Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bitanze babikunze mu Burusiya

Bitanze babikunze mu Burusiya

MU MWAKA wa 1991, Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya barishimye cyane ubwo itegeko ryababuzaga kubwiriza ryakurwagaho, kandi bagahabwa ubuzima gatozi. Icyo gihe nta wari gutekereza ko umubare w’Abahamya wari kwikuba incuro icumi ukagera ku 170.000 nk’uko bimeze ubu. Muri abo babwiriza b’Ubwami barangwa n’ishyaka harimo abaturutse mu bindi bihugu bimukira mu Burusiya, kugira ngo bafashe mu murimo ugereranywa n’isarura (Mat 9:37, 38). Reka tugire icyo tuvuga kuri bamwe muri bo.

ABAVANDIMWE BAFASHA AMATORERO AGAKOMERA

Igihe itegeko ryabuzaga Abahamya bo mu Burusiya kubwiriza ryakurwagaho, Matthew wo mu Bwongereza yari afite imyaka 28. Mu ikoraniro ryabaye muri uwo mwaka, hatanzwe disikuru yavugaga ko amatorero yo mu Burayi bw’i Burasirazuba yari akeneye gufashwa. Uwayitanze yavuze urugero rw’itorero ryo mu mugi wa St. Petersburg mu Burusiya ryari rifite umukozi w’itorero umwe, nta musaza rifite. Icyakora, ababwiriza bigishaga Bibiliya abantu babarirwa mu magana. Matthew yagize ati “nyuma y’iyo disikuru nakomeje gutekereza ku Burusiya. Ku bw’ibyo, nasenze Yehova mubwira icyifuzo nari mfite cyo kwimukirayo.” Yazigamye amafaranga, agurisha ibintu byinshi mu byo yari atunze, hanyuma yimukira mu Burusiya mu mwaka wa 1992. Byaje kumugendekera bite?

Matthew

Matthew yagize ati “kumenya ururimi byarangoye. Sinashoboraga kubwiriza mu buryo bufatika.” Ikindi kibazo yahuye na cyo ni ukubona aho aba. Yagize ati “sinabara incuro nagiye nimuka bintunguye.” Nubwo Matthew yabanje guhura n’ibyo bibazo byose, yaravuze ati “kwimukira mu Burusiya ni wo mwanzuro mwiza kuruta indi yose nafashe.” Yabisobanuye agira ati “gukorera ino byatumye niga kwishingikiriza kuri Yehova cyane kurushaho, kandi yagiye anyobora mu buryo butandukanye.” Matthew yaje kuba umusaza n’umupayiniya wa bwite, kandi ubu akora ku biro by’ishami biri hafi y’umugi wa St. Petersburg.

Mu mwaka wa 1999, Hiroo wari ufite imyaka 25 yarangije mu Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo mu Buyapani, kandi umwe mu barimu be yamuteye inkunga yo kujya gukorera mu kindi gihugu. Hiroo yari yarumvise ko mu Burusiya hari hakenewe ababwiriza benshi maze atangira kwiga ikirusiya. Hari n’ikindi kintu cy’ingenzi yakoze. Yagize ati “nagiye mu Burusiya marayo amezi atandatu. Kubera ko haba ubukonje bwinshi cyane, nagiyeyo mu Gushyingo kugira ngo ndebe niba nzihanganira imbeho yaho.” Amaze kubona ko azabishobora yasubiye mu Buyapani, atangira kubaho mu buryo bworoheje kugira ngo azigame amafaranga ahagije, maze azajye kuba mu Burusiya.

Hiroo na Svetlana

Ubu Hiroo amaze imyaka 12 mu Burusiya kandi yafashije amatorero atandukanye. Hari igihe yabaga ari we musaza wenyine, agomba kwita ku babwiriza basaga 100. Hari itorero yabayemo, maze buri cyumweru akajya atanga ibiganiro hafi ya byose mu Iteraniro ry’Umurimo, akayobora Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi n’Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi. Nanone yayoboraga Icyigisho cy’Igitabo ahantu hatanu hatandukanye. Ikindi kandi, yasuraga abantu benshi mu rwego rwo kuragira umukumbi. Hiroo yagize ati “gufasha abavandimwe na bashiki bacu kugira ngo barusheho kwegera Yehova byaranshimishaga cyane.” None se gukorera ahakenewe ababwiriza benshi byamugiriye akahe kamaro? Yagize ati “mbere y’uko nza mu Burusiya, nari umusaza n’umupayiniya. Ariko ubu numva nararushijeho kuba incuti ya Yehova. Nitoje kumwiringira muri byose.” Mu mwaka wa 2005, Hiroo yashyingiranywe na Svetlana, kandi bombi ni abapayiniya.

Michael na Olga bari hamwe na Marina na Matthew

Matthew ufite imyaka 34 na murumuna we Michael ufite imyaka 28 bakomoka muri Kanada. Bombi basuye u Burusiya kandi batangajwe no kubona ukuntu abantu benshi bashimishijwe bazaga mu materaniro, ariko nta bavandimwe bahagije bo kubigisha bahari. Matthew yagize ati “itorero nagiyemo ryateranagamo abantu 200, ariko umusaza umwe ugeze mu za bukuru n’umukozi w’itorero ukiri muto ni bo bayoboraga amateraniro yose. Ibyo byatumye nifuza kwimuka nkajya gufasha abo bavandimwe.” Yimukiye mu Burusiya mu mwaka wa 2002.

Imyaka ine nyuma yaho, Michael na we yimukiye mu Burusiya, kandi yahise abona ko hari hagikenewe abavandimwe bo gufasha amatorero. Nubwo yari umukozi w’itorero, ni we wari ushinzwe imibare y’ibibarurwa, ibitabo n’ifasi y’itorero. Nanone kandi, yasabwe gukora imirimo ubusanzwe ikorwa n’umwanditsi w’itorero, akajya atanga za disikuru, agafasha mu gutegura amakoraniro no kubaka Amazu y’Ubwami. Mu by’ukuri, na n’ubu hari amatorero agikeneye gufashwa. Nubwo gusohoza inshingano nyinshi bitoroha, Michael ubu wabaye umusaza w’itorero agira ati “gufasha abavandimwe biranshimisha cyane. Nta cyo nabigurana.”

Matthew yaje gushyingiranwa na Marina, naho Michael ashyingiranwa na Olga. Iyo miryango yombi hamwe n’abandi babwiriza benshi bakomeje gufasha amatorero adasiba kwiyongera.

BASHIKI BACU B’ABANYAMWETE BAGIRA URUHARE MU MURIMO

Tatyana

Mu mwaka wa 1994, ubwo Tatyana yari afite imyaka 16, abapayiniya ba bwite batandatu baje gukorera umurimo mu itorero yateraniragamo muri Ukraine. Bari baturutse muri Repubulika ya Tchèque, muri Polonye no muri Silovakiya. Yagize ati “bari abapayiniya b’abanyamwete, bishyikirwaho, bagwa neza kandi bazi Bibiliya cyane.” Yabonye ukuntu Yehova yabahaga imigisha bitewe n’ukuntu bitangaga, maze aratekereza ati “nanjye nzaba nka bo.”

Tatyana yakurikije urugero rw’abo bapayiniya maze mu biruhuko akajya ajyana n’abandi kubwiriza mu mafasi atari yarigeze abwirizwamo yo muri Ukraine no muri Belarusi. Yarabyishimiraga cyane ku buryo yiyemeje kwimukira mu Burusiya kugira ngo yagure umurimo we. Yabanje kujyayo amarayo igihe gito agiye gusura mushiki wacu wari waravuye mu kindi gihugu, no gushaka akazi kari kumufasha igihe yari kuba akorerayo umurimo w’ubupayiniya. Mu mwaka wa 2000 yimukiye mu Burusiya. Ese kuhaba byaramworoheye?

Tatyana agira ati “kubera ko ntashoboraga kwishyura inzu jyenyine, nakodesheje icyumba mu nzu yabagamo abandi bantu. Mu by’ukuri ntibyari byoroshye. Hari igihe numvaga nshaka kwisubirira iwacu. Ariko buri gihe Yehova yamfashaga kubona ko gukomeza gukora umurimo byari kungirira akamaro.” Ubu Tatyana ni umumisiyonari mu Burusiya. Yagize ati “imyaka maze ntaba iwacu yanyigishije byinshi kandi nagize incuti nyinshi. Ikiruta byose, narushijeho kugira ukwizera gukomeye.”

Masako

Masako wo mu Buyapani uri mu kigero cy’imyaka 50, yahoraga yifuza kuba umumisiyonari ariko ikibazo cy’uburwayi kikamubera inzitizi. Ariko kandi, amaze kumva amerewe neza yiyemeje kwimukira mu Burusiya kugira ngo afashe mu murimo wo kubwiriza. Nubwo kubona aho kuba hakwiriye n’akazi gahoraho bitari byoroshye, kwigisha ikiyapani no gukora akazi k’isuku byatumye ashobora gukomeza gukora umurimo w’ubupayiniya. Ni iki cyatumye adacika intege?

Masako yatekereje ku myaka 14 amaze abwiriza mu Burusiya maze agira ati “ibyishimo mbonera mu murimo binyibagiza ibibazo mpura na byo. Kubwiriza mu duce dukeneye ababwiriza b’Ubwami benshi bituma numva mfite imbaraga kandi nishimye.” Yongeyeho ati “kubona ukuntu muri iyo myaka yose Yehova yagiye ampa ibyokurya, imyambaro n’aho kuba, mbona ubwabyo ari igitangaza.” Uretse kuba Masako akorera umurimo ahakenewe ubufasha mu Burusiya, nanone yabwirije muri Kirigizisitani. Byongeye kandi, yafashije itsinda rikoresha ururimi rw’icyongereza, irikoresha igishinwa n’irikoresha ikiwiguru. Ubu ni umupayiniya mu mugi wa St. Petersburg.

ABAGIZE IMIRYANGO BAZA GUFASHA KANDI BABONA IMIGISHA

Inga na Mikhail

Ibibazo by’ubukungu bikunda gutuma imiryango yimukira mu bindi bihugu kugira ngo ishake imibereho. Ariko kimwe na Aburahamu na Sara, hari imiryango yimukira mu mahanga kugira ngo ishobore gukora byinshi mu murimo wa Yehova (Intang 12:1-9). Reka turebe urugero rwa Mikhail n’umugore we Inga bo muri Ukraine, bimukiye mu Burusiya mu mwaka wa 2003. Ntibatinze kubona abantu bifuzaga kumenya ukuri.

Mikhail yagize ati “hari igihe twabwirije ahantu hatari harigeze habwirizwa. Umugabo wari ugeze mu za bukuru yakinguye umuryango maze aratubaza ati ‘muri ababwiriza?’ Igihe twamubwiraga ko turi bo, yaravuze ati ‘nari nzi ko hari igihe muzaza. Amagambo Yesu yavuze agomba gusohora.’ Hanyuma yasubiyemo ibivugwa muri Matayo 24:14.” Mikhail yakomeje agira ati “nanone muri ako gace twahasanze itsinda ry’abagore icumi b’Ababatisita, bari bafite inyota yo kumenya ukuri. Bari bafite igitabo Ushobora Kubaho Iteka, kandi mu mpera z’icyumweru baracyifashishaga biga Bibiliya. Twamaze amasaha menshi dusubiza ibibazo batubazaga, turirimbira hamwe indirimbo z’Ubwami, kandi dusangira na bo. Icyo gihe sinzigera ncyibagirwa.” Mikhail na Inga bavuga ko kubwiriza mu turere dukeneye ababwiriza b’Ubwami benshi byatumye barushaho kwegera Yehova no gukunda abantu, kandi bituma bagira ibyishimo byinshi. Ubu bakora umurimo wo gusura amatorero.

Oksana, Aleksey na Yury

Mu mwaka wa 2007, Yury n’umugore we Oksana ubu bari mu kigero cy’imyaka 35, bakomoka muri Ukraine, basuye ibiro by’ishami byo mu Burusiya bari kumwe n’umuhungu wabo Aleksey ufite imyaka 13. Bahabonye ikarita y’u Burusiya igaragaza uturere twinshi tutarabwirizwa. Oksana yagize ati “tumaze kubona iyo karita, twarushijeho kumva ko hakenewe ababwiriza b’Ubwami benshi kurushaho. Byatumye dutekereza kwimukira mu Burusiya.” Ni iki kindi cyabibateye? Yury yagize ati “gusoma ingingo zo mu bitabo byacu, urugero nk’igira iti ‘Mbese, Ushobora Gukorera Umurimo mu Gihugu cyo mu Mahanga?,’ byabigizemo uruhare. * Twasuye agace ko mu Burusiya ibiro by’ishami byari byatubwiye ko dushobora kwimukiramo, kandi dutangira gushaka inzu n’akazi.” Mu mwaka wa 2008 bimukiye mu Burusiya.

Mu mizo ya mbere, kubona akazi byarabagoye kandi bahoraga bimuka. Yury yagize ati “twasengaga Yehova kenshi tumusaba kudufasha kugira ngo tudacika intege, kandi twakomeje kubwiriza twiringiye ko azadufasha. Twiboneye ukuntu yita ku bagaragu be iyo bashyize iby’Ubwami mu mwanya wa mbere. Gukorera ino byatumye umuryango wacu urushaho kunga ubumwe” (Mat 6:22, 33). Gukorera ahakenewe ababwiriza benshi kurushaho byafashije bite Aleksey? Oksana yagize ati “byaramufashije cyane. Yiyeguriye Yehova maze abatizwa afite imyaka icyenda. Kubona ukuntu ino aha hakenewe ababwiriza benshi bituma aba umupayiniya w’umufasha mu biruhuko. Dushimishwa cyane no kubona ukuntu akunda kubwiriza n’ukuntu agira ishyaka.” Ubu Yury na Oksana ni abapayiniya ba bwite.

“ICYO NICUZA”

Ibyavuzwe n’abo babwiriza bigaragaza ko kwimukira ahandi kugira ngo umuntu yagure umurimo bisaba kwiringira Yehova mu buryo bwuzuye. Mu by’ukuri, abakorera umurimo ahakenewe ababwiriza benshi bahura n’ibibazo bitandukanye, ariko nanone bagira ibyishimo byinshi baterwa no kugeza ubutumwa bwiza bw’Ubwami ku bantu babwishimira. Ese ushobora kujya kubwiriza ahakenewe ababwiriza b’Ubwami? Nufata umwanzuro nk’uwo ushobora kuzumva umeze nka Yury. Ku birebana n’umwanzuro yafashe wo kujya gukorera ahakenewe ababwiriza benshi kurushaho, yagize ati “icyo nicuza ni uko ntabikoze hakiri kare.”

^ par. 20 Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukwakira 1999, ku ipaji ya 23-27.