Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mwirinde incuti mbi muri iyi minsi y’imperuka

Mwirinde incuti mbi muri iyi minsi y’imperuka

“Kwifatanya n’ababi byonona imyifatire myiza.”1 KOR 15:33.

INDIRIMBO: 73, 119

1. Turi mu bihe bimeze bite?

TURI mu bihe bigoye cyane. Kuva ‘iminsi y’imperuka’ yatangira mu mwaka wa 1914, ku isi ibintu byagiye birushaho kuba bibi (2 Tim 3:1-5). Byongeye kandi, ibintu bizagenda birushaho kuzamba kuko Bibiliya yahanuye ko “abantu babi n’indyarya bazagenda barushaho kuba babi.”2 Tim 3:13.

2. Ni iyihe myidagaduro abantu benshi bishimira? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

2 Mu myidagaduro, abantu benshi bareba cyangwa bagakora ibintu by’urugomo, iby’ubwiyandarike, iby’ubupfumu cyangwa ibindi Imana itemera. Urugero, interineti, ibiganiro byo kuri televiziyo, za filimi, ibitabo n’ibinyamakuru, akenshi bigaragaza ko urugomo n’ubwiyandarike atari bibi. Imyitwarire abantu babonaga ko idakwiriye ubu isigaye yemewe n’amategeko mu duce tumwe na tumwe. Icyakora ibyo ntibituma iyo myitwarire yemerwa n’Imana.Soma mu Baroma 1:28-32.

3. Abantu benshi babona bate abakurikiza amahame yo mu Byanditswe?

3 Abigishwa ba Yesu bo mu kinyejana cya mbere birindaga imyidagaduro mibi. Kubera iyo mpamvu ndetse no kuba baragiraga imyifatire myiza muri rusange, abantu barabasebyaga kandi bakabatoteza. Intumwa Petero yaranditse ati “kubera ko [mwebwe Abakristo] mutagikomeza gufatanya na bo gusaya muri ibyo bikorwa by’ubwiyandarike, birabatangaza maze bakagenda babatuka” (1 Pet 4:4). Muri iki gihe nabwo, isi ibona ko abantu bakurikiza amahame y’Imana bameze nk’abataye umutwe. Mu by’ukuri, Bibiliya yavuze ko “abantu bose bifuza kubaho bariyeguriye Imana kandi bunze ubumwe na Kristo Yesu, na bo bazatotezwa.”2 Tim 3:12.

“KWIFATANYA N’ABABI BYONONA IMYIFATIRE MYIZA”

4. Kuki tutagombye gukunda isi?

4 Niba twifuza gukora ibyo Imana ishaka, ntitugomba gukunda isi cyangwa ibintu biri mu isi. (Soma muri 1 Yohana 2:15, 16.) Satani ni we ‘mana y’iyi si’ kandi ni we uyiyobora. Akoresha amadini, za leta, imiryango y’ubucuruzi n’itangazamakuru kugira ngo ayobye abantu (2 Kor 4:4; 1 Yoh 5:19). Ku bw’ibyo, twebwe Abakristo tugomba kwirinda incuti mbi. Bibiliya iduha umuburo igira iti “ntimuyobe. Kwifatanya n’ababi byonona imyifatire myiza.”1 Kor 15:33.

5, 6. Ni ba nde tutagombye kugirana na bo ubucuti, kandi kuki?

5 Kugira ngo dukomeze kugira imyifatire myiza, tugomba kwirinda kugirana ubucuti n’abantu bakora ibibi. Ibyo byumvikanisha ko tutagomba kwirinda gusa kugirana ubucuti n’abantu bo muri iyi si bakora ibibi, ahubwo ko tugomba no kwirinda abantu bavuga ko basenga Yehova ariko bakica amategeko ye babigambiriye. Mu gihe abantu nk’abo biyita Abakristo bakoze icyaha gikomeye bakanga kwicuza, ntidukomeza kugirana na bo ubucuti.Rom 16:17, 18.

6 Iyo twifatanya n’abantu batumvira amategeko y’Imana, dushobora kumva twakora nk’ibyo bakora kugira ngo batwemere. Urugero, turamutse tugiranye ubucuti n’abantu biyandarika, dushobora kumera nka bo. Uko ni ko byagendekeye bamwe mu Bakristo biyeguriye Yehova, kandi bamwe muri bo baciwe mu itorero kuko banze kwihana (1 Kor 5:11-13). Baramutse batagarukiye Yehova, ibyavuzwe na Petero bishobora kubasohoreraho.—Soma muri 2 Petero 2:20-22.

7. Ni ba nde bagombye kutubera incuti magara?

7 Nubwo twifuza kuba abagwaneza ku bantu bose, abatumvira amategeko y’Imana ntibagombye kutubera incuti magara. Ku bw’ibyo, ntibyaba bihuje n’ubwenge ko Umuhamya wa Yehova w’umuseribateri arambagizanya n’umuntu nk’uwo utariyeguriye Imana kandi utubaha amahame yayo. Gukomeza kwemerwa na Yehova ni byo by’ingenzi cyane kuruta kwemerwa n’abantu batumvira amategeko ye. Abakora ibyo Imana ishaka ni bo bakwiriye kutubera incuti magara. Yesu yagize ati “umuntu wese ukora ibyo Imana ishaka, uwo ni we muvandimwe wanjye, ni we mushiki wanjye kandi ni we mama.”Mar 3:35.

8. Kwifatanya n’incuti mbi byagize izihe ngaruka ku Bisirayeli?

8 Kwifatanya n’incuti mbi byatumye Abisirayeli bagerwaho n’akaga. Igihe Yehova yabakuraga mu bubata bwo muri Egiputa akabajyana mu Gihugu cy’Isezerano, yabahaye amabwiriza arebana n’uko bari kubana n’abari bagituyemo. Yagize ati “ntukikubite imbere y’imana zabo cyangwa ngo uzikorere, kandi ntugakore ikintu cyose gisa n’ibishushanyo by’imana zabo, ahubwo ntuzabure kubirimbura no kumenagura inkingi zabo zera. Mukorere Yehova Imana yanyu” (Kuva 23:24, 25). Icyakora abenshi mu Bisirayeli ntibumviye ayo mabwiriza (Zab 106:35-39). Kubera ko batabereye Imana indahemuka, nyuma yaho Yesu yarababwiye ati “ngiyo inzu yanyu, nimuyisigarane” (Mat 23:38). Yehova yanze ishyanga rya Isirayeli, maze atoranya itorero rya gikristo aba ari ryo riba ubwoko bwe.Ibyak 2:1-4.

JYA WITONDERA IBYO USOMA N’IBYO UREBA

9. Kuki ibintu byo mu itangazamakuru bishobora guteza akaga?

9 Ibintu byinshi byo mu itangazamakuru, urugero nka porogaramu za televiziyo, ibishyirwa ku mbuga za interineti no mu bitabo, bishobora gutuma imishyikirano dufitanye na Yehova yangirika. Ntibiba bigamije gufasha abantu kwizera Yehova n’amasezerano ye, ahubwo bituma biringira isi ya Satani. Ku bw’ibyo, tugomba kuba maso tukirinda kureba, gusoma cyangwa kumva ibintu byatuma tugira “irari ry’iby’isi.”Tito 2:12.

10. Bizagendekera bite ibintu bibi abantu basoma n’ibyo bareba?

10 Vuba aha, ibintu bibi abantu bareba cyangwa basoma ntibizaba bikiriho. Isi ya Satani nirimbuka byose bizajyana na yo. Ijambo ry’Imana rigira riti “isi irashirana n’irari ryayo, ariko ukora ibyo Imana ishaka ahoraho iteka ryose” (1 Yoh 2:17). Umwanditsi wa zaburi na we yararirimbye ati ‘abakora ibibi bazakurwaho, ariko abiringira Yehova bo bazaragwa isi. Abicisha bugufi bazaragwa isi, kandi bazishimira amahoro menshi.’ Ibyo bizamara igihe kingana iki? Yagize ati “abakiranutsi bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka ryose.”Zab 37:9, 11, 29.

11. Imana idufasha ite kugira ngo dukomeze kuyibera indahemuka?

11 Umuryango wa Yehova utandukanye cyane n’isi ya Satani kuko wo ufasha abantu kugira imibereho izabahesha ubuzima bw’iteka. Yesu yasenze Yehova agira ati “ubu ni bwo buzima bw’iteka: bitoze kukumenya, wowe Mana y’ukuri yonyine, bamenye n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo” (Yoh 17:3). Data wo mu ijuru akoresha umuryango we akaduha ibyo dukeneye byose kugira ngo tumumenye. Urugero, dufite amagazeti menshi, udutabo, ibitabo, za videwo n’urubuga rwa interineti bidufasha gukomeza gukorera Imana. Nanone kandi, uwo muryango uduteganyiriza gahunda zihoraho z’amateraniro mu matorero asaga 110.000 yo hirya no hino ku isi. Muri ayo materaniro no mu makoraniro, duhabwa inyigisho zishingiye kuri Bibiliya zituma turushaho kwizera Imana n’amasezerano yayo.Heb 10:24, 25.

SHAKANA N’ “URI MU MWAMI GUSA”

12. Inama yo muri Bibiliya idusaba gushakana n’ “uri mu Mwami gusa,” isobanura iki?

12 Abakristo b’abaseribateri bifuza gushaka bagomba kuba maso cyane bakirinda incuti mbi. Ijambo ry’Imana riduha umuburo ugira uti “ntimukifatanye n’abatizera kuko mudahuje. Gukiranuka n’ubwicamategeko bifitanye sano ki? Cyangwa umucyo n’umwijima bihuriye he?” (2 Kor 6:14). Bibiliya igira abagaragu b’Imana inama yo gushakana n’ “uri mu Mwami gusa,” ni ukuvuga umuntu wiyeguriye Yehova akabatizwa, kandi akaba akurikiza inyigisho zo mu Byanditswe (1 Kor 7:39). Iyo Umukristo ashakanye n’uwo bahuje ukwizera, aba abonye umuntu ukunda Yehova uzamufasha gukomeza kumubera indahemuka.

13. Ni irihe tegeko rirebana n’ishyingiranwa Imana yahaye Abisirayeli?

13 Yehova azi icyabera cyiza abagaragu be kandi inama atanga ku birebana n’ishyingiranwa ntiyigeze ihinduka. Ibuka itegeko risobanutse neza yahaye Abisirayeli binyuze kuri Mose. Ku birebana n’abantu batamukoreraga bo mu mahanga yari akikije Isirayeli, yagize ati “ntuzashyingirane na bo. Abakobwa bawe ntuzabashyingire abahungu babo, kandi abahungu bawe ntuzabasabire abakobwa babo. Kuko bazabayobya bakareka kunkurikira, bagakorera izindi mana, bigatuma mwikongereza uburakari bwa Yehova, agahita abarimbura.”Guteg 7:3, 4.

14, 15. Kwirengagiza itegeko rya Yehova byagize izihe ngaruka kuri Salomo?

14 Salomo umuhungu wa Dawidi akimara kwima ingoma, yasenze Imana ayisaba ubwenge kandi yamuhaye ubwenge bwinshi. Ibyo byatumye Salomo amenyekana hose ko yari umwami w’umunyabwenge wayoboraga igihugu cyari gikize. Mu by’ukuri, igihe umwamikazi w’i Sheba yasuraga Salomo, yaravuze ati “sinigeze mbyemera kugeza aho nziye nkabyibonera n’amaso yanjye. None nsanze ibyo nabwiwe ari bike cyane. Ubwenge bwawe n’ubukire bwawe birenze ibyo numvise” (1 Abami 10:7). Ariko kandi, ibyabaye kuri Salomo bituma tumenya uko byagendekera umugaragu wa Yehova aramutse yanze kumvira itegeko ry’Imana, maze agashakana n’uwo badahuje ukwizera.Umubw 4:13.

15 Nubwo Imana yari yarakoreye Salomo ibintu byiza byinshi, yanze kumvira itegeko yahaye Abisirayeli ry’uko batagombaga gushaka abagore bo mu mahanga yari abakikije. Salomo “yakunze abagore b’abanyamahanga benshi,” kandi amaherezo yaje kugira abagore 700 n’inshoreke 300. Byaje kumugendekera bite? Salomo ageze mu za bukuru, abagore be b’abapagani ‘bamuyobeje umutima, akurikira izindi mana kandi akora ibyo Yehova yanga’ (1 Abami 11:1-6). Incuti mbi Salomo yifatanyije na zo zatumye adakomeza kugira ubwenge, kandi areka gusenga Yehova. Uwo ni umuburo ku Mukristo watekereza gushakana n’umuntu udakunda Yehova.

16. Ni iyihe nama yo mu Byanditswe ireba abagaragu b’Imana bafite abagabo cyangwa abagore batari abagaragu ba Yehova?

16 Bite se niba umuntu abaye umugaragu wa Yehova, ariko uwo bashakanye we akaba atari we? Bibiliya igira iti “namwe bagore, mugandukire abagabo banyu kugira ngo niba hari n’abagabo batumvira ijambo, bareshywe n’imyifatire yanyu nta jambo muvuze” (1 Pet 3:1). Nubwo ayo magambo yabwiwe Abakristokazi, areba n’abagabo baba abagaragu ba Yehova ariko abo bashakanye bo bakaba atari bo. Iyo nama Bibiliya itanga irasobanutse neza. Usabwa kuba umugabo cyangwa umugore mwiza, kandi ugakurikiza amahame y’Imana arebana n’ishyingiranwa. Hari abantu benshi bagiye bemera ukuri bitewe no kubona ukuntu abo bashakanye bumviye ibyo Imana ibasaba, maze bagahinduka.

JYA UGIRA INCUTI Z’ABANTU BAKUNDA YEHOVA

17, 18. Ni iki cyatumye Nowa arokoka Umwuzure, kandi se ni iki cyafashije Abakristo bo mu kinyejana cya mbere kurokoka igihe Yerusalemu yarimbukaga?

17 Incuti mbi zonona imyifatire myiza, ariko incuti nziza zo ziragufasha. Reka dufate urugero rwa Nowa wabaga mu isi mbi, ariko akaba atarifuzaga kugirana ubucuti n’abantu bari bayituyemo. Icyo gihe ‘Yehova yabonye ko ububi bw’abantu bwari bwogeye mu isi, kandi ko igihe cyose ibitekerezo byo mu mitima yabo byabaga bibogamiye ku bibi gusa’ (Intang 6:5). Ku bw’ibyo, Imana yafashe umwanzuro wo kurimbura isi y’icyo gihe n’abari bayishyigikiye, ikoresheje umwuzure. Icyakora, “Nowa yari umukiranutsi. Yari indakemwa mu bantu bo mu gihe cye. Nowa yagendanaga n’Imana y’ukuri.”Intang 6:7-9.

18 Nowa ntiyigeze agirana ubucuti n’abantu batubahaga Imana. We n’abandi barindwi bari bagize umuryango we bari bahugiye mu gukora umurimo Imana yari yarabahaye wo kubaka inkuge. Nanone kandi, Nowa yari “umubwiriza wo gukiranuka” (2 Pet 2:5). Umurimo Nowa yakoraga wo kubwiriza, uwo kubaka inkuge no kuba yarakomeje kunga ubumwe n’abari bagize umuryango we, byamufashije gukomeza gukora ibintu byiza byashimishaga Imana. Ibyo byatumye we n’umuryango we barokoka Umwuzure. Kubera ko twese abariho muri iki gihe twakomotse kuri Nowa wari umukiranutsi, ku mugore we, abahungu be n’abagore babo, twagombye kugaragaza ko tubashimira kuko bumviye Yehova bakirinda incuti mbi. Abakristo b’indahemuka bo mu kinyejana cya mbere na bo bakomeje kwitandukanya n’abantu batubahaga Imana, bituma barokoka igihe Yerusalemu yarimburwaga mu mwaka wa 70.Luka 21:20-22.

Kwifatanya na bagenzi bacu duhuje ukwizera bituma twiyumvisha uko ubuzima buzaba bumeze mu isi nshya (Reba paragarafu ya 19)

19. Ni iki tugomba gukora kugira ngo twemerwe n’Imana?

19 Twebwe abagaragu ba Yehova tugomba kwigana Nowa, abari bagize umuryango we, n’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bumviraga Imana. Tugomba gukomeza kwitandukanya n’abantu babi badukikije, kandi tugashakira incuti nziza mu bavandimwe na bashiki bacu b’indahemuka babarirwa muri za miriyoni. Kwifatanya n’abantu bayoborwa n’ubwenge buturuka ku Mana bizatuma ‘duhagarara dushikamye mu kwizera’ muri ibi bihe bigoye cyane (1 Kor 16:13; Imig 13:20). Tekereza ukuntu tuzishimira kurokoka iherezo ry’iyi si mbi maze tukaba mu isi nshya Yehova yadusezeranyije. Ni iby’ingenzi rero ko twirinda incuti mbi muri iki gihe.