Komeza gutekereza ku bintu by’umwuka
“Ibyo ujye ubitekerezaho, abe ari byo uhugiramo kugira ngo amajyambere yawe agaragarire bose.”
INDIRIMBO: 57, 52
1, 2. Ni mu buhe buryo ubwonko bw’abantu bwihariye?
URURIMI rutuma abantu basoma, bakandika, bakavuga, bagasobanukirwa ibivuzwe, bagasenga kandi bagasingiza Yehova. Abahanga mu bya siyansi ntibarasobanukirwa mu buryo bwuzuye ukuntu ubwonko bwacu bukora ibyo bintu byose bitangaje. Kubera ko ubwonko bwacu bwihariye, dushobora kwiga ururimi. Hari umwarimu w’umuhanga mu by’indimi wagize ati “ubushobozi abana bafite bwo kwiga ururimi ni kimwe mu bintu biranga ikiremwamuntu gusa.”
2 Ubushobozi dufite bwo kwiga ururimi ni impano itangaje twahawe n’Imana (Zab 139:14; Ibyah 4:11). Hari ikindi kintu kigaragaza ko ubwonko Imana yaduhaye bwihariye. Mu buryo bunyuranye n’uko bimeze ku nyamaswa, twaremwe mu “ishusho y’Imana.” Dufite umudendezo wo kwihitiramo kandi dushobora guhitamo gukoresha ururimi uru n’uru dusingiza Imana.
3. Ni iyihe mpano ihebuje Yehova yaduhaye kugira ngo tube abanyabwenge?
3 Abifuza gusingiza Yehova watumye indimi zibaho, yabahaye impano ihebuje ari yo Bibiliya. Iboneka mu ndimi zisaga 2.800, yaba yose uko yakabaye cyangwa ibice byayo. Iyo Zab 40:5; 92:5; 139:17). Icyo gihe uba utekereza ku bintu ‘bishobora gutuma ugira ubwenge buzaguhesha agakiza.’
4. Gutekereza bisobanura iki, kandi se ni ibihe bibazo turi busuzume?
4 Gutekereza bisobanura kumara igihe runaka werekeje ibitekerezo ku kintu, cyaba cyiza cyangwa kibi (Zab 77:12; Imig 24:1, 2). Turushaho kungukirwa iyo dutekereje ibirebana na Yehova Imana na Yesu Kristo (Yoh 17:3). Muri iki gice turi busubize ibibazo bikurikira: twasoma dute ari na ko dutekereza ku byo dusoma? Ni iki twatekerezaho? Ni iki cyadufasha gutekereza buri gihe kandi tukabyishimira?
JYA WIYIGISHA MU BURYO BUKUGIRIRA AKAMARO
5, 6. Mu gihe usoma, ni iki cyatuma urushaho gusobanukirwa ibyo usoma no kubyibuka?
5 Hari ibintu bitangaje ubwonko bushobora gukora, rimwe na rimwe bukanabikora utabizi. Urugero, guhumeka, kugenda, gutwara igare cyangwa kwandikisha imashini utareba ku nyuguti, ni ibintu umuntu ashobora gukora atanabitekerejeho cyane. Mu rugero runaka, uko ni na ko bimeze ku birebana no gusoma. Ku bw’ibyo rero, ni ngombwa ko umuntu atekereza cyane icyo ibyo asoma bisobanura. Igihe urangije gusoma paragarafu cyangwa ugiye gutangira agatwe gato, ushobora gutuza gato ugatekereza ku byo umaze gusoma, kugira ngo urebe niba ubisobanukiwe. Birumvikana ko ibirangaza cyangwa kuterekeza ubwenge ku byo usoma bishobora gutuma ubwenge bwawe bujarajara, maze ibyo usoma ntibigire icyo bikumarira. Ibyo wabyirinda ute?
6 Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu bya siyansi bwagaragaje ko kuvuga mu ijwi riranguruye mu gihe wiyigisha, bituma udapfa kwibagirwa ibyo urimo wiga. Uwaremye ubwonko bwacu abizi neza. Iyo ni yo mpamvu yategetse Yosuwa gusoma igitabo cy’Amategeko ‘yibwira.’ (Soma muri Yosuwa 1:8.) Birashoboka ko nawe uzabona ko gusoma Bibiliya wibwira cyangwa uvuga mu ijwi riranguruye, bizatuma ukomeza kwibuka ibyo wasomye. Nanone kandi, ibyo bishobora gutuma urushaho kwerekeza ubwenge hamwe.
7. Ni ikihe gihe cyiza cyo gutekereza ku Ijambo ry’Imana? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)
7 Gusoma ntibisaba gushyiraho imihati, ariko gutekereza ku byo usoma byo bisaba imihati. Ni yo mpamvu ubwonko bw’umuntu udatunganye buba bushaka gukora ibibworoheye. Bityo rero, igihe cyiza cyo gutekereza ni igihe wumva uruhutse kandi ukaba uri ahantu hatari ibirangaza byinshi. Umwanditsi wa zaburi yabonaga ko igihe cyiza cyo gutekereza ari mu gicuku, mu gihe yabaga yicuye (Zab 63:6). Yesu wari ufite ubushobozi bwo gutekereza butunganye yari azi akamaro ko kujya ahantu hatuje, ugatekereza kandi ugasenga.
IBINTU BYIZA DUSHOBORA GUTEKEREZAHO
8. (a) Uretse Ijambo ry’Imana, ni iki kindi dushobora gutekerezaho? (b) Yehova abona ate igihe tumara tuganira n’abandi ku birebana na we?
8 Uretse ibyo usoma muri Bibiliya, hari ibindi bintu ushobora gutekerezaho. Urugero, mu gihe ureba ibyaremwe bitangaje, jya ufata akanya utekereze. Nta gushidikanya ko ibyo bizatuma usingiza Yehova ku bw’ineza ye, kandi mu gihe uri kumwe n’undi muntu, umubwire ibyagushimishije (Zab 104:24; Ibyak 14:17). Ese Yehova arishima iyo tumutekerejeho, tugasenga kandi tukabwirana ibye? Reka turebe igisubizo Ijambo rye ritanga. Ku birebana n’iyi minsi y’imperuka, Bibiliya iduha isezerano rigira riti “icyo gihe abatinya Yehova baraganiraga, buri wese aganira na mugenzi we, nuko Yehova abatega amatwi yumva ibyo bavuga. Nuko ategeka ko igitabo cy’urwibutso cyandikirwa imbere ye, kikandikwamo abatinya Yehova n’abatekereza ku izina rye.”
9. (a) Ni iki Pawulo yabwiye Timoteyo kujya atekerezaho? (b) Twakurikiza dute inama ya Pawulo mu gihe twitegura kujya kubwiriza?
9 Intumwa Pawulo yabwiye Timoteyo ‘kujya atekereza’ ku byo yavugaga, ku myitwarire ye no ku byo yigishaga. (Soma muri 1 Timoteyo 4:12-16.) Kimwe na Timoteyo, hari ibintu byinshi nk’ibyo natwe dushobora gutekerezaho. Urugero, tugomba gufata igihe cyo gutekereza mu gihe twitegura kwigisha umuntu Bibiliya. Tekereza kuri buri mwigishwa, maze ugerageze kureba ikibazo wamubaza cyangwa urugero wamuha, bikamufasha kugira amajyambere. Iyo utegura muri ubwo buryo, ukwizera kwawe kurushaho gukomera, kandi urushaho kuba umwigisha wa Bibiliya mwiza, urangwa n’ibyishimo. Ibyo ni na ko bigenda iyo utegura umutima wawe mbere yo kujya kubwiriza. (Soma muri Ezira 7:10.) Gusoma igice cyo mu gitabo cy’Ibyakozwe bishobora gutuma urushaho kurangwa n’ishyaka mu murimo. Gutekereza ku mirongo yo muri Bibiliya uteganya gukoresha no ku bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya uteganya gutanga, na byo bishobora kugufasha (2 Tim 1:6). Jya utekereza ku bantu bo mu ifasi no ku cyabashishikaza. Kwitegura muri ubwo buryo bizatuma ukoresha Bibiliya neza mu gihe ubwiriza abandi.
10. Ni ibihe bintu byiza bindi dushobora gutekerezaho?
10 Ese ujya ugira ibyo wandika mu amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke!, kandi hari ibitabo bishya bisohoka mu makoraniro. Ibyo byose biba birimo ibintu byinshi umuntu yatekerezaho. Igihe usoma Igitabo nyamwaka, ushobora gutuza, ukabanza gutekereza ku nkuru usomye mbere yo kujya ku yindi. Ibyo bizatuma ubona igihe cyo gutekereza ku byo usoma kandi bitume iyo nkuru ikugera ku mutima. Ushobora guca umurongo ku bitekerezo by’ingenzi cyangwa ukagira icyo wandika mu mukika. Ibyo bitekerezo ushobora kubyifashisha mu gihe witegura gusubira gusura uwo wabwirije, cyangwa gusura Abakristo mu rwego rwo kuragira umukumbi, cyangwa se ukabikoresha muri disikuru uzatanga. Ikiruta byose, gufata akanya ugatekereza igihe usoma ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, bizaguha uburyo bwo kuzirikana ibyo urimo usoma no gusenga ushimira Yehova ibintu byiza umaze kumenya.
gihe umuvandimwe arimo atanga disikuru mu materaniro no mu makoraniro? Gusubiramo ibyo wanditse bizatuma utekereza ku byo wize mu Ijambo ry’Imana binyuze ku muryango wayo. Nanone kandi, buri kwezi hasohokaJYA UTEKEREZA KU IJAMBO RY’IMANA BURI MUNSI
11. Ni ikihe gitabo kiruta ibindi byose twagombye gutekerezaho, kandi se byadufasha bite? (Reba nanone ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)
11 Birumvikana ko Bibiliya ari cyo gitabo twagombye gutekerezaho kurusha ibindi. Reka tuvuge ko uri mu mimerere ituma utabona Bibiliya. * Nubwo byaba bimeze bityo, nta muntu wakubuza gutekereza ku bintu wafashe mu mutwe, urugero nk’imirongo y’Ibyanditswe ukunda cyangwa se indirimbo z’Ubwami (Ibyak 16:25). Nanone umwuka wera w’Imana ushobora kugufasha kwibuka ibintu byiza wamenye.
12. Ni iyihe gahunda yo gusoma Bibiliya buri munsi ushobora kwishyiriraho?
12 Ushobora guhitamo imwe mu minsi y’icyumweru ugasoma ibice byo muri Bibiliya bigomba gusomwa muri icyo cyumweru mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi kandi ukabitekerezaho. Mu yindi minsi, ushobora gusoma Amavanjiri, maze ugatekereza ku byo Yesu yavuze n’ibyo yakoze (Rom 10:17; Heb 12:2; 1 Pet 2:21). Nanone dufite igitabo gisobanura ibintu byabaye mu mibereho ya Yesu, kikabivuga uko byagiye bikurikirana. Icyo gitabo gishobora gutuma urushaho gusobanukirwa inkuru zo mu Mavanjiri.
KUKI GUTEKEREZA KU BYO USOMA ARI IBY’INGENZI?
13, 14. Kuki ari iby’ingenzi ko dukomeza gutekereza kuri Yehova na Yesu, kandi se ibyo bizatuma dukora iki?
13 Gutekereza kuri Yehova na Yesu bishobora gufasha umuntu kuba Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka kandi ufite ukwizera gukomeye (Heb 5:14; 6:1). Umuntu umara igihe gito atekereza kuri Yehova na Yesu ntagira ukwizera gukomeye. Umuntu nk’uwo aba ari mu kaga ko kuba yateshuka akava mu kuri cyangwa akitandukanya n’Imana (Heb 2:1; 3:12). Yesu yaduhaye umuburo avuga ko nitutumva Ijambo ry’Imana cyangwa ngo turyemere n’ “umutima mwiza kandi uboneye,” ‘tutazarikomeza.’ Ahubwo dushobora gutwarwa mu buryo bworoshye ‘n’imihangayiko n’ubutunzi n’ibinezeza byo muri ubu buzima, ntitwere imbuto.’
14 Ku bw’ibyo, nimucyo dukomeze gutekereza ku Ijambo ry’Imana. Ibyo bizatuma 2 Kor 3:18). Dushobora gukomeza kwiga byinshi ku birebana na Data wo mu ijuru kandi tukamwigana iteka ryose. Rwose ibyo nta cyo wabinganya na cyo!
15, 16. (a) Gutekereza kuri Yehova na Yesu byakugiriye akahe kamaro? (b) Kuki rimwe na rimwe gutekereza bishobora kugorana, ariko se kuki tutagombye gucika intege?
15 Nidukomeza gutekereza kuri Yehova na Yesu, tuzakomeza kwishimira ukuri. Ibyo bizatuma tubera isoko y’ihumure abavandimwe bacu n’abantu bashimishijwe duhura na bo mu murimo wo kubwiriza. Gutekereza cyane ku mpano iruta izindi zose Imana yaduhaye, ni ukuvuga igitambo cy’incungu cya Yesu, bizadufasha guha agaciro imishyikirano dufitanye na Data wo mu ijuru Yehova (Rom 3:24; Yak 4:8). Uwitwa Mark wo muri Afurika y’Epfo wamaze imyaka itatu muri gereza azira kutivanga muri politiki, yaravuze ati “gutekereza bishobora kugereranywa n’urugendo rushishikaje. Uko turushaho gutekereza ku bintu by’umwuka ni na ko turushaho kumenya ibintu bishya ku birebana n’Imana yacu Yehova. Iyo numvise ncitse intege cyangwa mpangayikishijwe n’iby’igihe kizaza, mfata Bibiliya maze ngatekereza ku murongo w’Ibyanditswe. Mu by’ukuri birampumuriza.”
16 Muri iyi si hari ibirangaza byinshi ku buryo rimwe na rimwe kubona igihe cyo gutekereza ku bintu by’umwuka biba bigoye. Undi muvandimwe w’indahemuka wo muri Afurika witwa Patrick, yagize ati “ubwenge bwanjye bumeze nk’agasanduku kajyamo ubutumwa, karimo amakuru atandukanye, yaba ayo nshaka n’ayo ntashaka, buri munsi nkaba ngomba gutoranyamo ayo nkeneye. Iyo nsuzumye ibiri mu bwenge bwanjye, incuro nyinshi mbonamo ‘ibitekerezo bimpagarika umutima,’ maze ngasenga Yehova ngo amfashe, bityo nkabona gutekereza neza. Nubwo ibyo bishobora kumfata akanya mbere y’uko ntangira gutekereza ku bintu by’umwuka, bituma numva negereye Yehova. Bifasha ubwenge bwanjye kurushaho gusobanukirwa ukuri” (Zab 94:19). Mu by’ukuri, abantu bose ‘bagenzura mu Byanditswe buri munsi’ kandi bakabitekerezaho, barungukirwa cyane.
TWAKURA HE IGIHE CYO GUTEKEREZA?
17. Wakura he igihe cyo gutekereza?
17 Hari bamwe babyuka kare mu gitondo kugira ngo basome, batekereze kandi basenge. Abandi bo babikora mu kiruhuko cya saa sita. Ushobora no kubona ko wabikora nimugoroba cyangwa mbere yo kujya kuryama. Bamwe bakunda gusoma Bibiliya mu gitondo na mbere yo kuryama. Bityo, ‘bayisoma ku manywa na nijoro’ (Yos 1:8). Icy’ingenzi ni ukwicungurira igihe, tukakivana ku cyo dukoresha mu bintu bitari iby’ingenzi, kugira ngo dutekereze ku Ijambo ry’Imana buri munsi.
18. Ni iki Ijambo ry’Imana risezeranya abantu baritekerezaho buri munsi kandi bakihatira kurikurikiza?
18 Ijambo ry’Imana risezeranya ko abantu bose baritekerezaho kandi bakihatira gukurikiza ibyo bamenye, bazabona imigisha. (Soma muri Zaburi ya 1:1-3.) Yesu yaravuze ati “hahirwa abumva ijambo ry’Imana bakarikomeza!” (Luka 11:28). Ikiruta byose, gutekereza ku Ijambo rya Yehova buri munsi bizadufasha kubaho mu buryo bumuhesha ikuzo. Ibyo nitubikora, Yehova azatuma tugira ibyishimo muri iki gihe kandi azaduhe ubuzima bw’iteka mu isi nshya.
^ par. 11 Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Twarwanye intambara kugira ngo dukomeze kuba abantu bakomeye mu buryo bw’umwuka,” mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukuboza 2006.