Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya utekereza ku rukundo ruhoraho rwa Yehova

Jya utekereza ku rukundo ruhoraho rwa Yehova

“Nzatekereza ku mirimo yawe yose.”ZAB 77:12.

INDIRIMBO: 18, 61

1, 2. (a) Kuki wemera udashidikanya ko Yehova akunda abagize ubwoko bwe? (b) Ni ikihe cyifuzo abantu bose baremanywe?

NI IKI gituma wemera udashidikanya ko Yehova akunda abagize ubwoko bwe? Mbere y’uko usubiza icyo kibazo, banza utekereze ku ngero zikurikira. Mu gihe cy’imyaka runaka, abavandimwe na bashiki bacu bagiye batera inkunga mushiki wacu witwa Taylene, bamubwira ko yajya ashyira mu gaciro ntashake gukora ibirenze ubushobozi bwe. Yagize ati “iyo Yehova aza kuba atankunda ntiyari gukomeza kungira iyo nama.” Brigitte wareze abana be babiri wenyine nyuma yo gupfusha umugabo we yagize ati “kurerera abana mu isi ya Satani ni ibintu bikomeye, cyane cyane iyo ubarera uri wenyine. Ariko nemera ntashidikanya ko Yehova ankunda kuko yagiye amfasha mu bihe bigoye, kandi ntiyigeze yemera ko mpura n’ibibazo ntashoboraga kwihanganira” (1 Kor 10:13). Sandra we arwaye indwara idakira. Igihe yari mu ikoraniro, hari mushiki wacu wamwitayeho cyane. Umugabo wa Sandra yagize ati “nubwo tutari dusanzwe tuziranye, kuba yaragaragaje ko amuhangayikiye byaradushimishije cyane. Utuntu duto duto abavandimwe na bashiki bacu badukorera na two tunyereka ko Yehova adukunda.”

2 Abantu baremanywe icyifuzo cyo gukunda no gukundwa. Ariko kandi, biroroshye ko umuntu acika intege bitewe n’uburwayi, ibibazo by’ubukungu cyangwa kutagira icyo ageraho mu murimo wo kubwiriza. Mu gihe dutangiye kumva ko Yehova atakidukunda, twagombye kumenya ko dufite agaciro kenshi mu maso ye, kandi ko ‘adufashe ukuboko kw’iburyo’ kugira ngo adushyigikire. Nitumubera indahemuka ntazigera atwibagirwa.Yes 41:13; 49:15.

3. Ni iki cyatuma turushaho kwemera ko Yehova adukunda urukundo ruhoraho?

3 Abo bantu tumaze kuvuga ntibashidikanyaga ko Imana yari kumwe na bo mu bihe bigoye banyuzemo. Natwe dushobora kwemera ko iri mu ruhande rwacu (Zab 118:6, 7). Muri iki gice turi busuzume ibintu bine bigaragaza ko Imana idukunda, ni ukuvuga ibyo yaremye, Ijambo ryayo ryahumetswe, isengesho n’incungu. Gutekereza ku bintu byiza Yehova yakoze bishobora gutuma turushaho kumushimira ku bw’urukundo rwe ruhoraho.Soma muri Zaburi ya 77:11, 12.

JYA UTEKEREZA KU BYO YEHOVA YAREMYE

4. Ibyo Yehova yaremye bitwereka iki?

4 Ibyo Yehova yaremye bitwereka ko adukunda cyane (Rom 1:20). Urugero, Yehova yatunganyije isi atagamije gusa ko tuyibaho, ahubwo yanaduhaye ibyo dukenera byose kugira ngo twishimire kuyibaho. Dukenera kurya kugira ngo tubeho, kandi Yehova yaduhaye ibyokurya binyuranye bituma twishimira ubuzima (Umubw 9:7). Mushiki wacu witwa Catherine wo muri Kanada yishimira kwitegereza ibyaremwe, cyane cyane ahagana muri Mata. Yagize ati “kubona ukuntu ibintu byongera kugarura ubuzima birantangaza cyane. Indabyo zongera kumera, n’inyoni zikava iyo zari zarimukiye, harimo n’akanyoni gato cyane ko mu bwoko bw’umununi kongera kumenya aho namanitse akantu nshyiriramo inyoni ibyokurya ku idirishya ry’igikoni cyanjye. Kuba Yehova aduha ibyo byose kugira ngo tubyishimire bigaragaza ko adukunda.” Data wo mu ijuru udukunda yishimira ibyo yaremye, kandi yifuza ko natwe tubyishimira.Ibyak 14:16, 17.

5. Uko Yehova yaturemye bigaragaza bite ko adukunda?

5 Yehova yaturemanye ubushobozi bwo gukora ibintu bitandukanye bituma twishimira ubuzima (Umubw 2:24). Yashakaga ko abantu bororoka bakuzura isi, bakayitegeka kandi bagategeka amafi, inyoni n’ibindi biremwa bifite ubuzima (Intang 1:26-28). Nanone kandi, yaturemanye imico ituma tumwigana.Efe 5:1.

JYA UHA AGACIRO IJAMBO RY’IMANA

6. Kuki twagombye kwishimira Ijambo ry’Imana?

6 Imana yagaragaje urukundo rwinshi idukunda iduha Ijambo ryayo ryahumetswe. Rituma tuyimenya, tukamenya n’ibyo yagiye igirira abantu. Urugero, Ibyanditswe bitubwira ibyo yagiriye Abisirayeli nubwo bayisuzuguraga kenshi. Muri Zaburi ya 78:38 hagira hati “yabagiriraga imbabazi, igatwikira ibyaha byabo ntibarimbure; incuro nyinshi yarigaruraga igacubya uburakari bwayo, ntibyutse umujinya wayo wose.” Gutekereza kuri uwo murongo w’Ibyanditswe bizatuma ubona ko Yehova agukunda kandi ko akwitaho. Jya umenya ko abona ko ufite agaciro kenshi.Soma muri 1 Petero 5:6, 7.

7. Kuki twagombye kubaha cyane Bibiliya?

7 Twagombye kubona ko Bibiliya ari iy’agaciro kenshi kuko ari yo mbere na mbere Imana ikoresha ituvugisha. Iyo umubyeyi n’umwana bashyikirana neza, barushaho gukundana no kwizerana. Yehova ni Data udukunda. Nubwo tutigeze tumubona cyangwa ngo twumve ijwi rye, atuvugisha binyuze ku Ijambo rye ryahumetswe, kandi tugomba kumutega amatwi (Yes 30:20, 21). Yehova yifuza kutuyobora no kuturinda. Nanone kandi, yifuza ko tumumenya kandi tukamwiringira.Soma muri Zaburi ya 19:7-11; Imigani 1:33.

Nubwo Yehu yacyashye Yehoshafati, hari “ibintu byiza” Yehova yamubonyeho (Reba paragarafu ya 8 n’iya 9)

8, 9. Ni iki Yehova ashaka ko tumenya? Tanga urugero rwo muri Bibiliya rubigaragaza.

8 Yehova ashaka ko tumenya ko adukunda. Ntiyibanda ku makosa yacu, ahubwo areba ibyiza dukora (2 Ngoma 16:9). Reka turebe uko Yehova yazirikanye ibyiza umwami w’u Buyuda witwaga Yehoshafati yakoze. Igihe kimwe, Yehoshafati yafashe umwanzuro mubi wo kujyana n’umwami wa Isirayeli witwaga Ahabu kurwanya Abasiriya bari barigaruriye Ramoti-Gileyadi. Nubwo abahanuzi b’ibinyoma 400 bijeje Ahabu ko yari gutsinda, umuhanuzi wa Yehova witwaga Mikaya we yamuhanuriye ko yari gutsindwa. Ahabu yaguye ku rugamba, ariko Yehoshafati arokoka ku kaburembe. Amaze gusubira i Yerusalemu, Yehova yohereje Yehu mwene Hanani bamenya, kugira ngo amucyahe bitewe n’uko yari yifatanyije na Ahabu. Icyakora, Yehu yaranamubwiye ati “hari ibintu byiza byakubonetseho.”2 Ngoma 18:4, 5, 18-22, 33, 34; 19:1-3.

9 Yehoshafati agitangira gutegeka yohereje abatware, Abalewi n’abatambyi mu migi yose y’u Buyuda, kugira ngo bigishe abantu Amategeko ya Yehova. Iyo gahunda yageze ku bintu byiza kuko n’abantu bo mu mahanga yari abakikije batangiye gutinya Yehova (2 Ngoma 17:3-10). Ni iby’ukuri ko Yehoshafati yakoze igikorwa kigaragaza ubupfapfa, ariko Yehova ntiyibagiwe ibyiza yari yarakoze. Iyo nkuru itwibutsa ko nubwo tudatunganye, Yehova azakomeza kudukunda nitumukorera tubigiranye umutima wacu wose.

JYA UHA AGACIRO ISENGESHO

10, 11. (a) Kuki isengesho ari impano yihariye Yehova yaduhaye? (b) Imana ishobora gusubiza amasengesho yacu ite? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

10 Umubyeyi urangwa n’urukundo atega abana be amatwi iyo bashaka kumuvugisha. Aba yifuza kumenya ibibahangayikishije kuko abitaho. Data wuje urukundo Yehova na we aratwumva iyo tumusenze. Kumuvugisha binyuze ku isengesho ni ibintu bihebuje rwose.

11 Dushobora gusenga Yehova igihe icyo ari cyo cyose. Ni Incuti yacu, kandi buri gihe aba yiteguye kudutega amatwi. Taylene twigeze kuvuga yagize ati “ushobora kumubwira ikintu icyo ari cyo cyose.” Iyo tubwiye Imana ibiduhangayikishije, ishobora kudusubiza binyuze ku murongo wa Bibiliya, ingingo runaka yo mu igazeti, cyangwa amagambo ateye inkunga tubwiwe n’uwo duhuje ukwizera. Yehova yumva ibyo tumusaba kandi akiyumvisha uko tumerewe niyo nta wundi waba abyumva. Kuba asubiza amasengesho yacu bigaragaza ko adukunda urukundo ruhoraho.

12. Kuki twagombye gutekereza ku masengesho ari muri Bibiliya? Tanga urugero.

12 Hari amasomo menshi dushobora kuvana ku masengesho dusanga mu Ijambo ry’Imana. Ku bw’ibyo, kuyasuzuma rimwe na rimwe muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango bishobora kutugirira akamaro. Gutekereza ku masengesho abagaragu ba Yehova bo mu bihe bya kera bamubwiye babikuye ku mutima, bishobora gutuma amasengesho yacu arushaho kugira ireme. Urugero, tekereza ku isengesho Yona yasenze yicishije bugufi ubwo yari mu nda y’urufi runini (Yona 1:17–2:10). Nanone tekereza ku isengesho rivuye ku mutima Salomo yabwiye Yehova mu gihe cyo gutaha urusengero (1 Abami 8:22-53). Tekereza no ku isengesho ntangarugero rya Yesu (Mat 6:9-13). Ikiruta byose, buri gihe ‘ujye ureka ibyo usaba bimenywe n’Imana.’ Bizatuma ‘amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose arinda umutima wawe n’ubushobozi bwawe bwo kwiyumvisha ibintu,’ bityo urusheho gushimira Yehova ku bw’urukundo ruhoraho agukunda.Fili 4:6, 7.

JYA UGARAGAZA KO USHIMIRA KU BW’INCUNGU

13. Incungu idufitiye akahe kamaro?

13 Imana yaduhaye impano itagereranywa y’igitambo cy’incungu cya Yesu kugira ngo “tubone ubuzima” (1 Yoh 4:9). Intumwa Pawulo yerekeje kuri icyo gikorwa gihebuje Imana yagaragajemo urukundo agira ati “Kristo yapfiriye abatubaha Imana igihe cyagenwe kigeze. Birakomeye ko umuntu yapfira umukiranutsi. Ni iby’ukuri ko wenda umuntu yatinyuka gupfira umuntu mwiza, nyamara Imana yo yatweretse urukundo rwayo ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha” (Rom 5:6-8). Incungu ni cyo kimenyetso gikomeye kurusha ibindi kigaragaza urukundo rw’Imana, kandi incungu ituma abantu bagirana na yo imishyikirano ya bugufi.

14, 15. (a) Incungu ifitiye akahe kamaro Abakristo basutsweho umwuka? (b) Ifitiye akahe kamaro abafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi?

14 Hari Abakristo bake Yehova yagaragarije urukundo rwe mu buryo bwihariye (Yoh 1:12, 13; 3:5-7). Kubera ko basutsweho umwuka wera, babaye “abana b’Imana” (Rom 8:15, 16). Pawulo yavuze ko bicaye ‘hamwe ahantu ho mu ijuru bunze ubumwe na Kristo Yesu.’ Ese ko bamwe muri bo bakiri hano ku isi, kuki yavuze atyo (Efe 2:6)? Ni ukubera ko Yehova yabahaye ibyiringiro byo kuzabaho iteka mu ijuru.Efe 1:13, 14; Kolo 1:5.

15 Abatarasutsweho umwuka na bo bashobora kuba incuti z’Imana mu gihe baba bizeye incungu. Bashobora kuzaba abana bayo maze bakabaho iteka ku isi izaba yahindutse Paradizo. Ku bw’ibyo rero, incungu ni ikimenyetso kigaragaza ko Yehova akunda abantu bose (Yoh 3:16). Niba dufite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi kandi tugakomeza gukorera Yehova turi abizerwa, dushobora kwiringira tudashidikanya ko azatuma tugira ubuzima bushimishije mu isi nshya. Birakwiriye rero ko tubona ko incungu ari cyo kimenyetso gikomeye kurusha ibindi kigaragaza urukundo ruhoraho Imana idukunda.

JYA UGARAGAZA KO UKUNDA YEHOVA

16. Gutekereza ku buryo bwinshi Yehova yatugaragarijemo urukundo bizatuma dukora iki?

16 Uburyo Yehova atugaragarizamo urukundo rwe ntiburondoreka. Dawidi umwanditsi wa zaburi yararirimbye ati “mbega ukuntu ibitekerezo byawe ari iby’agaciro kenshi kuri jye! Mana, mbega ukuntu igiteranyo cyabyo ari kinini cyane! Ngerageje kubibara, byaba byinshi kuruta umusenyi” (Zab 139:17, 18). Gutekereza ku buryo bwinshi Yehova atugaragarizamo urukundo bizatuma natwe tumukunda, kandi tumuhe ibyiza kurusha ibindi.

17, 18. Bumwe mu buryo twagaragazamo ko dukunda Imana ni ubuhe?

17 Hari uburyo bwinshi twagaragazamo ko dukunda Yehova. Urugero, tugaragaza ko dukunda Imana na bagenzi bacu tubwiriza iby’Ubwami tubigiranye ishyaka (Mat 24:14; 28:19, 20). Nanone kandi, tugaragaza ko dukunda Yehova by’ukuri twihanganira ibigeragezo. (Soma muri Zaburi ya 84:11; Yakobo 1:2-5.) Mu gihe birushijeho gukomera, dushobora kwiringira ko Imana izi neza imibabaro yacu kandi ko izadufasha, kuko ibona ko dufite agaciro kenshi.Zab 56:8.

18 Urukundo dukunda Yehova rutuma dutekereza ku byo yaremye no ku bindi bintu bihebuje yakoze. Tugaragaza ko dukunda Imana kandi ko duha agaciro Ijambo ryayo, twiga Bibiliya tubigiranye umwete. Urukundo dukunda Yehova rutuma tumusenga. Nanone kandi, turushaho kumukunda iyo dutekereje ku gitambo cy’incungu yatanze kubera ibyaha byacu (1 Yoh 2:1, 2). Izo ni zimwe mu mpamvu nyinshi zituma dukunda Yehova bitewe n’uko adukunda urukundo ruhoraho.