Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yehova azakwiyegamiza

Yehova azakwiyegamiza

“Yehova azamwiyegamiza ari ku buriri arwariyeho.”—ZAB 41:3.

INDIRIMBO: 23, 138

1, 2. Ni iki Imana yakoze kera, kandi se ni iki bamwe bashobora kwibaza mu gihe barwaye?

ESE wigeze kwibaza uti “iyi ndwara ndwaye izakira?” Cyangwa ushobora kuba waribajije niba umwe mu bagize umuryango wawe cyangwa incuti yawe izakira indwara runaka. Ni ibisanzwe ko uburwayi butuma umuntu ahangayika. Mu gihe Eliya na Elisa bari abahanuzi, hari abami babiri na bo bahangayitse bitewe n’uko bari barwaye. Umwami Ahaziya mwene Ahabu na Yezebeli, yarahanutse bimuviramo kurwara, maze yibaza niba yari gukira. Nyuma yaho Beni-Hadadi, umwami wa Siriya, na we yararwaye cyane maze arabaza ati “ese iyi ndwara ndwaye izakira?”—2 Abami 1:2; 8:7, 8.

2 Birumvikana ko tuba twifuza ko twe n’abo dukunda twamererwa neza. Ariko kandi, abenshi bagiye bibaza icyo Imana yari gukora kugira ngo ibafashe. Mu gihe cy’abo bami, hari igihe Imana yakoraga ibitangaza byo gukiza abantu indwara, ndetse hari n’abo yazuye ikoresheje abahanuzi bayo (1 Abami 17:17-24; 2 Abami 4:17-20, 32-35). Ese muri iki gihe twakwitega ko hari icyo Imana yakora kugira ngo dukire mu buryo bw’igitangaza?

3-5. Imana na Yesu bafite imbaraga zo gukora iki, kandi se ibyo bituma twibaza ibihe bibazo?

3 Nta gushidikanya ko Imana ifite ububasha bwo kuba yagira icyo ikora ku buzima bw’umuntu. Ibyo Bibiliya irabyemeza. Hari igihe Imana yahannye abantu ibateza uburwayi, urugero nka Farawo wo mu gihe cya Aburahamu na Miriyamu mushiki wa Mose (Intang 12:17; Kub 12:9, 10; 2 Sam 24:15). Imana yaburiye Abisirayeli ko nibaramuka bayihemukiye yari kubateza “indwara n’ibyago” (Guteg 28:58-61). Ku rundi ruhande, Yehova yashoboraga kurinda indwara abari bagize ubwoko bwe (Kuva 23:25; Guteg 7:15). Nanone yakijije abantu. Igihe Yobu yarwaraga cyane akifuza gupfa, Imana yaramukijije.—Yobu 2:7; 3:11-13; 42:10, 16.

4 Twemera tudashidikanya ko Imana ifite imbaraga zo gukiza abarwayi. Yesu na we arabishoboye. Bibiliya ivuga ko yakijije mu buryo bw’igitangaza abari barwaye ibibembe, igicuri, abari bafite ubumuga bwo kutabona n’abari bamugaye. (Soma muri Matayo 4:23, 24; Yoh 9:1-7.) Iyo dutekereje ko ibyo bitangaza Yesu yakoze ari umusogongero w’ibyo azakora mu rugero rwagutse mu isi nshya, turushaho kugira ukwizera. Icyo gihe “nta muturage waho uzavuga ati ‘ndarwaye.’”—Yes 33:24.

5 Ariko se muri iki gihe twakwitega ko Imana cyangwa Yesu badukiza mu buryo bw’igitangaza? Twagombye kubona dute indwara zikomeye, kandi se twahitamo dute uburyo bwo kwivuza?

JYA WIRINGIRA YEHOVA MU GIHE URWAYE

6. Bibiliya ivuga iki ku birebana n’ibitangaza Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bakoraga?

6 Bibiliya ivuga ko mu kinyejana cya mbere, Imana yahaye bamwe mu Bakristo bari barasutsweho umwuka imbaraga zo gukora ibitangaza (Ibyak 3:2-7; 9:36-42). Mu ‘mpano z’uburyo bwinshi’ zatanzwe binyuze ku mwuka, harimo n’“impano zo gukiza” indwara (1 Kor 12:4-11). Ariko yaba izo mpano cyangwa izindi, urugero nko kuvuga izindi ndimi cyangwa guhanura, zari kugira iherezo (1 Kor 13:8). Muri iki gihe ntizikiriho. Bityo rero, nta mpamvu dufite yo kwitega ko Imana yadukiza indwara mu buryo bw’igitangaza cyangwa se igakiza abo dukunda.

7. Ni irihe humure riboneka muri Zaburi ya 41:3?

7 Icyakora mu gihe turwaye, dushobora kwiringira ko Imana izaduhumuriza, ikaduha ubwenge kandi ikadufasha nk’uko yabikoreye abagaragu bayo bo mu gihe cyahise. Umwami Dawidi yaranditse ati “hahirwa uwita ku woroheje. Ku munsi w’amakuba Yehova azamukiza. Yehova ubwe azamurinda atume akomeza kubaho” (Zab 41:1, 2). Birumvikana ko Dawidi atashakaga kuvuga ko umuntu wariho mu gihe cye witaga ku woroheje, atari kuzigera apfa. None se Yehova yari gufasha ate umuntu mwiza? Dawidi yabisobanuye agira ati ‘Yehova azamwiyegamiza ari ku buriri arwariyeho, [kandi] ni we uzamwitaho igihe azaba ari ku buriri bwe arwaye’ (Zab 41:3). Koko rero, umuntu wagaragaje ko yita ku woroheje yari kwizera ko Imana imuzi kandi ko izi imigenzereze ye ikiranuka. Nanone kandi, ubushobozi bwo kwikiza Yehova yaremanye umubiri w’umuntu bwari gutuma uwo muntu yoroherwa, agakira indwara ye.

8. Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 41:4, Dawidi yifuzaga ko Yehova amukorera iki?

8 Hari ikintu cyigeze kuba kuri Dawidi maze abwira Yehova ati ‘ngirira neza. Kiza ubugingo bwanjye kuko nagucumuyeho’ (Zab 41:4). Ibyo ashobora kuba yarabivuze igihe Abusalomu yageragezaga kwigarurira intebe ye y’ubwami, icyo gihe akaba yari arwaye kandi nta cyo yabikoraho. Nubwo Imana yari yaramubabariye icyaha yari yarakoranye na Batisheba, Dawidi yari azi ko ibyarimo bimugeraho ari ingaruka zacyo (2 Sam 12:7-14). Ariko kandi, uwo mwami yari yiringiye adashidikanya ko Imana yari kumufasha muri ubwo burwayi bwe. Ariko se, Dawidi yaba yarasabaga ko akira mu buryo bw’igitangaza kandi akongererwa iminsi yo kubaho?

9. (a) Yehova yakoreye iki Umwami Hezekiya? (b) Dawidi yari yiteze ko Yehova amukorera iki?

9 Ni iby’ukuri ko hari igihe Imana yahitagamo gukiza abantu. Urugero, igihe Umwami Hezekiya yari ‘arwaye yenda gupfa,’ Yehova yaramukijije, kandi nyuma yaho amara indi myaka igera kuri 15 (2 Abami 20:1-6). Icyakora, Dawidi ntiyasabye ko Imana imukiza mu buryo bw’igitangaza. Ahubwo yari yiteze ko yari kumufasha nk’uko yari gufasha umuntu witaga ku woroheje. Ibyo byari kuba bikubiyemo kumwiyegamiza ari “ku buriri arwariyeho.” Kubera ko Dawidi yari yarababariwe icyaha, yasabye Imana ko imuhumuriza kandi ikamushyigikira. Yanayisabye ko yamufasha bityo ubushobozi umubiri we wari ufite bugatuma akira (Zab 103:3). Natwe dushobora kubigenza dutyo.

10. Ibyabaye kuri Tirofimu na Epafuradito bitwigisha iki?

10 Nk’uko Dawidi atakize mu buryo bw’igitangaza kandi ngo igihe cye cyo kubaho cyiyongere, ni na ko byagenze kuri Tirofimu wakoranye n’intumwa Pawulo. Tuzi ko hari igihe Pawulo yari afite ububasha bwo gukiza indwara. (Soma mu Byakozwe 14:8-10.) Yakijije ‘se wa Pubuliyo wari uryamye ababara, kuko yahindaga umuriro kandi arwaye macinya.’ Pawulo ‘yarasenze, amurambikaho ibiganza maze aramukiza’ (Ibyak 28:8). Nyamara ntiyakijije Tirofimu bari bajyanye mu rugendo rw’ubumisiyonari (Ibyak 20:3-5, 22; 21:29). Igihe yari arwaye akananirwa gukomezanya urugendo na Pawulo, yamusize i Mileto kugira ngo abanze akire (2 Tim 4:20). Ubwo Epafuradito na we ‘yarwaraga, ndetse ari hafi gupfa,’ nta kigaragaza ko Pawulo yakoresheje ububasha yari afite bwo gukiza indwara ngo akize iyo ncuti ye.—Fili 2:25-27, 30.

NI IZIHE NAMA WAKWEMERA?

11, 12. Ni iki tuzi kuri Luka, kandi se ni mu buhe buryo ashobora kuba yarafashije Pawulo?

11 “Luka umuganga ukundwa,” ari na we wanditse igitabo cy’Ibyakozwe, na we yakoranaga ingendo na Pawulo (Kolo 4:14; Ibyak 16:10-12; 20:5, 6). Birashoboka ko hari inama zihereranye n’ubuvuzi yahaga Pawulo kandi akaba yaramuvuraga, akavura n’abandi bamisiyonari bagendanaga (Gal 4:13). Ibyo bihuje n’ibyo Yesu yavuze agira ati “abazima si bo bakeneye umuganga, ahubwo abarwayi ni bo bamukeneye.”—Luka 5:31.

12 Luka yari umuganga. Ntiyari umuntu upfa gutanga inama ku birebana n’uburyo bwo kwivuza. Bibiliya ntigaragaza aho yize iby’ubuganga n’igihe yabyigiye. Ariko ivuga ko Pawulo yoherereje Abakristo b’i Kolosayi intashyo za Luka. Ku bw’ibyo, birashoboka ko Luka yize iby’ubuganga mu ishuri ryari mu mugi wa Lawodikiya wari hafi y’i Kolosayi. Nanone igihe Luka yandikaga Ivanjiri ye n’igitabo cy’Ibyakozwe, yakoresheje amagambo akoreshwa mu buvuzi. Kubera ko yari umuganga, yanditse inkuru nyinshi zigaragaza ukuntu Yesu yakijije abantu.

13. Ni iki twagombye kwibuka mbere yo gutanga cyangwa kwemera inama zihereranye no kwivuza?

13 Muri iki gihe, nta n’umwe mu bavandimwe bacu ushobora kudukiza indwara mu buryo bw’igitangaza. Ariko kubera ko bamwe baba bifuza kudufasha, bashobora kutugira inama mu birebana no kwivuza niyo twaba tutazibasabye. Birumvikana ko hari ushobora kutugira inama zikaba ingirakamaro. Ibyo ni byo Pawulo yakoze igihe Timoteyo yarwaraga igifu, wenda bitewe n’amazi yanduye y’aho bari bari. (Soma muri 1 Timoteyo 5:23.) * Icyakora, ibyo bitandukanye cyane no kugerageza gushishikariza Umuhamya mugenzi wacu gukoresha imiti runaka isanzwe cyangwa iy’ibimera, cyangwa se indyo runaka, kandi wenda bitamufasha cyangwa se bikaba byakwangiza ubuzima bwe. Hari igihe izo nama zagiye zitangwa ziherekejwe n’ibisobanuro bigira biti “mwene wacu yari arwaye atyo, arawukoresha . . . Kandi yarakize.” Ariko ibyo ntibivuga ko natwe uzadufasha. Tugomba kwibuka ko nubwo umuti runaka cyangwa uburyo bwo kuvura byaba bikoreshwa n’abantu benshi, bishobora guteza ibibazo.—Soma mu Migani 27:12.

JYA UGIRA AMAKENGA

14, 15. (a) Ni iki bamwe bakora buririye ku burwayi bw’abandi? (b) Mu Migani 14:15 hadufasha hate ku birebana n’inama duhabwa mu bijyanye no kwivuza?

14 Twebwe Abakristo tuba twifuza kugira amagara mazima, kugira ngo twishimire ubuzima kandi dukore umurimo w’Imana mu buryo bwuzuye. Icyakora ntidutunganye, akaba ari yo mpamvu turwara. Iyo turwaye, haba hari uburyo butandukanye twakwivuzamo. Buri wese aba afite uburenganzira bwo kwihitiramo ubwo yakoresha. Ikibabaje ni uko muri iyi si irangwa n’umururumba, bamwe buririra ku burwayi bw’abandi bakabarya amafaranga. Bamwe bashishikariza abantu kwivuza mu buryo ubu n’ubu, bakabemeza ko hari abantu benshi babukoresheje bagakira. Abandi bantu ku giti cyabo cyangwa abakorera mu masosiyete runaka, bashishikariza abantu gukoresha imiti ihenze cyane, kugira ngo bibonere inyungu nyinshi. Umuntu urwaye kandi wihebye, ushakisha icyo yakora kugira ngo abeho, ashobora gutekereza ko iyo ari yo miti akeneye. Icyakora ntitugomba kwibagirwa ko Ijambo ry’Imana ritugira inama igira iti “umuntu wese utaraba inararibonye yizera ijambo ryose rivuzwe, ariko umunyamakenga yitondera intambwe ze.”—Imig 14:15.

15 “Umunyamakenga” azarushaho kwitonda niba “ijambo,” cyangwa inama ahawe, itanzwe n’umuntu utarize ibijyanye n’ibyo arimo atangira inama. “Umunyamakenga” ashobora kwibaza ati “avuze ko vitamini runaka, umuti w’ibimera cyangwa indyo runaka hari uwo byafashije. Ariko se hari abantu biringirwa babihamya? Abantu baratandukanye. Ese hari impamvu zifatika zo kwiringira ko nanjye bizamfasha? Ese nagombye gukora ubundi bushakashatsi cyangwa nkabaza abantu babyize?”—Guteg 17:6.

16. Ni ibihe bintu twagombye gutekerezaho mu gihe dufata imyanzuro irebana no kwivuza?

16 Ijambo ry’Imana ritugira inama yo “kubaho muri iyi si tugaragaza ubwenge” (Tito 2:12). Ibyo ni ingenzi cyane mu gihe umuti runaka cyangwa uburyo bwo gusuzuma indwara bisa n’aho bidasanzwe. Ese umuntu urimo aduha inama ashobora kudusobanurira neza uko ubwo buryo bwo gusuzuma bukorwa cyangwa uko uwo muti ukora? Ese urumva ibyo bintu bishoboka? Ese abaganga benshi barabyemera (Imig 22:29)? Reka tuvuge ko umuntu atubwiye ko hari uburyo bushya bwo kuvura bwavumburiwe kure kandi abaganga bakaba batabuzi. Ariko se hari gihamya y’uko ibyo avuga ari ukuri? Bamwe bashobora no gutanga imiti bakavuga ko irimo “akantu k’umwihariko” abandi batazi, cyangwa ko ikoresha “imbaraga zidasanzwe.” Ibyo bishobora guteza akaga. Wibuke ko Imana iduha umuburo wo kwirinda “ubumaji” n’ubupfumu.—Yes 1:13; Guteg 18:10-12.

TUBIFURIJE UBUZIMA BWIZA

17. Ni iki twifuza?

17 Inteko nyobozi yo mu kinyejana cya mbere yoherereje amatorero ibaruwa y’ingenzi cyane. Iyo baruwa yabanje kuvuga ibintu Abakristo bagombaga kwirinda, isozwa n’amagambo agira ati “nimwirinda ibyo bintu mubyitondeye, muzamererwa neza. Mugire amahoro!” (Ibyak 15:29). Mu ndimi zimwe na zimwe, amagambo asoza uwo murongo yahinduwe ngo “tubifurije ubuzima bwiza,” akaba ashobora no gusobanura ngo “mukomere.” Twifuza kugira ubuzima bwiza kandi tugakomera kugira ngo dushobore gukorera Imana yacu ikomeye.

Twifuza kugira ubuzima bwiza kandi tugakomera kugira ngo dukorere Yehova (Reba paragarafu ya 17)

18, 19. Ni iki dutegerezanyije amatsiko kizaba mu isi nshya?

18 Kubera ko turi abantu badatunganye, turarwara. Muri iki gihe ntidushobora kwitega gukira mu buryo bw’igitangaza. Icyakora, mu Byahishuwe 22:1, 2 hagaragaza ko hari igihe abantu bazagira amagara mazima. Intumwa Yohana yeretswe “uruzi rw’amazi y’ubuzima” n’“ibiti by’ubuzima” bifite ibibabi ‘byo gukiza amahanga.’ Ibyo ntibyerekeza ku muti uwo ari wo wose w’ibimera ushobora gukoreshwa muri iki gihe cyangwa mu gihe kizaza. Ahubwo byerekeza ku byo Yehova na Yesu bazakora byose kugira ngo tubone ubuzima bw’iteka.—Yes 35:5, 6.

19 Mu gihe tugitegereje icyo gihe gishimishije, tuzirikana ko Yehova yita kuri buri wese muri twe, ndetse n’iyo twaba turwaye. Kimwe na Dawidi, twiringira ko Imana izatwiyegamiza igihe cyose tuzaba turwaye. Buri wese muri twe ashobora kuvuga nka Dawidi ati ‘ubudahemuka bwanjye ni bwo butuma unshyigikira, kandi uzanshyira imbere yawe kugeza ibihe bitarondoreka.’—Zab 41:12.

^ par. 13 Hari igitabo kivuga iby’amateka ya divayi cyavuze ko abahanga mu bya siyansi bavumbuye ko divayi yica mikorobe zitera tifoyide n’izindi zitera indwara zikomeye.