Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya ukoresha neza ururimi rwawe

Jya ukoresha neza ururimi rwawe

‘Yehova, amagambo ava mu kanwa kanjye agushimishe.’—ZAB 19:14.

INDIRIMBO: 82, 77

1, 2. Kuki ururimi rugereranywa n’umuriro?

MU KWEZI k’Ukwakira 1871, inkongi y’umuriro yayogoje amashyamba yo muri leta ya Wisikonsini, muri Amerika. Uwo muriro wahise ukwira hose, utwika ibiti bigera kuri miriyari ebyiri. Wahitanye abantu basaga 1.200. Uwo ni wo muriro wahitanye abantu benshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Birashoboka ko udushashi tw’umuriro twaturutse muri za gari ya moshi zahanyuraga ari two twateye iyo nkongi y’umuriro udasanzwe. Ibyo bigaragaza ko amagambo ari muri Yakobo 3:5 ari ukuri. Agira ati “mutekereze ukuntu akariro gake cyane gashobora gutwika ishyamba rinini cyane!” Ni iki cyatumye Yakobo avuga ayo magambo?

2 Icyo Yakobo yavugaga kigaragara neza mu murongo wa 6. Hagira hati “ururimi na rwo ni umuriro.” Ururimi rugereranya ubushobozi dufite bwo kuvuga. Kimwe n’umuriro, amagambo tuvuga ashobora kwangiza byinshi. Ndetse Bibiliya ivuga ko “urupfu n’ubuzima byombi biri mu maboko y’ururimi” (Imig 18:21). Ariko se ibyo byaba bishaka kuvuga ko tuzareka kuvuga kubera ko dutinya kuvuga ibintu byababaza abandi? Oya rwose. Kuba umuriro ushobora kudutwika, ntibitubuza kuwukoresha. Icy’ingenzi ni ukuwukoresha neza. Iyo tuwukoresheje neza dushobora guteka, kota no kumurika nijoro. Mu buryo nk’ubwo, iyo dutoje ururimi rwacu, dushobora kurukoresha dusingiza Imana kandi tukavuga ibigirira abandi akamaro.—Zab 19:14.

3. Ni ibihe bintu bitatu tugiye gusuzuma?

3 Imana yaduhaye impano yo kugeza ku bandi ibitekerezo byacu n’ibyiyumvo byacu. Dushobora kubibagezaho tuvuga cyangwa duca amarenga. Twakoresha dute iyo mpano twubaka abandi aho kubasenya? (Soma muri Yakobo 3:9, 10.) Tugiye gusuzuma ibintu bitatu bikurikira: igihe cyo kuvuga, amagambo twavuga n’uko twayavuga.

IGIHE CYO KUVUGA

4. Ni ryari twagombye guceceka?

4 Kuvuga ni kimwe mu bigize imibereho yacu, ariko ntitugomba guhora tuvuga. Koko rero, Bibiliya ivuga ko hari “igihe cyo guceceka” (Umubw 3:7). Guceceka mu gihe abandi bavuga bishobora kugaragaza ko tububashye (Yobu 6:24). Iyo dutegetse ururimi rwacu ntitumene amabanga, bigaragaza ko dufite ubwenge n’ubushishozi (Imig 20:19). Nanone kandi, kwifata mu gihe hari uturakaje bigaragaza ubwenge.—Zab 4:4.

5. Twagaragaza dute ko dushimira Imana ko yaduhaye impano yo kuvuga?

5 Nanone Bibiliya ivuga ko hari “igihe cyo kuvuga” (Umubw 3:7). Iyo incuti yawe iguhaye impano nziza, ntuyibika. Ahubwo ugaragaza ko ushimira iyo ncuti yawe ukoresha neza iyo mpano. Bityo rero, tugaragaza ko dushimira Yehova ku bw’impano yaduhaye yo kuvuga, tuyikoresha neza. Ibyo bishobora kuba bikubiyemo kugaragaza ibyiyumvo byacu, kubwira abandi ibyo dukeneye, kubatera inkunga no gusingiza Imana (Zab 51:15). Twabwirwa n’iki igihe gikwiriye cyo “kuvuga”?

6. Bibiliya igaragaza ite akamaro ko guhitamo igihe gikwiriye cyo kuvuga?

6 Amagambo yo mu Migani 25:11 agaragaza akamaro ko guhitamo igihe cyiza cyo kuvuga. Ayo magambo agira ati “ijambo rivuzwe mu gihe gikwiriye rimeze nk’imitapuwa ya zahabu iri ku kintu gicuzwe mu ifeza.” Imbuto z’imitapuwa zicuzwe muri zahabu zaba ari nziza. Ariko kuzishyira ku kintu gicuzwe mu ifeza, byatuma zirushaho kugaragara neza. Mu buryo nk’ubwo, guhitamo igihe gikwiriye cyo kuvuga bishobora gutuma ibyo tuvuga birushaho kuba byiza, kandi bigafasha abandi. Mu buhe buryo?

7, 8. Abavandimwe bacu bo mu Buyapani biganye bate urugero rwa Yesu?

7 Iyo tuvuze mu gihe kidakwiriye, abantu bashobora kudasobanukirwa ibyo tuvuga cyangwa se ntibabyemere. (Soma mu Migani 15:23.) Urugero, muri Werurwe 2011 umutingito na tsunami byasenye imigi myinshi yo mu burasirazuba bw’u Buyapani. Abantu basaga 15.000 barapfuye. Nubwo Abahamya ba Yehova bo muri ako gace bahuye n’ingorane kimwe n’abaturanyi babo, muri icyo gihe bafashije abari bapfushije bakoresheje Bibiliya. Icyakora, abenshi mu baturage baho ni Ababuda kandi usanga bazi bike ku nyigisho za Bibiliya cyangwa batanazizi. Ku bw’ibyo, aho kugira ngo abavandimwe bacu bahite bababwira ibirebana n’ibyiringiro by’umuzuko, barabahumurije kandi babasobanurira impamvu ibintu bibi bigera no ku bantu beza.

8 Yesu yari azi neza igihe cyo guceceka n’igihe cyiza cyo kuvuga (Yoh 18:33-37; 19:8-11). Hari igihe yabwiye abigishwa be ati “nari ngifite byinshi byo kubabwira, ariko ntimushobora kubisobanukirwa nonaha” (Yoh 16:12). Abahamya bo mu burasirazuba bw’u Buyapani biganye urugero rwa Yesu. Hashize imyaka ibiri n’igice tsunami ibaye, bifatanyije muri gahunda yakozwe ku isi yose yo gutanga Inkuru y’Ubwami No.38, ifite umutwe uvuga ngo “Ese abapfuye bashobora kongera kuba bazima?” Icyo gihe abantu benshi bari biteguye guhumurizwa n’ubutumwa bwiza buvuga iby’umuzuko, kandi abenshi bemeye iyo nkuru y’Ubwami. Birumvikana ko imico n’imyizerere by’abantu biba bitandukanye cyane. Byaba byiza rero tugiye duhitamo igihe gikwiriye cyo kuvuga.

9. Ni mu yihe mimerere yindi twagombye gutegereza igihe gikwiriye cyo kuvuga?

9 Hari imimerere yihariye tuba tugomba guhitamo igihe gikwiriye cyo kuvuga. Urugero, umuntu ashobora kutubwira amagambo atubabaza, wenda atabigambiriye. Twaba tugize amakenga dufashe akanya tukareba niba ari ikintu gikomeye ku buryo twagira icyo tukivugaho. Niba tubonye ko tugomba kugira icyo tuvuga, byaba byiza tuvugishije uwatubabaje tumaze gucururuka, kugira ngo tutavuga amagambo tuzicuza. (Soma mu Migani 15:28.) Mu buryo nk’ubwo, tugomba kumenya igihe cyo kubwira bene wacu batizera ibirebana n’ukuri. Tuba twifuza ko bamenya Yehova, ariko tuba tugomba kwihangana no kugira ubushishozi. Kuvuga amagambo akwiriye mu gihe gikwiriye bishobora gutuma bishimira kuyumva.

AMAGAMBO TWAVUGA

10. (a) Kuki tugomba gutoranya twitonze amagambo tuvuga? (b) Ni ayahe magambo tugomba kwirinda?

10 Amagambo tuvuga ashobora gukomeretsa abantu cyangwa kubakiza. (Soma mu Migani 12:18.) Abantu bo mu isi ya Satani bamenyereye gukoresha amagambo bagamije kubabaza abandi. Imyidagaduro ishishikariza benshi ‘gutyaza indimi zabo nk’inkota’ no ‘kuboneza umwambi wabo, ari yo magambo akarishye’ (Zab 64:3). Umukristo agomba kubyirinda. Urugero rw’‘amagambo akarishye’ ni nk’amagambo asesereza agamije gupfobya abandi cyangwa kubacyaha. Incuro nyinshi umuntu ayavuga ashaka gutera urwenya, ariko ayo magambo ashobora gutesha abandi agaciro cyangwa akaba ibitutsi. Kuvuga amagambo yo gusesereza abandi ni bumwe mu buryo bwo gutukana, kandi Abakristo bagombye kubyirinda. Urwenya ni rwiza kandi rushobora gutuma ibyo tuvuga bishimisha. Ariko ntitwagombye kuvuga amagambo yo gusesereza abandi, mbese tukavuga ikintu kibatesha agaciro cyangwa tukabatuka, tugamije gusetsa abantu. Bibiliya igira Abakristo inama igira iti “ijambo ryose riboze ntirigaturuke mu kanwa kanyu, ahubwo mujye muvuga ijambo ryose ryiza ryo kubaka abandi mu gihe bikenewe, kugira ngo abaryumvise ribahe ikintu cyiza.”—Efe 4:29, 31.

11. Ni mu buhe buryo umutima wacu ugira uruhare mu gutoranya amagambo akwiriye?

11 Yesu yarigishije ati “ibyuzuye umutima ni byo akanwa kavuga” (Mat 12:34). Bityo rero, guhitamo amagambo akwiriye bitangirira mu mutima. Ibyo tuvuga bigaragaza uko mu by’ukuri tubona abandi. Niba dukunda abandi kandi tukabagirira impuhwe, birashoboka ko tuzababwira amagambo meza kandi abakomeza.

12. Twakongera dute ubushobozi bwacu bwo gutoranya amagambo akwiriye?

12 Gutoranya amagambo akwiriye bisaba gushyiraho imihati. Umwami w’umunyabwenge Salomo na we “yaratekereje akora n’ubushakashatsi bunonosoye,” kugira ngo “abone amagambo meza kandi yandike amagambo y’ukuri akwiriye” (Umubw 12:9, 10). Ese nawe wemera ko kubona “amagambo meza” akenshi bigora? Niba ari ko biri, ugomba kongera amagambo uzi. Uburyo bumwe wabigeraho ni ugusuzuma uko amagambo akoreshwa muri Bibiliya no mu bitabo byacu. Jya ushaka ibisobanuro by’imvugo utamenyereye. Icy’ingenzi kurushaho, jya wiga uko wakoresha amagambo ugamije gufasha abandi. Bibiliya ivuga ibirebana n’imishyikirano Yehova afitanye n’Umwana we w’imfura igira iti ‘Yehova yahaye [Yesu] ururimi rw’abigishijwe, kugira ngo amenye ijambo akwiriye gusubiza unaniwe’ (Yes 50:4). Gufata igihe cyo gutekereza ku byo tugiye kuvuga, bishobora kudufasha kubona amagambo akwiriye (Yak 1:19). Dushobora kwibaza tuti “ese mu by’ukuri aya magambo ngiye gukoresha arumvikanisha icyo nshaka kuvuga? Aya magambo ngiye kumubwira arayafata ate?”

13. Kuki gukoresha amagambo yumvikana neza ari iby’ingenzi?

13 Muri Isirayeli ya kera bakoreshaga impanda batumirira abantu gukoranira hamwe, cyangwa babamenyesha ko buri wese asubira iwe. Nanone bazikoreshaga bashaka kumenyesha ingabo ko zigomba kujya ku rugamba. Bibiliya igereranya ijwi ry’impanda ryumvikana neza n’amagambo asobanutse neza. Ijwi ry’impanda ridasobanutse neza ryashoboraga guteza urujijo ingabo ziri ku rugamba. Mu buryo nk’ubwo, iyo ibyo tuvuga bidasobanutse cyangwa bitagusha ku ngingo, bishobora guteza abantu urujijo cyangwa bikabayobya. Birumvikana ko mu gihe dushyiraho imihati ngo dukoreshe amagambo asobanutse neza, twagombye kurangwa n’ikinyabupfura kandi tukubaha abandi.—Soma mu 1 Abakorinto 14:8, 9.

14. Tanga urugero rugaragaza ukuntu Yesu yakoreshaga amagambo yumvikana.

14 Yesu yatanze urugero ruhebuje mu birebana no gutoranya amagambo akwiriye. Tekereza kuri disikuru ye ngufi ariko irimo amasomo y’ingirakamaro iboneka muri Matayo igice cya 5 kugeza ku cya 7. Yesu ntiyakoresheje amagambo menshi kandi agoye kumva. Ntiyanakoresheje amagambo akomeretsa abandi. Kugira ngo agere ku mitima y’abari bamuteze amatwi, yakoresheje imvugo yumvikana kandi yoroshye. Urugero, kugira ngo Yesu atume abantu badakomeza guhangayikira ibyokurya bya buri munsi, yavuze ibirebana n’ukuntu Yehova agaburira inyoni zo mu kirere. Hanyuma, yarababajije ati “none se ntimuzirusha agaciro?” (Mat 6:26). Ayo magambo yoroheje Yesu yakoresheje, yabafashije gusobanukirwa isomo ry’ingenzi kandi bumva abateye inkunga.

UKO TWAVUGA

15. Kuki tugomba kuvuga amagambo meza?

15 Uko tuvugana n’abandi na byo ni iby’ingenzi cyane. Igihe Yesu yavugiraga mu isinagogi yo mu mugi w’iwabo ari wo Nazareti, abantu ‘batangajwe n’amagambo meza yavaga mu kanwa ke’ (Luka 4:22). Iyo tubwiye abandi amagambo meza bishimira kumva ibyo tubabwira kandi bakabyemera (Imig 25:15). Dushobora kwigana Yesu mu birebana no kuvuga amagambo meza tuvugana ubugwaneza, ikinyabupfura kandi tukita ku byiyumvo by’abandi. Yesu yabonye ukuntu abantu benshi bari bashyizeho imihati kugira ngo baze kumutega amatwi, yumva abagiriye impuhwe maze “atangira kubigisha ibintu byinshi” (Mar 6:34). Ndetse n’igihe abantu bamutukaga, ntiyigeze ababwira nabi.—1 Pet 2:23.

16, 17. (a) Twakwigana dute Yesu mu gihe tuvugana na bene wacu n’incuti zacu zo mu itorero? (Reba ifoto ibimburira iki gice.) (b) Tanga urugero rugaragaza akamaro ko gusubiza umuntu mu bugwaneza.

16 Kuvugana ubugwaneza n’amakenga bishobora kutugora, mu gihe tuvugana n’umuntu tumenyeranye. Dushobora kumva twamubwira ibyo tubonye byose. Ibyo bishobora kubaho mu gihe tuvugana na bene wacu cyangwa incuti zacu zo mu itorero. Kuba Yesu yari incuti y’abigishwa be, ntibyatumaga yumva ko afite uburenganzira bwo kubabwira nabi. Igihe bajyaga impaka ku birebana n’uwari ukomeye muri bo, yabakosoye akoresheje amagambo arangwa n’ineza kandi abaha urugero rw’umwana muto (Mar 9:33-37). Abasaza bashobora kwigana Yesu batanga inama mu ‘bugwaneza.’—Gal 6:1.

17 Niyo umuntu yatubwira ikintu kitubabaza, kumusubiza mu bugwaneza bishobora kugira akamaro (Imig 15:1). Urugero, hari mushiki wacu wareraga umwana we w’ingimbi wari ufite imibereho y’amaharakubiri. Undi mushiki wacu yamugiriye impuhwe, maze aramubwira ati “kuba umwana wawe yarakunaniye, birababaje rwose.” Uwo mubyeyi yaratuje aratekereza maze aramusubiza ati “ni iby’ukuri ko muri iki gihe ibintu bitagenda neza, ariko ndacyamurera. Tuzongere kubivuganaho nyuma ya Harimagedoni; icyo gihe ni bwo tuzabimenya neza.” Icyo gisubizo kirangwa n’ineza cyatumye abo bashiki bacu bakomeza kubana amahoro, kandi cyateye inkunga uwo mwana we warimo abumva. Yamenye ko nyina atamukuyeho amaboko. Ibyo byatumye aca ukubiri n’incuti mbi. Hashize igihe yarabatijwe kandi nyuma yaho akora kuri Beteli. Twaba turi hamwe n’abavandimwe bacu, bene wacu cyangwa se abandi bantu, amagambo yacu yagombye ‘guhora arangwa n’ineza, asize umunyu.’—Kolo 4:6.

18. Twakwigana dute Yesu mu birebana n’uko dukoresha ururimi rwacu?

18 Ubushobozi dufite bwo kuvuga ibitekerezo byacu n’ibyiyumvo byacu buratangaje rwose. Nimucyo twigane urugero rwa Yesu mu birebana no guhitamo igihe gikwiriye cyo kuvuga, twihatire guhitamo amagambo meza no kuvugana ubugwaneza. Ibyo bizatuma ururimi rwacu rukiza abatwumva kandi rusingize Yehova, we waduhaye impano y’agaciro kenshi yo kuvuga.