Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese “ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda”?

Ese “ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda”?

“Ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.”—MAT 22:39.

INDIRIMBO: 73, 36

1, 2. Ibyanditswe bigaragaza bite ko urukundo ari ingenzi cyane?

URUKUNDO ni wo muco w’ingenzi wa Yehova (1 Yoh 4:16). Yesu ni we Yehova yaremye mbere kandi bamaranye imyaka myinshi cyane, maze amenya ko Yehova ari Imana irangwa n’urukundo (Kolo 1:15). Imibereho ye yose, hakubiyemo n’igihe yari ku isi, yagaragaje ko yari asobanukiwe ko Yehova ari Imana yuje urukundo, kandi yiganye urukundo rwe. Bityo dushobora kwizera neza ko ubutegetsi bwa Yehova na Yesu buzarangwa n’urukundo igihe cyose.

2 Igihe umuntu yabazaga Yesu itegeko rikomeye kuruta ayandi, yarashubije ati “‘ukundishe Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose.’ Iryo ni ryo tegeko rya mbere kandi rikomeye kuruta ayandi. Irya kabiri rimeze nka ryo ngiri: ‘ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.’”—Mat 22:37-39.

3. “Mugenzi” wacu ni nde?

3 Urukundo ni ingenzi mu mishyikirano tugirana n’abandi. Uzirikane ko Yesu yavuze ko tugomba gukunda Yehova, ariko nanone tugakunda bagenzi bacu. Ariko se “mugenzi” wacu ni nde? Niba warashatse, mugenzi wawe ukomeye ni uwo mwashakanye. Nanone kandi, bagenzi bacu ba bugufi ni abagize itorero rya gikristo, ni ukuvuga abo dufatanyije kuyoboka Imana y’ukuri. Abandi ni abo tubwiriza. Muri iki gice turi busuzume ukuntu twagaragariza urukundo bagenzi bacu.

JYA UGARAGARIZA URUKUNDO UWO MWASHAKANYE

4. Kuki ishyingiranwa rishobora kuba ryiza kandi abashakanye badatunganye?

4 Yehova yatangije umuryango igihe yaremaga Adamu na Eva, hanyuma umwe akamushyingira undi. Yashakaga ko bagira ishyingiranwa rirangwa n’ibyishimo, rirambye kandi urubyaro rwabo rukuzura isi (Intang 1:27, 28). Igihe basuzuguraga Yehova, bangije ishyingiranwa ryabo kandi baraga abantu icyaha n’urupfu (Rom 5:12). Icyakora Ibyanditswe bitubwira ukuntu dushobora kugira ishyingiranwa ryiza. Birimo inama nziza kurusha izindi zirebana n’ishyingiranwa kubera ko byaturutse kuri Yehova, we waritangije.—Soma muri 2 Timoteyo 3:16, 17.

5. Ni mu buhe buryo urukundo ari ingenzi mu ishyingiranwa?

5 Bibiliya itubwira ko urukundo rurangwa n’ubwuzu ari ingenzi kugira ngo abantu bagirane imishyikirano myiza. Ibyo ni na ko biri mu birebana n’ishyingiranwa. Intumwa Pawulo yasobanuye icyo urukundo nyakuri ari cyo agira ati “urukundo rurihangana kandi rukagira neza. Urukundo ntirugira ishyari, ntirwirarira, ntirwiyemera, ntirwitwara mu buryo buteye isoni, ntirushaka inyungu zarwo, ntirwivumbura. Ntirubika inzika y’inabi rwagiriwe. Ntirwishimira gukiranirwa, ahubwo rwishimira ukuri. Rutwikira byose, rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira byose. Urukundo ntirushira” (1 Kor 13:4-8). Dutekereje kuri ayo magambo ya Pawulo kandi tukayakurikiza, twagira ishyingiranwa ryiza.

Ijambo ry’Imana ritwereka uko twagira ishyingiranwa ryiza (Reba paragarafu ya 6 n’iya 7)

6, 7. (a) Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana n’ubutware? (b) Umugabo w’Umukristo yagombye gufata ate umugore we?

6 Yehova yateganyije ugomba kuba umutware w’umuryango. Pawulo yagaragaje uwo ari we agira ati “ndashaka ko mumenya ko umutware w’umugabo wese ari Kristo, kandi ko umutware w’umugore ari umugabo, naho umutware wa Kristo akaba Imana” (1 Kor 11:3). Ariko Yehova aba yiteze ko umugabo aba umutware urangwa n’urukundo, ntategekeshe igitugu. Yehova na we ubwe ni umutware urangwa n’ubugwaneza kandi ntagira ubwikunde. Ibyo bituma Yesu yubaha ubutware bwe burangwa n’urukundo. Yesu yagize ati “nkunda Data” (Yoh 14:31). Yesu ntiyari kuvuga atyo iyo Yehova aza kuba amufata nabi.

7 Nubwo umugabo ari umutware w’umugore, Bibiliya imubwira ko agomba ‘kumwubaha’ (1 Pet 3:7). Bumwe mu buryo abagabo bakubahamo abagore babo ni ukwita ku byo bakeneye, no kubareka akaba ari bo babanza guhitamo mu bintu bimwe na bimwe. Ijambo ry’Imana rigira riti “bagabo, mukomeze gukunda abagore banyu nk’uko Kristo na we yakunze itorero kandi akaryitangira” (Efe 5:25). Koko rero, Yesu yatanze ubuzima bwe ku bw’abigishwa be. Iyo umugabo ari umutware urangwa n’urukundo nka Yesu, byorohera umugore we kumukunda, kumwubaha no kumugandukira.—Soma muri Tito 2:3-5.

JYA UKUNDA ABO MUHUJE UKWIZERA

8. Abasenga Yehova bagombye kubona bate Abakristo bagenzi babo?

8 Hirya no hino ku isi, hari abantu babarirwa muri za miriyoni basenga Yehova. Bahamya izina rye kandi bakamenyesha abandi umugambi we. None se, buri wese mu basenga Yehova yagombye gufata ate Umuhamya mugenzi we? Ijambo ry’Imana risubiza icyo kibazo rigira riti ‘nimucyo tujye dukorera bose ibyiza, ariko cyane cyane abo duhuje ukwizera.’ (Gal 6:10; soma mu Baroma 12:10.) Intumwa Petero yaranditse ati “ubu rero ubwo mwamaze kweza ubugingo bwanyu mwumvira ukuri, bigatuma mukunda abavandimwe urukundo ruzira uburyarya, mukundane cyane mubikuye ku mutima.” Nanone yabwiye abo bari bahuje ukwizera ati “ikiruta byose, mukundane urukundo rwinshi.”—1 Pet 1:22; 4:8.

9, 10. Kuki abagize ubwoko bwa Yehova bunze ubumwe?

9 Umuryango wacu ku isi hose urihariye. Kubera iki? Kubera ko dukundana urukundo nyakuri kandi rwimbitse. Byongeye kandi, kubera ko dukunda Yehova kandi tukumvira amategeko ye, aradushyigikira akaduha imbaraga ziruta izindi zose mu ijuru no ku isi, ni ukuvuga umwuka wera we. Ibyo bituma tuba umuryango w’abavandimwe bunze ubumwe ku isi hose.—Soma muri 1 Yohana 4:20, 21.

10 Pawulo yagaragaje ko Abakristo bagomba gukundana agira ati “mwambare impuhwe zuje urukundo, kugwa neza, kwiyoroshya, kwitonda no kwihangana. Mukomeze kwihanganirana no kubabarirana rwose igihe umuntu agize icyo apfa n’undi. Ndetse nk’uko Yehova yabababariye rwose, abe ari ko namwe mubabarirana. Ariko ikigeretse kuri ibyo byose, mwambare urukundo, kuko ari rwo rwunga abantu mu buryo bwuzuye” (Kolo 3:12-14). Nubwo twakuriye mu mimerere itandukanye, twishimira ko turangwa n’urukundo, “rwo rwunga abantu mu buryo bwuzuye.”

11. Umuryango wa Yehova urangwa n’iki?

11 Urukundo nyakuri no kunga ubumwe ni byo bigaragaza ko abagaragu ba Yehova ari bo bari mu idini ry’ukuri, kuko Yesu yavuze ati “ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana” (Yoh 13:34, 35). Ikindi kandi, intumwa Yohana yaranditse ati “dore ikigaragaza abana b’Imana n’abana ba Satani: umuntu wese udakora ibyo gukiranuka ntaturuka ku Mana, kimwe n’umuntu udakunda umuvandimwe we. Kuko ubu ari bwo butumwa mwumvise uhereye mu ntangiriro, ko tugomba gukundana” (1 Yoh 3:10, 11). Urukundo nyakuri no kunga ubumwe ni byo bigaragaza ko Abahamya ba Yehova ari bo bigishwa ba Kristo by’ukuri, akaba ari bo Imana ikoresha kugira ngo babwirize ubutumwa bwiza bw’Ubwami ku isi hose.—Mat 24:14.

GUKORAKORANYA “IMBAGA Y’ABANTU BENSHI”

12, 13. Ni iki abagize “imbaga y’abantu benshi” bakora, kandi se vuba aha bizabagendekera bite?

12 Abenshi mu bagaragu ba Yehova bari mu bagize ‘imbaga y’abantu benshi bakomoka mu mahanga yose no mu miryango yose no mu moko yose n’indimi zose. Bahagaze imbere y’intebe y’ubwami [y’Imana] n’imbere y’Umwana w’intama [Yesu Kristo].’ Iyo mbaga y’abantu benshi igizwe na ba nde? Bibiliya igira iti “aba ni abavuye muri wa mubabaro ukomeye, kandi bameshe amakanzu yabo bayejesha amaraso y’Umwana w’intama” binyuze mu kwizera igitambo cy’incungu cya Yesu. Abagize “imbaga y’abantu benshi” badasiba kwiyongera, bakunda Yehova n’Umwana we kandi ‘bakorera Imana umurimo wera ku manywa na nijoro.’—Ibyah 7:9, 14, 15.

13 Vuba aha Imana izarimbura iyi si mbi mu gihe cy’“umubabaro ukomeye.” (Mat 24:21; soma muri Yeremiya 25:32, 33.) Ariko Yehova azarinda abagaragu be mu rwego rw’itsinda abinjize mu isi nshya kubera ko abakunda. Nk’uko byahanuwe, ubu hakaba hashize imyaka hafi 2.000, Imana “izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi.” Ese wifuza kuzaba muri Paradizo, ubwo ‘ibya kera bizaba byavuyeho’?—Ibyah 21:4.

14. Abagize imbaga y’abantu benshi biyongereye mu rugero rungana iki?

14 Igihe iminsi y’imperuka yatangiraga mu mwaka wa 1914, ku isi hose hari abasutsweho umwuka babarirwa mu bihumbi bike gusa. Umwuka wera n’urukundo bakundaga bagenzi babo byabafashije gukomeza gukora umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami. Ibyo byatumye imbaga y’abantu benshi bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi ikorakoranywa. Ubu ku isi hose hari Abahamya bagera kuri 8.000.000, bakaba bari mu matorero asaga 115.400, kandi bakomeje kwiyongera. Urugero, mu mwaka wa 2014 habatijwe abantu basaga 275.500, ni ukuvuga ko ugereranyije buri cyumweru habatizwaga abantu 5.300.

15. Umurimo wo kubwiriza wakozwe mu rugero rungana iki?

15 Kubona ukuntu ubutumwa bwiza bugera ku bantu benshi birashishikaje rwose. Ibitabo byacu by’imfashanyigisho za Bibiliya bisohoka mu ndimi zisaga 700. Umunara w’Umurinzi ni cyo kinyamakuru gikwirakwizwa cyane kurusha ibindi ku isi. Buri kwezi hacapwa kopi zirenga 52.000.000, kandi usohoka mu ndimi 247. Kugeza ubu hamaze gucapwa kopi 200.000.000 z’igitabo twigishirizamo abantu Bibiliya, ari cyo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, mu ndimi zisaga 250.

16. Kuki abagize umuryango wa Yehova bakomeza kwiyongera?

16 Ukwiyongera gutangaje tubona muri iki gihe, guterwa n’uko twizera Imana kandi tukaba twemera ko Bibiliya ari Ijambo rya Yehova ryahumetswe (1 Tes 2:13). Dukomeje kubona imigisha ya Yehova nubwo Satani, we ‘mana y’iyi si,’ atwanga kandi akaturwanya.—2 Kor 4:4.

NTUGAHWEME KUGARAGARIZA ABANDI URUKUNDO

17, 18. Abagaragu b’Imana bagombye kwitwara bate ku batizera?

17 Abagaragu ba Yehova basabwa kwitwara bate ku bantu badasenga Imana y’ukuri? Mu murimo wo kubwiriza duhura n’abantu batandukanye; bamwe bemera ukuri abandi bakakwanga. Icyakora uko abantu bakwakira ubutumwa tubagezaho kose, Ijambo ry’Imana rigaragaza ihame abagaragu bayo bagombye gukurikiza. Rigira riti “amagambo yanyu ajye ahora arangwa n’ineza, asize umunyu, kugira ngo mumenye uko mwasubiza umuntu wese” (Kolo 4:6). Iyo dusobanurira umuntu wese utubajije impamvu z’ibyiringiro byacu, tubikora ‘mu bugwaneza kandi tumwubashye cyane,’ tubitewe n’urukundo dukunda bagenzi bacu.—1 Pet 3:15.

18 Nubwo abantu baturakarira kandi bakanga ubutumwa bwacu, tugaragaza ko dukunda bagenzi bacu maze tukigana urugero Yesu yadusigiye. Bibiliya igira iti ‘yaratutswe ntiyasubiza. Igihe yababazwaga ntiyabakangishije, ahubwo yakomeje kwishyira mu maboko ya [Yehova] uca imanza zikiranuka’ (1 Pet 2:23). Twaba turi kumwe n’Abakristo bagenzi bacu cyangwa abandi, twicisha bugufi maze tugakurikiza inama igira iti ‘ntimukagire uwo mwitura inabi yabagiriye cyangwa ngo musubize ubatutse, ahubwo mumuvugishe mu bugwaneza.’—1 Pet 3:8, 9.

19. Ni irihe hame Yesu yatanze ku birebana n’abaturwanya?

19 Iyo abagize ubwoko bwa Yehova bakomeje kwicisha bugufi, baba bumvira ihame ry’ingenzi Yesu yatanze. Mu Kibwiriza cyo ku Musozi, yaravuze ati “mwumvise ko byavuzwe ngo ‘ujye ukunda mugenzi wawe wange umwanzi wawe.’ Icyakora dore jye icyo mbabwiye: mukomeze gukunda abanzi banyu kandi musenge musabira ababatoteza, kugira ngo mugaragaze ko muri abana ba So wo mu ijuru, kuko atuma izuba rye rirasira ababi n’abeza kandi akavubira imvura abakiranutsi n’abakiranirwa” (Mat 5:43-45). Kubera ko turi abagaragu b’Imana, tugomba kwitoza ‘gukunda abanzi bacu,’ uko batwitwaraho kose.

20. Kuki mu isi nshya abantu bose bazaba bakunda Imana na bagenzi babo? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

20 Igihe cyose, abagaragu b’Imana bagomba kugaragaza ko bakunda Yehova na bagenzi babo binyuze mu myifatire yabo n’ibikorwa byabo. Urugero, nubwo abantu batakwitabira ubutumwa bw’Ubwami, turabafasha mu gihe babikeneye. Intumwa Pawulo yaranditse ati “ntimukagire umuntu mubamo umwenda uwo ari wo wose, keretse gukundana, kuko ukunda mugenzi we aba yashohoje amategeko. Amategeko agira ati ‘ntugasambane, ntukice, ntukibe, ntukifuze,’ n’andi mategeko ayo ari yo yose, akubiye muri iri jambo rimwe ngo ‘ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.’ Urukundo ntirugirira abandi nabi. Ku bw’ibyo rero, mu rukundo ni mo amategeko asohorezwa” (Rom 13:8-10). Twebwe Abahamya ba Yehova tugaragaza urukundo nyakuri muri iyi si iyobowe na Satani yiciyemo ibice kandi irangwa n’urugomo (1 Yoh 5:19). Yehova namara gukuraho Satani, abadayimoni n’iyi si mbi, urukundo ruzakwira isi yose. Igihe abantu batuye isi bose bazaba bakunda Imana na bagenzi babo, bizaba bishimishije rwose!