Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yehova ni Imana ivugana n’ibiremwa byayo

Yehova ni Imana ivugana n’ibiremwa byayo

“Ngaho tega amatwi mvuge.”—YOBU 42:4.

INDIRIMBO: 113, 114

1-3. (a) Kuki ibitekerezo by’Imana n’ururimi ivuga biruta cyane iby’abantu? (b) Ni iki turi busuzume muri iki gice?

YEHOVA yaremye abamarayika n’abantu kugira ngo na bo bishimire kubaho (Zab 36:9; 1 Tim 1:11). Intumwa Yohana yavuze ko ikiremwa cya mbere cyabanaga n’Imana ari “Jambo,” kandi ko ari “intangiriro y’ibyo Imana yaremye” (Yoh 1:1; Ibyah 3:14). Yehova yavuganaga n’uwo Mwana we w’imfura akamubwira ibitekerezo bye n’ibyiyumvo bye (Yoh 1:14, 17; Kolo 1:15). Intumwa Pawulo yavuze ibirebana n’‘indimi z’abamarayika,’ zikaba zitandukanye cyane n’iz’abantu.—1 Kor 13:1.

2 Yehova azi neza abamarayika n’abantu yaremye, bose bakaba babarirwa muri za miriyari. Abantu benshi bashobora kumusengera icyarimwe mu rurimi urwo ari rwo rwose, bose akabumva. Ayo masengesho arayumva, ari na ko avugana n’abamarayika kandi akabayobora. Impamvu Yehova ashobora ibyo byose, ni uko ibitekerezo bye n’ururimi avuga biruta cyane iby’abantu. (Soma muri Yesaya 55:8, 9.) Iyo Yehova avugana n’abantu akoresha imvugo yoroshye kugira ngo bamwumve.

3 Muri iki gice turamenya uko Yehova yagiye avugana n’abantu. Nanone turareba ukuntu yagiye ahindura uko yavuganaga na bo bitewe n’imimerere.

IMANA IVUGANA N’ABANTU

4. (a) Ni uruhe rurimi Yehova yakoresheje avugana na Mose, Samweli na Dawidi? (b) Ni ibihe bintu bivugwa muri Bibiliya?

4 Yehova yavuganaga na Adamu mu busitani bwa Edeni, akoresheje ururimi ruvugwa n’abantu. Birashoboka ko Imana yakoresheje igiheburayo cya kera. Nyuma yaho, yamenyesheje ibitekerezo byayo abanditsi ba Bibiliya bavugaga igiheburayo, urugero nka Mose, Samweli na Dawidi, kandi bavuze ibitekerezo byayo mu magambo yabo ndetse bakoresha uburyo bwabo bwo kwandika. Uretse kuba baranditse amagambo Imana yababwiye, bananditse ibirebana n’imishyikirano yagiranaga n’abagaragu bayo, hakubiyemo inkuru zivuga iby’ukwizera kwabo n’urukundo bayikundaga, n’izivuga amakosa bakoze n’ubuhemu bwabo. Izo nkuru zose zidufitiye akamaro muri iki gihe.—Rom 15:4.

5. Ese Yehova yaba yarakomeje kuvugana n’abantu mu giheburayo gusa? Sobanura.

5 Imana ntiyakomeje kuvugana n’abantu mu giheburayo gusa. Abisirayeli bamaze kuvanwa mu bunyage i Babuloni, bamwe muri bo bakoreshaga icyarameyi mu buzima bwabo bwa buri munsi. Birashoboka ko ari yo mpamvu Yehova yahumekeye Daniyeli, Yeremiya na Ezira kwandika imwe mu mirongo igize ibitabo byabo mu rurimi rw’icyarameyi. *

6. Ni iki cyatumye Ijambo ry’Imana rihindurwa mu kigiriki?

6 Nyuma yaho, Alexandre le Grand yigaruriye igice kinini cy’isi, maze ikigiriki cyavugwaga na rubanda kiba ururimi mpuzamahanga. Abayahudi benshi batangiye kuvuga urwo rurimi bituma bahindura Ibyanditswe by’igiheburayo mu kigiriki. Ubwo buhinduzi bwiswe Septante. Ni bwo buhinduzi bwa mbere bwa Bibiliya kandi ni bumwe mu buhinduzi bw’ingenzi cyane. Abahanga bemera ko bwakozwe n’abahinduzi 72. * Kuba Septante yarahinduwe n’abantu benshi byatumye ihindurwa mu buryo butandukanye, bamwe bahindura ijambo ku rindi abandi bo ntibabikora batyo. Ariko kandi, Abayahudi bavugaga ikigiriki babonaga ko Septante ari Ijambo ry’Imana kandi nyuma yaho Abakristo na bo ni uko bayibonaga.

7. Yesu yigishaga abigishwa be mu ruhe rurimi?

7 Igihe Umwana w’Imana w’imfura yazaga ku isi, ashobora kuba yaravugaga igiheburayo kandi akaba ari cyo yigishagamo abantu (Yoh 19:20; 20:16; Ibyak 26:14). Uko bigaragara igiheburayo cyavugwaga mu kinyejana cya mbere cyari kivanze n’icyarameyi. Ku bw’ibyo, Yesu ashobora kuba yarakoreshaga amagambo amwe n’amwe y’icyarameyi. Ariko nanone yari azi igiheburayo cya kera cyavugwaga na Mose n’abahanuzi, ari na cyo cyasomwaga buri cyumweru mu masinagogi (Luka 4:17-19; 24:44, 45; Ibyak 15:21). Byongeye kandi, muri Isirayeli bavugaga ikigiriki n’ikilatini. Ibyanditswe ntibigaragaza niba Yesu na we yaravugaga izo ndimi.

8, 9. Igihe Ubukristo bwakwirakwiraga hose, kuki ikigiriki ari rwo rurimi rwakoreshwaga cyane n’abari bagize ubwoko bw’Imana, kandi se ibyo bigaragaza iki kuri Yehova?

8 Abigishwa ba Yesu ba mbere bari bazi igiheburayo, ariko nyuma y’urupfu rwe, batangiye kuvuga izindi ndimi. (Soma mu Byakozwe 6:1.) Uko Ubukristo bwagendaga bukwira hose, Abakristo baganiraga mu kigiriki. Koko rero, igitabo cya Matayo, icya Mariko, icya Luka n’icya Yohana, bikaba bikubiyemo inkuru zahumetswe z’ibyo Yesu yigishije n’ibyo yakoze, byakwirakwijwe mu kigiriki. Ubwo rero, abigishwa ba Yesu benshi bavugaga ikigiriki aho kuvuga igiheburayo. * Inzandiko z’intumwa Pawulo n’ibindi bitabo byahumetswe na byo byanditswe mu kigiriki.

9 Iyo abanditse Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo babaga bashaka gusubiramo amagambo yo mu Byanditswe by’igiheburayo, akenshi bakoreshaga Septante. Ayo magambo basubiragamo, rimwe na rimwe bakaba batarayasubiragamo neza neza nk’uko ameze mu Byanditswe by’igiheburayo, ari mu bigize Ibyanditswe byahumetswe dufite muri iki gihe. Ku bw’ibyo, ubuhinduzi bwakozwe n’abantu badatunganye bwaje kuba kimwe mu bigize Bibiliya yahumetswe n’Imana itarobanura abantu ishingiye ku muco cyangwa ururimi.—Soma mu Byakozwe 10:34.

10. Uko Yehova yagiye avugana n’abantu bitwigisha iki?

10 Ibintu bike tumaze gusuzuma ku birebana n’uko Imana yagiye ivugana n’abantu, bitwigisha ko ivugana na bo ihuje n’ibikenewe ndetse n’imimerere barimo. Ntiduhatira kwiga ururimi runaka kugira ngo tuyimenye cyangwa ngo tumenye imigambi yayo. (Soma muri Zekariya 8:23; Ibyahishuwe 7:9, 10.) Nanone twabonye ko Yehova yahumekeye abantu kugira ngo bandike Bibiliya, ariko yemera ko bandika ibitekerezo byayo mu magambo yabo.

IMANA YARINZE UBUTUMWA BWAYO

11. Ese kuba abantu bavuga indimi nyinshi byabujije Imana kuvugana na bo?

11 Kuba abantu bavuga indimi nyinshi si ikibazo kuri Yehova. Tubibwirwa n’iki? Muri Bibiliya harimo amagambo make yo mu rurimi rw’umwimerere Yesu yavuze (Mat 27:46; Mar 5:41; 7:34; 14:36). Icyakora, Yehova yatumye ubutumwa bwa Yesu bwandikwa kandi buhindurwa mu kigiriki, buza no guhindurwa mu zindi ndimi. Nyuma yaho, Abayahudi n’Abakristo bagiye bandukura inyandiko za Bibiliya zandikishijwe intoki, bituma ibyanditswe byera bikomeza kubaho. Ibyo byanditswe byaje guhindurwa mu zindi ndimi nyinshi. Uwitwa Jean Chrysostome wabayeho hagati y’ikinyejana cya kane n’icya gatanu, yavuze ko mu gihe cye inyigisho za Yesu zari zarahinduwe mu ndimi zavugwaga n’Abasiriya, Abanyegiputa, Abahindi, Abaperesi, Abanyetiyopiya n’andi moko menshi.

12. Ni mu buhe buryo Bibiliya yarwanyijwe?

12 Gusohora Bibiliya mu ndimi nyinshi byaburijemo imigambi mibisha y’abantu bari bameze nk’umwami w’abami w’Umuroma witwaga Dioclétien, watanze itegeko mu mwaka wa 303 ryo gutwika Bibiliya zose zariho icyo gihe. Ijambo ry’Imana ryagabweho ibitero byinshi, kandi uko ni na ko byari biri ku barihinduraga n’abarikwirakwizaga. Mu kinyejana cya 16, William Tyndale yatangiye guhindura Bibiliya mu cyongereza. Yaravuze ati “Imana nimpa kurama, nzatuma n’agahungu gato ko mu cyaro kamenya Bibiliya kurusha padiri.” Tyndale yaratotejwe bituma ava mu Bwongereza ahungira mu bindi bihugu by’u Burayi, kugira ngo akomeze guhindura Bibiliya ye kandi ayicape. Nubwo abayobozi b’amadini bagerageje gutwika kopi zose za Bibiliya, Bibiliya ya Tyndale yageze ku bantu benshi. Amaherezo Tyndale yaragambaniwe, bamunigisha umugozi kandi bamumanika ku giti baramutwika, ariko Bibiliya yahinduye yo nta ho yigeze ijya. Igihe bahinduraga Bibiliya yakwirakwijwe cyane ya King James, Bibiliya ya Tyndale yarakoreshejwe cyane.—Soma muri 2 Timoteyo 2:9.

13. Gusuzuma inyandiko za kera zandikishijwe intoki byagaragaje iki?

13 Ni iby’ukuri ko zimwe muri Bibiliya za kera zigiye zirimo amakosa adakomeye kandi hakaba hari aho zidahuza. Icyakora, hari intiti mu bya Bibiliya zasuzumye zitonze inyandiko zibarirwa mu bihumbi zandikishijwe intoki, uduce twazo ndetse n’ubuhinduzi bwa kera. Zaje gusanga imirongo mike cyane ari yo ifite utuntu itandukaniyeho kandi rwose tukaba tudakomeye. Iyo mirongo mike zashidikanyijeho nta cyo ihindura ku butumwa dusanga mu Ijambo ry’Imana. Ubushakashatsi bwakozwe ku birebana n’inyandiko za kera zandikishijwe intoki, butuma abigishwa ba Bibiliya bemera badashidikanya ko dufite ubutumwa Yehova yahumekeye abanditsi ba Bibiliya.—Yes 40:8. *

14. Bibiliya ishobora kuboneka mu rugero rungana iki?

14 Nubwo Ijambo rya Yehova ryarwanyijwe cyane, yatumye rihindurwa mu ndimi nyinshi kuruta ikindi gitabo cyose cyabayeho. No muri iki gihe, aho usanga abantu benshi batemera Imana cyane cyangwa bakaba batanayemera burundu, Bibiliya ni cyo gitabo kigurwa cyane kandi kiboneka mu ndimi nyinshi. Ubu iboneka yose uko yakabaye cyangwa ibice byayo mu ndimi zisaga 2.800. Nta kindi gitabo cyakwirakwijwe cyane kandi kiboneka mu ndimi nyinshi nka yo. Hari Bibiliya zimwe na zimwe zitumvikana neza cyangwa zikaba zidahuje n’ukuri uzigereranyije n’izindi. Ariko nubwo bimeze bityo, zose zituma abantu bamenya ubutumwa bw’ibanze bukubiye mu Ijambo ry’Imana, bushobora gutuma bagira ibyiringiro kandi bakazabona agakiza.

HARI HAKENEWE UBUNDI BUHINDUZI BWA BIBILIYA

15. (a) Inzitizi ziterwa no kuba abantu bose batavuga ururimi rumwe zakuweho zite? (b) Kuki ibitabo byacu bibanza kwandikwa mu cyongereza?

15 Mu mwaka wa 1919, itsinda rito ry’abigishwa ba Bibiliya ryahawe inshingano yo kuba ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge.’ Icyo gihe, uwo mugaragu yavuganaga n’abandi “bagaragu” akoresheje cyane cyane icyongereza (Mat 24:45). Uwo “mugaragu” yihatiye gutanga inyigisho mu zindi ndimi nyinshi, none ubu zimaze gusaga 700. Kimwe n’ikigiriki cyavugwaga na rubanda mu kinyejana cya mbere, icyongereza ni rwo rurimi rukoreshwa cyane mu bucuruzi no mu burezi. Ku bw’ibyo, muri iki gihe ibitabo byacu bibanza kwandikwa mu cyongereza, hanyuma bigahindurwa mu zindi ndimi.

16, 17. (a) Abagize ubwoko bw’Imana bari bakeneye iki? (b) Icyo bari bakeneye bakibonye bate? (c) Ni iki umuvandimwe Knorr yavuze?

16 Inyigisho zose zitegurwa ziba zishingiye kuri Bibiliya. Abagize ubwoko bw’Imana babanje kujya bakoresha Bibiliya ya King James yarangije guhindurwa mu mwaka wa 1611. Icyakora, icyongereza cyakoreshwaga muri iyo Bibiliya cyari icya kera cyane. Nanone izina ry’Imana ryagaragaragamo incuro nke cyane, mu gihe mu nyandiko za kera za Bibiliya zandikishijwe intoki rivugwamo incuro zibarirwa mu bihumbi. Ikindi kandi, iyo Bibiliya yarimo amakosa, kandi yarimo imirongo imwe n’imwe itarabonekaga mu nyandiko za kera. Izindi Bibiliya z’icyongereza na zo zari zifite ibibazo nk’ibyo.

17 Hari hakenewe Bibiliya ihinduye neza kandi ikoresha imvugo yoroshye. Hashyizweho Komite y’Ubuhinduzi bwa Bibiliya y’Isi Nshya, kandi mu gihe cy’imyaka icumi, ni ukuvuga hagati y’umwaka wa 1950 n’uwa 1960, yasohoye iyo Bibiliya mu mibumbe itandatu. Ku itariki ya 2 Kanama 1950, igihe umuvandimwe N. H. Knorr yatangazaga ko hasohotse umubumbe wa mbere w’iyo Bibiliya, yavuze ko abagize ubwoko bw’Imana bari bakeneye Bibiliya ikoresha imvugo yo muri iki gihe, ihinduye neza kandi yumvikana, yari kubafasha kurushaho kumenya ukuri. Bari bakeneye Bibiliya isomeka neza kandi yumvikana nk’uko inyandiko z’abigishwa ba Kristo zari zimeze. Yavuze ko iyo Bibiliya yari gutuma abantu babarirwa muri za miriyoni bamenya Yehova.

18. Ni iki cyatumye Bibiliya ihindurwa mu ndimi nyinshi?

18 Ibyo yavuze byabaye impamo mu mwaka wa 1963, igihe Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo yasohokaga mu zindi ndimi esheshatu, ari zo igiholandi, igifaransa, ikidage, igitaliyani, igiporutugali n’icyesipanyoli. Mu mwaka wa 1989, Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova yashyizeho urwego rukorera ku cyicaro gikuru rushinzwe gufasha abahinduzi ba Bibiliya. Hanyuma mu mwaka wa 2005, hatanzwe uburenganzira bwo guhindura Bibiliya mu ndimi igazeti y’Umunara w’Umurinzi isohokamo. Kubera iyo mpamvu, ubu Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya iboneka yose uko yakabaye cyangwa ibice byayo mu ndimi zisaga 130.

19. Ni ikihe kintu kitazibagirana mu mateka cyabaye mu mwaka wa 2013, kandi se ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

19 Byaje kugaragara ko Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya y’icyongereza yari ikeneye kuvugururwa, kugira ngo ihuze n’icyongereza cyo muri iki gihe. Hanyuma ku itariki ya 5 n’iya 6 Ukwakira 2013, abantu bagera kuri 1.413.676 bo mu bihugu 31, bakurikiranye inama ngarukamwaka ya 129 y’umuryango w’Abahamya ba Yehova (Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania), maze bose bashimishwa no kumva uwari uhagarariye Inteko Nyobozi atangaza ko hasohotse Bibiliya ivuguruye y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu cyongereza. Abenshi basutse amarira y’ibyishimo igihe abari bashinzwe kwakira abantu batangaga iyo Bibiliya ivuguruye. Igihe abatangaga za disikuru basomaga imirongo yo muri iyo Bibiliya ivuguruye, abari bateranye babonye ko nta bundi buhinduzi bw’Ijambo ry’Imana bw’icyongereza bwigeze buba bwiza kuruta ubwo. Mu gice gikurikira tuzasuzuma bimwe mu biranga iyo Bibiliya, n’ukuntu irimo ihindurwa mu zindi ndimi.

^ par. 5 Imirongo yo muri Ezira 4:8–6:18, 7:12-26; Yeremiya 10:11 no muri Daniyeli 2:4b–7:28, yandikwa bwa mbere yanditswe mu cyarameyi.

^ par. 6 Septante bisobanura “mirongo irindwi.” Bivugwa ko yatangiye guhindurirwa muri Egiputa mu kinyejana cya gatatu Mbere ya Yesu, kandi ko ishobora kuba yararangije guhindurwa mu mwaka wa 150 Mbere ya Yesu. Iyo Bibiliya iracyafite akamaro kuko ituma intiti mu bya Bibiliya zisobanukirwa amagambo n’imirongo y’Ibyanditswe by’igiheburayo biba bitumvikana neza.

^ par. 8 Hari abatekereza ko Matayo yanditse Ivanjiri ye mu giheburayo hanyuma ikaza guhindurwa mu kigiriki, wenda akaba ari we ubwe wayihinduye.

^ par. 13 Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Igitabo cyagenewe abantu bose,” mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mata 1998, ku ipaji ya 10.