat 4:3). Ashakisha uburyo bwinshi bwo kutugerageza. Ariko kandi, buri muntu ni we wihitiramo kurwanya ibishuko bya Satani cyangwa kubigwamo. (Soma muri Yakobo 1:13-15.) Igihe Satani yageragezaga Yesu, yahise amurwanya asubiramo ibivugwa mu Ijambo ry’Imana. Nguko uko Yesu yagaragaje ko Imana ari yo ifite uburenganzira bwo kuba umutegetsi w’ikirenga. Ariko kandi, Satani ntiyarekeye aho. Yategereje “ikindi gihe yari kubonera uburyo” (Luka 4:13). Yesu yakomeje gushikama nubwo Satani yakoraga ibishoboka byose kugira ngo adakomeza kuba indahemuka. Kristo yashyigikiye ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova bukiranuka, kandi agaragaza ko umuntu utunganye ashobora kuba indahemuka nubwo yaba ahanganye n’ibigeragezo bikomeye cyane. Icyakora Satani aba ashaka koshya abigishwa ba Yesu nawe urimo.

14. Ni iki tugomba gukora kugira ngo tutagwa mu moshya?

14 Kubera ko ikibazo kirebana n’ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana kitarakemuka, Yehova arareka Umushukanyi akatugerageza akoresheje iyi si. Imana ntidutererana mu bitwoshya. Kubera ko Yehova yubaha uburenganzira dufite bwo kwihitiramo icyiza n’ikibi, ntahita aturinda ngo tutagwa mu moshya. Hari ibintu bibiri tugomba gukora: tugomba gukomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka kandi tugasenga ubudacogora. Yehova asubiza ate amasengesho yacu?

Komeza kugirana imishyikirano myiza na Yehova, kandi ugire ishyaka mu murimo wo kubwiriza (Reba paragarafu ya 15)

15, 16. (a) Bimwe mu bishuko tugomba kurwanya ni ibihe? (b) Iyo umuntu aguye mu gishuko, ni nde uba wabiteye?

15 Yehova aduha umwuka we wera ufite imbaraga, udukomeza kandi ukadufasha kurwanya ibishuko. Nanone kandi, Imana iduha imiburo y’ibyo tugomba kwirinda, urugero nko gukoresha igihe kinini, amafaranga n’imbaraga zacu mu bintu bitari iby’ingenzi, ikabikora binyuze ku Ijambo ryayo n’itorero. Espen n’umugore we Janne baba mu gihugu gikize cy’i Burayi. Mu gihe cy’imyaka myinshi bari abapayiniya b’igihe cyose mu gace ko muri icyo gihugu kari gakeneye ababwiriza benshi kurushaho. Igihe babyaraga umwana wabo wa mbere, bahagaritse uwo murimo, none ubu bafite uwa kabiri. Espen yagize ati “dukunda gusenga Yehova tumusaba ko yaturinda kugwa mu bishuko kuko tutakimara igihe kirekire mu bikorwa bya gitewokarasi. Dusaba Yehova ko yadufasha gukomeza kugirana na we imishyikirano myiza, kandi tukagira ishyaka mu murimo wo kubwiriza.”

16 Ikindi gishuko cyogeye muri iki gihe ni ukureba porunogarafiya. Turamutse tuguye muri icyo gishuko, ntitwabigereka kuri Satani. Kubera iki? Ni ukubera ko Satani adashobora kuduhatira gukora ibintu tudashaka, kandi n’isi ye ntiyabiduhatira. Bamwe baguye muri icyo gishuko bitewe n’uko bakomeje gutekereza ku bintu bibi. Ariko kandi, dushobora gutsinda icyo gishuko nk’uko abavandimwe bacu babarirwa mu bihumbi babishoboye.1 Kor 10:12, 13.

“UDUKIZE UMUBI”

17. (a) Twagaragaza dute ko twifuza ko Yehova adukiza umubi? (b) Ni irihe humure turi hafi kubona?

17 Twagaragaza dute ko twifuza ko Yehova ‘adukiza umubi’? Ntitugomba ‘kuba ab’isi [ya Satani]’ kandi ntitugomba ‘gukunda isi [ye] cyangwa ibintu biri mu isi’ (Yoh 15:19; 1 Yoh 2:15-17). Ibyo bidusaba guhora duhatana. Yehova namara kuvanaho Satani kandi akarimbura iyi si mbi, tuzumva turuhutse rwose! Ariko tugomba kwibuka ko igihe Satani yirukanwaga mu ijuru, yaje azi ko ashigaje igihe gito. Kubera ko afite umujinya mwinshi, akora uko ashoboye kose kugira ngo atume tudakomeza kuba indahemuka. Ku bw’ibyo, tugomba gukomeza gusenga dusaba Yehova ko adukiza Satani.Ibyah 12:12, 17.

18. Ni iki tugomba gukomeza gukora kugira ngo tuzarokoke irimbuka ry’isi ya Satani?

18 Ese wifuza kuzabona ibyo bintu byiza? Niba ubyifuza, jya ukomeza gusenga usaba ko Ubwami bw’Imana bweza izina ryayo kandi bugatuma ibyo ishaka bikorwa ku isi. Jya usaba Yehova ko yaguha ibyo ukenera mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri. Koko rero, iyemeze gukora ibihuje n’ibivugwa mu isengesho ntangarugero.