Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese uribuka?

Ese uribuka?

Mbese waba warishimiye gusoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi aherutse gusohoka? Ngaho reba niba ushobora gusubiza ibibazo bikurikira:

Imperuka izaba ari iherezo ry’iki?

Bimwe mu bintu bizavaho, ni ubutegetsi bw’abantu, intambara n’akarengane, amadini yatengushye Imana n’abantu, n’abantu batubaha Imana.—1/5, ipaji ya 3-5.

Gogi wa Magogi uvugwa mu gitabo cya Ezekiyeli ni nde?

Gogi wa Magogi ntiyerekeza kuri Satani, ahubwo uko bigaragara yerekeza ku bihugu bizaba byishyize hamwe, maze bikagerageza kurimbura abagize ubwoko bw’Imana umubabaro ukomeye umaze gutangira.—15/5, ipaji ya 29-30.

Ni ibihe bintu bitandatu byafasha umuntu gusaza neza?

Bibiliya itugira inama yo (1) kwiyoroshya, (2) gushyira mu gaciro, (3) kurangwa n’icyizere, (4) kugira ubuntu, (5) kutigunga, no (6) gushimira. Iyo mico ishobora gutuma umuntu asaza neza.—1/6, ipaji ya 8-10.

Ni mu buhe buryo ibitangaza Yesu yakoze bigaragaza ko agira ubuntu?

Igihe Yesu yari mu bukwe i Kana, yafashe litiro 380 z’amazi azihinduramo divayi. Ikindi gihe yagaburiye abantu basaga 5.000 mu buryo bw’igitangaza (Mat 14:14-21; Yoh 2:6-11). Izo ncuro zombi yiganaga umuco wa Se wo kugira ubuntu.—15/6, ipaji ya 4-5.

Kuki dushobora gushimisha Imana nubwo tudatunganye?

Yobu, Loti na Dawidi, bakoze amakosa. Icyakora bifuzaga gukorera Imana, kandi bababajwe n’amakosa bakoze ndetse barikosora. Bemewe n’Imana kandi natwe ishobora kutwemera.—1/7, ipaji ya 12-13.

Ese amadini agize Babuloni Ikomeye narimbuka n’abayoboke bayo bose bazahita barimbuka?

Si uko bimeze. Muri Zekariya 13:4-6 hagaragaza ko hari na bamwe mu bahoze ari abayobozi b’amadini y’ikinyoma bazavuga ko batigeze baba muri ayo madini.—15/7, ipaji ya 15-16.

Kuki Baraki yavuze ko yari kwemera kujya ku rugamba ari uko ajyanye na Debora?

Baraki yari afite ukwizera. Aho gusaba Yehova ngo amwongerere intwaro, yifuzaga kujyana na Debora wari uhagarariye Imana, kugira ngo we n’ingabo ze abatere inkunga (Abac 4:6-8; 5:7).—1/8, ipaji ya 13.

Ni ibihe bintu Umukristo ashobora gutekerezaho?

Muri byo hakubiyemo ibyo Yehova yaremye, akamaro k’Ijambo ryahumetswe, impano y’isengesho n’incungu yaduhaye abitewe n’urukundo.—15/8, ipaji ya 10-13.

Ni mu buhe buryo kwirinda incuti mbi bikubiyemo no kwitondera abo turambagizanya?

Tugaragariza ubugwaneza n’abantu batizera. Ariko kandi, kurambagizanya n’umuntu utariyeguriye Imana kandi utubaha amahame yayo, byaba binyuranye n’ubuyobozi iduha (1 Kor 15:33).—15/8, ipaji ya 25.

Ni mu buhe buryo Petero yabuze ukwizera, ariko nyuma akongera kukugira?

Ukwizera kwatumye intumwa Petero agenda hejuru y’amazi asanga Yesu (Mat 14:24-32). Ariko igihe yabonaga umuyaga, yagize ubwoba. Hanyuma yongeye gutumbira Yesu yemera ko amufasha.—15/9, ipaji ya 16-17.

Kuki mu Byakozwe 28:4 havuga ko abantu bo ku kirwa cya Malita bumvaga ko intumwa Pawulo yari umwicanyi?

Igihe inzoka yarumaga Pawulo, bashobora kuba baratekereje bibeshya ko Dike, imanakazi y’ubutabera, yari imuhannye.—1/10, ipaji ya 9.

Kuba Marita yari ahugiye mu turimo twinshi tubivanamo irihe somo?

Marita yari ahugijwe no guteka ibyokurya byinshi. Yesu yavuze ko Mariya we yahisemo umugabane mwiza, atega amatwi inyigisho ze. Tugomba kuba maso kugira ngo ibintu bitari ngombwa bitabangamira ibikorwa byacu bya gikristo.—15/10, ipaji ya 18-20.