‘Dukomeze kubaha cyane abantu bameze batyo’
KUVA mu mwaka wa 1992, Inteko Nyobozi yashyizeho abasaza b’Abakristo b’inararibonye kandi bakuze mu buryo bw’umwuka, kugira ngo bafashe komite zayo gusohoza umurimo ikora. * Abo bagabo bo mu ‘zindi ntama,’ bafasha mu buryo bugaragara Inteko Nyobozi (Yoh 10:16). Bajya mu nama iba buri cyumweru ya komite bashinzwe gufasha, bagatanga amakuru aba akenewe n’ibitekerezo by’icyakorwa. Abagize Inteko Nyobozi ni bo bafata imyanzuro ya nyuma, hanyuma abo bavandimwe babafasha bakareba ko iyo myanzuro ishyirwa mu bikorwa, kandi baba biteguye gukora ikintu icyo ari cyo cyose basabwe gukora. Baherekeza abagize Inteko Nyobozi mu makoraniro yihariye n’amakoraniro mpuzamahanga. Nanone bashobora gusabwa gusura ibiro by’amashami ari intumwa zihagarariye icyicaro gikuru.
Umwe muri abo bavandimwe bafasha Inteko Nyobozi watangiranye n’iyo gahunda, yaravuze ati “iyo nitaye ku nshingano zanjye neza, Inteko Nyobozi yita ku bintu by’umwuka mu buryo bwuzuye.” Hari undi muvandimwe washubije amaso inyuma mu myaka isaga makumyabiri amaze afasha Inteko Nyobozi, maze aravuga ati “uwo murimo uranshimisha cyane kurusha undi murimo wose nakora.”
Hari imirimo myinshi Inteko Nyobozi ishinga abayifasha, kandi yishimira umurimo abo bavandimwe b’indahemuka bakorana umwete. Nimucyo twese ‘dukomeze kubaha cyane abantu bameze batyo.’
^ par. 2 Niba wifuza kumenya muri make ibyo komite esheshatu z’Inteko Nyobozi zikora, reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Uko Inteko Nyobozi yita ku nyungu z’Ubwami” kari mu gice cya 12 cy’igitabo Ubwami bw’Imana burategeka.