INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO
“Ibirwa byose binezerwe”
Sinzigera nibagirwa umunsi nari kumwe n’abandi bavandimwe bo hirya no hino ku isi, turi mu cyumba Inteko Nyobozi ikoreramo inama. Twari dutegereje ko abagize Komite Ishinzwe Ubwanditsi bahagera. Twari tugiye kubagezaho bumwe mu buryo abahinduzi bari kuzajya bakemuramo ibibazo bahura na byo, ariko twumvaga dufite ubwoba. Hari ku itariki ya 22 Gicurasi mu mwaka wa 2000. Ariko se kuki iyo nama yari iy’ingenzi cyane? Mbere y’uko mbibabwira, reka mbanze ngire icyo mvuga ku birebana n’ubuzima bwanjye.
NAVUKIYE muri leta ya Queensland, muri Ositaraliya mu mwaka wa 1955. Maze igihe gito mvutse, Abahamya ba Yehova batangiye kwigisha Bibiliya mama, witwa Estelle. Yabatijwe mu mwaka wakurikiyeho. Papa witwa Ron we yemeye ukuri imyaka 13 nyuma yaho. Nabatirijwe mu giturage cyo muri leta ya Queensland, mu mwaka wa 1968.
Kuva nkiri muto nakundaga gusoma, kandi nashishikazwaga n’indimi. Iyo najyanaga n’ababyeyi banjye mu rugendo, nicaraga inyuma mu modoka nkagenda nsoma igitabo. Bashobora kuba barababazwaga n’uko ntagendaga nitegereza ibintu nyaburanga. Ariko kuba narakundaga gusoma byaramfashije ku ishuri, ndetse igihe nari mu mashuri yisumbuye mu mugi wa Glenorchy, ku kirwa cya Tasimaniya, nagiye mpabwa ibihembo kuko nabaga nagize amanota meza.
Muri icyo gihe hari umwanzuro ukomeye nagombaga gufata. Ese nari kwemera kujya kwiga kaminuza? Nubwo nakundaga gusoma no kwiga, nshimishwa n’uko mama yari yaranyigishije gukunda Yehova kuruta undi muntu wese cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose (1 Kor 3:18, 19). Ku bw’ibyo, ababyeyi banjye banyemereye ko igihe nari kuba ndangije amashuri yisumbuye, nari gutangira umurimo w’ubupayiniya. Nawutangiye muri Mutarama 1971, mfite imyaka 15.
Mu myaka umunani yakurikiyeho, nakoreye umurimo w’ubupayiniya ku kirwa cya Tasimaniya. Muri icyo gihe, nashyingiranywe n’umukobwa mwiza cyane wo muri Tasimaniya witwaga Jenny Alcock, kandi twamaze imyaka ine turi abapayiniya ba bwite mu mafasi yitaruye yo mu mugi wa Smithton, no mu mugi wa Queenstown.
TUJYA MU BIRWA BYA PASIFIKA
Mu mwaka wa 1978, jye n’umugore wanjye twagiye mu ikoraniro mpuzamahanga ryabereye mu mugi wa Port Moresby, muri Papouasie-Nouvelle-Guinée. Ndacyibuka umumisiyonari watanze disikuru mu rurimi rw’igihirimotu. Nubwo ntumvaga ibyo yavugaga, disikuru ye yatumye numva nshaka kuba umumisiyonari, kwiga izindi ndimi, no kujya ntanga za disikuru mu zindi ndimi kimwe na we. Noneho nari mbonye uko urukundo nakundaga indimi rwari kumfasha mu murimo nkorera Yehova.
Twatangajwe n’uko tukimara gusubira muri Ositaraliya twasabwe kuba abamisiyonari ku kirwa cya Funafuti, muri Tuvalu. Twatangiye kuhakorera muri Mutarama 1979. Mu birwa byose bya Tuvalu hari ababwiriza batatu gusa babatijwe.
Kwiga igituvalu ntibyari byoroshye. “Isezerano Rishya” ni cyo gitabo cyonyine cyabonekaga muri urwo rurimi. Nta nkoranyamagambo cyangwa gahunda yo kwigisha urwo rurimi byahabaga. Ku bw’ibyo, twiyemeje kujya twiga hagati y’amagambo 10 na 20 buri munsi. Ariko ntitwatinze kubona ko tutasobanukirwaga neza amenshi mu magambo twigaga. Urugero, amagambo twakoreshaga tubwira abantu ko ubupfumu ari bubi, yasobanuraga ko gukoresha iminzani no kwicumba inkoni ari bibi. Ariko twagombaga gukomeza kwiga urwo rurimi kugira ngo dushobore kwigisha Bibiliya abantu benshi bari baragaragaje ko bashimishijwe n’ukuri. Hashize imyaka myinshi, umwe mu bantu ba mbere twigishije Bibiliya yaratubwiye ati “twishimira cyane ko ubu noneho musigaye muvuga ururimi rwacu. Mbere ntitwumvaga rwose icyo mwabaga mushaka kuvuga.”
Ariko kandi, hari ikintu cyadufashije kumenya urwo rurimi vuba. Kubera ko nta mazu akodeshwa yari ahari, twagiye kuba mu muryango w’Abahamya wabaga mu giturage. Ibyo byatumye tubana n’abantu bavugaga ururimi rw’igituvalu gusa. Nyuma y’imyaka runaka twamaze tutavuga icyongereza, igituvalu cyabaye nk’aho ari rwo rurimi rwacu.
Bidatinze abantu benshi batangiye gushimishwa n’ukuri. Ariko se twari gukoresha ibihe bitabo tubigisha Bibiliya? Ntitwari dufite ibitabo mu rurimi 1 Kor 14:9). Twaribazaga tuti “ese tuzigera tubona ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu rurimi rw’igituvalu, ruvugwa n’abantu batageze ku 15.000?” Yehova yashubije ibyo bibazo ubwo yatumaga dusobanukirwa ibintu bibiri: (1) ashaka ko abantu bo “mu birwa bya kure” bamumenya; (2) kandi ashaka ko abantu isi ibona ko “boroheje” bahungira mu izina rye.
DUHINDURA IBITABO BYO KWIGISHA ABANTU UKURI
Mu mwaka wa 1980, ibiro by’ishami byadusabye kuba abahinduzi, uwo akaba ari umurimo twumvaga rwose tudashoboye (1 Kor 1:28, 29). Twabanje kugura na leta imashini ishaje yacapaga ibitabo hakoreshejwe intoki. Twayikoreshaga ducapa ibitabo twakeneraga mu materaniro. Twahinduye n’igitabo Ukuli Kuyobora ku Buzima bw’Iteka mu rurimi rw’igituvalu, maze tugicapa dukoresheje iyo mashini. Ndacyibuka ukuntu wino yabaga inuka cyane, n’imbaraga gucapa ibyo bitabo dukoresheje intoki byadusabaga, hari ubushyuhe bwinshi. Icyo gihe nta mashanyarazi twagiraga.
Guhindura ibitabo mu gituvalu ntibyari byoroshye kubera ko nta bitabo bihagije twari dufite byari kudufasha. Ariko kandi, rimwe na rimwe twabonaga ubufasha tutabaga twiteze. Igihe kimwe ari mu gitondo, naribeshye nkomanga ku rugi rw’umuntu wangaga ukuri. Yari umugabo ugeze mu za bukuru wahoze ari umwarimu, kandi yihutiye kumbwira ko yatwihanangirije kutazongera kuza iwe. Hanyuma yarambwiye ati “hari icyo nshaka kukubwira: uko muhindura ntibihuye n’uko abantu bo muri Tuvalu bavuga.” Nabajije n’abandi nsanga yaravugaga ukuri. Ku bw’ibyo, twagize ibyo duhindura. Natangajwe n’ukuntu Yehova yadufashije akoresheje uwo muntu warwanyaga ukuri, ariko
uko bigaragara akaba yarasomaga ibitabo byacu.Impapuro zatumiriraga abantu kuza mu Rwibutso ni yo nyandiko yacu ya mbere yo mu rurimi rw’igituvalu twahaye abantu. Hakurikiyeho Inkuru y’Ubwami No. 30 yasohokeye rimwe n’iy’icyongereza. Guha abantu ikintu bashoboraga gusoma mu rurimi rwabo byari bishimishije cyane. Buhoro buhoro, udutabo tumwe na tumwe n’ibitabo byatangiye kuboneka mu rurimi rw’igituvalu. Mu mwaka wa 1983, ibiro by’ishami byo muri Ositaraliya byatangiye gucapa igazeti y’Umunara w’Umurinzi mu gituvalu. Yari ifite amapaji 24, kandi yasohokaga buri mezi atatu. Ese abantu bo muri Tuvalu bishimiye ibyo bitabo? Barabyishimiye cyane kuko bakunda gusoma. Igihe cyose twasohoraga igitabo gishya, radiyo y’igihugu yarabitangazaga mu makuru, kandi rimwe na rimwe ni byo byabaga ari ingingo y’ingenzi. *
Umurimo w’ubuhinduzi wakorwaga ute? Twabanzaga kwandika ibintu byose ku mpapuro dukoresheje ikaramu. Hanyuma twabyandikaga dukoresheje imashini yandika, tukabyandika incuro nyinshi kugeza igihe tuboneye umwandiko ukwiriye wo kohereza ku biro by’ishami byo muri Ositaraliya. Bashiki bacu babiri bo kuri ibyo biro binjizaga uwo mwandiko w’igituvalu muri orudinateri, nubwo batumvaga urwo rurimi. Buri wese yabikoraga ukwe. Kuba bombi barawandikaga hanyuma bakagereranya ibyo banditse bakoresheje orudinateri, byatumaga amakosa aba make. Nyuma yaho ibiro by’ishami byapangaga uwo mwandiko n’amafoto, hanyuma bikawutwoherereza binyuze ku iposita. Twarawugenzuraga tukareba niba nta makosa arimo, maze tukongera tukawuboherereza kugira ngo bawucape.
Ubu ibintu byarahindutse. Amakipi y’abahinduzi ahindura umwandiko akanawukosora akoresheje orudinateri. Ahanini umwandiko n’amafoto bipangwa n’umuntu ukorera hamwe n’amatsinda y’abahinduzi. Hanyuma amakipi y’abahinduzi akoresha interineti akohereza uwo mwandiko ku biro by’ishami bishinzwe kubacapira. Nta muntu ukijya ku iposita ku munota wa nyuma agiye kohereza umwandiko.
IZINDI NSHINGANO TWAHAWE
Uko imyaka yagendaga ihita, jye na Jenny twagiye twoherezwa gukorera ahantu hatandukanye mu birwa bya Pasifika. Mu mwaka wa 1985, twavuye muri Tuvalu tujya gukorera ku biro by’ishami byo muri Samowa. Tuhageze, twafashije abahinduraga mu rurimi rw’igisamowa, urw’igitonga n’urw’igitokelawu, ari na ko dukomeza gufasha guhindura mu gituvalu. * Hanyuma mu mwaka wa 1996, twoherejwe ku biro by’ishami byo muri Fiji, aho twafashije abahinduraga mu rurimi rw’igifiji, igikiribati, ikinawuru, ikirotumani n’igituvalu.
Njya ntangazwa n’ishyaka abahindura ibitabo byacu bagaragaza. Uwo murimo ushobora kurambirana kandi ukananiza. Ariko kimwe na Yehova, abo bavandimwe na bashiki bacu b’indahemuka bifuza ko ubutumwa bwiza bubwirizwa mu ‘mahanga yose n’imiryango yose n’indimi zose n’amoko yose’ Ibyah 14:6). Urugero, igihe hategurwaga uko igazeti y’Umunara w’Umurinzi yahindurwa mu rurimi rw’igitonga, nagiranye inama n’abasaza bo ku birwa bya Tonga maze mbabaza niba muri bo hari uwari kwemera gutozwa akaba umuhinduzi. Umwe muri abo basaza wari ufite akazi keza k’ubukanishi yavuze ko yari kukareka ku munsi wari gukurikiraho, maze agahita atangira umurimo w’ubuhinduzi. Ukwizera gukomeye yari afite kwanteye inkunga cyane, kuko yari afite umuryango kandi akaba atari azi uko yari kujya abona amafaranga yo kuwutunga. Ariko Yehova yamwitayeho we n’umuryango we, kandi yamaze imyaka myinshi ari umuhinduzi.
(Abo bahinduzi babona ibintu nk’uko Inteko Nyobozi ibibona, kuko iba ishaka ko ibitabo biboneka mu ndimi zose, ndetse n’izivugwa n’abantu bake. Urugero, hari igihe abantu bibajije niba byari ngombwa ko ibitabo byacu bihindurwa mu rurimi rw’igituvalu. Uko Inteko Nyobozi yashubije icyo kibazo byanteye inkunga cyane. Yagize iti “ntitubona impamvu mutakomeza guhindura ibitabo mu rurimi rw’igituvalu. Nubwo abavuga urwo rurimi baba ari bake ugereranyije n’abavuga izindi ndimi, na bo bakeneye kugezwaho ubutumwa bwiza mu rurimi rwabo.”
Mu mwaka wa 2003, jye na Jenny twavanywe mu Rwego Rushinzwe Ubuhinduzi ku biro by’ishami byo muri Fiji, twimurirwa mu Rwego Rushinzwe Gufasha Abahinduzi rw’i Patterson, muri leta ya New York. Byabaye nko gukabya inzozi. Twagiye mu itsinda rifasha abahindura ibitabo byacu mu zindi ndimi. Mu gihe cy’imyaka ibiri yakurikiyeho cyangwa isaga, twishimiye gusura ibihugu bitandukanye kugira ngo dutoze amakipi y’abahinduzi.
IMYANZURO IKOMEYE CYANE
Reka noneho ngaruke kuri ya nama nababwiye ngitangira. Mu mwaka wa 2000, Inteko Nyobozi yasanze ari ngombwa ko yafasha abahinduzi bo hirya no hino ku isi kugira ngo barusheho gukora neza. Kugeza icyo gihe, abahinduzi benshi ntibari barigeze batozwa ibirebana n’ubuhinduzi. Tumaze kugirana inama na Komite Ishinzwe Ubwanditsi, Inteko Nyobozi yemeye ko hashyirwaho gahunda yo gutoza abahinduzi bose bo hirya no hino ku isi. Iyo gahunda yari kuba ikubiyemo kubatoza kumva neza umwandiko w’icyongereza, kumenya tekiniki z’ubuhinduzi, no gukorera hamwe mu makipi.
Gutoza abahinduzi byageze ku ki? Byatumye abahinduzi barushaho guhindura neza. Nanone, umubare w’indimi ibitabo byacu byandikwamo warushijeho kwiyongera. Igihe twatangiraga umurimo w’ubumisiyonari mu mwaka wa 1979, Umunara w’Umurinzi wandikwaga mu ndimi 82 gusa. Mu ndimi nyinshi, wasohokaga amezi runaka nyuma y’Umunara w’Umurinzi w’icyongereza. Ariko ubu, Umunara w’Umurinzi usohoka mu ndimi zisaga 240, kandi inyinshi muri izo, ugasohokera rimwe n’uw’icyongereza. Muri iki gihe, ibitabo byacu biboneka mu ndimi zisaga 700. Ibyo ni ibintu byasaga n’aho bidashoboka mu myaka runaka ishize.
Mu mwaka wa 2004, Inteko Nyobozi yafashe
Kimwe mu bintu nkunda kwibuka ni ikoraniro ryabereye muri Tuvalu mu mwaka wa 2011. Icyo gihugu cyari kimaze amezi runaka kirimo amapfa, kandi byasaga n’aho iryo koraniro ritari kuba. Ariko kuri uwo mugoroba tukihagera, haguye imvura nyinshi. Ku bw’ibyo, twashoboye kugira iryo koraniro. Nashimishijwe cyane no gutangaza ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo mu rurimi rw’igituvalu. Nubwo abavandimwe bavuga urwo rurimi ari bake, na bo Yehova yabahaye iyo mpano nziza cyane. Iryo koraniro rirangiye, haguye indi mvura nyinshi. Ku bw’ibyo, buri wese yatashye abonye amazi menshi y’ukuri ko mu Ijambo ry’Imana, n’amazi asanzwe.
Ikibabaje ni uko icyo gihe ntari kumwe n’umugore wanjye Jenny nakundaga cyane twamaranye imyaka isaga 35. Yari yarapfuye mu mwaka wa 2009, yishwe na kanseri y’ibere yari amaranye imyaka icumi. Nta gushidikanya ko nazuka azishimira kumva ko hasohotse Bibiliya mu rurimi rw’igituvalu.
Yehova yampaye undi mugore mwiza witwa Loraini Sikivou. Loraini na Jenny bakoranye kuri Beteli yo muri Fiji, kandi Loraini na we yari umuhinduzi, akaba yarahinduraga mu rurimi rw’igifiji. Ku bw’ibyo, nongeye kubona umugore w’indahemuka, tukaba dufatanyije gukorera Yehova, kandi akunda indimi nk’uko nzikunda.
Uko imyaka yagiye ihita, niboneye ukuntu Data udukunda Yehova yagiye aha abantu bo mu ndimi zose ibyo bakenera, niyo ururimi rwabo rwaba ruvugwa n’abantu bake (Zab 49:1-3). Niboneye ukuntu abantu bishima iyo babonye bwa mbere ibitabo byacu mu ndimi zabo, cyangwa iyo baririmbira Yehova mu rurimi rubagera ku mutima (Ibyak 2:8, 11). Ndacyibuka amagambo yavuzwe n’umuvandimwe ugeze mu za bukuru wo muri Tuvalu witwa Saulo Teasi. Igihe yaririmbaga bwa mbere indirimbo y’Ubwami mu rurimi rwe, yagize ati “uzambwirire abagize Inteko Nyobozi ko izi ndirimbo ziryoshye mu gituvalu kurusha mu cyongereza.”
Muri Nzeri 2005, nahawe inshingano ihebuje ntari niteze yo kuba umwe mu bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova. Nubwo ubu ntakiri umuhinduzi, nshimira Yehova ko atuma nkomeza gufasha mu birebana n’umurimo w’ubuhinduzi ukorerwa ku isi hose. Kumenya ko Yehova aha abagize ubwoko bwe bose ibyo bakenera, hakubiyemo n’abatuye ku birwa byitaruye byo mu nyanja ya Pasifika, biranshimisha cyane. Nk’uko umwanditsi wa zaburi yabivuze, “Yehova yabaye umwami! Isi niyishime, ibirwa byose binezerwe.”
^ par. 18 Ingero zigaragaza ko abantu bishimiraga ibitabo byacu ziboneka mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 15 Ukuboza 2000, ku ipaji ya 32, Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Kanama 1988, ku ipaji ya 22 (mu gifaransa) no muri Nimukanguke yo ku itariki ya 22 Ukuboza 2000, ku ipaji ya 9 (mu gifaransa).
^ par. 22 Niba ushaka kumenya byinshi kurushaho ku birebana n’umurimo w’ubuhinduzi muri Samowa, reba Igitabo nyamwaka 2009, ku ipaji ya 120-121, 123-124 (mu gifaransa).