Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yehova ni Imana irangwa n’urukundo

Yehova ni Imana irangwa n’urukundo

‘Imana ni urukundo.’—1 YOH 4:8, 16.

INDIRIMBO: 18, 91

1. Umuco w’ingenzi w’Imana ni uwuhe, kandi se ibyo bituma wumva umeze ute?

IJAMBO rya Yehova ritubwira ko “Imana ari urukundo.” Ntirivuga gusa ko urukundo ari umwe mu mico ihebuje y’Imana, ahubwo rinavuga ko “Imana ari urukundo” (1 Yoh 4:8). Ni wo muco wayo uruta indi yose, mbese w’ingenzi cyane. Yehova ntafite urukundo gusa, ahubwo we ubwe ni urukundo. Kuba Umuremyi w’isi n’ijuru n’ibiriho byose ari Imana irangwa n’urukundo, nta cyo twabinganya na cyo. Ibyo akora byose biba bishingiye ku rukundo.

2. Urukundo rw’Imana rutuma twiringira iki? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

2 Kuba Yehova agaragariza ibiremwa bye ineza n’urukundo rurangwa n’ubwuzu, bitwizeza ko imigambi yose afitiye abantu izasohora neza cyane kandi bigatuma abamwumvira bose bagira ibyishimo nyakuri. Urugero, urukundo rwatumye Yehova ‘ashyiraho umunsi ateganya gucira abari mu isi yose ituwe urubanza rukiranuka, akoresheje umuntu yashyizeho,’ ari we Yesu Kristo (Ibyak 17:31). Twiringiye tudashidikanya ko urwo rubanza ruzaba. Ruzatuma abantu bumvira babaho neza kandi iteka ryose.

ICYO AMATEKA YAGARAGAJE

3. Utekereza ko ubuzima bwari kumera bute iyo Imana iza kuba idakunda abantu?

3 Ese iyo urukundo ruza kuba atari wo muco w’ingenzi w’Imana, abantu bari kugira iyihe mibereho? Abantu bari gukomeza gutegeka bagenzi babo, bayobowe n’imana itagira urukundo, ari yo Satani. (2 Kor 4:4; 1 Yoh 5:19; soma mu Byahishuwe 12:9, 12.) Iyo Yehova aza kuba atadukunda, igihe kiri imbere cyari kuzaba giteye ubwoba.

4. Kuki Yehova yaretse Satani n’abantu bakarwanya ubutegetsi bwe?

4 Igihe Satani yigomekaga ku butegetsi bwa Yehova, yatumye umugabo n’umugore ba mbere na bo bigomeka. Yashidikanyije ku burenganzira Imana ifite bwo kuba Umutegetsi w’ikirenga w’isi n’ijuru. Mu by’ukuri, Satani yavuze ko ubutegetsi bwe bwaba bwiza kuruta ubw’Umuremyi (Intang 3:1-5). Nubwo Yehova yaretse Satani ngo agaragaze ko ibyo yavuze ari ukuri, igihe yamuhaye ni gito. Kubera ko Yehova afite ubwenge bwinshi, yararetse hahita igihe gihagije kugira ngo agaragaze ko ubundi butegetsi bwose butari ubwe budashobora kugira icyo bugeraho. Ibintu bibabaje byagiye biba bigaragaza ko abantu ndetse na Satani, badashobora kuyobora neza.

5. Amateka yagaragaje iki?

5 Mu myaka 100 gusa ishize, abantu basaga miriyoni 100 bahitanywe n’intambara. Muri iki gihe ibintu bigenda birushaho kuba bibi. Ibyo ni byo Ijambo ry’Imana ryari ryarahanuye ko bizaba “mu minsi y’imperuka” y’iyi si, igihe ‘abantu babi n’indyarya bari kugenda barushaho kuba babi’ (2 Tim 3:1, 13). Nanone Bibiliya igira ati “Yehova, nzi neza ko inzira y’umuntu wakuwe mu mukungugu itari muri we. Ntibiri mu muntu ugenda kwiyoborera intambwe ze” (Yer 10:23). Amateka yagaragaje ko ayo magambo ari ukuri. Yehova ntiyaremanye abantu ubushobozi cyangwa uburenganzira bwo kwiyobora batamwisunze.

6. Kuki Imana yaretse ibibi bigakomeza kubaho?

6 Kuba Yehova yararetse ibibi bigakomeza kubaho mu gihe runaka, byatumye anagaragaza ko ubutegetsi bwe ari bwo bwonyine bushobora kugira icyo bugeraho. Yehova namara kuvanaho ibibi n’ababikora, ntazarebera izuba umuntu wese uzatinyuka kurwanya ubutegetsi bwe buzaba burangwa n’urukundo. Ibyabaye mu mateka bizajya bimubera impamvu yo guhita akuraho ibyo byigomeke, kugira ngo ibibi bitongera gushinga imizi.

UKO YEHOVA YAGARAGAJE URUKUNDO

7, 8. Yehova yagaragaje ate urukundo rukomeye?

7 Yehova yagaragarije urukundo rwe ruhebuje mu bintu bitandukanye. Tekereza ukuntu isanzure ry’ikirere ari ryiza cyane. Rigizwe n’injeje zibarirwa muri za miriyari, kandi buri rujeje na rwo rurimo inyenyeri n’imibumbe bibarirwa muri za miriyari. Izuba ni imwe mu nyenyeri ziri mu rujeje rwacu rwitwa Inzira Nyamata, kandi ridahari amoko menshi y’ibinyabuzima yo ku isi ntiyabaho. Ibyo byaremwe byose bigaragaza ko Yehova ari Umuremyi wacu kandi byerekana imico ye, urugero nk’imbaraga, ubwenge n’urukundo. Koko rero, ‘Imico itaboneka y’Imana, ari yo bubasha bwayo bw’iteka n’Ubumana bwayo, igaragara neza kuva isi yaremwa, kuko igaragarira mu byaremwe.’—Rom 1:20.

8 Yehova yatunganyije isi ku buryo bwihariye kugira ngo ibinyabuzima biyibeho. Yaremeye abantu paradizo nziza cyane kandi abaha ubwenge n’umubiri bitunganye, kugira ngo babeho iteka ryose. (Soma mu Byahishuwe 4:11.) Byongeye kandi, ‘agaburira ibifite umubiri byose, kuko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose.’—Zab 136:25.

9. Nubwo Yehova arangwa n’urukundo, ni iki yanga?

9 Nubwo Yehova ari Imana irangwa n’urukundo, yanga ibibi. Urugero, Zaburi ya 5:4-6 igira iti “uri Imana itishimira ibibi . . . Wanga abakora ibibi bose.” Iyo Zaburi yongeyeho iti “Yehova yanga umuntu wese uvusha amaraso n’uriganya.”

VUBA AHA IBIBI BIZAVAHO

10, 11. (a) Ni iki Yehova azakorera ababi? (b) Ni iki Yehova azagororera abakiranutsi?

10 Kubera ko Yehova ari Imana y’urukundo kandi yanga ibibi, mu gihe gikwiriye azabikuraho. Ibyo azabikora igihe ikibazo kirebana n’ubutegetsi kizaba cyakemutse mu buryo bumushimishije. Ijambo ry’Imana rigira riti ‘abakora ibibi bazakurwaho, ariko abiringira Yehova bo bazaragwa isi. Hasigaye igihe gito gusa umuntu mubi ntabe akiriho. Abanzi ba Yehova bazamera nk’ubwatsi bwiza cyane bwo mu rwuri; bazagera ku iherezo ryabo. Bazagera ku iherezo ryabo bahinduke nk’umwotsi.’—Zab 37:9, 10, 20.

11 Nanone Ijambo ry’Imana rigira riti “abakiranutsi bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka ryose” (Zab 37:29). Abo bakiranutsi “bazishimira amahoro menshi” (Zab 37:11). Ibyo bizabaho kubera ko Imana yacu irangwa n’urukundo, buri gihe ikora ibifitiye akamaro abagaragu bayo bizerwa. Bibiliya igira iti “izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi. Ibya kera byavuyeho” (Ibyah 21:4). Abantu bishimira by’ukuri urukundo rw’Imana kandi bakayumvira kuko ari Umutegetsi wacu, bahishiwe ibyiza rwose.

12. Umuntu w’“inyangamugayo” aba ameze ate?

12 Ijambo ry’Imana rigira riti “witegereze inyangamugayo kandi ukomeze urebe umukiranutsi, kuko bene uwo azagira amahoro. Ariko abanyabyaha bose bazatsembwaho; abantu babi bazarimbuka” (Zab 37:37, 38). Umuntu w’“inyangamugayo” amenya Yehova n’Umwana we, kandi agakora ibyo Yehova ashaka. (Soma muri Yohana 17:3.) Umuntu nk’uwo afatana uburemere amagambo yo muri 1 Yohana 2:17. Hagira hati “isi irashirana n’irari ryayo, ariko ukora ibyo Imana ishaka ahoraho iteka ryose.” Uko iherezo ry’iyi si rigenda ryegereza, ni ngombwa cyane ko ‘twiringira Yehova kandi tukaguma mu nzira ye.’—Zab 37:34.

IGIKORWA GIKOMEYE KIGARAGAZA URUKUNDO RW’IMANA

13. Ni ikihe gikorwa gikomeye Yehova yakoreye abanyabyaha kigaragaza urukundo rwe?

13 Nubwo tudatunganye, dushobora ‘kuguma mu nzira ya Yehova.’ Nanone kandi, dushobora kugirana na we imishyikirano ya bugufi bitewe n’igikorwa gikomeye yakoze kigaragaza urukundo. Yatanze igitambo cy’incungu cya Yesu Kristo, bityo aba ahaye abantu bumvira uburyo bwo kubaturwa ku cyaha n’urupfu barazwe na Adamu. (Soma mu Baroma 5:12; 6:23.) Yesu yabereye Yehova indahemuka igihe kirekire cyane ari mu ijuru, ku buryo Yehova yiringiraga ko uwo Mwana we yari gukomeza kumubera indahemuka ari no ku isi. Kubera ko Yehova arangwa n’urukundo, yarababaye cyane igihe yabonaga ukuntu abantu babi bagiriraga nabi Umwana we. Icyakora Yesu yashyigikiye ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana mu budahemuka, kandi agaragaza ko umuntu utunganye ashobora kubera Yehova indahemuka nubwo yaba ari mu mimerere igoye cyane.

Imana yuje urukundo yohereje Umwana wayo ku isi (Reba paragarafu ya 13)

14, 15. Urupfu rwa Yesu rwatugiriye akahe kamaro?

14 Nubwo Yesu yahuye n’ibigeragezo bikomeye cyane, yakomeje kubera Se indahemuka, kandi ashyigikira ubutegetsi bwe bw’ikirenga kugeza apfuye. Twagombye kwishimira ko Yesu yatanze incungu kubera ko ituma abantu babona uburyo bwo kuzabaho iteka mu isi nshya y’Imana. Intumwa Pawulo yasobanuye ukuntu Yehova na Yesu bagaragaje urukundo binyuze ku ncungu. Yaravuze ati “mu by’ukuri, ubwo twari tukiri abanyantege nke, Kristo yapfiriye abatubaha Imana igihe cyagenwe kigeze. Birakomeye ko umuntu yapfira umukiranutsi. Ni iby’ukuri ko wenda umuntu yatinyuka gupfira umuntu mwiza, nyamara Imana yo yatweretse urukundo rwayo ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha” (Rom 5:6-8). Intumwa Yohana yaranditse ati “iki ni cyo cyagaragaje ko Imana idukunda: ni uko yohereje Umwana wayo w’ikinege mu isi, kugira ngo tubone ubuzima binyuze kuri we. Dore uko urukundo ruri: si uko twakunze Imana, ahubwo ni uko yo yadukunze ikohereza Umwana wayo ngo abe igitambo cy’impongano y’ibyaha byacu.”—1 Yoh 4:9, 10.

15 Yesu yavuze ibirebana n’urukundo Imana ikunda abantu agira ati ‘Imana yakunze cyane isi [y’abantu bashobora gucungurwa], ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo abone ubuzima bw’iteka’ (Yoh 3:16). Imana ikunda abantu urukundo rwinshi cyane, ku buryo nta kintu cyiza yabima, icyo byayisaba cyose. Urukundo rwayo ruhoraho iteka. Pawulo yaranditse ati “nemera ntashidikanya ko naho rwaba urupfu cyangwa ubuzima cyangwa abamarayika cyangwa ubutegetsi cyangwa ibintu biriho ubu cyangwa ibizaza cyangwa ububasha cyangwa ubuhagarike cyangwa ubujyakuzimu cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazashobora kudutandukanya n’urukundo rw’Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu.”—Rom 8:38, 39.

UBWAMI BW’IMANA BURATEGEKA

16. Ubwami bwa Mesiya ni iki, kandi se ni nde Yehova yabweguriye?

16 Urukundo Imana ikunda abantu rugaragazwa no kuba yarashyizeho Ubwami bwa Mesiya, ari bwo butegetsi bwayo. Yehova yamaze kwegurira ubwo Bwami Umwana we. Akunda abantu kandi ni we muyobozi wujuje ibisabwa (Imig 8:31). Iyo abagize 144.000 bazategeka hamwe na Yesu bazutse, bajya mu ijuru bazi uko abantu babayeho (Ibyah 14:1). Ubwami ni cyo kintu cy’ingenzi Yesu yigishaga abantu, kandi yigishije abigishwa be gusenga bagira bati “Data uri mu ijuru, izina ryawe niryezwe. Ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru” (Mat 6:9, 10). Iryo sengesho nirisubizwa, abantu bumvira bazabona imigisha itarondoreka.

17. Ubutegetsi bwa Yesu butandukaniye he n’ubw’abantu?

17 Ubutegetsi bwa Yesu burangwa n’urukundo, butandukanye cyane n’ubutegetsi bw’abantu bwatumye abantu babarirwa muri za miriyoni bagwa mu ntambara. Yesu yita cyane ku bayoboke be kandi agaragaza imico myiza cyane y’Imana, urugero nk’urukundo (Ibyah 7:10, 16, 17). Yaravuze ati “nimuze munsange, mwese abagoka n’abaremerewe, nanjye nzabaruhura. Mwikorere umugogo wanjye kandi munyigireho, kuko nitonda kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona ihumure. Umugogo wanjye nturuhije kandi umutwaro wanjye nturemereye” (Mat 11:28-30). Mbega isezerano ryuje urukundo!

18. (a) Kuva Ubwami bw’Imana bwashyirwaho bwatangiye gukora iki? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

18 Bibiliya igaragaza ko Ubwami bw’Imana bwimitswe mu ijuru mu mwaka wa 1914. Kuva icyo gihe, aba nyuma mu bazafatanya na Yesu gutegeka mu ijuru batangiye gukorakoranywa, ndetse hanakorakoranywa abagize “imbaga y’abantu benshi” bazarokoka iherezo ry’iyi si bakinjira mu isi nshya (Ibyah 7:9, 13, 14). Iyo mbaga y’abantu benshi ingana ite muri iki gihe? Abayigize basabwa iki? Ibyo bibazo tuzabisuzuma mu gice gikurikira.