Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yehova atugaragariza urukundo ate?

Yehova atugaragariza urukundo ate?

‘Mutekereze namwe ukuntu urukundo Data yadukunze rukomeye!’1 YOH 3:1.

INDIRIMBO: 91, 13

1. Intumwa Yohana ashishikariza Abakristo gukora iki, kandi kuki?

MURI 1 Yohana 3:1, intumwa Yohana yadushishikarije gutekereza cyane ku rukundo rwimbitse Yehova adukunda. Yaravuze ati ‘mutekereze namwe ukuntu urukundo Data yadukunze rukomeye!’ Iyo dutekereje ukuntu Yehova adukunda cyane, natwe turushaho kumwegera no kumukunda.

2. Kuki hari bamwe bumva ko Imana itabakunda?

2 Icyakora hari bamwe bumva ko Imana idakunda abantu. Batekereza ko itabitaho. Bashobora gutekereza ko nta kindi ibamariye uretse gushyiraho amategeko no guhana abatayakurikiza. Abandi bo bayobejwe n’inyigisho z’ikinyoma, bituma batekereza ko Imana ari ingome kandi ko nta wushobora kuyikunda. Hari n’abandi bumva ko Imana ikunda abantu bose, baba bakora ibyiza cyangwa bakora ibibi. Ariko wowe wize Bibiliya igufasha kumenya ukuri ku byerekeye Yehova. Uzi ko urukundo ari wo muco w’ingenzi w’Imana, kandi ko yatanze Umwana wayo kugira ngo akubere incungu (Yoh 3:16; 1 Yoh 4:8). Ariko kandi, ushobora kutiyumvisha ukuntu Imana igukunda bitewe n’ubuzima wanyuzemo.

3. Ni iki kidufasha gusobanukirwa ko Yehova adukunda?

3 None se ni mu buhe buryo Yehova adukunda? Kugira ngo tubone igisubizo cy’icyo kibazo tugomba gusobanukirwa ko Yehova ari we waturemye. Ni we waduhaye ubuzima. (Soma muri Zaburi ya 100:3-5.) Ni yo mpamvu Bibiliya yita Adamu “umwana w’Imana,” kandi Yesu yigishije abigishwa be kujya basenga Imana bagira bati “Data uri mu ijuru” (Luka 3:38; Mat 6:9). Ku bw’ibyo, Yehova ni Data, kandi adukunda nk’uko umubyeyi mwiza w’umugabo akunda abana be.

4. (a) Yehova atandukaniye he n’ababyeyi b’abagabo? (b) Ni iki turi busuzume muri iki gice, kandi se mu gice gikurikira tuzasuzuma iki?

4 Birumvikana ko ababyeyi b’abagabo badatunganye. Uko byagenda kose, ntibashobora kugaragaza urukundo rwa kibyeyi nka Yehova. Hari n’abantu bibuka ibintu bibabaje byababayeho bakiri bato bitewe n’uko ba se babafashe nabi. Ariko Yehova we ntiyakwigera akorera abana be ibintu nk’ibyo. Ni we Mubyeyi mwiza kuruta abandi bose (Zab 27:10). Kumenya ko Yehova adukunda cyane kandi ko atwitaho, bizatuma rwose turushaho kumwegera (Yak 4:8). Muri iki gice turi busuzume uburyo bune Yehova atugaragarizamo urukundo. Naho mu gice gikurikira, tuzasuzuma uburyo bune dushobora kugaragazamo ko tumukunda.

YEHOVA NI WE UDUHA IBYO DUKENERA

5. Ni iki Pawulo yabwiye abantu bo muri Atene ku birebana n’Imana?

5 Igihe intumwa Pawulo yari muri Atene ho mu Bugiriki, yabonye ko uwo mugi wari wuzuyemo ibigirwamana abantu batekerezaga ko ari byo byabahaye ubuzima kandi bikaba byarabahaga ibyo babaga bakeneye byose. Ibyo byatumye Pawulo ababwira ati ‘Imana yaremye isi n’ibiyirimo byose, ni yo iha abantu bose ubuzima no guhumeka n’ibintu byose. Ni yo ituma tugira ubuzima, tukagenda kandi tukaba turiho’ (Ibyak 17:24, 25, 28). Koko rero, urukundo Yehova adukunda rutuma aduha “ibintu byose” dukenera kugira ngo tubeho. Reka turebe bimwe mu bintu Yehova yaduhaye abitewe n’urukundo.

6. Isi igaragaza ite ko Imana idukunda? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

6 Urugero, Yehova ni we watunganyije isi ‘ayiha abantu’ (Zab 115:15, 16). Mu mibumbe yose Yehova yaremye, isi irihariye. Abahanga mu bya siyansi bakoze ubushakashatsi mu kirere babona indi mibumbe myinshi. Ariko ntibigeze babona undi mubumbe ufite ibikenewe byose kugira ngo abantu bawubeho. Yehova ntiyashyize ku isi ibyo dukeneye gusa kugira ngo tubeho, ahubwo nanone yarayitunganyije ayigira nziza, kandi ayishyira ahantu hakwiriye kugira ngo twishimire ubuzima (Yes 45:18). Iyo dutekereje aho hantu Umubyeyi wacu Yehova yadutuje, mu by’ukuri twiyumvisha ukuntu adukunda cyane.Soma muri Yobu 38:4, 7; Zaburi ya 8:3-5.

7. Uko Yehova yaturemye bigaragaza bite ko adukunda?

7 Nubwo Yehova yadutuje ahantu heza, azi ko kugira ngo twishime kandi twumve tunyuzwe, tudakenera gusa ibintu by’umubiri. Iyo umwana yumva ko ababyeyi be bamukunda kandi bamwitaho, yumva afite umutekano rwose. Yehova yaremye abantu mu ishusho ye, abaha ubushobozi bwo kumenya ko abakunda n’ubwo kugaragaza ko na bo bamukunda (Intang 1:27). Yesu na we yatwigishije ko dushobora kugira ibyishimo ari uko dufitanye na Yehova imishyikirano myiza (Mat 5:3). Yehova, we Mubyeyi wuje urukundo, ‘aduha ibintu byose, akadukungahaza kugira ngo tubyishimire,’ byaba ibyo mu buryo bw’umwuka n’ibyo mu buryo bw’umubiri.1 Tim 6:17; Zab 145:16.

YEHOVA ATWIGISHA UKURI

8. Kuki twifuza ko Yehova atwigisha?

8 Ababyeyi b’abagabo bakunda abana babo kandi baba bifuza kubarinda kugira ngo hatagira ubayobya cyangwa ngo abashuke. Icyakora ababyeyi benshi ntibashobora kuyobora abana babo neza, bitewe n’uko badakurikiza amahame yo mu Ijambo ry’Imana. Akenshi ibyo bituma babura ibyishimo kandi bakamanjirwa (Imig 14:12). Ariko Yehova we ayobora neza abana be kubera ko ari ‘Imana ivugisha ukuri’ (Zab 31:5). Yishimira kutwigisha ukuri ku bimwerekeyeho n’uko twamusenga. Ikindi kandi, ni we utwereka uburyo bwiza bwo kubaho. (Soma muri Zaburi ya 43:3.) Ni ukuhe kuri Yehova yatwigishije, kandi se ibyo bigaragaza bite ko adukunda?

Abagabo b’Abakristo bigana Yehova bigisha abana babo ukuri, kandi bakabafasha kugirana imishyikirano myiza na Data wo mu ijuru (Reba paragarafu ya 8-10)

9, 10. (a) Kuki Yehova aduhishurira uwo ari we? (b) Ni iki Yehova atwigisha ku birebana n’umugambi adufitiye?

9 Mbere na mbere, aduhishurira ukuri ku bimwerekeyeho. Atumenyesha izina rye, rikaba riboneka muri Bibiliya incuro nyinshi kurusha andi mazina yose. Muri ubwo buryo, Yehova aratwegera agatuma tumumenya (Yak 4:8). Nanone Yehova aduhishurira imico ye, igaragaza uwo ari we. Iyo twitegereje isanzure ry’ikirere, tubona ko Yehova afite imbaraga n’ubwenge. Ariko iyo dusuzumye Bibiliya, tumenya ubutabera bwe n’urukundo rwe ruhebuje (Rom 1:20). Ameze nk’umubyeyi ufite ubwenge n’imbaraga kandi urangwa n’ubutabera n’urukundo, ibyo bigatuma abana be bamwishyikiraho mu buryo bworoshye.

10 Nanone kandi, Yehova atwigisha ibirebana n’umugambi we. Atubwira ko turi bamwe mu bagize umuryango we. Anadusobanurira icyo atwitezeho kugira ngo tubane amahoro na buri wese mu bagize umuryango we kandi dukorane twunze ubumwe. Bibiliya igaragaza neza ko Imana itaturemanye ubushobozi bwo kugena icyiza n’ikibi (Yer 10:23). Yehova ni we uzi icyatubera cyiza. Iyo twemeye ko ari we ufite ubwo bushobozi kandi tukamwumvira ni bwo tugira amahoro ndetse tukanyurwa. Icyatumye Yehova aduhishurira iyo nyigisho ni uko adukunda.

11. Ni iki Yehova adusezeranya kigaragaza ko adukunda kandi ko atwitaho?

11 Umubyeyi wuje urukundo atekereza yitonze uko abana be bazabaho mu gihe kiri imbere. Aba yifuza ko bagira ubuzima bwiza. Ikibabaje ni uko abantu benshi muri iki gihe bahangayikishwa n’igihe kizaza, cyangwa bagapfusha ubusa ubuzima bwabo bakora ibintu bitazabazanira inyungu zirambye (Zab 90:10). Twe abana b’Imana, twumva dukunzwe kuko Yehova yadusezeranyije ubuzima bwiza mu gihe kizaza. Ibyo bituma tugira imibereho ishimishije kandi ifite intego.

YEHOVA AGIRA ABANA BE INAMA KANDI AKABAHANA

12. Yehova yagerageje ate gufasha Kayini na Baruki?

12 Igihe Yehova yabonaga ko Kayini yari agiye gukora ikintu kibi cyane, yagerageje kumugira inama. Yaramubwiye ati “ni iki gitumye uzabiranywa n’uburakari kandi mu maso hawe hakijima? Nuhindukira ugakora ibyiza ntuzashyirwa hejuru?” (Intang 4:6, 7). Kayini yanze kumvira Yehova, kandi byaramugarutse (Intang 4:11-13). Igihe Baruki umwanditsi wa Yeremiya yumvaga ananiwe kandi yacitse intege, Yehova yamugiriye inama kugira ngo amufashe kubona aho yari afite ikibazo. Baruki we ntiyabaye nka Kayini, yumviye inama ya Yehova kandi byatumye arokoka.Yer 45:2-5.

13. Kuki Yehova yaretse abagaragu be bizerwa bagahura n’ibigeragezo?

13 Pawulo yaranditse ati “Yehova ahana uwo akunda; koko rero, akubita ibiboko umuntu wese yakira nk’umwana we” (Heb 12:6). Yehova ntaduhana gusa ahubwo aranadutoza. Muri Bibiliya harimo abantu bizerwa Yehova yatoje kugira ngo barusheho kuba abantu beza. Urugero, Yozefu, Mose na Dawidi banyuze mu bihe bigoye. Igihe bageragezwaga, Yehova yari hamwe na bo. Ibintu bamenye igihe bari muri ibyo bigeragezo byabafashije igihe Yehova yabahaga inshingano ziremereye. Iyo dusomye muri Bibiliya ukuntu Yehova yashyigikiye abari bagize ubwoko bwe kandi akabatoza, tubona ko akunda rwose abagaragu be.Soma mu Migani 3:11, 12.

14. Iyo dukoze ikintu kibi, Yehova atugaragariza ate ko adukunda?

14 Niyo twakora ikintu kibi, Yehova akomeza kutugaragariza urukundo. Iyo twemeye ko aduhana kandi tukikosora, ‘aratubabarira rwose’ (Yes 55:7). Ibyo bisobanura iki? Dawidi yasobanuye imbabazi za Yehova agira ati “ni we ukubabarira amakosa yawe yose, kandi ni we ugukiza indwara zawe zose. Ni we ucungura ubuzima bwawe akabukura mu rwobo; ni we ugutamiriza ineza yuje urukundo n’imbabazi. Nk’uko aho izuba rirasira hitaruye aho rirengera, ni ko yashyize kure yacu ibicumuro byacu” (Zab 103:3, 4, 12). Nimucyo tujye twumvira inama za Yehova ndetse twemere igihano aduha, kandi tujye duhita tubona ko ari uburyo atugaragarizamo urukundo rwe ruhebuje.Zab 30:5.

YEHOVA ARATURINDA

15. Ni iki kigaragaza ko Yehova abona ko abagize ubwoko bwe ari ab’agaciro?

15 Nta gushidikanya ko kimwe mu bintu by’ingenzi umubyeyi wuje urukundo akorera umuryango we, ari ukuwurinda ikintu icyo ari cyo cyose cyawuhungabanya. Ibyo ni byo Data wo mu ijuru Yehova adukorera. Umwanditsi wa zaburi yavuze ibirebana na Yehova agira ati “arinda ubugingo bw’indahemuka ze; arazikiza akazikura mu maboko y’ababi” (Zab 97:10). Tekereza nawe! Wihutira kurinda amaso yawe kubera ko ari ay’ingenzi cyane. Yehova na we arinda abagize ubwoko bwe kuko ari ab’agaciro kenshi.—Soma muri Zekariya 2:8.

16, 17. Sobanura uko Yehova yagiye arinda abagize ubwoko bwe bo mu bihe bya kera n’abo muri iki gihe.

16 Rimwe na rimwe Yehova akoresha abamarayika kugira ngo arinde abagize ubwoko bwe (Zab 91:11). Hari igihe umumarayika umwe yakijije Yerusalemu igitero cy’Abashuri, yica ingabo 185.000 mu ijoro rimwe (2 Abami 19:35). Nanone umumarayika yavanye mu nzu y’imbohe intumwa Petero na Pawulo hamwe n’abandi (Ibyak 5:18-20; 12:6-11). No muri iki gihe, ukuboko kwa Yehova ntikwabaye kugufi. Intumwa ihagarariye icyicaro gikuru yasuye bimwe mu biro by’ishami byo muri Afurika, maze ivuga ko imvururu zishingiye kuri politiki n’idini byari byarayogoje icyo gihugu. Imirwano, gusahura, gufata abagore ku ngufu no kwica byari byaratumye icyo gihugu kibamo akaduruvayo. Ariko kandi, nta n’umwe mu bavandimwe na bashiki bacu wapfuye nubwo abenshi batakaje ibintu byabo. Iyo wababazaga uko bamerewe, buri wese yasubizaga aseka cyane ati “Yehova yaradufashije, turaho!” Bumvaga ko Yehova yabakundaga.

17 Birumvikana ko hari igihe abagaragu ba Yehova, urugero nk’umwigishwa Sitefano n’abandi nka we, bapfuye bazira ko babereye Yehova indahemuka. Ariko arinda abagaragu be mu rwego rw’itsinda, abaha imiburo ibafasha kwirinda imitego ya Satani (Efe 6:10-12). Akoresha Ijambo rye n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya duhabwa n’umuryango we, maze akadufasha kubona akaga gaterwa n’ubutunzi bushukana, imyidagaduro irimo ubwiyandarike n’urugomo, gukoresha nabi interineti n’ibindi. Biragaragara rero ko Yehova adukunda kandi ko aba ashaka kuturinda.

BITEYE ISHEMA

18. Iyo utekereje urukundo Yehova agukunda wumva umeze ute?

18 Igihe Mose yatekerezaga ku myaka yamaze akorera Yehova, yemeye adashidikanya ko yamukundaga, maze aravuga ati “mu gitondo uduhaze ineza yawe yuje urukundo, kugira ngo turangurure ijwi ry’ibyishimo kandi tunezerwe mu minsi yacu yose” (Zab 90:14). Gusobanukirwa urukundo rwa Yehova no gukundwa na we biteye ishema rwose. Twumva tumeze nk’intumwa Yohana, wavuze ati ‘mutekereze namwe ukuntu urukundo Data yadukunze rukomeye!’1 Yoh 3:1.