Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ubwami bw’Imana bumaze imyaka ijana butegeka

Ubwami bw’Imana bumaze imyaka ijana butegeka

‘Imana y’amahoro ibahe ibyo mukeneye byose kugira ngo mukore ibyo ishaka.’—HEB 13:20, 21.

INDIRIMBO: 136, 14

1. Yesu yabonaga ko umurimo wo kubwiriza ari uw’ingenzi mu rugero rungana iki? Sobanura.

YESU yakundaga kuvuga ibirebana n’Ubwami bw’Imana. Dukurikije inkuru zo muri Bibiliya, yavuze ibirebana n’Ubwami kuruta indi ngingo iyo ari yo yose. Igihe yakoraga umurimo we yabwerekejeho incuro zirenga 100. Yakundaga Ubwami cyane.—Soma muri Matayo 12:34.

2. Igihe Yesu yatangaga inshingano ivugwa muri Matayo 28:19, 20, hari abantu nka bangahe, kandi se kuki dushobora kuvuga dutyo?

2 Nyuma y’igihe gito Yesu azutse, yabonanye n’itsinda ry’abantu basaga 500 bashoboraga kuzaba ababwiriza b’Ubwami (1 Kor 15:6). Birashoboka ko icyo gihe ari bwo yatanze itegeko ryo kujya kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami “mu bantu bo mu mahanga yose,” iyo ikaba yari inshingano itoroshye. * Yesu yababwiye ko umurimo wo kubwiriza wari gukorwa igihe kirekire kugeza ku “mperuka.” Iyo ubwiriza ubutumwa bwiza muri iki gihe, uba urimo ugira uruhare mu gusohoza ubwo buhanuzi.—Mat 28:19, 20.

3. Ni ibihe bintu bitatu byadufashije kubwiriza ubutumwa bwiza?

3 Yesu amaze gutanga iyo nshingano yo kubwiriza, yabwiye abigishwa be ati “ndi kumwe namwe” (Mat 28:20). Bityo rero, umurimo wagutse wo kubwiriza wari gukorwa uyobowe na we, kandi Imana yacu yaduhaye ‘ibyo dukeneye byose’ kugira ngo idufashe kuwusohoza (Heb 13:20, 21). Muri iki gice turi busuzume ibintu bitatu mu byo twari dukeneye kugira ngo dushobore kubwiriza. Icya mbere ni ibikoresho twahawe. Icya kabiri ni uburyo twakoresheje. Naho icya gatatu ni imyitozo twahawe. Reka tubanze dusuzume bimwe mu bikoresho twakoresheje mu myaka 100 ishize.

UMWAMI AHA ABAGARAGU BE IBYO BAKENEYE KUGIRA NGO BABWIRIZE

4. Kuki twagiye dukoresha ibikoresho bitandukanye mu murimo wo kubwiriza?

4 Yesu yagereranyije “ijambo ry’ubwami” n’imbuto zibibwa mu butaka butandukanye (Mat 13:18, 19). Umuhinzi ashobora gukoresha ibikoresho bitandukanye kugira ngo ategurire umurima we kuwuteramo imbuto. Mu buryo nk’ubwo, mu gihe cy’imyaka myinshi Umwami wacu yaduhaye ibikoresho kugira ngo dutegurire imitima y’abantu babarirwa muri za miriyoni kwakira ubutumwa bw’Ubwami. Ibikoresho bimwe byakoreshejwe mu myaka ibarirwa muri za mirongo cyangwa irengaho, mu gihe ibindi byo bigikoreshwa n’ubu. Ariko ibyo bikoresho byose byadufashije kongera ubuhanga bwo gukora umurimo wo kubwiriza.

5. Agakarita ko kubwiriza kari gateye gate, kandi se kakoreshwaga gate?

5 Igikoresho cyafashije abantu benshi mu murimo wo kubwiriza, ni agakarita ko kubwiriza, ababwiriza batangiye gukoresha mu mwaka wa 1933. Ako gakarita kari gafite santimetero 7,6 kuri 12,7, kandi kariho ubutumwa bwa Bibiliya bugufi. Rimwe na rimwe hasohokaga agakarita gashya kariho ubundi butumwa. Kugakoresha byari byoroshye. Uwitwa C. W. Erlenmeyer yatangiye kugakoresha afite imyaka 10. Yaravuze ati “watangiraga uvuga uti ‘ese wasoma aka gakarita?’ Iyo umuntu yamaraga kugasoma, twamuhaga igitabo maze tukagenda.”

6. Agakarita ko kubwiriza kagiraga akahe kamaro?

6 Ako gakarita ko kubwiriza karafashaga cyane. Nubwo bamwe mu babwiriza bifuzaga cyane kubwiriza, bagiraga amasonisoni kandi ntibabaga bazi icyo bavuga. Abandi bo bavugaga ibintu byinshi. Babwiraga abantu ibyo babaga bazi byose mu minota mike cyane, ariko si ko buri gihe bagiraga amakenga. Agakarita ko kubwiriza ko kabaga kariho amagambo make agusha ku ngingo, maze kakavugira umubwiriza.

7. Ni ibihe bibazo ababwiriza bamwe bahuraga na byo mu gihe babaga bakoresha agakarita ko kubwiriza?

7 Birumvikana ko ibibazo bitaburaga. Grace A. Estep umaze igihe kirekire ari Umuhamya yagize ati “rimwe na rimwe umuntu yarakubazaga ati ‘karavuga iki? Mbwira icyo kavuga.’” Byongeye kandi, hari abatarashoboraga gusoma ibyabaga byanditse kuri ako gakarita. Abandi batekerezaga ko ako gakarita ari ako umubwiriza abihereye, bakakakira maze bagahita bakinga umuryango. Iyo umuntu yabaga aturwanya cyane yashoboraga guhita agacagagura. Ariko nubwo ababwiriza bahuraga n’ibibazo nk’ibyo, agakarita ko kubwiriza kabafashije kubwiriza bagenzi babo no kumenyesha abandi ko ari ababwiriza b’Ubwami.

8. Sobanura ukuntu fonogarafe yakoreshwaga. (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

8 Ikindi gikoresho cyakoreshejwe mu myaka ya 1930 no mu ntangiriro y’imyaka ya 1940 ni fonogarafe. Abavandimwe bamwe bayitaga Aroni, kubera ko yabavugiraga. (Soma mu Kuva 4:14-16.) Umubwiriza yasabaga umuntu yagiye kubwiriza kumwumvisha disikuru y’iminota ine n’igice. Iyo yabyemeraga, yarayimwumvishaga, hanyuma akamuha ibitabo. Hari igihe imiryango yahuriraga hamwe kugira ngo bumve ubutumwa bwo muri Bibiliya bwafashwe amajwi. Mu mwaka wa 1934, Abahamya batangiye gukora za fonogarafe zo gukoresha cyane cyane mu murimo wo kubwiriza. Amaherezo hafashwe amajwi disikuru zigera kuri 92 zavugaga ibintu bitandukanye.

9. Fonogarafe yagize akahe kamaro?

9 Uwitwa Hillary Goslin amaze kumva imwe muri disikuru zishingiye kuri Bibiliya zafashwe amajwi, umubwiriza yamutije fonogarafe mu gihe cy’icyumweru kugira ngo ageze ku baturanyi be ubutumwa bw’Ubwami. Igihe uwo mubwiriza yasubiraga kumusura, yasanze abantu benshi bashimishijwe bamutegereje. Nyuma y’igihe, bamwe muri bo biyeguriye Yehova, kandi abakobwa babiri ba Hillary baje kwiga Ishuri rya Gileyadi, boherezwa kubwiriza mu bindi bihugu. Kimwe n’agakarita ko kubwiriza, fonogarafe yafashije abantu benshi gukora umurimo wo kubwiriza. Nyuma yaho, Umwami yari gukoresha Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi kugira ngo yigishe abantu kubwiriza.

BAKORESHEJE UBURYO BUSHOBOKA BWOSE NGO BAGERE KU BANTU

10, 11. Ibinyamakuru na radiyo byakoreshejwe bite mu gukwirakwiza ukuri kwa Bibiliya, kandi se kuki ubwo buryo bwagize icyo bugeraho?

10 Umwami yayoboye abagize ubwoko bw’Imana bakoresha uburyo butandukanye kugira ngo bageze ubutumwa bwiza ku bantu benshi uko bishoboka kose. Ibyo byari iby’ingenzi, cyane cyane igihe ‘abakozi bari bake.’ (Soma muri Matayo 9:37.) Mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, hakoreshejwe ibinyamakuru kugira ngo ubutumwa bwiza bugere ku bantu bari batuye mu duce twarimo Abahamya bake. Buri cyumweru, Charles Taze Russell yohererezaga disikuru ikigo cyari gishinzwe itangazamakuru akoresheje telegarafe. Icyo kigo na cyo cyayohererezaga ibinyamakuru byo muri Amerika, Kanada n’i Burayi gikoresheje telegarafe. Bivugwa ko byageze mu mwaka wa 1913 disikuru z’umuvandimwe Russell zisohoka mu binyamakuru 2.000, zigasomwa n’abantu bagera kuri 15.000.000.

11 Umuvandimwe Russell amaze gupfa, hatangiye gukoreshwa ubundi buryo bwagize akamaro cyane mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza. Ku itariki ya 16 Mata 1922, Joseph F. Rutherford yatanze ikiganiro cya mbere kuri radiyo, kandi cyumviswe n’abantu bagera ku 50.000. Hanyuma ku itariki ya 24 Gashyantare 1924, radiyo ya mbere y’Abahamya ba Yehova yatangiye gukora (yitwaga WBBR). Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukuboza 1924, wavuze ibirebana n’ubwo buryo bushya bwo kubwiriza ugira uti “dutekereza ko radiyo ari bwo buryo buhendutse bwo gukwirakwiza ubutumwa bw’ukuri, kandi bugira icyo bugeraho kurusha ubundi bwose bwakoreshejwe kugeza ubu.” Kimwe n’ibinyamakuru, radiyo na yo yadufashije kugera ku bantu benshi babaga mu turere twarimo ababwiriza bake.

Ababwiriza b’Ubwami benshi bifatanya mu murimo wo kubwiriza mu ruhame, kandi bishimira kwereka abantu urubuga rwacu rwa jw.org (Reba paragarafu ya 12 n’iya 13)

12. (a) Ni ubuhe buryo bwo kubwiriza mu ruhame ukunda cyane? (b) Ni iki cyadufasha kunesha ubwoba twaterwa no kubwiriza mu ruhame?

12 Kubwiriza mu ruhame ni ubundi buryo dukoresha muri iki gihe butuma tugeza ubutumwa ku bantu benshi. Tubwiriza aho imodoka zitwara abagenzi zihagarara, aho za gari ya moshi zihagarara, muri gare, ahantu hahurira abantu benshi no mu masoko. Ese wumva udakunda umurimo wo kubwiriza mu ruhame? Niba ari ko biri, senga Yehova umusabe kugufasha kandi utekereze ku magambo yavuzwe n’umugenzuzi umaze igihe kirekire asura amatorero witwa Angelo Manera, Jr. Yaravuze ati “igihe cyose twabonaga ko uburyo bushya bwo gukora umurimo bwabaga ari ubundi buryo tubonye bwo gukorera Yehova, bwo kumugaragariza ko tumubera indahemuka, n’ubwo kugerageza ubudahemuka bwacu, kandi twabaga dushishikajwe no kugaragaza ko twiteguye kumukorera mu buryo ubwo ari bwo bwose ashaka.” Iyo tunesheje ubwoba maze tugakoresha uburyo bushya bwo kubwiriza, turushaho kwiringira Yehova no kuba ababwiriza beza.—Soma mu 2 Abakorinto 12:9, 10.

13. Urubuga rwacu rutuma tugera ku ki mu murimo wo kubwiriza, kandi se byagenze bite igihe warwerekaga abantu?

13 Ababwiriza benshi bagiye bishimira kwereka abantu urubuga rwacu rwa jw.org, aho bashobora gusoma no kuvana ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu ndimi zisaga 700. Buri munsi abantu basaga 1.600.000 bajya kuri urwo rubuga. Kera radiyo yatumye ubutumwa bwiza bugera ku bantu bo mu duce twa kure. Uko ni na ko bimeze kuri urwo rubuga rwacu muri iki gihe.

GUTOZA ABABWIRIZA B’UBUTUMWA BWIZA

14. Ni iyihe myitozo ababwiriza b’Ubwami bari bakeneye, kandi se ni irihe shuri ryabafashije kuba abigisha beza?

14 Tumaze gusuzuma ibikoresho bimwe na bimwe n’uburyo butandukanye byakoreshejwe mu gukwirakwiza ubutumwa bwiza. Ariko se ni iyihe myitozo twahawe? Urugero, hari igihe umuntu atemeraga ibyo fonogarafe yavugaga cyangwa agashimishwa n’ibyanditse ku gakarita ko kubwiriza. Ababwiriza babaga bakeneye kumenya uko banesha imbogamirabiganiro babigiranye amakenga, n’uko bakwigisha neza ab’imitima itaryarya. Umwuka w’Imana wayoboye Nathan H. Knorr abona ko ababwiriza bari bakeneye gutozwa uko bakoresha impano yo kuvuga mu murimo wo kubwiriza. Hakozwe iki? Mu mwaka wa 1943, Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ryatangijwe mu matorero yose. Iryo shuri ryagiye ridufasha kuba abigisha beza.

15. (a) Byagendekeye bite bamwe igihe batangaga ibiganiro mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi? (b) Ni mu buhe buryo wiboneye ko isezerano rya Yehova riri muri Zaburi ya 32:8 ari ukuri?

15 Abantu benshi bamenye kuvugira imbere y’abantu hashize igihe. Uwitwa Julio S. Ramu yibuka ikiganiro cya mbere yatanze muri iryo shuri mu mwaka wa 1944. Ni iyihe ngingo yari yahawe? Ikiganiro cye cyavugaga ibya Dowegi uvugwa mu mirongo itanu gusa yo muri Bibiliya. Julio yaravuze ati “amavi yarakomanganaga, amaboko agatitira n’amenyo agakomana.” Uretse n’ibyo kandi, ikiganiro cye cyari gishingiye kuri iyo mirongo itanu gusa. Yakomeje agira ati “icyo kiganiro nagitanze mu minota itatu. Uko ni ko byangendekeye igihe natangaga ikiganiro bwa mbere, ariko sinacitse intege.” Abana na bo biyandikishaga mu ishuri, nubwo gutanga ikiganiro imbere y’abagize itorero bitoroheraga bamwe. Angelo Manera twigeze kuvuga, yibuka uko byagenze igihe umwana w’umuhungu yatangaga ikiganiro bwa mbere. Yaravuze ati “yari afite ubwoba bwinshi, ku buryo igihe yatangiraga kuvuga yafashwe n’ikiniga. Ariko kuko yari yiyemeje kugitanga, yakomeje kuvugana ikiniga kugeza arangije.” Ushobora kuba udasubiza mu materaniro cyangwa ntuyifatanyemo mu bundi buryo bitewe n’amasonisoni cyangwa kumva ko utabishobora. Senga Yehova agufashe kunesha ubwo bwoba. Azagufasha nk’uko yafashije abo banyeshuri ba kera.—Soma muri Zaburi ya 32:8.

16. (a) Kera Ishuri rya Gileyadi ryari rigamije iki? (b) Naho se kuva mu mwaka wa 2011 rigamije iki?

16 Imyitozo ihabwa abagize ubwoko bwa Yehova ntigarukira gusa ku Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi. Ishuri rya Gileyadi ryafashije abamisiyonari n’abandi. Hari umwarimu wo muri iryo shuri wavuze intego yaryo agira ati “rigamije gucengeza mu banyeshuri icyifuzo gikomeye cyo gukora umurimo wo kubwiriza.” Iryo shuri ryatangiye mu mwaka wa 1943, kandi kuva icyo gihe rimaze gutoza ababwiriza basaga 8.500. Abamisiyonari bize iryo shuri boherejwe mu bihugu bigera ku 170. Kuva mu mwaka wa 2011, abajya muri iryo shuri ni ababa basanzwe mu murimo w’igihe cyose wihariye, ni ukuvuga abapayiniya ba bwite, abagenzuzi basura amatorero, abakozi ba Beteli, cyangwa abamisiyonari batigeze baryiga.

17. Ishuri rya Gileyadi ryagize akahe kamaro?

17 Ishuri rya Gileyadi ryagize akahe kamaro? Reka dufate urugero. Muri Kanama 1949, mu Buyapani hari ababwiriza kavukire batageze ku icumi. Mu mpera z’uwo mwaka, abamisiyonari 13 babwirizaga muri icyo gihugu. Muri iki gihe, mu Buyapani hari ababwiriza bagera ku 216.000, kandi abagera kuri 42 ku ijana ni abapayiniya.

18. Vuga andi mashuri yafashije Abahamya bujuje ibisabwa gukura mu buryo bw’umwuka.

18 Andi mashuri, urugero nk’Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami, Ishuri ry’Abapayiniya, Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami, Ishuri ry’Abagenzuzi Basura Amatorero n’Abagore Babo n’Ishuri ry’Abagize Komite z’Ibiro by’Amashami n’Abagore Babo, yagize uruhare rukomeye mu gutoza abagize ubwoko bwa Yehova kandi barushaho kugira ukwizera gukomeye. Biragaragara rwose ko Umwami akomeje gutoza abayoboke be.

19. Ni iki Charles Taze Russell yavuze ku birebana n’umurimo wo kubwiriza, kandi se ibyo yavuze byasohoye bite?

19 Hashize imyaka isaga 100 Ubwami bw’Imana butangiye gutegeka. Umwami wacu Yesu Kristo akomeje kudutoza. Mbere gato y’uko Charles Taze Russell apfa mu mwaka wa 1916, yemeraga ko umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza wari kugera ku isi hose. Yaravuze ati “umurimo ukomeje kujya mbere wihuta, kandi uzakomeza, kuko ‘ivanjiri y’ubwami’ igomba kubwirizwa ku isi hose.’” (Faith on the March, by A. H. Macmillan, p. 69.) Ibyo yavugaga byari ukuri. Dushimira cyane Imana y’amahoro ikomeje kudutoza kugira ngo dushobore gukora uwo murimo ushimisha kurusha indi yose. Koko rero, iduha ‘ibyo dukeneye byose’ kugira ngo dukore ibyo ishaka.

^ par. 2 Hari impamvu dushobora kwemera ko abenshi mu bari aho babaye Abakristo. Ibyo tubibwirwa n’uko mu rwandiko Pawulo yandikiye Abakorinto, yabise ‘abavandimwe magana atanu.’ Nanone yongeyeho ko ‘abenshi muri bo bari bakiriho, ariko abandi barasinziriye mu rupfu.’ Ku bw’ibyo, birashoboka ko Pawulo n’abandi Bakristo bo mu kinyejana cya mbere bari baziranye n’abantu benshi biyumviye iryo tegeko rya Yesu.