Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya ugaragaza ko wishimira umuco wa Yehova wo kugira ubuntu

Jya ugaragaza ko wishimira umuco wa Yehova wo kugira ubuntu

YEHOVA ni Imana igira ubuntu (Yak 1:17). Ibintu byose Yehova yaremye, uhereye ku ijuru rihunze inyenyeri ukageza ku bimera biri ku isi, biririmba umuco we wo kugira ubuntu.—Zab 65:12, 13; 147:7, 8; 148:3, 4.

Umwanditsi wa zaburi yishimiraga Umuremyi cyane ku buryo yanditse indirimbo isingiza Yehova ku bw’imirimo ye. Soma Zaburi ya 104, maze urebe ko nawe utagira ibyiyumvo nk’ibye. Uwo mwanditsi wa zaburi yaranditse ati “nzaririmbira Yehova mu mibereho yanjye yose; nzaririmbira Imana yanjye igihe cyose nzaba nkiriho” (Zab 104:33). Ese nawe ibyo ni byo wifuza?

URUGERO RUHEBUJE RUGARAGAZA UMUCO WO KUGIRA UBUNTU

Yehova yifuza ko tumwigana mu birebana no kugira ubuntu. Nanone kandi, atwereka impamvu zumvikana zagombye gutuma tugaragaza uwo muco. Reka dusuzume ibyo intumwa Pawulo yanditse ahumekewe na Yehova. Yaranditse ati “wihanangirize abakire bo muri iyi si ya none ngo be kwiyemera, kandi be kwiringira ubutunzi butiringirwa, ahubwo biringire Imana, yo iduha ibintu byose ikadukungahaza kugira ngo tubyishimire. Bakore ibyiza, babe abakire ku mirimo myiza, batange batitangiriye itama, biteguye gusangira n’abandi; bibikire ubutunzi ahantu hari umutekano, ubutunzi buzababera urufatiro rwiza rw’igihe kizaza, kugira ngo bashobore kugundira ubuzima nyakuri.”—1 Tim 6:17-19.

Igihe Pawulo yandikiraga itorero ry’i Korinto urwandiko rwa kabiri rwahumetswe, yatsindagirije imyifatire ikwiriye bagombaga kugira ku birebana no gutanga. Yagize ati “buri wese akore nk’uko yabyiyemeje mu mutima we, atagononwa cyangwa asa n’ushyizweho agahato, kuko Imana ikunda utanga yishimye” (2 Kor 9:7). Pawulo yakomeje avuga ibirebana n’abungukirwa n’uwo muco wo kugira ubuntu. Abahabwa bishimira kubona ibyo baba bakeneye, naho abatanga bakabona imigisha myinshi yo mu buryo bw’umwuka.—2 Kor 9:11-14.

Pawulo yashoje atanga gihamya ikomeye cyane igaragaza umuco w’Imana wo kugira ubuntu. Yaranditse ati “Imana ishimwe ku bw’impano yayo itagereranywa” (2 Kor 9:15). Uko bigaragara, impano ya Yehova ikubiyemo ibintu byose byerekana ineza yagaragarije abantu binyuze kuri Yesu Kristo. Irahebuje cyane ku buryo nta muntu wabona amagambo yo gusobanura agaciro kayo.

Twagaragaza dute ko dushimira ku bw’ibintu byose Yehova n’Umwana we badukoreye n’ibyo bazadukorera? Bumwe mu buryo twabigaragazamo, ni ugutanga igihe cyacu, imbaraga zacu n’ubutunzi bwacu kugira ngo duteze imbere gahunda itanduye yo gusenga Yehova, twaba dutanga bike cyangwa byinshi.—1 Ngoma 22:14; 29:3-5; Luka 21:1-4